Esiteri
8 Uwo munsi Umwami Ahasuwerusi aha Umwamikazi Esiteri ibyo Hamani+ wangaga Abayahudi+ yari atunze byose. Moridekayi na we aza imbere y’umwami kuko Esiteri yari yamubwiye icyo apfana na Moridekayi.+ 2 Hanyuma umwami akuramo impeta ye yakoreshaga atera kashe+ yari yatse Hamani, ayiha Moridekayi. Esiteri na we aha Moridekayi inshingano yo kwita ku byahoze ari ibya Hamani byose.+
3 Esiteri yongera kuvugana n’umwami. Apfukama imbere ye, aramwunamira kandi ararira cyane, amusaba guhagarika ibibi Hamani w’Umwagagi yari yarateje no kuburizamo umugambi mubi yari afite wo kwica Abayahudi bose.+ 4 Nuko umwami atunga Esiteri+ inkoni ye ya zahabu maze Esiteri arahaguruka ahagarara imbere y’umwami. 5 Aravuga ati: “Mwami niba ubyemeye, ukaba unyishimira, ukaba ubona bikwiriye kandi ukaba unkunda koko, handikwe itegeko ritesha agaciro amabaruwa yanditswe mbere na wa mugambanyi Hamani,+ umuhungu wa Hamedata w’Umwagagi,+ yavugaga ko Abayahudi bo mu ntara zose uyobora bicwa bagashira. 6 Sinashobora kwihanganira kubona abo mu bwoko bwanjye bagerwaho n’ibyo byago kandi rwose sinakwihanganira kubona bene wacu bose bicwa.”
7 Nuko Umwami Ahasuwerusi abwira Umwamikazi Esiteri na Moridekayi w’Umuyahudi ati: “Nategetse ko Hamani amanikwa ku giti+ kuko yashakaga kwica Abayahudi kandi ibyo Hamani yari atunze byose nabihaye Esiteri.+ 8 Ubwo rero nimwandike itegeko ryose mubona ko rishobora kurengera Abayahudi, muryandike mu izina ry’umwami kandi murishyireho kashe iri ku mpeta yanjye, kuko itegeko ryanditswe mu izina ry’umwami, rigaterwaho kashe yo ku mpeta ye, ridashobora guhinduka.”+
9 Nuko ku itariki ya 23 z’ukwezi kwa gatatu, ari ko kwitwaga Sivani,* batumaho abanditsi b’umwami. Bandika ibintu byose Moridekayi yategetse Abayahudi, abari bungirije umwami,+ ba guverineri n’abayobozi b’intara 127,+ uhereye mu Buhinde ukagera muri Etiyopiya. Buri ntara bayandikira bakurikije imyandikire yayo, na buri bwoko babwandikira mu rurimi rwabwo n’Abayahudi babandikira bakurikije imyandikire yabo n’ururimi rwabo.
10 Moridekayi yandika amabaruwa yari arimo iryo tegeko mu izina ry’Umwami Ahasuwerusi kandi ayateraho kashe yari ku mpeta y’umwami,+ ayaha intumwa zagenderaga ku mafarashi ngo ziyajyane. Zagiye ku mafarashi yihuta cyane yakoreshwaga mu mirimo y’ibwami. 11 Muri ayo mabaruwa, umwami yahaye Abayahudi bo mu mijyi itandukanye uburenganzira bwo kwishyira hamwe bakirwanaho. Nanone yabahaye uburenganzira bwo kwica abantu bose bitwaje intwaro bo mu bwoko ubwo ari bwo bwose n’intara iyo ari yo yose, bashoboraga kubagabaho igitero, bakica n’abagore babo n’abana babo kandi bagasahura imitungo yabo.+ 12 Ibyo byagombaga kuba ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa 12, kwitwaga Adari,*+ bigakorwa mu ntara zose zategekwaga n’Umwami Ahasuwerusi. 13 Ibyari muri ayo mabaruwa byagombaga guhinduka itegeko mu ntara zose kandi bikamenyeshwa abantu b’amoko yose kugira ngo kuri uwo munsi Abayahudi bazabe biteguye kurwana n’abanzi babo.+ 14 Intumwa zagenderaga ku mafarashi yakoreshwaga mu mirimo y’ibwami, zigenda zihuta kubera itegeko umwami yari yatanze. Nanone iryo tegeko ryatanzwe ibwami i Shushani.*+
15 Moridekayi ava imbere y’umwami yambaye umwenda w’ibwami w’ubururu n’umweru, yarengejeho umwitero mwiza cyane*+ n’ikamba ryiza cyane rya zahabu. Nuko abantu bo mu mujyi w’i Shushani bose barishima. 16 Icyo gihe Abayahudi bumvise baruhutse,* barishima cyane kandi abantu barabubaha. 17 Mu ntara zose no mu mijyi yose iyo bumvaga itegeko ry’umwami, Abayahudi barishimaga cyane, bagakora ibirori. Kubera ko abantu benshi bo muri icyo gihugu bari batinye Abayahudi,+ na bo batangiye kwiyita Abayahudi.