Amosi
1 Aya ni amagambo ya Amosi* wari umworozi w’intama w’i Tekowa.+ Yayabwiwe igihe yerekwaga ibijyanye na Isirayeli, ku butegetsi bwa Uziya+ umwami w’u Buyuda no ku butegetsi bwa Yerobowamu+ umuhungu wa Yowashi,+ umwami wa Isirayeli, habura imyaka ibiri ngo habe umutingito.+ 2 Yaravuze ati:
“Yehova azavugira i Siyoni nk’intare itontoma.*
Ijwi rye rizumvikanira i Yerusalemu.
3 “Yehova aravuze ati:
‘“Kubera ko abaturage b’i Damasiko bakomeje kwigomeka inshuro nyinshi,
Sinzisubiraho ngo ndeke kubahana, bitewe n’uko bakoreye Gileyadi ibikorwa by’ubugome.*+
5 Nzavunagura ibyo bakingisha amarembo y’i Damasiko,+
Ndimbure abaturage b’i Bikati-aveni
N’umuntu utegeka* i Beti-edeni.
Abaturage bo muri Siriya bazajyanwa ku ngufu i Kiri.”+ Uko ni ko Yehova avuze.’
6 Yehova aravuze ati:
‘“Kubera ko abaturage b’i Gaza bigometse kenshi,+ sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,
Bitewe n’uko bafashe abantu bari baboshywe bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu,+ bakabashyikiriza Abedomu.
Nzahana abaturage bo muri Ekuroni,+
Kandi abasigaye bo mu Bufilisitiya bazapfa bashire.”+ Uko ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuze.’
9 Yehova aravuze ati:
‘Kubera ko abaturage b’i Tiro bigometse kenshi,+ sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,
Kubera ko bafashe itsinda ry’abantu bari baboshywe bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu, bakarishyikiriza Abedomu,
Kandi ntibibuke isezerano Tiro yari yaragiranye na Isirayeli.+
11 Yehova aravuze ati:
‘Kubera ko abaturage bo muri Edomu bigometse+ inshuro nyinshi, sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,
Bitewe n’uko birutse ku bavandimwe babo bafite inkota,+
Ntibabagirire imbabazi na gato.
Bakomeje kubagirira nabi nk’uko inyamanswa itanyaguza umuhigo wayo,
Kandi uburakari bari babafitiye ntibwigeze bushira.+
13 Yehova aravuze ati:
‘“Kubera ko Abamoni bigometse inshuro nyinshi,+ sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,
Bitewe n’uko basatuye inda z’abagore batwite b’i Gileyadi kugira ngo bongere imipaka y’igihugu cyabo.+
Icyo gihe hazaba hari urusaku rw’intambara,
Kandi kuri uwo munsi hazaba hari umuyaga mwinshi cyane.
15 Umwami wabo azajyanwa ku ngufu mu kindi gihugu ari kumwe n’abandi bayobozi.”+ Uko ni ko Yehova avuze.’