Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo
12 Muri icyo gihe Yesu anyura mu mirima y’ingano ku Isabato. Abigishwa be barasonza, maze batangira guca amahundo y’ingano barazihekenya.+ 2 Abafarisayo babibonye baramubwira bati: “Dore abigishwa bawe bari gukora ibintu bitemewe n’amategeko ku Isabato.”+ 3 Arabasubiza ati: “Ese ntimwasomye icyo Dawidi yakoze ubwo we n’abo bari kumwe basonzaga?+ 4 Yinjiye mu nzu y’Imana maze we n’abo bari kumwe barya imigati igenewe Imana,*+ kandi amategeko ataramwemereraga kuyirya, kuko yaribwaga n’abatambyi bonyine.+ 5 Cyangwa se ntimwasomye mu Mategeko ko ku Masabato abatambyi bakorera mu rusengero batubahiriza Isabato, nyamara ntibabarweho icyaha?+ 6 Ariko ndababwira ko umuntu ufite agaciro kuruta urusengero ari hano.+ 7 Icyakora, iyo muba mwarasobanukiwe aya magambo ngo: ‘icyo nshaka ni imbabazi+ si ibitambo,’+ ntimuba mucira urubanza abantu batakoze icyaha, 8 kuko Umwana w’umuntu afite n’ububasha ku birebana n’Isabato.”*+
9 Nuko avuye aho ajya mu isinagogi* yabo. 10 Ahageze abona umuntu wari ufite ukuboko kwagagaye.+ Nuko Abafarisayo babaza Yesu bashaka icyo bamurega bati: “Ese gukiza umuntu ku Isabato byemewe n’amategeko?”+ 11 Arabasubiza ati: “Ni nde muri mwe waba afite intama imwe, maze yagwa mu mwobo ku Isabato ntayifate ngo ayikuremo?+ 12 Ese umuntu ntafite agaciro kenshi kurusha intama? Ubwo rero, gukora ikintu cyiza ku Isabato byemewe n’amategeko.” 13 Hanyuma abwira uwo mugabo ati: “Rambura ukuboko kwawe.” Nuko arakurambura, kongera kuba kuzima nk’ukundi kuboko kwe. 14 Ariko Abafarisayo barasohoka maze bajya inama y’ukuntu bamwica. 15 Yesu abimenye ava aho hantu aragenda. Abandi bantu benshi baramukurikira,+ maze bose arabakiza, 16 ariko abategeka ko batagira uwo babibwira kugira ngo ibyavuzwe binyuze ku muhanuzi Yesaya bibe.+ 17 Yaravuze ati:
18 “Dore umugaragu wanjye+ natoranyije, uwo nkunda cyane kandi nkamwemera!+ Nzamushyiraho umwuka wanjye,+ kandi azatuma abantu bo mu bihugu byinshi basobanukirwa icyo ubutabera ari cyo. 19 Ntazatongana+ cyangwa ngo asakuze, kandi nta n’uzumva ijwi rye mu mihanda. 20 Urubingo rusadutse ntazarujanjagura, n’urumuri* rwaka gake ntazaruzimya,+ kugeza igihe azatuma ubutabera butsinda. 21 Mu by’ukuri, abantu bo ku isi yose baziringira izina rye.”+
22 Hanyuma bamuzanira umugabo watewe n’umudayimoni, akaba atarabonaga kandi ntashobore kuvuga. Nuko aramukiza, maze uwo muntu atangira kuvuga kandi arareba. 23 Ibyo byatumye abantu benshi bari bateraniye aho bose batangara cyane, maze baravuga bati: “Ese uyu ntiyaba ari wa wundi ukomoka kuri Dawidi?” 24 Abafarisayo babyumvise baravuga bati: “Uyu muntu nta wundi umuha kwirukana abadayimoni uretse Satani* umuyobozi w’abadayimoni.”+ 25 Amenye ibyo batekereza, arababwira ati: “Ubwami bwose bwicamo ibice bukirwanya buba bugiye kurimbuka, kandi umujyi uwo ari wo wose cyangwa umuryango wicamo ibice, nta cyo ugeraho. 26 Mu buryo nk’ubwo, niba Satani yirukana Satani, ubwo aba yiciyemo ibice akirwanya. None se ubwami bwe bwagumaho bute? 27 Kandi se, niba ari Satani umpa kwirukana abadayimoni, mwebwe abigishwa banyu bo ni nde ubaha ubushobozi bwo kubirukana? Ni yo mpamvu abigishwa banyu bagaragaza ko ibyo muvuga ari ibinyoma. 28 Icyakora niba ari umwuka w’Imana umpa kwirukana abadayimoni, mumenye ko Ubwami bw’Imana bwaje ariko ntimwabimenye.*+ 29 Cyangwa se umuntu yabasha ate kwigabiza inzu y’umuntu w’umunyambaraga agatwara ibintu bye, atabanje kumuboha? Iyo amuboshye ni bwo abasha gusahura inzu ye. 30 Utari ku ruhande rwanjye aba andwanya, kandi umuntu udafatanya nanjye ngo dushake abantu, aba abatatanya.+
31 “Bityo rero, ndababwira ko abantu bazababarirwa icyaha icyo ari cyo cyose no gutukana k’uburyo bwose. Ariko umuntu utuka umwuka wera ntazababarirwa.+ 32 Urugero, umuntu wese uvuga nabi Umwana w’umuntu azababarirwa,+ ariko umuntu wese utuka umwuka wera ntazababarirwa, haba muri iki gihe* no mu gihe kizaza.+
33 “Nimutera igiti cyiza kizera imbuto nziza, kandi nimutera igiti kibi kizera imbuto mbi, kuko igiti kimenyekanira ku mbuto zacyo.+ 34 Mwa bana b’impiri mwe,+ mwavuga mute ibyiza kandi muri babi? Ibyuzuye umutima ni byo umuntu avuga.+ 35 Umuntu mwiza atanga ibintu byiza abivanye mu butunzi bwe bwiza, naho umuntu mubi agatanga ibintu bibi abikuye mu butunzi bwe bubi.+ 36 Ndababwira ko ijambo ryose ritagira umumaro abantu bavuga bazaribazwa+ ku Munsi w’Urubanza, 37 kuko ibyo uvuga ari byo bizatuma witwa umukiranutsi, cyangwa bigatuma ubarwaho icyaha.”
38 Nuko bamwe mu banditsi n’Abafarisayo baramubwira bati: “Mwigisha, turashaka ko utwereka ikimenyetso.”+ 39 Na we arabasubiza ati: “Bantu b’iki gihe babi kandi b’abasambanyi, mukomeza gushaka ikimenyetso, ariko ndababwira ko nta kindi kimenyetso muzabona keretse ikimenyetso cy’umuhanuzi Yona.+ 40 Nk’uko Yona yamaze iminsi itatu mu nda y’urufi runini,+ ni ko n’Umwana w’umuntu azamara iminsi itatu mu mva.+ 41 Abantu b’i Nineve bazazukana n’ab’iki gihe ku munsi w’urubanza kandi bagaragaze ko ab’iki gihe ari abanyabyaha, kuko bo bihannye bamaze kumva ibyo Yona yabwirizaga.+ Ariko dore uruta Yona ari hano.+ 42 Nanone umwamikazi wo mu majyepfo* azazukana n’ab’iki gihe ku munsi w’urubanza kandi azatuma ab’iki gihe babarwaho icyaha, kuko yaje aturutse ku mpera z’isi kugira ngo yumve ubwenge bwa Salomo.+ Ariko dore uruta Salomo ari hano.+
43 “Iyo umwuka mubi* uvuye mu muntu, unyura ahantu hatagira amazi ushaka aho waruhukira maze ntuhabone.+ 44 Nuko ukibwira uti: ‘ngiye gusubira mu muntu nahoze ntuyemo.’ Iyo uhageze usanga uwo muntu ameze nk’inzu idatuwe, ahubwo ikubuye neza kandi irimo imitako myiza. 45 Hanyuma usubirayo, ukagaruka uri kumwe n’indi myuka irindwi iwurusha kuba mibi. Iyo imaze kumwinjiramo imuturamo, maze uwo muntu akaba mubi cyane kurusha uko yari ameze mbere.+ Uko ni ko bizagendekera abantu b’iki gihe babi.”
46 Mu gihe yari akivugana n’abantu, mama we na barumuna be+ baraje bahagarara hanze bashaka kuvugana na we.+ 47 Nuko umuntu araza aramubwira ati: “Dore mama wawe n’abavandimwe bawe bahagaze hanze barashaka kukuvugisha.” 48 Asubiza uwari umubwiye atyo ati: “Mama ni nde cyangwa abavandimwe banjye ni ba nde?” 49 Nuko arambura ukuboko yerekana abigishwa be, aravuga ati: “Dore mama n’abavandimwe banjye!+ 50 Umuntu wese ukora ibyo Papa wo mu ijuru ashaka, uwo ni we muvandimwe wanjye, ni we mushiki wanjye kandi ni we mama.”+