Yobu
8 Nuko Biludadi+ w’Umushuhi+ aramusubiza ati:
2 “Uzavuga ibyo bintu kugeza ryari?+
Amagambo yawe nta cyo amaze. Ni umuyaga gusa.
3 Ese Imana yagira uwo irenganya?
Cyangwa Ishoborabyose yareka gukora ibikwiriye?
4 Niba abana bawe barakoze ibyaha,
Imana yemeye ko bahanwa kubera kwigomeka kwabo,
5 Ariko niba wowe wariyemeje gushaka Imana,+
Ukinginga Ishoborabyose kugira ngo ikugirire neza,
6 Kandi niba udafite icyaha,
Ukaba ukiranuka,+ Imana yakwitaho
ikagusubiza uko wari umeze.
8 Rwose ndakwinginze, baza abatubanjirije.
Kandi utege amatwi bakubwire ibyo ba sekuruza babonye.+
9 Dore twe turi bato, nta kintu tuzi,
Kandi igihe tumara ku isi ni gito cyane.
10 Bazakwigisha,
Kandi bakubwire ibyo bazi.
11 Ese urufunzo rushobora gukura rutari mu gishanga?
Cyangwa urubingo rwakura rutabonye amazi?
12 Nubwo rwaba rukizana indabyo kandi nta warutemye,
Rwakuma mbere y’ibindi byatsi byose.
13 Uko ni ko bigendekera abantu bose bibagirwa Imana,
Kuko ibyiringiro by’umuntu utubaha Imana* bizashira.
14 Ibyo yizeye bizakurwaho,
Kandi ibyo yiringira biroroheje nk’inzu y’igitagangurirwa.
15 Azegamira inzu ye ariko ntizakomeza guhagarara.
Azagerageza kuyifata, ariko ntizagumaho.
16 Uwo muntu aba ameze nk’igiti gitoshye ku zuba,
Amashami yacyo akaba agera hirya no hino mu busitani.+
17 Gishora imizi mu kirundo cy’amabuye,
Imizi yacyo ikaba mu bitare.
19 Uko ni ko bigendekera umuntu wibagirwa Imana.
Akurwaho,+ abandi bakaza mu mwanya we.
20 Ni ukuri Imana ntizatererana abantu b’indahemuka,
Cyangwa ngo ifashe abantu babi.
21 Izatuma useka,
Kandi ugire ibyishimo byinshi.
22 Abakwanga bazakorwa n’isoni,
Kandi aho abakora ibibi batuye, ntihazongera kubaho.”