Igice cya 22
Ishyano rya Mbere—Inzige
1. Ni bande bikiranya n’abamarayika bavuza impanda, kandi ijwi rya gatanu ry’impanda riratangaza iki?
MARAYIKA wa gatanu aritegura kuvuza impanda ye. Impanda enye zo mu ijuru zimaze kuvuga, kandi ibyago bine byerekejwe kuri kimwe cya gatatu cy’isi, icyo Yehova abona ko ari ruvumwa kurenza ibindi ari cyo—Kristendomu. Indwara yayo yica yashyizwe ahagaragara. Mu gihe abamarayika bavuza impanda, ababwirizabutumwa b’abantu barabwumvikanisha ku isi yose. Impanda ya gatanu ya marayika ubu yiteguye gutangaza ishyano rya mbere riteye ubwoba cyane kurusha ibyago byaribanjirije. Iryo shyano rifitanye isano n’icyago gikomeye cy’inzige. Ariko, reka tubanze tugenzure iyindi mirongo ya Bibiliya izadufasha gusobanukirwa neza icyo cyago.
2. Ni ikihe gitabo cya Bibiliya kivuga iby’icyago cy’inzige gisa n’icyo Yohana abona, kandi icyo cyago cyagize iyihe ngaruka kuri Isirayeli ya kera?
2 Igitabo cya Bibiliya cya Yoeli, cyanditswe mu kinyejana cya cyenda mbere y’igihe cyacu, kivuga iby’icyago cy’udukoko turimo n’inzige, zisa n’izo Yohana yabonye (Yoeli 2:1-11, 25).a Icyo cyago cyari kigiye guteza imibabaro Isirayeli y’abahakanyi, ariko cyari no gutuma Abayahudi bicuza bakongera kwemerwa na Yehova (Yoeli 2:6, 12-14). Hanyuma icyo gihe kigeze Yehova yari kuzasuka umwuka we ku “bantu bose,” na ho ibimenyetso biteye ubwoba n’ibitangaza bikomeye byari kubanziriza ukuza k’ “umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba wa Yehova,” MN.—Yoeli 2:11, 28-32.
Icyago cyo mu Kinyejana cya Mbere
3, 4. (a) Ni ryari kandi ni gute ubuhanuzi buri muri Yoeli igice cya 2 bwuzuye? (b) Ni mu buhe buryo icyago gisa n’igitero cy’inzige cyateye mu kinyejana cya mbere cy’igihe cyacu, kandi cyamaze igihe kingana iki?
3 Ubuhanuzi bwanditswe muri Yoeli igice cya 2 bwasohoye mu kinyejana cya mbere. Ku munsi wa Pentekote w’umwaka wa 33, nibwo umwuka wera wasutswe, Abakristo ba mbere bagasigwa maze bagahabwa ubushobozi bwo kuvuga “ibitangaza by’Imana” mu ndimi nyinshi. Ingaruka yabaye iy’uko imbaga y’abantu benshi bakoranyijwe. Intumwa Petero yafashe ijambo maze abwira abarebaga ibibaye batangaye akoresha ibivugwa muri Yoeli 2:28, 29 abasobanurira ko bari babaye abahamya bo gusohozwa kwabyo (Ibyakozwe 2:1-21). Ariko kandi nta kintu kigaragaza ko hari icyago cy’inzige nyanzige cyaba cyarateye muri icyo gihe, ngo gitere bamwe imidugararo kandi ngo abandi kibatere kwihana.
4 None se muri icyo gihe haba harabayeho icyago mu buryo bw’ikigereranyo? Nibyo rwose! Habayeho icyago cyatewe n’ukubwiriza kudacogora kwakorwaga n’Abakristo bari bamaze gusigwa.b Binyuriye kuri bo Yehova yatumiye Abayahudi bashoboraga gutega amatwi kugira ngo bihane kandi babonereho guhabwa imigisha ye (Ibyakozwe 2:38-40; 3:19). Abitabiriye iryo tumira bahawe imigisha myinshi. Ariko ababyanze, kuri bo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bababereye nk’igitero cy’inzige cya kirimbuzi. Bavuye i Yerusalemu batataniye muri Yudaya yose n’i Samariya. Nyuma y’aho gato, bari bamaze kugera ahantu hose, bababaza Abayahudi banze kwizera, mu kubwiriza mu ruhame ibyerekeye umuzuko wa Yesu n’ibindi byose byajyanaga na wo (Ibyakozwe 1:8; 4:18-20; 5:17-21, 28, 29, 40-42; 17:5, 6; 21:27-30). Icyo cyago cyarakomeje kigeza ku ‘munsi uteye ubwoba,’ mu mwaka wa 70 mu kubara kwacu, ubwo Yehova yatezaga Yerusalemu ingabo z’Abaroma kugira ngo ziyirimbure. Abakristo bambazaga izina rya Yehova bafite ukwizera ni bo bonyine barokotse.—Yoeli 2:32; Ibyakozwe 2:20, 21; Imigani 18:10.
Icyago cyo mu Kinyejana cya 20
5. Ni gute ubuhanuzi bwa Yoeli busohora kuva mu wa 1919?
5 Birumvikana neza ko twashoboraga kwitega ko ubuhanuzi bwa Yoeli busohora mu buryo budasubirwaho mu gihe cy’imperuka. Ibyo ni ko byagenze rwose! Mu ikoraniro Abigishwa ba Bibiliya bagiriye i Cedar Point, Ohio, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva tariki ya 1-8 Nzeri 1919, Yehova yasutse umwuka we ku bwoko bwe ku buryo bugaragara kugira ngo abutere gukora gahunda yo kubwiriza ku isi yose. Mu biyitaga Abakristo bose abo bonyine ni bo bemeraga ko Yesu yari yaramaze kwimikwa kugira ngo abe Umwami mu ijuru kandi bakoreshaga umuhati wose batizigamye kugira ngo batangaze ubwo butumwa bwiza. Mu kuzuza ubuhanuzi, uko kubwiriza kwabo kudacogora kwabaye nk’icyago gitera imibabaro Kristendomu y’abahakanyi.—Matayo 24:3-8, 14; Ibyakozwe 1:8.
6. (a) Ni iki Yohana abona igihe marayika wa gatanu avuza impanda? (b) Iyo ‘nyenyeri’ ishushanya nde, kandi kuki?
6 Ibyahishuwe byanditswe hashize imyaka igera kuri 26 nyuma y’irimbuka rya Yerusalemu, na byo bivuga icyo cyago. Ni iki Ibyahishuwe byongera ku byavuzwe na Yoeli? Reka tubisuzume dukurikije uko Yohana abivuga agira ati “Marayika wa gatan’ avuz’ impanda. Mbon’ inyenyer’ iguye mw isi, ivuye mw ijuru; ihabg’ urufunguzo rwo gufungur’ urwobo rw’i kuzimu” (Ibyahishuwe 9:1). Iyo ‘nyenyeri’ itandukanye n’iyo Yohana yabonye, akavuga ukugwa kwayo mu Byahishuwe 8:10. Arabona “inyenyer’ iguye mw isi, ivuye mw ijuru” ifite ubutumwa bwo gusohoza ku isi. Mbese ishushanya ikiremwa cy’umwuka cyangwa se ni umuntu? Hirya [mu nkuru ya Yohana] haravugwa ufite “urufunguzo rufungur’ i kuzimu” aroha Satani “i kuzimu.” (Ibyahishuwe 20:1-3.) Uwo agomba rero kuba ari umuntu w’umwuka ufite ubushobozi. Mu Byahishuwe 9:11, Yohana atubwira ko inzige zifite “umwami wazo, ni we marayika w’i kuzimu.” Iyo mirongo yombi igomba kuba yerekeza ku muntu umwe, kubera ko marayika ufite urufunguzo rufungura i kuzimu ari na we mu by’ukuri marayika w’i kuzimu. Ubwo rero inyenyeri igomba kuba ishushanya Umwami wimitswe na Yehova, kubera ko Abakristo basizwe bemera gusa Umwami umwe w’umumarayika ari we Yesu Kristo.—Abakolosai 1:13; 1 Abakorinto 15:25.
7. (a) Byagenze bite igihe “urwobo rw’i kuzimu” rufungurwa? (b) “I Kuzimu” ni iki, kandi ninde wahabaye igihe gito?
7 Inkuru irakomeza igira iti “Ifungur’ urwobo rw’i kuzimu, ruvamw umwots’ ucumba, nk’uw’itanura rinini, izuba n’ikirere byijimishwa n’umwotsi wo mur’urwo rwobo. Mu mwotsi havamw inzige, zijya mw isi, zihabg’ ubushobozi bgo gukor’ ibyo skorupio zo mw isi zibasha gukora” (Ibyahishuwe 9:2, 3). Mu Byanditswe, ijambo “i kuzimu” ni ahantu hataba imirimo, ndetse kenshi bikavuga urupfu. (Gereranya n’Abaroma 10:7; Ibyahishuwe 17:8; 20:1, 3.) Mu iherezo ry’Intambara ya Mbere y’Isi Yose (1918-1919), itsinda rito ry’abavandimwe ba Yesu ryamaze igihe gito ahantu hagereranywa n’ “i kuzimu” h’imimerere isa n’aho itarimo imirimo. Ariko ubwo Yehova yasukaga umwuka we ku bagaragu be bihana, mu wa 1919, bose bahagurukiye guca agahigo ku byerekeye umurimo wari ubategereje.
8. Ni mu buhe buryo inzige zisohokana n’ ‘umwotsi’ mwinshi?
8 Nk’uko Yohana abibona, inzige zisohokana n’umwotsi mwinshi, umeze “nk’uw’itanura rinini.”c Ibyo rwose ni ko byagenze mu wa 1919. Imimerere ya Kristendomu n’iy’isi muri rusange yarijimye. (Gereranya na Yoeli 2:30, 31.) Irekurwa ry’izo nzige, ari zo abagize itsinda rya Yohana, mu by’ukuri byabaye ugutsindwa kw’abayobozi ba Kristendomu bari baracuze umugambi wo gutsemba burundu umurimo w’Ubwami bityo bakaba bari banze Ubwami bw’Imana. Ikintu cy’igicu cy’umwotsi cyatangiye gutwikira Kristendomu y’abahakanyi ubwo iryo tsinda ry’inzige ryahabwaga n’Imana ububasha maze rigatangira kubukoresha mu gutangaza ubutumwa bukomeye bw’urubanza. “Izuba” rya Kristendomu—ari ryo rumuri rwayo rugaragara—ryarijimishijwe maze “ikirere” kiremerezwa n’amagambo y’urubanza rw’Imana ubwo “umwam’ utegek’ ikirere” cy’isi yagaragazwaga ko ari we mana ya Kristendomu.—Abefeso 2:2; Yohana 12:31; 1 Yohana 5:19.
Inzige Zibabaza Abantu!
9. Ni ayahe mabwiriza y’intambara inzige zahawe?
9 Ni ayahe mabwiriza y’intambara izo nzige zihabwa? Yohana arabivuga muri aya magambo ngo “Ariko zitegekwa kutagir’ icyo zitwar’ ibyatsi byo mw isi cyangw’ ikintu cyose kibisi cyangw’ igiti cyose, kerets’ abantu badafit’ ikimenyetso cy’Imana mu ruhanga rwabo. Zihabga kutabīca, keretse kubababaz’ amez’ atanu. Kandi kubabaza kwazo gusa no kubabaza kwa skorupio, iy’ iriy’ umuntu. Mur’iyo mins’ abantu bazashak’ urupfu, ariko ntibazarubona na hato; bazifuza gupfa, arik’ urupfu ruzabahunga.”—Ibyahishuwe 9:4-6.
10. (a) Ni bande mbere na mbere icyago cy’inzige cyibasiye, kandi ingaruka yabaye iyihe kuri bo? (b) Imibabaro ivugwa aho ni bwoko ki? (Reba nanone ubusobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
10 Uzirikane ko icyo cyago kiterekezwa mbere na mbere ku bantu muri rusange cyangwa se ku bakomeye bo muri bo ari byo ‘byatsi n’ibiti byo mu isi.’ (Gereranya n’Ibyahishuwe 8:7.) Inzige zigomba kubabaza gusa abadafite ikimenyetso cy’Imana mu ruhanga rwabo, abo muri Kristendomu bavuga ko bashyizweho ikimenyetso nyamara ibikorwa byabo bikaba bibeshyuza ibyo biratana (Abefeso 1:13, 14). Ni yo mpamvu, amagambo ashegesha y’inzige zo muri iki gihe mbere na mbere yabanje kwerekezwa ku bayobozi ba kidini ba Kristendomu. Mbega ukuntu abo bantu biyemera ubwabo bagomba kuba barababajwe bumvise inzige zitangaza ku mugaragaro ko usibye kuba batayobora abayoboke babo mu ijuru, ahubwo ko na bo ubwabo batazajyayo!d Mu by’ukuri koko, basa n’“abarandat’ impumyi, kandi na bo bahumye”!—Matayo 15:14.
11. (a) Ni mu gihe kingana iki inzige zitegekwa kumara zibabaza abanzi b’Imana, kandi ni kuki icyo gihe atari gito mu by’ukuri? (b) Ubwo buribwe bubabaza mu rugero rungana iki?
11 Uwo mubabaro umara amezi atanu. Mbese aho byaba bisa n’aho ari igihe gito? Oya, ku nzige si ko bimeze, kubera ko ako gakoko igihe cyako cy’ubuzima kireshya gityo. Ubwo rero, inzige zo muri iki gihe zirakomeza kuruma abanzi b’Imana igihe cy’ubuzima bwazo bwose. Ikindi kandi, uburibwe zitera buraryana cyane ku buryo abantu bifuza gupfa. Ni koko nta n’umwe mu barumwe n’izo nzige twigeze kumva ko yaba rwose yaragerageje kwiyahura. Cyakora, iyo mvugo iradufasha kwiyumvisha uburemere bw’ubwo buribwe—uburibwe bumeze nk’ubwo ibitero bidatuza bya sikorupio bishobora guteza. Ibyo bimeze nk’imibabaro Yeremia yatangarije Abisirayeli b’abahemu ubwo bari bagiye gutatanywa n’ingabo z’i Babuloni, kandi kuri bo urupfu rwari kubarutira kubaho—Yeremia 8:3; reba nanone Umubwiriza 4:2, 3.
12. Ni kuki inzige zitegekwa kubabaza abayobozi ba kidini ba Kristendomu mu buryo bw’umwuka, ariko ntizibice?
12 Ni kuki inzige zitegekwa kubababaza mu buryo bw’umwuka aho kubica? Iryo ni ishyano rya mbere rishyira ahagaragara ibinyoma bya Kristendomu n’amakosa yayo, ariko nyuma y’aho, uko igihe cy’Umunsi w’Umwami cyari kugenda cyicuma, ni ko imimerere yo gupfa kwayo mu buryo bw’umwuka yari kugenda itangazwa byuzuye. Mu gihe cy’ishyano rya kabiri ni bwo kimwe cya gatatu cy’abantu cyagombaga kwicwa.—Ibyahishuwe 1:10; 9:12, 18; 11:14.
Inzige Ziteguye Kurwana Zifite Ibikenewe Byose
13. Izo nzige zirasa zite?
13 Uko izo nzige zisa biratangaje cyane! Dore uko Yohana abivuga: “Ishusho y’izo nzige yasaga n’iy’amafarashi yiteguriw’ intambara; ku mitwe yazo zari zifit’ ibisa n’amakamba, asa n’izahabu; mu maso hazo hasa n’ah’abantu. Kandi zari zifit’ ubgoya busa n’umusatsi w’abagore, amenyo yazo yasaga n’ay’intare. Zari zifite n’ibikingir’ ibituza, bisa n’ibyuma; guhinda kw’amababa yazo kwari kumeze nko guhinda kw’amagare akururwa n’amafarashi menshi, yirukank’ ajya mu ntamabara.”—Ibyahishuwe 9:7-9.
14. Ni kuki uko Yohana avuga imiterere y’inzige bihuza neza n’itsinda ry’Abakristo bashubijwemo intege mu wa 1919?
14 Ibyo birashushanya neza itsinda ry’Abakristo b’indahemuka basubijwemo intege mu wa 1919. Kimwe n’amafarashi, bari bateguriwe intambara, bashyugumbwa kujya kurwanirira ukuri mu buryo buvugwa n’intumwa Paulo (Abefeso 6:11-13; 2 Abakorinto 10:4). Ku mitwe yazo Yohana arahabona igisa n’amakamba ya zahabu. Ntibyaba bikwiriye rero ko bambara amakamba nyamakamba, kubera ko bataratangira gutegeka, kuva bakiri ku isi (1 Abakorinto 4:8; Ibyahishuwe 20:4). Cyakora, mu wa 1919, bari bamaze kugira ishusho ya cyami. Bari abavandimwe b’Umwami kandi amakamba yabo yo mu ijuru yari abateganyirijwe, bapfa gusa gukomeza kuba indahemuka kugeza ku iherezo.—2 Timoteo 4:8; 1 Petero 5:4.
15. Bigereranya iki kuba inzige (a) zifite ibikingira ibituza bisa n’ibyuma? (b) zifite mu maso hasa n’ah’abantu? (c) zifite ubwoya busa n’umusatsi w’abagore? (d) zifite amenyo asa n’ay’intare? (e) zivuza urusaku rwinshi?
15 Mu iyerekwa, inzige zari zifite ibikingira ibituza bisa n’ibyuma; bishushanya ubutabera bwabo budatezuka (Abefeso 6:14-18). Mu maso hazo kandi hasa n’ah’abantu; ibyo bikaba bigaragaza ko bafite umuco w’urukundo, kubera ko umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana, ubwayo ikaba ari urukundo (Itangiriro 1:26; 1 Yohana 4:16). Imisatsi yazo ni miremire nk’iy’umugore, ibyo bikaba bishushanya neza ukuntu bumvira Umwami wabo, ari we marayika w’i kuzimu. Hanyuma amenyo yabo asa n’ay’intare, inyamaswa ikoresha amenyo yayo kugira ngo itanyaguze inyama. Guhera mu wa 1919, abagize itsinda rya Yohana bashoboye bundi bushya gufata ifunguro ry’umwuka rikomeye, cyane cyane ukuri kwerekeye Ubwami bw’Imana buyobowe n’ “Intare yo mu muryango wa Yuda,” ari yo Yesu Kristo. Kimwe n’uko intare ishushanya ubutwari; ni na ko hasabwe ubutwari bukomeye kugira ngo abo Bakristo bicengezemo ubwo butumwa bukanjaye, babutangaze mu bitabo no kubitanga mu isi. Izo nzige z’ibigereranyo zivuza urusaku rwinshi, rumeze “nko guhinda kw’amagare, akururwa n’amafarashi menshi yirukank’ ajya mu ntambara.” Izo nzige nta mugambi zifite wo kwidamararira, zikurikije urugero rw’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere.—1 Abakorinto 11:7-15; Ibyahishuwe 5:5.
16. Kuba inzige zifite “imirizo n’imbori bimeze nk’ibya sikorupiyo” bisobanura iki?
16 Uwo murimo wo kubwiriza ntuhagararira gusa k’ugutanga ubutumwa mu magambo. “Kandi zifite imirizo n’imbori bimeze nk’ibya sikorupiyo; kandi mu mirizo yazo ni ho hazibashisha kubabaza abantu amezi atanu” (Ibyahishuwe 9:10, MN). Ayo magambo ashobora kuba asobanura iki? Uko Abahamya ba Yehova bagenda bakora umurimo wabo wo kubwiriza, inyuma yabo bahasiga imfashanyigisho—nk’ibitabo, amagazeti n’udutabo kimwe n’inkuru z’Ubwami zisohoka mu gihe gikwiriye. Izo mfashanyigisho zikubiyemo ibitangazwa bifite ububasha, bishingiye ku Ijambo ry’Imana, buri wese ashobora kwisomera iwe, kandi aryana nka sikorupiyo, kubera ko atangaza umunsi wo guhora kwa Yehova ubu wegereje (Yesaya 61:2). Mbere y’iherezo ry’ubuzima bwazo, urubyaro ruriho ubu rw’inzige zo mu buryo bw’umwuka ruzaba rwaramaze gusohoza byuzuye umurimo Imana yarushinze wo gutangaza imanza za Yehova—mu kubabaza abakobanyi bose binangiye.
17. (a) Ni iki cyatangajwe mu ikoraniro ry’Abigishwa ba Bibiliya ryabaye mu wa 1919, cyajyaga gutuma ubutumwa bwabo burushaho kuryana? (b) Ni mu buhe buryo abayobozi ba Kristendomu bababajwe, kandi babyifashemo bate?
17 Iryo tsinda ry’inzige ryasazwe n’ibyishimo ubwo mu ikoraniro ryabo ryo mu wa 1919, hatangazwaga igazeti nshya yitwaga L’Age d’Or. Iyo gazeti, yari kuzajya isohoka kabiri mu kwezi, yari igamije gutuma ubuhamya bwazo burushaho kuryana.e Inomero yayo ya 27, yo ku wa 29 Nzeri 1920, yatangazaga uburyarya bw’abayobozi ba Kristendomu bari baratoteje Abigishwa ba Bibiliya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera mu wa 1918 kugeza mu wa 1919. Muri za 20 na za 30, iyo gazeti L’Age d’Or yababaje abayobozi ba Kristendomu ubwo yabashushanyaga ikanatangaza inyandiko zisesereza zamaganaga ukwivanga kwabo kwa rwihishwa mu bikorwa bya gipolitiki, cyane cyane nk’amasezerano yashyizweho umukono hagati y’abayobozi bo mu nzego za Kiliziya Gatolika n’abategetsi b’abanyagitugu b’ishyaka ry’Abafashisiti n’irya Nazi. Abayobozi ba Kristendomu babyitabiriye “bagir’ amategek’ urwitwazo rw’igomwa” kandi boshya rubanda kugira ngo rugirire nabi ubwoko bw’Imana.—Zaburi 94:20.
Ubutumwa Bugezwa ku Bayobozi b’Isi
18. Ni uwuhe murimo inzige zifite, kandi habaye iki cyo kwikiranya n’ijwi ry’impanda ya gatanu?
18 Inzige zo muri iki gihe zari zifite umurimo zigomba gukora. Ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwagombaga kubwirizwa. Ibinyoma na byo byagombaga gushyirwa ahagaragara kandi intama zazimiye zigashakwa. Mu gihe izo nzige zasohozaga iyo mirimo, isi yahatirwaga kubikurikiranira hafi. Mu kumvira amajwi y’impanda z’abamarayika, abagize itsinda rya Yohana bakomeje gutangaza ko Kristendomu ikwiriye gushyirwa mu rubanza rwa Yehova rwo kuyiciraho iteka. Mu kwitabira impanda ya gatanu, Abigishwa ba Bibiliya batsindagirije cyane igice cyihariye cy’izo manza mu ikoraniro bagiriye i Londres mu Bwongereza kuva ku wa 25 kugeza ku wa 31 Gicurasi 1926. Bahafatiye icyemezo gifite umutwe uvuga ngo: “Ubuhamya Bureba Abayobozi b’Isi,” na ho mu nzu y’amakoraniro yitwa Royal Albert Hall bahumvira disikuru y’abantu bose yari ifite umutwe uvuga ngo “Kuki Ibihangange by’Isi Bidandabirana?—Umuti,” bukeye bw’aho, ikinyamakuru cy’ingenzi cy’i Londres cyatangaje mu magambo arambuye, icyo cyemezo hamwe n’iyo disikuru y’abantu bose uko yakabaye. Nyuma y’aho, itsinda ry’inzige ryatanze mu isi yose icyo cyemezo mu nkuru z’Ubwami zigera kuri miriyoni 50—mbega umubabaro washenguye abayobozi ba Kristendomu! Nyuma y’imyaka myinshi, mu Bwongereza hari hakivugwa ayo magambo asesereza.
19. Ni ikihe gikoresho kindi cyo kurwanisha cyahawe inzige z’ikigereranyo, kandi cyavugaga iki ku nyandiko yatangarijwe i Londres?
19 Muri iryo koraniro, inzige z’ikigereranyo zahawe ibikoresho bishya by’intambara, cyane cyane nk’igitabo Délivrance. Cyasesenguraga ikimenyetso cya Bibiliya cyemeza ko ubutegetsi bw’ “umwana w’umuhungu” ari bwo Bwami bwo mu ijuru bwa Kristo, bwavutse mu wa 1914 (Matayo 24:3-14; Luka 21:24-26; Ibyahishuwe 12:1-10). Nanone icyo gitabo cyavugaga iby’inyandiko yasohokeye i Londres mu wa 1917, kandi yashyizweho umukono n’abakuru b’amadini bageze ku munani bavuzweho ko ari bamwe “mu bagize umubare w’abavugabutumwa bakomeye cyane mu isi.” Bari bahagarariye amadini y’ingenzi y’Abaporotesitanti—Ababatisita, Abakongeregasiyonalisiti, Abaperesebiteriyeni, Abepisikopale n’Abametodisiti. Iyo nyandiko yatangazaga ko “ibihe biruhije biriho ubu ari ikimenyetso cy’iherezo ry’ibihe by’Abanyamahanga” kandi ko “uguhishurwa k’Umwami gushobora kubaho igihe icyo ari cyo cyose.” Ni koko, abo bakuru b’amadini bari baramaze gutahura ikimenyetso cy’ukuhaba kwa Kristo. Ariko se bifuzaga kugira icyo babikoraho? Igitabo Délivrance kirasubiza kigira kiti “Ikigaragara cyane muri ibyo, ni uko abo bantu ubwabo bashyize umukono kuri iyo nyandiko, nyuma y’aho baje kuyihakana kandi hanyuma bakanahakana ibigaragara byemeza ko turi ku mperuka y’isi no mu gihe cy’umunsi w’ukuhaba kwa kabiri kwa Kristo.”
20. (a) Ni ayahe mahitamo abayobozi ba Kristendomu bagize ku byerekeye itsinda ry’inzige n’Umwami wazo? (b) Ni nde Yohana avuga ko ayoboye itsinda ry’inzige, kandi yitwa nde?
20 Aho gutangaza Ubwami bw’Imana bwegereje, abayobozi ba Kritendomu bahisemo kuguma ku ruhande rw’isi ya Satani. Ntibashaka kugira uruhare mu bikorwa by’itsinda ry’inzige hamwe n’Umwami wazo ari we Yohana abona. Aragira ati “Zari zifite n’umwami wazo, ni we maraika w’i kuzimu, mu Ruheburayo yitwa Abadoni [bisobanura “Ukurimbuka”], naho mu Rugiriki yitwa Apoluoni [bisobanura “Umurimbuzi”]” (Ibyahishuwe 9:11). Kubera ko Yesu ari we “maraika w’i kuzimu” n’ “Umurimbuzi,” koko rero yateje Kristendomu ishyano. Ariko rero ntibihagarariye aho!
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Gereranya na Yoeli 2:4, 5, 7 (aho udukoko tugereranywa n’amafarashi, n’ubwoko, n’abantu, kandi tuvuza urusaku nk’urw’igare) n’Ibyahishuwe 9:7-9; gereranya nanone na Yoeli 2:6, 10 (havuga uburibwe butewe n’icyago cy’udukoko) n’Ibyahishuwe 9:2, 5.
b Reba ingingo ivuga ngo “Abunze Ubumwe Bashyamiranye n’Amahanga mu Kibaya cyo Guciramo Imanza” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku wa 1 Gicurasi 1962 (mu Gifaransa) (BI 6/62).
c Uzirikane ko uyu murongo udashobora gukoreshwa mu guhamya ko i kuzimu hari umuriro; nk’aho ari ahantu h’umuriro utazima. Yohana avuga ko umwotsi mwinshi wari “nk’”umwotsi w’itanura rinini (Ibyahishuwe 9:2). [Ariko] ntavuga ko abona ibirimi by’umuriro nyabyo i kuzimu.
d Ijambo ry’Ikigiriki rikoreshwa hano riva ku nshinga ba·saniʹzo, akenshi rishaka kuvuga kubabazwa nyakubabazwa by’agashinyaguro. Ariko rero, iryo jambo rishobora no gukoreshwa ku mibabaro yo mu buryo bwo gutekereza. Urugero, muri 2 Petero 2:8, dusoma ko Loti ‘yibabarizaga umutima’ abitewe n’ibibi yabonaga bikorerwa i Sodomu. Abayobozi ba kidini b’igihe cy’intumwa bagezweho n’imibabaro yo mu buryo bw’umwuka n’ubwo byari bitewe n’indi mpamvu.
e Iyo gazeti, ubu isohoka kabiri mu kwezi, yaje kwitwa Consolation mu wa 1937 hanyuma iza kwitwa Réveillez-vous! mu wa 1946.
[Ifoto yo ku ipaji ya 143]
Ijwi ry’impanda ya gatanu riratangaza ishyano rya mbere muri atatu
[Ifoto yo ku ipaji ya 146]
Imyambi ityaye iri mu mitima y’ababisha b’Umwami (Zaburi 45:5). Icyo gishushanyo kiri hejuru aha, cyari giherekejwe n’ayo magambo, ni urugero rumwe mu byatangajwe muri za 30, byashegeshe ‘abantu batari bafite ikimenyetso cy’Imana’
[Ifoto yo ku ipaji ya 147]
Inzu y’amakoraniro yitwa Royal Albert Hall, ahatangarijwe igitabo Délivrance hakanafatirwa icyemezo gifite umutwe uvuga ngo “Ubuhamya Bureba Abayobozi b’Isi”