Komeza kujya mbere
IGIHE witozaga kugendera ku mahame ya Bibiliya bwa mbere, imitekerereze, imvugo n’imyifatire byawe byari byarashinze imizi muri wowe, byatangiye kugenda bihinduka buhoro buhoro. Ibyinshi muri ibyo, wabihinduye utari waniyandikisha mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Ubu noneho ushobora no kuba waragize amajyambere kugeza ubwo wiyegurira Yehova. Mbese, ibyo byaba bisobanura ko ushobora kurekera aho kugira amajyambere? Ashwi da! Umubatizo wawe ni intangiriro gusa.
Umwigishwa Timoteyo yari yaramaze kuba umusaza w’Umukristo igihe Pawulo yamusabaga ‘kuzirikana’ inama yahabwaga hamwe n’inshingano yari yareguriwe. Yasabwe kuba ‘ari byo ahugukiramo kugira ngo kujya mbere kwe kugaragarire bose’ (1 Tim 4:12-15). Waba ugitangira kugendera mu nzira y’ukuri cyangwa waba umaze igihe kirekire ukurikiza imibereho ya Gikristo, wagombye gushishikazwa no kugira amajyambere.
Kugira ubumenyi no guhinduka
Mu Befeso 3:14-19, dusoma ko intumwa Pawulo yasenze asaba ko bagenzi be bahuje ukwizera ‘bahabwa imbaraga zo kumenya . . . ubugari, n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo’ bw’ukuri. Ni muri urwo rwego Yesu yatanze impano bantu kugira ngo zigishe, zigorore kandi zikomeze abagize itorero. Guhora dutekereza ku Ijambo ryahumetswe ry’Imana kandi tukagendera ku buyobozi duhabwa n’abigisha b’inararibonye, bishobora kudufasha ‘gukura’ mu buryo bw’umwuka.—Ef 4:11-15.
Uko gukura gukubiyemo ‘guhinduka bashya mu mwuka w’ubwenge bwacu.’ Ibyo byumvikanisha ko tugomba kwihingamo kugira imitekerereze nk’iy’Imana na Kristo. Ibyo bidusaba guhora twicengezamo imitekerereze yabo, kugira ngo tubashe ‘kwambara umuntu mushya’ (Ef 4:23, 24). Iyo wiga Amavanjiri, mbese, waba ufata izo nkuru z’ibyabaye mu mibereho ya Kristo nk’icyitegererezo wagombye kwigana? Waba se ushakisha uko wamenya imico runaka yihariye Yesu yagaragaje, hanyuma ugashyiraho imihati nyakuri kugira ngo uyihingemo?—1 Pet 2:21.
Ingingo wibandaho mu biganiro byawe zishobora kugaragaza urugero ugezeho ugira amajyambere. Abamaze kwambara umuntu mushya ntibavuga ibinyoma, ntibatukana, kandi ntibavuga amagambo ateye isoni cyangwa yo gusebanya. Ahubwo, ijambo ryabo riba ari ‘ryiza ryo gukomeza abandi . . . kugira ngo riheshe abaryumvise umugisha’ (Ef 4: 25, 26, 29, 31; 5:3, 4; Yuda 16). Ibitekerezo batanga n’amagambo bakoresha iyo biherereye cyangwa iyo bari mu materaniro y’itorero, bigaragaza ko ukuri kurimo guhindura imibereho yabo.
Niba ‘utagiteraganwa n’umuraba, ngo ujyanwe hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize,’ ibyo na byo ni igihamya cy’uko ufite amajyambere (Ef 4:14). Urugero, ubyifatamo ute iyo isi igusutseho ibitekerezo bishya, amahame cyangwa uburyo bushya bwo kwidagadura? Mbese, wumva ushaka kugabanya igihe wageneraga inshingano z’iby’umwuka kugira ngo wiruke inyuma y’ibyo bintu? Kubigenza utyo bishobora kudindiza amajyambere yawe yo mu buryo bw’umwuka. Mbega ukuntu gucungura igihe cyo gukurikirana ibintu by’umwuka ari iby’ubwenge kurushaho!—Ef 5:15, 16.
Uko ushyikirana n’abandi na byo bishobora kugaragaza ko ufite amajyambere yo mu buryo bw’umwuka. Mbese, waba waritoje ibyo ‘kugirira ineza n’imbabazi’ abavandimwe na bashiki bawe?—Ef 4:32.
Amajyambere ugira mu gukora ibintu mu buryo buhuje n’inzira za Yehova agomba kugaragarira mu itorero n’imuhira. Nanone yagombye kugaragarira ku ishuri, ahantu hahurirwa n’abantu benshi, hamwe no ku kazi (Ef 5:21–6:9). Niba muri iyo mimerere yose ugaragaza imico irangwa no kubaha Imana mu buryo bwuzuye, amajyambere yawe na yo arigaragaza.
Koresha impano yawe
Yehova yahaye buri wese muri twe ubuhanga n’impano bitandukanye. Aba yiteze ko tubikoresha ku bw’inyungu z’abandi, ku buryo ashobora kugaragaza ubuntu bwe binyuriye kuri twe. Ku bihereranye n’ibyo, intumwa Petero yaranditse ati “nk’uko umuntu yahawe impano, abe ari ko muzigaburirana, nk’uko bikwiriye ibisonga byiza by’ubuntu bw’Imana” (1 Pet 4:10). Usohoza ute inshingano yawe yo kuba igisonga?
Petero akomeza agira ati “umuntu navuga, avuge nk’ubwirijwe n’Imana” (1 Pet 4:11). Uwo murongo ushimangira inshingano ufite yo kuvuga mu buryo buhuje neza n’Ijambo ry’Imana, kugira ngo Imana ihabwe ikuzo. Uburyo uvuga na bwo bwagombye guhesha Yehova ikuzo. Imyitozo itangirwa mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ishobora kugufasha gukoresha impano yawe muri bene ubwo buryo, ugahesha Imana ikuzo binyuriye ku kuntu ufasha abandi. Niba ari yo ntego ufite se, ni gute wagombye gusuzuma amajyambere ugira mu ishuri?
Aho gutekereza ushingiye ku bwinshi bw’ingingo wamaze kuzuza kuri fomu uherwaho inama cyangwa ku bwoko bw’ibiganiro wagiye usabwa gutanga, tekereza ahubwo ku rugero iyo myitozo yatumye urushaho kunonosoramo igitambo cyawe cy’ishimwe. Ishuri ry’umurimo ridufasha kurushaho kugira ingaruka nziza mu murimo wo kubwiriza. Bityo ibaze uti ‘mbese, naba koko ntegura ibyo ndi buvuge mu murimo wo kubwiriza? Naba naritoje kugaragariza abo mbwiriza ko mbitaho? Naba se nshyiraho urufatiro rwo kuzagaruka gusura binyuriye mu gusigira abantu ikibazo tuzaganiraho ubutaha? Niba hari umuntu twigana Bibiliya se bwo, naba nihatira kugira amajyambere ngo mbe umwigisha ugera abantu ku mutima?’
Ntukagenzure amajyambere yawe ushingiye ku nshingano z’umurimo uhabwa gusa. Amajyambere yawe ntagaragarira mu nshingano, ahubwo agaragaza n’ukuntu usohoza iyo nshingano. Niba inshingano wahawe yari ikubiyemo kwigisha, ibaze uti ‘mbese, naba koko nakoresheje ubuhanga bwo kwigisha? Naba se natanze ikiganiro mu buryo bwatumye abacyumvise bagira icyo bahindura mu mibereho yabo?’
Kuba usabwa gukoresha impano yawe byumvikanisha ko ugomba gufata iya mbere. Mbese, waba ufata iya mbere mu gukorana n’abandi mu murimo wo kubwiriza? Waba ushakisha uko wafasha abagize itorero ryawe bakiri bashya, abato cyangwa abamugaye? Waba se witangira gusukura Inzu y’Ubwami cyangwa gufasha mu mirimo itandukanye mu makoraniro? Mbese, ushobora gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha rimwe na rimwe? Mbese, waba ushobora gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose cyangwa gufasha mu itorero rikeneye ubufasha kurusha andi? Niba uri umuvandimwe, mbese, waba wifuza kuzuza ibyo abakozi b’imirimo hamwe n’abagenzuzi basabwa mu Byanditswe? Kuba witeguye gufasha no kwemera inshingano, ni ikimenyetso cy’uko ufite amajyambere.—Zab 110:3.
Uruhare rw’igihe umuntu amaze
Niba wumva ko hari ibyo udashobora kugeraho kubera ko umaze igihe gito ubaye Umukristo, ihangane. Ijambo ry’Imana rishobora guha “umuswa ubwenge.” (Zab 19:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera; 119:130; Imig 1:1-4.) Gushyira mu bikorwa inama ya Bibiliya bituma twungukirwa n’ubwenge butunganye bwa Yehova, bwo buruta kure cyane ubuhanga bwose umuntu yunguka bitewe n’ibyo yabonye mu buzima. Gusa, uko tugenda tugira amajyambere mu murimo dukorera Yehova, ni na ko tugenda twunguka ubuhanga bw’agaciro kenshi. Ni gute twabukoresha neza?
Kubera ko umuntu yagiye anyura mu bintu byinshi bitandukanye, ashobora wenda kwibwira ati ‘imimerere iyi n’iyi nigeze kuyinyuramo. Nzi icyo ngomba gukora.’ Mbese, ibyo byaba ari iby’ubwenge? Mu Migani 3:7 haduha umuburo ugira uti “ntiwishime ubwenge bwawe.” Nta gushidikanya ko ibintu twagiye tunyuramo byagombye gutuma turushaho kubona ibintu byinshi tugomba kugenzura mu gihe dukemura ibibazo bitandukanye byo mu buzima. Ariko kandi, niba dufite amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, ibintu twagiye tunyuramo byagombye nanone gushimangira mu bwenge no mu mitima yacu ko dukeneye ko Yehova aduha umugisha kugira ngo tugire icyo tugeraho. Icyo gihe, amajyambere yacu ntagaragarira mu kuba duhangana n’ibibazo runaka dufite icyizere, ahubwo agaragarira mu kuba twihutira kwiyambaza Yehova kugira ngo aduhe ubuyobozi mu mibereho yacu. Agaragazwa no kuba twizeye ko nta kintu cyatugeraho Data wo mu ijuru atabyemeye, hamwe no kuba dukomeza kugirana na we imishyikirano irangwa n’icyizere kandi yuje urukundo.
Komeza gusingira ibiri imbere
Nubwo intumwa Pawulo yari akuze mu buryo bw’umwuka kandi akaba yari umwe mu Bakristo basizwe, yiyemereye ubwe ko yari akeneye gukomeza ‘gusingira ibiri imbere’ kugira ngo agere ku ntego yari afite mu buzima (Fili 3:13-16). Mbese, nawe ni uko ubona ibintu?
Ni mu rugero rungana iki umaze kugira amajyambere? Suzuma amajyambere yawe ushingiye ku kuntu wambaye umuntu mushya mu buryo bwuzuye, ukuntu ugandukira mu buryo bwuzuye ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova n’uko wamaramaje mu gukoresha impano zawe kugira ngo uheshe Yehova ikuzo. Uko ugenda wungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, imico igaragazwa mu Ijambo ry’Imana igomba kugenda irushaho kugaragarira mu buryo uvuga no mu buryo wigisha. Komeza kwibanda kuri ibyo bintu bigaragaza ko ufite amajyambere. Ni koko, byishimire, hanyuma amajyambere yawe azagenda arushaho kugaragara.