IGICE CYA 30
“Mugendere mu Rukundo”
1-3. Iyo twiganye urugero rwa Yehova mu bihereranye no kugaragaza urukundo, ibyo bigira izihe ngaruka?
“GUTANGA guhesha umugisha kuruta guhabwa” (Ibyakozwe 20:35). Ayo magambo ya Yesu atsindagiriza uku kuri kw’ingenzi: urukundo ruzira ubwikunde ubwarwo ruhesha ingororano. Nubwo bishimisha cyane kugaragarizwa urukundo, kurugaragariza abandi birashimisha ndetse cyane kurushaho.
2 Ibyo nta wundi muntu ubizi neza kurusha Data wo mu ijuru. Nk’uko twabibonye mu bice bibanza byo muri uyu mutwe, Yehova yatanze urugero ruhebuje mu bihereranye no kugaragaza urukundo. Nta muntu n’umwe wagaragaje urukundo mu buryo bukomeye cyane kandi mu gihe kirekire kurusha uko yabigenje. Ku bw’ibyo se, byaba bitangaje kuba Yehova yitwa “Imana igira ibyishimo”?—1 Timoteyo 1:11, NW.
3 Imana yacu yuje urukundo ishaka ko tugerageza kumera nka yo, cyane cyane mu bihereranye no kugaragaza urukundo. Mu Befeso 5:1, 2 haratubwira hati “mwigane Imana, nk’abana bakundwa. Kandi mugendere mu rukundo.” Iyo twiganye urugero rwa Yehova mu bihereranye no kugaragaza urukundo, tugira ibyishimo byinshi cyane bituruka ku gutanga. Kandi twishimira kumenya ko tuba tunezeza Yehova, kubera ko Ijambo rye ridutera inkunga yo “gukundana” (Abaroma 13:8). Ariko kandi, hari izindi mpamvu zagombye gutuma ‘tugendera mu rukundo.’
Impamvu Urukundo Ari Ingenzi
4, 5. Kuki ari iby’ingenzi ko tugaragariza bagenzi bacu duhuje ukwizera urukundo rurangwa no kwigomwa?
4 Kuki ari iby’ingenzi ko tugaragariza urukundo bagenzi bacu duhuje ukwizera? Mu ijambo rimwe, urukundo ni ikintu cy’ingenzi cyane kiranga Ubukristo bw’ukuri. Niba tudafite urukundo, ntidushobora kugirana imishyikirano ya bugufi n’Abakristo bagenzi bacu, kandi icy’ingenzi kurushaho, nta gaciro twaba dufite mu maso ya Yehova. Reka dusuzume ukuntu Ijambo ry’Imana ritsindagiriza uko kuri.
5 Mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwa Yesu bwo ku isi, yabwiye abigishwa be ati “ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:34, 35). “Nk’uko nabakunze”—ni koko, dusabwa kugaragaza urukundo nk’urwo Yesu yagaragaje. Mu Gice cya 29, twabonye ko Yesu yatanze urugero ruhebuje mu bihereranye no kugaragaza urukundo rurangwa no kwigomwa, binyuriye mu kwita ku byo abandi babaga bakeneye n’ibyabaga bibahangayikishije mbere yo kwita ku bye. Natwe rero, tugomba kugaragaza urukundo ruzira ubwikunde; kandi tugomba kubikora mu buryo bugaragara, ku buryo urukundo rwacu rugaragarira n’abantu batari mu itorero rya Gikristo. Koko rero, urukundo rwa kivandimwe rurangwa no kwigomwa ni ikimenyetso abantu batumenyeraho ko turi abigishwa b’ukuri ba Kristo.
6, 7. (a) Tuzi dute ko Ijambo rya Yehova ritsindagiriza cyane ibihereranye no kugaragaza urukundo? (b) Ni iyihe ngingo ihereranye n’urukundo amagambo ya Pawulo ari mu 1 Abakorinto 13:4-8 yibanzeho?
6 Bite se mu gihe twaba tudafite urukundo? Intumwa Pawulo yaravuze iti ‘ntagize urukundo, mba mpindutse nk’umuringa uvuga cyangwa icyuma [kirangira]’ (1 Abakorinto 13:1). Icyuma kirangira kigira urusaku rubi cyane. Bite se ku bihereranye no kuvuza ibintu bikozwe mu muringa? Ubundi buhinduzi buravuga buti “icyuma kibomborana” cyangwa “inzogera irangira.” Mbega igereranya rikwiriye! Umuntu udafite urukundo aba ameze nk’igikoresho cy’umuzika gifite urusaku rubi cyane ruzinura abantu aho kubareshya. Ni gute se umuntu nk’uwo ashobora kugirana n’abandi imishyikirano ya bugufi? Pawulo yanongeyeho ati “nubwo nagira kwizera kose, nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo, nta cyo mba ndi cyo” (1 Abakorinto 13:2). Tekereza nawe: umuntu utagira urukundo ‘nta cyo aba ari cyo’ nubwo yakora ibingana iki! Mbese, ntibigaragara neza ko Ijambo rya Yehova ritsindangiriza cyane akamaro ko kugaragaza urukundo?
7 Ariko se, ni gute dushobora kugaragaza uwo muco mu mishyikirano tugirana n’abandi? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, reka dusuzume amagambo ya Pawulo dusanga mu 1 Abakorinto 13:4-8. Ikintu cyatsindagirijwe muri iyo mirongo, si urukundo Imana idukunda, yemwe, si n’urwo twe tuyikunda! Ahubwo, Pawulo yibanze ku kuntu twagombye twe ubwacu kugaragarizanya urukundo. Yavuze ibintu runaka urukundo ruri byo n’ibindi bintu runaka rutari byo.
Icyo Urukundo Ari Cyo
8. Ni gute umuco wo kwihangana ushobora kudufasha mu mishyikirano tugirana n’abandi?
8 “Urukundo rurihangana.” Kuba umuntu wihangana bisobanura kwihanganira abandi nta kwitotomba (Abakolosayi 3:13). Mbese, ntidukeneye kugira ukwihangana nk’uko? Kubera ko turi abantu badatunganye kandi tukaba dukorana mu buryo bwa bugufi cyane, bihuje n’ubwenge kuba twakwitega ko rimwe na rimwe abavandimwe bacu b’Abakristo bashobora kutubabaza, natwe tukaba twabababaza. Ariko kandi, ukwihangana no kwifata bishobora kudufasha guhangana n’utuntu duto duto two gukomeretsanya no kurakaranya tugenda duhura na two mu mishyikirano tugirana n’abandi—tudahungabanyije amahoro y’itorero.
9. Ni mu buhe buryo dushobora kugaragariza abandi ineza?
9 ‘Urukundo rugira neza.’ Ineza igaragarira mu bikorwa byo gufasha abandi no kubabwira amagambo agaragaza ko tubitayeho. Urukundo rudusunikira gushaka uburyo bwo kugaragaza ineza, cyane cyane tuyigaragariza abafite ibyo bakeneye cyane kurusha abandi. Urugero, mugenzi wacu duhuje ukwizera ugeze mu za bukuru ashobora kuba afite irungu maze agakenera ko abantu bamusura bakamutera inkunga. Umubyeyi urera abana wenyine cyangwa mushiki wacu uba mu muryango urimo abantu batavuga rumwe mu by’idini bashobora gukenera ubufasha runaka. Umuntu urwaye cyangwa ufite ingorane runaka ashobora gukenera kumva amagambo arangwa n’ineza aturutse ku ncuti yizerwa (Imigani 12:25; 17:17). Iyo dufashe iya mbere tukagaragaza ineza muri ubwo buryo, tuba tugaragaza ko dufite urukundo nyakuri.—2 Abakorinto 8:8.
10. Ni mu buhe buryo urukundo rudufasha gushyigikira no kuvuga ukuri, ndetse n’iyo byaba bitoroshye kubigenza dutyo?
10 “Urukundo . . . rwishimira ukuri.” Hari ubundi buhinduzi buvuga ngo “urukundo . . . rushyigikira ukuri rubigiranye ibyishimo.” Urukundo rudusunikira gushyigikira ukuri no ‘kuvugana iby’ukuri na bagenzi bacu’ (Zekariya 8:16). Urugero, mu gihe umuntu dukunda yaba yakoze icyaha gikomeye, urukundo dukunda Yehova—n’urwo dukunda uwakoze ikosa—bizadufasha kwizirika ku mahame y’Imana aho kugerageza guhishira, guhimba impamvu runaka z’urwitwazo cyangwa kuvuga ibinyoma ku bihereranye n’iryo kosa. Mu by’ukuri, kwemera ibintu nk’uko biri bishobora kugorana. Ariko rero, niba duharanira icyatuma uwo dukunda amererwa neza, twagombye kwifuza ko ahabwa igihano cyuje urukundo cy’Imana kandi akabyitabira (Imigani 3:11, 12). Kubera ko turi Abakristo barangwa n’urukundo, nanone twifuza ko ‘twagira ingeso nziza [“twaba inyangamugayo,” NW] muri byose.’—Abaheburayo 13:18.
11. Kubera ko urukundo “rubabarira byose,” ni iki twagombye kwihatira gukora ku birebana n’intege nke za bagenzi bacu duhuje ukwizera?
11 “Urukundo . . . rubabarira byose.” Iyo mvugo ifashwe uko yakabaye isobanurwa ngo “ibintu byose rurabitwikira” (Kingdom Interlinear). Mu rwandiko rwa mbere rwa Petero 4:8 hagira hati “urukundo rutwikira ibyaha byinshi.” Ni koko, Umukristo ugengwa n’urukundo ntashishikazwa no guhishura ukudatungana kw’abavandimwe be b’Abakristo n’intege nke zabo. Incuro nyinshi, amakosa ya bagenzi bacu duhuje ukwizera aba mu by’ukuri ari utuntu duto gusa dushobora gutwikirwa n’urukundo.—Imigani 10:12; 17:9.
12. Ni gute intumwa Pawulo yagaragaje icyizere yari ifite cy’uko Filemoni yari gukora ibintu byiza, kandi se, ni irihe somo twavana ku rugero rwatanzwe na Pawulo?
12 “Urukundo . . . rwizera byose.” Ubuhinduzi bwa Moffatt buvuga ko buri gihe urukundo “ruba rwiteguye kubona abandi mo ibyiza.” Ntiduhora dukeka amababa bagenzi bacu duhuje ukwizera mu buryo bukabije, dushidikanya ku mpamvu zibatera gukora buri kantu. Urukundo rudufasha “kubona ibyiza” mu bavandimwe bacu no kubagirira icyizere.a Zirikana urugero dusanga mu rwandiko Pawulo yandikiye Filemoni. Pawulo yanditse ashaka gutera Filemoni inkunga yo kwakira neza umugaragu we Onesimo wari waramutorotse, akaba yari yarahindutse Umukristo. Aho kugira ngo Pawulo agerageze guhata Filemoni, yaramwinginze mu buryo burangwa n’urukundo. Yagaragaje icyizere yari afite cy’uko Filemoni yari gukora ibikwiriye, agira ati “nkwandikiye niringiye ko uzanyumvira, nzi yuko uzakora n’ibiruta ibyo mvuze” (umurongo wa 21). Mu gihe urukundo rudusunikiye kugirira abavandimwe bacu icyizere nk’icyo, tuba tugaragaje ko tubona ko bakora ibyiza.
13. Ni gute dushobora kugaragaza ko twiringira ibyiza ku bihereranye n’abavandimwe bacu?
13 “Urukundo . . . rwiringira byose.” Kimwe n’uko urukundo rurangwa n’icyizere, ni na ko rwiringira abandi. Dusunitswe n’urukundo, twiringira ibyiza ku bihereranye n’abavandimwe bacu. Urugero, niba umuvandimwe wacu ‘yadutsweho n’icyaha,’ twiringira ko azitabira imihati yuje urukundo yo kumugorora (Abagalatiya 6:1). Nanone kandi, twiringira ko abantu bafite intege nke mu birebana no kwizera bazagarura ubuyanja. Bene abo, turabihanganira binyuriye mu gukora ibyo dushoboye byose kugira ngo tubafashe kugira ukwizera gukomeye (Abaroma 15:1; 1 Abatesalonike 5:14). Ndetse n’iyo umuntu dukunda yayoba, dukomeza kwiringira ko umunsi umwe azagarura akenge maze akagarukira Yehova, kimwe na wa mwana w’ikirara wo mu mugani wa Yesu.—Luka 15:17, 18.
14. Ni mu buhe buryo ukwihangana kwacu gushobora kugeragezwa biturutse mu itorero, kandi se, ni gute urukundo ruzadufasha kubyitabira?
14 “Urukundo . . . rwihanganira byose.” Ukwihangana gutuma dushobora gushikama mu gihe duhanganye n’imimerere irangwa no gushoberwa cyangwa mu gihe duhuye n’ingorane. Ibintu bigerageza ukwihangana kwacu ntibituruka hanze y’itorero gusa. Rimwe na rimwe, dushobora kugerwaho n’ibigeragezo biturutse mu itorero. Kubera ko abavandimwe bacu badatunganye, rimwe na rimwe bashobora kudukorera ibintu bitubabaza. Inama umuntu aduhaye mu buryo budatekerejweho ishobora gukomeretsa ibyiyumvo byacu (Imigani 12:18). Wenda ikibazo cyavutse mu itorero ntigikemuwe uko twabitekerezaga. Imyitwarire y’umuvandimwe twajyaga twubaha ishobora kuba idashimishije, bigatuma twibaza tuti ‘ni gute Umukristo yakora ibintu nka biriya?’ Mu gihe duhuye n’imimerere nk’iyo, mbese, tuzareka kwifatanya n’itorero, tureke no gukorera Yehova? Ntituzabikora, niba dufite urukundo! Ni koko, urukundo rutuma tudahumwa amaso n’amakosa y’umuvandimwe, ku buryo twaba tutagishoboye kubona ko hari icyiza runaka kimuranga we ubwe cyangwa itorero ryose muri rusange. Urukundo rutuma dushobora gukomeza kuba indahemuka ku Mana no gukomeza gushyigikira itorero, tutitaye ku byo undi muntu udatunganye ashobora kuba yavuga cyangwa yakora.—Zaburi 119:165.
Icyo Urukundo Atari Cyo
15. Ishyari ridakwiriye ni irihe, kandi se, ni gute urukundo rudufasha kwirinda kugira ibyo byiyumvo byangiza?
15 “Urukundo ntirugira ishyari.” Kugira ishyari ridakwiriye bishobora gutuma turarikira ibyo abandi bafite—ni ukuvuga ibyo batunze, igikundiro bahawe, cyangwa ubushobozi bafite. Bene iryo shyari rirangwa n’ibyiyumvo by’ubwikunde, byangiza, bikaba bishobora guhungabanya amahoro y’itorero biramutse bihawe intebe. Ni iki kizadufasha kurwanya uwo ‘mwuka [wo] kurarikira’ (Yakobo 4:5)? Mu ijambo rimwe, ni urukundo. Uwo muco uhebuje ushobora gutuma twishimana n’abantu basa n’aho bafite mu buzima bwabo ibintu runaka bibazanira inyungu twebwe tudafite (Abaroma 12:15). Urukundo rutuma tutababazwa n’uko undi muntu runaka abonye ishimwe ku bw’ubushobozi runaka bwihariye afite cyangwa ibintu byiza yagezeho.
16. Niba dukunda abavandimwe bacu nta buryarya, kuki twagombye kwirinda kwiyemera mu bihereranye n’ibyo dukora mu murimo wa Yehova?
16 “Urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza.” Urukundo rutuma tutarata ubuhanga dufite cyangwa ibyo twagezeho. Niba se dukunda abavandimwe bacu by’ukuri, dushobora dute guhora twirata ku bihereranye n’ibyo twagezeho mu murimo cyangwa inshingano dufite mu itorero? Ukwiyemera nk’uko gushobora guca abandi intege, bigatuma bigereranya bakumva ko bo bari hasi cyane. Urukundo rutuma tutirarira bitewe n’inshingano zikomeye Imana yaduhaye mu murimo tuyikorera (1 Abakorinto 3:5-9). Ikindi kandi, urukundo “ntirwihimbaza,” cyangwa nk’uko Bibiliya imwe ibivuga, ‘ntirukunda gukabiriza iby’uko ari urw’agaciro cyane’ (The New Testament in Modern English). Urukundo rutuma tutibona ko turi hejuru y’abandi.—Abaroma 12:3.
17. Ni gute urukundo rutuma twita ku bandi, kandi se, ibyo bizatuma twirinda iyihe myifatire?
17 “Urukundo . . . ntirukora ibiteye isoni.” Umuntu ukora ibiteye isoni akora ibintu mu buryo budakwiriye rwose cyangwa mu buryo bugayitse. Bene iyo myifatire ntirangwa n’urukundo, kubera ko igaragaza ko tutita na busa ku byiyumvo by’abandi no ku cyatuma bagira ibyishimo. Ibinyuranye n’ibyo, urukundo rurangwa n’ineza runaka idusunikira kugaragariza abandi ko tubitayeho. Urukundo rutuma tugira imico myiza, imyifatire irangwa no kubaha Imana, kandi tukubaha bagenzi bacu duhuje ukwizera. Ku bw’ibyo rero, urukundo ruzatuma tutagira imyifatire ‘iteye isoni’—ni ukuvuga imyifatire iyo ari yo yose yababaza abavandimwe bacu b’Abakristo.—Abefeso 5:3, 4.
18. Kuki umuntu ufite urukundo adasaba ko buri kintu cyose cyakorwa uko we abishaka?
18 “Urukundo . . . ntirushaka ibyarwo.” Aha ngaha, ubuhinduzi bwitwa Revised Standard Version bugira buti ‘urukundo ntirutsimbarara ku byarwo.’ Umuntu ufite urukundo ntasaba ko buri kintu cyose cyakorwa uko we abishaka, nk’aho ibitekerezo bye bihora ari iby’ukuri. Ntagira abandi ibikoresho binyuriye mu gukoresha ububasha bwe bwo kwemeza abandi kugira ngo ace intege abandi babona ibintu mu buryo butandukanye n’ubwe. Uko kutava ku izima kuba kugaragaza ko umuntu afite ubwibone mu rugero runaka, kandi Bibiliya ivuga ko “kwibona kubanziriza kurimbuka” (Imigani 16:18). Niba mu by’ukuri dukunda abavandimwe bacu, tuzubaha ibitekerezo byabo, kandi mu gihe bishoboka, tuzagaragaza ko twiteguye kuva ku izima. Kugaragaza imyifatire yo kuva ku izima bihuje n’amagambo ya Pawulo agira ati “ntihakagire umuntu wizirikana ubwe, ahubwo azirikane na mugenzi we.”—1 Abakorinto 10:24.
19. Urukundo rutuma tubyifatamo dute iyo abandi batubabaje?
19 “Urukundo . . . ntirurakara, ntirugira inzika” (Bibiliya Ntagatifu). Urukundo ntiruhita rurakazwa n’ibyo abandi bavuze cyangwa bakoze. Mu by’ukuri, ni ibintu bisanzwe rwose ko turakara mu gihe abandi batubabaje. Ariko kandi, n’iyo twaba dufite impamvu zumvikana zo kurakara, urukundo rutuma tudakomeza kurakara (Abefeso 4:26, 27). Ntitwakwandika amagambo cyangwa ibikorwa byatubabaje, nk’aho twakabyanditse mu gitabo ndangabikorwa bya buri munsi, kugira ngo tutazabyibagirwa. Ahubwo, urukundo rudusunikira kwigana Imana yacu yuje urukundo. Nk’uko twabibonye mu Gice cya 26, Yehova arababarira iyo hari impamvu zumvikana zituma abigenza atyo. Iyo atubabariye aribagirwa mu buryo bw’uko atazaturyoza ibyo byaha mu gihe runaka kizaza. Mbese, ntidushimira ku bwo kuba Yehova atabika inzika?
20. Twagombye kubyifatamo dute mu gihe mugenzi wacu duhuje ukwizera aguye mu ikosa maze akagerwaho n’ingaruka zibabaje?
20 “Urukundo . . . ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi.” Muri Bibiliya yitwa Inkuru Nziza ku Muntu Wese, uwo murongo uvuga ngo “urukundo . . . ntirwishimira ibibi abandi bakora.” Ubuhinduzi bwa Moffat bugira buti ‘urukundo ntirwigera na rimwe rwishima iyo abandi bakoze amakosa.’ Kubera ko urukundo rutishimira gukiranirwa, ntituzapfobya ibikorwa ibyo ari byo byose by’ubwiyandarike ngo tureke kubifatana uburemere. Tubyifatamo dute, iyo mugenzi wacu duhuje ukwizera aguye mu cyaha maze akagerwaho n’ingaruka zibabaje? Urukundo ruzatuma tutabyishimira, mbese nk’aho twakavuze tuti ‘awa! Ni byo yari akwiriye’ (Imigani 17:5)! Ahubwo, turishima iyo umuvandimwe wari warayobye ateye intambwe nziza zo kuva mu mimerere yo guhenebera mu buryo bw’umwuka.
“Inzira Irushaho Kuba Nziza”
21-23. (a) Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga igihe yavugaga ko ‘urukundo rutazashira’? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice cyacu cya nyuma?
21 “Urukundo ntabwo ruzashira.” Ni iki Pawulo yashakaga kuvuga muri ayo magambo? Nk’uko bigaragara mu magambo akikije uwo murongo, yarimo avuga ibihereranye n’impano z’umwuka Abakristo ba mbere bari bafite. Izo mpano zari ikimenyetso cyagaragazaga ko Imana yemeraga iryo torero rishya ryari rivutse. Ariko kandi, Abakristo bose si ko bashoboraga gukiza indwara, guhanura cyangwa kuvuga izindi ndimi. Ariko rero, ibyo ntibyari biteye ikibazo; impano zo gukora ibitangaza amaherezo zari kuzashira. Nyamara, hari ikintu cyagombaga kugumaho, ikintu buri Mukristo wese yashoboraga kwihingamo. Cyari ikintu gihebuje, gihoraho, kurusha impano izo ari zo zose zo gukora ibitangaza. Mu by’ukuri, Pawulo yacyise “inzira irushaho kuba nziza” (1 Abakorinto 12:31). Iyo ‘nzira irushaho kuba nziza’ yari iyihe? Yari inzira y’urukundo.
Abagize ubwoko bwa Yehova bamenyekanishwa n’urukundo bakundana
22 Koko rero, urukundo rwa Gikristo Pawulo yerekejeho ‘ntirushira,’ ni ukuvuga ko rutazigera rurangira. Kugeza n’uyu munsi, urukundo rwa kivandimwe rurangwa no kwigomwa ni rwo ruranga abigishwa nyakuri ba Yesu. Mbese, ntitubona igihamya kigaragaza urwo rukundo mu matorero y’abasenga Yehova ku isi hose? Urwo rukundo ruzahoraho iteka ryose, kuko Yehova yasezeranyije ubuzima bw’iteka abagaragu be b’indahemuka (Zaburi 37:9-11, 29). Nimucyo dukore uko dushoboye kose kugira ngo dukomeze ‘kugendera mu rukundo.’ Nitubigenza dutyo, tuzashobora kugira ibyishimo byinshi cyane bituruka ku gutanga. Ikirenze ibyo, tuzakomeza kubaho—ni koko, tuzakomeza gukunda—iteka ryose, twigana Imana yacu yuje urukundo, Yehova.
23 Muri iki gice gisoza umutwe uvuga ibihereranye n’urukundo, twasuzumye ukuntu dushobora kugaragarizanya urukundo. Ariko kandi, iyo urebye uburyo bwinshi twungukirwa n’urukundo rwa Yehova ndetse n’imbaraga ze, ubutabera n’ubwenge bwe, twagombye kwibaza tuti ‘ni gute nshobora kugaragariza Yehova ko mukunda by’ukuri?’ Icyo kibazo kizasuzumwa mu gice cyacu cya nyuma.
a Birumvikana ko urukundo rwa Gikristo rutemera ibintu buhumyi. Bibiliya idutera inkunga igira iti “mwirinde abazana ibyo gutandukanya n’ibigusha, . . . mubazibukire.”—Abaroma 16:17.