Ku wa Gatatu, tariki ya 27 Werurwe
Mushake mbere na mbere ubwami bw’Imana.—Mat 6:33.
Igihe Yesu yapfaga, abigishwa be barababaye cyane. Bari bapfushije incuti yabo magara, kandi n’ibyo bari bamwitezeho byasaga n’aho bitagishobotse (Luka 24:17-21). Icyakora Yesu amaze kuzuka yarababonekeye, kandi abasobanurira ukuntu ibyamubayeho byashohoje ubuhanuzi bwo muri Bibiliya. Nanone yabahaye umurimo w’ingenzi bagombaga gukora (Luka 24:26, 27, 45-48). Igihe yasubiraga mu ijuru, abigishwa be ntibari bagifite agahinda ahubwo bari bafite ibyishimo byinshi. Kuba bari bazi ko Shebuja ari muzima, kandi ko azabafasha gukora umurimo yabahaye, byarabashimishije. Ibyo byishimo, byatumye bakomeza gukorera Yehova (Luka 24:52, 53; Ibyak 5:42). Kugira ngo twigane abigishwa ba Yesu, tugomba gushyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu. Nubwo gukomeza gukorera Yehova bidusaba kwihangana, adusezeranya ko nitubigenza dutyo, azaduha imigisha.—Imig 10:22. w23.01 30-31 par. 15-16
Imirongo yo gusoma mu gihe cy’Urwibutso: (Ibyabaye ku itariki ya 16 Nisani ku manywa) Mariko 16:2-8
Ku wa Kane, tariki ya 28 Werurwe
Mu mukungugu ni mo uzasubira.—Intang 3:19.
Ntitwifuza gukora ikosa nk’iryo Adamu na Eva bakoze. Kugira ngo tubigereho, tugomba kurushaho kumenya Yehova neza, tugakunda imico ye kandi tukagerageza gusobanukirwa uko abona ibintu. Nitubigenza dutyo, tuzarushaho gukunda Yehova. Reka turebe ibyabaye kuri Aburahamu. Yakundaga Yehova by’ukuri. Niyo yabaga adasobanukiwe neza impamvu Yehova yafashe umwanzuro runaka, ntiyamwigomekagaho. Ahubwo yashakishaga uko yarushaho kumumenya neza. Urugero, igihe yamenyaga ko Yehova agiye kurimbura Sodomu na Gomora, yabanje guhangayikishwa n’uko “Umucamanza w’isi yose” yarimburana abakiranutsi n’abanyabyaha. Ubwo rero kubera ko yumvaga Yehova atakora ikintu nk’icyo, yamubajije ibibazo byinshi ariko amwubashye. Yehova na we yarihanganye aramusubiza. Amaherezo, Aburahamu yaje kumenya ko Yehova agenzura umutima wa buri muntu, kandi ko adashobora kurimburana umukiranutsi n’umunyabyaha.—Intang 18:20-32. w22.08 28 par. 9-10
Ku wa Gatanu, tariki ya 29 Werurwe
Umuntu wizerwa abika ibanga.—Imig 11:13.
Guverineri Nehemiya amaze gusana inkuta za Yerusalemu mu mwaka wa 455 Mbere ya Yesu, yashatse abagabo biringirwa, bagombaga kuyobora uwo mujyi. Mu bo yahisemo harimo umutware w’ingoro witwaga Hananiya. Bibiliya ivuga ko Hananiya yari “umuntu wiringirwa kandi utinya Imana y’ukuri kurusha abandi benshi” (Neh 7:2). Kuba Hananiya yarakundaga Yehova kandi agatinya kumubabaza, ni byo byatumaga asohoza neza inshingano iyo ari yo yose yahabwaga. Natwe nitugira iyo mico, bizatuma tuba abantu biringirwa maze dukore neza umurimo wa Yehova. Tukiko wakoranaga na Pawulo, na we yagaragaje ko yari umuntu wizerwa. Tukiko yaramufashije kandi Pawulo yavuze ko yari “umukozi wizerwa” (Efe 6:21, 22). Pawulo yaramwizeye amuha inshingano yo gushyira abavandimwe bo muri Efeso n’i Kolosayi amabaruwa, kandi amusaba kubatera inkunga no kubahumuriza. Tukiko atuma dutekereza ku bagabo bizerwa Yehova akoresha muri iki gihe, kugira ngo batwiteho mu buryo bw’umwuka.—Kolo 4:7-9. w22.09 9-10 par. 5-6