“Anjyana iruhande rw’amazi adasuma”
MU BIHUGU byo mu Burasirazuba bwo Hagati, mu mpeshyi intama ziba zikeneye kuhirwa buri munsi. Kubera iyo mpamvu, kuhira umukumbi ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigize umurimo w’umwungeri. Rimwe na rimwe, abungeri buhirira imikumbi yabo ku iriba, bagafata amazi bakayashyira mu bibumbiro akaba ari ho iyasanga (Itangiriro 29:1-3). Ariko kandi, cyane cyane mu gihe cy’imvura, hafi y’amariba n’inzuzi haba ari ahantu hatuje ho kuruhukira.—Zaburi 23:2.
Umwungeri mwiza aba agomba kumenya ahantu hari amazi n’urwuri rwiza rw’umukumbi we. Kuba azi ahantu nk’aho ni byo bituma intama zikomeza kubaho. Dawidi, wamaze imyaka myinshi aragirira intama mu misozi y’i Buyuda, yagereranyije ubuyobozi bwo mu buryo bw’umwuka Yehova atanga n’ukuntu umwungeri aragira intama ze, akazahura mu cyanya cyiza kandi akazishora ku mazi atanga ubugingo. Yaravuze ati “anjyana iruhande rw’amazi adasuma.”—Zaburi 23:1-3.
Hashize imyaka myinshi nyuma y’aho, Yehova yakoresheje urugero nk’urwo binyuriye ku muhanuzi we Ezekiyeli. Yasezeranyije ko yari gukorakoranya ubwoko bwe akabukura mu bihugu bwari bwaratataniyemo nk’uko umwungeri akorakoranya intama ze. Yarabijeje ati “nzazizana . . . nziragire ku misozi ya Isirayeli, iruhande rw’imigezi.”—Ezekiyeli 34:13.
Nanone Yehova Imana ashishikazwa cyane no gutanga amazi yo mu buryo bw’umwuka. Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga iby’ “uruzi rw’amazi y’ubugingo” rutemba ruturuka ku ntebe y’Imana (Ibyahishuwe 22:1). Abantu bose batumirirwa kunywa ku mazi y’urwo ruzi. ‘Ushaka, [ashobora] kujyana amazi y’ubugingo ku buntu.’—Ibyahishuwe 22:17.
Ayo mazi y’ikigereranyo ashushanya ibyo Imana yakoze kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka. Umuntu uwo ari we wese ashobora gutangira kunywa kuri ayo mazi binyuriye mu ‘kumenya Imana y’ukuri yonyine, n’uwo yatumye ari we Yesu Kristo.’—Yohana 17:3.