Harimagedoni ni iki?
‘Imyuka y’abadayimoni, . . . isanga abami bo mu isi yose . . . . Ibateraniriza ahantu mu Ruheburayo hitwa Harimagedoni.”—IBYAHISHUWE 16:14, 16, Bibiliya Yera.
HARIMAGEDONI ni izina ry’ahantu. Icyakora, birashoboka ko nta hantu ku isi higeze kwitwa iryo zina.
None se ijambo “Harimagedoni” risobanura iki? Kuki rikunze gukoreshwa ryerekeza ku bintu runaka, urugero nk’intambara?
Ibateranyiriza ahantu hitwa Harimagedoni
Ijambo ry’igiheburayo Har–Magedon, risobanura “Umusozi wa Megido.” Nubwo nta musozi witwa Harimagedoni wabayeho, ahantu hitwa Megido ho habayeho. Aho ni ahantu imihanda ihurira, mu majyaruguru y’akarere kari gatuwe n’ishyanga rya Isirayeli ya kera. Hari intambara nyinshi zikaze zabereye hafi aho. Iyo ni yo mpamvu izina Megido, rikunze kwerekezwa ku ntambara.a
Icyakora, ibisobanuro nyabyo by’ijambo Megido ntibishingiye ku ntambara zahabereye, ahubwo bishingiye ku mpamvu zateye izo ntambara. Megido yari agace k’Igihugu cy’Isezerano Yehova Imana yahaye Abisirayeli (Kuva 33:1; Yosuwa 12:7, 21). Yehova yarahiriye Abisirayeli ko yari kubarinda abari kubagabaho ibitero, kandi koko yarabarinze (Gutegeka kwa Kabiri 6:18, 19). I Megido ni ho Yehova yatabariye Abisirayeli mu buryo bw’igitangaza, abakiza ingabo za Yabini, umwami w’Abanyakanani, n’umugaba w’ingabo ze Sisera.—Abacamanza 4:14-16.
Bityo rero, ijambo “Harimagedoni” rifite ikintu gikomeye risobanura mu buryo bw’ikigereranyo. Iryo jambo ryerekeza ku ntambara irimo impande ebyiri zihanganye.
Ubuhanuzi bwo mu gitabo cy’Ibyahishuwe, buvuga ko vuba aha Satani n’abadayimoni bazashishikariza ubutegetsi bw’abantu gukoranyiriza hamwe ingabo zabwo. Icyo gihe bazaba bagamije kugaba igitero ku bwoko bw’Imana no kuburizamo umurimo bukora. Imana izatabara ubwoko bwayo, kandi abagabye icyo gitero babarirwa muri za miriyoni bazahagwa.—Ibyahishuwe 19:11-18.
None se ko Bibiliya ivuga ko Imana “igira imbabazi n’impuhwe, itinda kurakara kandi ifite ineza nyinshi yuje urukundo,” kuki yakwica abantu benshi ityo (Nehemiya 9:17)? Kugira ngo dusobanukiwe impamvu izabikora, dukwiriye gusubiza ibi bibazo bitatu: (1) Ni nde uzashoza iyo ntambara? (2) Ni iki kizatuma Imana yinjira muri iyo ntambara? (3) Nyuma y’iyo ntambara, bizagendekera bite isi n’abayituye?
1. NI NDE UZASHOZA IYO NTAMBARA?
Mu ntambara ya Harimagedoni, Imana si yo izashoza urugamba. Ahubwo Imana izarinda abantu beza abazaba bashaka kubatsembaho. Urwo rugamba ruzashozwa n’“abami bo mu isi yose ituwe,” ari bo bategetsi b’isi. Bazaba bashaka iki? Bazaba babaye igikoresho cya Satani. Icyo gihe, Satani azifashisha ubutegetsi bw’isi n’ingabo zabwo kugira ngo agabe igitero cya karahabutaka ku basenga Yehova Imana.—Ibyahishuwe 16:13, 14; 19:17, 18.
Urebye muri iki gihe ukuntu mu bihugu bimwe na bimwe abantu baharanira ubwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu atekereza no kwishyira ukizana kw’amadini, kumva ko ubutegetsi buzafatira amadini ibyemezo bikaze cyangwa bukagerageza kuyatsemba burundu, bishobora gusa n’aho ari inzozi. Nyamara, mu kinyejana cya 20 hagiye haba ibitero nk’ibyo kandi n’ubu biracyaba.b Nubwo bimeze bityo ariko, hari ibintu nibura bibiri ibyo bitero byagiye biba, bitandukaniyeho n’ikizaba kuri Harimagedoni. Icya mbere, ni uko icyo gitero kizagabwa ku isi hose. Icya kabiri, ni uko Yehova Imana niyinjira muri iyo ntambara, azakora ikintu gikomeye atigeze akora (Yeremiya 25:32, 33). Bibiliya isobanura ibizaba ivuga ko ari ‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.’
2. NI IKI KIZATUMA IMANA YINJIRA MURI IYO NTAMBARA?
Abasenga Yehova basabwa kuba abanyamahoro no gukunda abanzi babo (Mika 4:1-3; Matayo 5:43, 44; 26:52). Ibyo bisobanura ko batazafata intwaro ngo birwaneho igihe bazagabwaho igitero. Imana itahagobotse ngo ikize ubwoko bwayo, abanzi babwo babumaraho. Ni yo mpamvu Yehova Imana agomba kugira icyo akora kugira ngo izina rye ritagibwaho umugayo. Abanzi b’Imana bashoboye kurimbura ubwoko bw’Imana, byaba bigaragara ko Yehova adakunda ubwoko bwe, ko arenganya cyangwa ko nta cyo ashoboye. Birumvikana rero ko ibyo bidashobora kubaho.—Zaburi 37:28, 29.
Kubera ko Imana idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ni yo mpamvu iburira abantu hakiri kare (2 Petero 3:9). Usomye inkuru zo muri Bibiliya, ubona ko yibutsa abantu bose ko kera yagiye itabara ubwoko bwayo igihe bwabaga bwagabweho ibitero (2 Abami 19:35). Nanone kandi, Bibiliya iburira abantu ivuga ko mu gihe kiri imbere, Satani n’abantu akoresha bazagaba igitero ku bwoko bw’Imana, bigatuma Yehova yinjira mu ntambara akivuna abo banzi. Kandi kuva kera, Ijambo ry’Imana rivuga ko Yehova azatsemba ababi bose (Imigani 2:21, 22; 2 Abatesalonike 1:6-9). Icyo gihe, abazaba barwana bazibonera rwose ko bahangaye kurwana n’Imana Ishoborabyose.—Ezekiyeli 38:21-23.
3. NYUMA Y’IYO NTAMBARA BIZAGENDEKERA BITE ISI N’ABAYITUYE?
Hari abantu babarirwa muri za miriyoni bazarokoka intambara ya Harimagedoni. Kandi iyo izaba ari intangiriro y’amahoro ku isi.—Ibyahishuwe 21:3, 4.
Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga iby’“imbaga y’abantu benshi” umuntu adashobora kubara, bazarokoka iyo ntambara (Ibyahishuwe 7:9, 14). Kubera ko bazaba bayobowe n’Imana, bazagira uruhare mu guhindura isi Paradizo nk’uko Yehova yabigambiriye kuva kera.
None se twabwirwa n’iki igihe icyo gitero kizabera?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Biramenyerewe ko ahantu hitirirwa intambara yahabereye. Urugero, iyo umuntu yumvise umugi wa Hiroshima wo mu Buyapani, washenywe burundu n’ibisasu bya kirimbuzi, ahita atekereza intambara irimo ibitwaro bya kirimbuzi.
b Jenoside yakorewe Abayahudi, ni urugero rugaragaza ukuntu ubutegetsi bwagerageje gutsemba amadini n’abantu bo mu bwoko runaka. Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abasoviyeti, amadini yari ku butaka bwabo na yo yagabweho ibitero byinshi. Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Abaturage b’abanyamahoro baharanira ko bavanwaho umugayo,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 2011, wanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Ifoto yo ku ipaji ya 6]
Mu bihe bya kera Yehova Imana yarinze ubwoko bwe
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Yehova azarinda ubwoko bwe mu ntambara ya Harimagedoni