Porogaramu y’Iteraniro ry’Umurimo
Icyumweru gitangira ku itariki ya 9 Kamena
Indirimbo ya 11 (sb29-YW)
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Amatangazo yatoranyijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami. Erekana uburyo bubiri bwo gutanga amagazeti asohotse vuba y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous !, wifashishije ibitekerezo biri ku ipaji ya nyuma mu nomero z’Umurimo Wacu w’Ubwami twarangije kwiga. Muri buri cyerekanwa, tanga amagazeti yombi, n’ubwo waba watanze ibitekerezo kuri imwe gusa. Koresha umurongo w’Ibyanditswe muri buri cyerekanwa.
Imin 15: “Umurimo wo kubwiriza ni wo murimo wacu w’ingenzi.”a Tera abakiri bato inkunga yo gusuzuma imigisha bashobora kubonera mu murimo w’igihe cyose. Shyiramo ibitekerezo byo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2000 ku ipaji ya 19-20, munsi y’umutwe uvuga ngo “Igihe Umuco w’Akarere Ugonganye n’Umutimanama.”
Imin 20: Inkuru z’ibyabaye mu karere k’iwanyu. Gitangwe n’umugenzuzi w’umurimo. Shyiramo inkuru zimwe na zimwe zihereranye na kampeni ya makedoniya duherutse gukora, uvuge n’ukuntu itorero ryakomeje kwita ku bantu bashimishijwe.
Indirimbo ya 26 (sb29-YW) n’isengesho risoza.
Icyumweru gitangira ku itariki ya 16 Kamena
Indirimbo ya 23 (sb29-YW)
Imin 8: Amatangazo y’iwanyu. Raporo y’imibare y’ibibarurwa. Amakuru ya gitewokarasi.
Imin 12: Ibikenewe iwanyu.
Imin 25: “Jya Ugira Umwete wo ‘Kubwiriza mu Buryo Bunonosoye.’”b Koresha ibibazo byatanzwe. Nyuma yo gusuzuma paragarafu ya 5 n’iya 6, shyiramo icyerekanwa kigufi cyo kubwiriza mu buryo bufatiweho utanga inkuru y’Ubwami. Mu gusoza, soma kandi usuzume agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ntukabibagirwe!”
Indirimbo ya 28 (sb29-YW) n’isengesho risoza.
Icyumweru gitangira ku itariki ya 23 Kamena
Indirimbo ya 29 (sb29-YW)
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Erekana uburyo bubiri bwo gutanga amagazeti asohotse vuba y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous !, wifashishije ibitekerezo biri ku ipaji ya nyuma mu nomero z’Umurimo Wacu w’Ubwami twarangije kwiga. Muri buri cyerekanwa, tanga amagazeti yombi, n’ubwo waba watanze ibitekerezo kuri imwe gusa. Muri kimwe muri ibyo byerekanwa, umubwiriza abe atanga amagazeti mu muhanda.
Imin 20: Ni iki gishobora gukorwa ku bihereranye no gucika intege? Disikuru no kugirana ikiganiro n’abateze amatwi, gishingiye ku Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ugushyingo 1999 ku ipaji ya 28-29, kugeza ku bikubiye munsi y’agatwe gato kavuga ngo “Komeza Kugira Imyifatire Ikwiriye.” Suzuma ibitekerezo by’ingenzi kimwe n’inama zishingiye ku Byanditswe. Teganya mbere y’igihe umubwiriza umwe cyangwa babiri bagira ingaruka nziza mu murimo wo kubwiriza, basobanure ikibafasha gukomeza kubonera ibyishimo mu murimo.
Imin 15: “Kubwiriza muri iyi si aho ibintu bihora bihindagurika.”c Mu gihe usuzuma paragarafu ya 2-3, baza abateze amatwi inkuru zivugwa cyane muri iki gihe bashobora gukoresha mu gutangiza ibiganiro mu ifasi yanyu. Mu gihe usuzuma paragarafu ya 4, tanga icyerekanwa kigufi wifashishije bumwe mu buryo bwavuzwe.
Indirimbo ya 2 (sb29-YW) n’isengesho risoza.
Icyumweru gitangira ku itariki ya 30 Kamena
Indirimbo ya 13 (sb29-YW)
Imin 10: Amatangazo y’iwanyu. Ibutsa ababwiriza gutanga raporo z’umurimo wo kubwiriza zo muri Kamena. Ibutsa ibitabo bizatangwa muri Nyakanga no muri Kanama. Ibande cyane ku dutabo mufite mu bubiko bw’itorero ryanyu. Teganya ibyerekanwa biteguwe neza bigaragaza uko twatangwa mu murimo wo kubwiriza. Uburyo bwatanzwe bwo kudutanga buboneka mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Nyakanga 1998, ku ipaji ya 8.
Imin 15: “Bera imbuto n’ubwo bamugaye.”d Shyiramo ibitekerezo bihereranye n’icyo abandi bakora mu gufasha abamugaye, wifashishije Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Kanama 1990, ku ipaji ya 22-23, munsi y’umutwe uvuga ngo “Quelle aide apporter” (Wabafasha ute)?
Imin 20: Koresha neza Ijambo ry’Imana ubwiriza iby’Ubwami. Kugirana ikiganiro n’abateze amatwi, gitangwe n’umugenzuzi w’umurimo. Buri muntu wese duhuye na we mu murimo wo kubwiriza, twihatira kumugezaho ibitekerezo byubaka bishingiye ku Byanditswe bivuga iby’Ubwami. Icyakora, dusabwa gukora ibirenze gusoma imirongo ya Bibiliya. Tugomba no kuyisobanura, kuyitangaho ingero no kuvuga uko yashyirwa mu bikorwa. Garagaza uko ibyo byakorwa wifashishije ingero z’imirongo y’Ibyanditswe imwe n’imwe iri mu gitabo Raisonner, ku ipaji ya 175, munsi y’agatwe gato kanditswe mu nyuguti ziberamye kavuga ngo “Abategetsi b’abantu ntibakemura ibibazo byihutirwa abantu baba bafite.” Nyuma y’icyo kiganiro, saba umubwiriza witeguye neza kwerekana uko yakoresha neza umurongo w’Ibyanditswe umwe igihe asubiye gusura, atange ibisobanuro bigusha ku ngingo n’urugero rworoheje, kandi avuge muri make uko uwo murongo washyirwa mu bikorwa, yereka nyir’inzu icyo Ubwami buzamumarira ku giti cye. Uwo mubwiriza atangire asoma umurongo w’Ibyanditswe. Nyuma y’icyerekanwa, subiramo muri make uko yasobanuye uwo murongo, urugero yawutanzeho n’ukuntu yagaragaje uko washyirwa mu bikorwa. Tera bose inkunga yo kwitoza gukoresha neza Ijambo ry’Imana.
Indirimbo ya 18 (sb29-YW) n’isengesho risoza.
Icyumweru gitangira ku itariki ya 7 Nyakanga
Indirimbo ya 1 (sb29-YW)
Imin 5: Amatangazo y’iwanyu.
Imin 20: “‘Duheshe Imana icyubahiro,’ Ikoraniro ry’Intara ry’Abahamya ba Yehova 2003.”e Gitangwe n’umwanditsi w’itorero. Bashimire cyane kuba bitegura ikoraniro mbere y’igihe uko bishoboka kose. Tsindagiriza akamaro ko gukurikiza inama twahawe mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Mata 2003 ku ipaji ya 4 (Jya utanga icyitegererezo cy’imirimo myiza), paragarafu ya 3 n’iya 4, zihereranye no gusaba amacumbi mbere y’igihe. Ongera usuzume ingingo z’ingenzi zikubiye muri izo paragarafu zombi.
Imin 20: “Kumenyekanisha izina ry’Imana.”f Koresha ibibazo byatanzwe. Mu gihe usuzuma paragarafu ya 4, shyiramo ibitekerezo byo mu gasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Kumenyekanisha izina ry’Imana” kari ku ipaji ya 124 mu gitabo Prédicateurs niba gishobora kuboneka. Teganya umubwiriza ubishoboye kugira ngo atange icyerekanwa agaragaza uko yasubira gusura. Wifashishije imirongo ibiri cyangwa itatu yasuzumwe mu gitabo Raisonner ku ipaji ya 200-201, erekana impamvu kumenya izina bwite ry’Imana no kurikoresha ari iby’ingenzi.
Indirimbo ya 27 (sb29-YW) n’isengesho risoza.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Koresha amagambo yo gutangira atagejeje ku munota hanyuma ukomeze ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo.
b Koresha amagambo yo gutangira atagejeje ku munota hanyuma ukomeze ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo.
c Koresha amagambo yo gutangira atagejeje ku munota hanyuma ukomeze ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo.
d Koresha amagambo yo gutangira atagejeje ku munota hanyuma ukomeze ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo.
e Koresha amagambo yo gutangira atagejeje ku munota hanyuma ukomeze ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo.
f Koresha amagambo yo gutangira atagejeje ku munota hanyuma ukomeze ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo.