Isubiramo ry’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Ibibazo bikurikira bizasuzumwa mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu cyumweru gitangira ku itariki ya 26 Ukwakira 2015.
Inkuru ivugwa mu 2 Abami 13:18, 19 igaragaza ite akamaro ko gukorera Imana n’umutima wacu wose kandi tubigiranye ishyaka? [7 Nzeri, w10 15/4 p. 26 par. 11]
Ni nde wategekaga Isirayeli igihe Yona yari umuhanuzi, kandi se dukurikije ibivugwa mu 2 Abami 14:23-25, ni iki twavuga ku murimo Yona yakoze? [7 Nzeri, w09 1/1 p. 25 par. 4]
Ahazi yagaragaje ate ko atiringiraga ijambo Imana yavuze binyuze ku muhanuzi Yesaya, kandi se ni ikihe kibazo twakwibaza igihe tugiye gufata imyanzuro ikomeye (2 Abami 16:7)? [14 Nzeri, w13 15/11 p. 17 par. 5]
Ni ayahe mayeri Rabushake yakoresheje abarwanya ubwoko bw’Imana bakoresha muri iki gihe, kandi se ni uwuhe muco wadufasha kwirinda ibitekerezo by’abaturwanya (2 Abami 18:22, 25)? [14 Nzeri, w10 15/7 p. 13 par. 3-4]
Ni mu buhe buryo urugero rwa Yosiya rwo kwicisha bugufi rwatugirira akamaro mu gihe dusoma Bibiliya no mu gihe twiyigisha (2 Abami 22:19, 20)? [21 Nzeri, w00 1/3 p. 30 par. 2]
Ibyataburuwe mu matongo byemeze bite ko abami babiri bavugwa mu 2 Abami 25:27-30 babayeho? [28 Nzeri, w12 1/6 p. 5 par. 2-3]
Ni bihe bintu bitatu Yabesi yasabye Yehova, kandi se ibyo bitwigisha iki ku birebana n’isengesho (1 Ngoma 4:9, 10)? [5 Ukw., w10 1/10 p. 23]
Ni mu buhe buryo inkuru yo 1 Ngoma 5:18-22 ivuga iby’intambara, yadufasha mu ntambara turwana yo mu buryo bw’umwuka tubigiranye ubutwari? [12 Ukw., w05 1/10 p. 9 par. 7]
Ni iki cyafashije Dawidi gusobanukirwa ihame ryari mu itegeko rya Yehova rivuga ko amaraso ari ayera, kandi se urugero rwa Dawidi rutwigisha iki (1 Ngoma 11:17-19)? [19 Ukw., w12 15/11 p. 6-7 par. 12-14]
Ni iki Dawidi yirengagije gukora igihe yageragezaga kujyana isanduku y’isezerano i Yerusalemu, kandi se ni irihe somo ry’ingirakamaro twavana kuri iyo nkuru (1 Ngoma 15:13)? [26 Ukw., w03 1/5 p. 10-11 par. 11-13]