Ese Ijambo ry’Imana rigira imbaraga mu mibereho yawe ya buri munsi?
Gusoma Bibiliya buri munsi bishobora kudufasha ‘gushinga imizi no gushikama mu kwizera’ (Kolo 2:6, 7). Icyakora kugira ngo Ijambo rya Yehova rigire imbaraga mu mibereho yacu, tugomba kuritekerezaho kandi tugakurikiza amahame avugwamo (Heb 4:12; Yak 1:22-25). Muri Yosuwa 1:8 hagaragaza ibintu bitatu by’ingenzi twakora: (1) gusoma Ijambo ry’Imana “ku manywa na nijoro.” (2) Kurisoma ‘twibwira,’ ibyo bikaba byumvikanisha gusoma twitonze ku buryo dushobora gutekereza kandi tukiyumvisha uko ibintu byari byifashe nk’aho twari duhari biba. (3) Kwitwararika ‘tugakora ibyanditswemo byose.’ Gukurikiza izo nama bizatuma ‘dutunganirwa mu nzira zacu zose’ kandi ‘tugaragaze ubwenge’ mu buzima bwacu bwa buri munsi.