Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Ubwami bw’Imana buzasimbura ubutegetsi bwose bw’abantu maze butegeke isi yose (Daniyeli 2:44; Ibyahishuwe 16:14). Ibyo nibisohora, Ubwami bw’Imana . . .
Buzakuraho abantu babi, kuko baduteza ingorane bitewe no kwikunda. Bibiliya igira iti “naho ababi bazakurwa mu isi.”—Imigani 2:22.
Buzakuraho intambara zose. Bibiliya igira iti ‘[Imana] ikuraho intambara kugeza ku mpera z’isi.’—Zaburi 46:9.
Buzazana uburumbuke n’umutekano hano ku isi. “Umuntu wese azicara munsi y’umuzabibu we no munsi y’umutini we, kandi nta wuzabahindisha umushyitsi.”—Mika 4:4.
Buzahindura isi paradizo. “Ubutayu n’akarere katagira amazi bizanezerwa, kandi ikibaya cy’ubutayu kizishima kirabye uburabyo.”—Yesaya 35:1.
Buzaha buri wese akazi keza. Bibiliya igira iti ‘abo [Imana] yatoranyije bazungukirwa mu buryo bwuzuye n’imirimo y’amaboko yabo. Ntibazaruhira ubusa.’—Yesaya 65:21-23.
Buzavanaho indwara. “Nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’”—Yesaya 33:24.
Buzadukuriraho gusaza. “Reka umubiri we ugwe itoto riruta iryo mu busore bwe, asubirane imbaraga zo mu minsi y’ubusore bwe.”—Yobu 33:25.
Buzazura abapfuye. Bibiliya igira iti ‘abari mu mva bose bazumva ijwi rya [Yesu] bavemo.’—Yohana 5:28, 29.