Waremwe na nde?
1 Imana yaremye ijuru n’isi.—Itangiriro 1:1
2 Imana ifite izina. Izina ryayo ni Yehova.—Yeremiya 16:21
Yehova aba mu ijuru. Ni umwuka. Ntushobora kumubona.—Yesaya 66:1; Yohana 1:18; 4:24
3 Yehova Imana yaremye abamarayika benshi mu ijuru. Na bo ni imyuka. Bose bari beza. Mu bihe bimwe byahise, bihinduye mu ishusho ya kimuntu kugira ngo abantu bashobore kubabona.—Abaheburayo 1:7
4 Yehova yaremye inyamaswa kera cyane mbere y’uko arema umuntu.—Itangiriro 1:25
5 Kandi Yehova yaremye umugabo witwa Adamu n’umugore we witwa Eva.—Itangiriro 1:27
Imana yabashyize mu busitani bwiza cyane, cyangwa paradizo. Yaremeye Adamu umugore umwe gusa. Uwo mugabo yagombaga kubana n’uwo mugore we umwe wenyine.—Itangiriro 2:8, 21, 22, 24
6 Umuntu ni ubugingo.—Itangiriro 2:7
7 Inyamaswa ni ubugingo.—Itangiriro 1:24