Igice cya 8
Ni Kuki Imana Ireka Imibabaro Ibaho?
1, 2. Ku bihereranye n’imibabaro ya kimuntu, incuro nyinshi abantu babyifatamo bate?
MU GIHE habayeho impanuka, ikonona ibintu byinshi igahitana n’ubuzima bw’abantu, hari benshi badashobora kumva impamvu bene ibyo bintu bibi bibaho. Abandi bateshwa umutwe no kogera k’ubugome, amahano y’ubwicanyi n’urugomo. Wenda nawe waba waribajije uti, ‘ni kuki Imana ireka imibabaro ibaho?’
2 Kubera ko nta gisubizo gishimishije baboneye icyo kibazo, abantu benshi bagiye bareka kwizera Imana. Bumva ko itita ku bantu. Abandi na bo bumva ko kubabara ari ikintu gisanzwe mu buzima, bibaviramo kuba abantu b’abarakare maze bakavuma Imana bayiryoza ibintu bibi byose birangwa mu muryango wa kimuntu. Niba warigeze kugira bene ibyo byiyumvo, nta gushidikanya ko uri buze gushimishwa cyane n’icyo Bibiliya ivuga kuri ibyo bibazo.
IMANA SI YO NTANDARO Y’IMIBABARO
3, 4. Ni kuki dushobora kudashidikanya ko Yehova atari we uteza ububi n’imibabaro?
3 Bibiliya itwemeza ko iyi mibabaro itugose idaterwa na Yehova Imana. Urugero, umwigishwa w’Umukristo witwa Yakobo yanditse agira ati “umuntu niyoshywa gukora ibyaha, ye kuvuga ati ‘Imana ni yo inyoheje’; kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha” (Yakobo 1:13). Ubwo bimeze bityo rero, Imana ntiyashoboraga guteza izo ngorane zitagira ingano ziyogoza abantu. Nta bwo iteza abantu ibigeragezo ngo ikunde irebe niba bakwiriye ubuzima bwo mu ijuru, ndetse nta n’ubwo itera abantu kubabara ibaryoza ibintu bibi bibwira ko baba barakoze mu mibereho yabo ya kera.—Abaroma 6:7.
4 Byongeye kandi, n’ubwo hari ibintu byinshi bibi byagiye bikorwa mu izina ry’Imana cyangwa irya Kristo, nta kintu na kimwe muri Bibiliya kigaragaza ko haba hari nibura umwe muri bo waba waragize ubwo ashyigikira bene ibyo bikorwa. Imana na Kristo nta ho bahuriye n’abihandagaza bavuga ko babakorera ariko babeshya bakanaryarya, bica bakanambura, kandi bagakora n’ibindi bintu bibi biteza abantu imibabaro. Koko rero, “inzira y’umunyabyaha ni ikizira ku Uwiteka.” Imana “[i]ba kure y’inkozi z’ibibi.”—Imigani 15:9, 29.
5. Imwe mu mico ya Yehova ni iyihe, kandi se, ni ibihe byiyumvo agirira ibiremwa bye?
5 Bibiliya ivuga ko Yehova afite “imbabazi nyinshi n’impuhwe” (Yakobo 5:11). Itangaza ko “Uwiteka akunda imanza zitabera” (Zaburi 37:28; Yesaya 61:8). Yehova nta bwo ahora inzigo. Yita ku biremwa bye mu buryo bwuje impuhwe kandi bose abaha ibyo bakeneye byose kugira ngo barusheho kugubwa neza (Ibyakozwe 14:16, 17). Ibyo kandi Yehova yabikoze uhereye kera hose ubuzima bugitangira kubaho ku isi.
INTANGIRIRO ITUNGANYE
6. Ni gute imwe mu migani y’amateka ivuga ibihereranye n’imimerere yarangwaga mu mateka ya kera y’abantu?
6 Buri wese muri twe amenyereye kubona no kumva akaga n’imibabaro. Ku bw’ibyo rero, bishobora kugorana kwiyumvisha igihe hazaba hatariho imibabaro, nyamara ariko uko ni ko ibintu byahoze uhereye kera hose mu mizo ya mbere y’amateka ya kimuntu. Ndetse n’imigani y’amahanga amwe igaragaza ko habayeho bene ibyo byishimo mu mizo ya mbere. Mu migani y’amateka y’u Bugiriki, igihe cya mbere mu ‘Bihe Bitanu by’Umuntu’ cyitwaga “Igihe cy’Ishya n’Ihirwe.” Muri icyo gihe ngo abantu bagiraga imibereho ishimishije, izira imirimo y’agahato, akaga, n’imihangayiko yo mu za bukuru. Abashinwa bavuga ko ku ngoma y’Umwami w’Abami w’Umuhondo (Huang-Ti) uvugwa mu migani y’amateka, abantu babagaho mu mahoro, bishimira imishyikirano ya bugufi yarangwaga mu binyabuzima byose, ndetse no mu nyamaswa. Abaperesi, Abanyegiputa, Abatibeti, Abanyaperu, n’abo muri Megizike bose bagira imigani y’amateka ihereranye n’igihe hariho ibyishimo n’ubutungane mu ntangiriro y’amateka y’abantu.
7. Ni kuki Imana yaremye isi n’abantu?
7 Imigani y’amateka y’amahanga isubira mu nyandiko yanditswe kera cyane ihereranye n’amateka ya kimuntu, ni ukuvuga Bibiliya. Itubwira ko Imana yashyize abantu babiri ba mbere, ari bo Adamu na Eva, muri paradizo yitwa ubusitani bwa Edeni maze ikabategeka iti “mwororoke, mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo” (Itangiriro 1:28). Ababyeyi bacu ba mbere bari batunganye kandi bari bafite ibyiringiro byo kuzabona isi yose ihinduka paradizo ituwe n’umuryango wa kimuntu utunganye ufite ubuzima burangwamo amahoro n’ibyishimo birambye. Uwo ni wo wari umugambi w’Imana mu gihe yaremaga isi n’abantu.—Yesaya 45:18.
UBUSHOTORANYI BUFIFITSE
8. Ni irihe tegeko Adamu na Eva basabwaga kumvira, ariko se byaje kugenda gute?
8 Kugira ngo bakomeze kwemerwa n’Imana, Adamu na Eva bagombaga kwifata ntibarye ku “giti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi” (Itangiriro 2:16, 17). Iyo baza kumvira amategeko ya Yehova, ntihajyaga kubaho iyi mibabaro irangwa mu buzima bwa kimuntu. Mu kumvira itegeko ry’Imana, bari kuba bagaragaje urukundo bakunda Yehova n’ubudahemuka kuri we (1 Yohana 5:3). Ariko kandi, nk’uko twabyize mu Gice cya 6, uko si ko ibintu byagenze. Eva, abitewemo inkunga na Satani, yariye ku mbuto z’icyo giti. Nyuma y’aho, Adamu na we yaje kurya ku mbuto z’icyo giti cyabuzanyijwe.
9. Ni ibihe bibazo bireba Yehova byazamuwe na Satani?
9 Mbese, uriyumvisha uburemere bw’icyo gikorwa bari bamaze gukora? Satani yarimo agera amajanja umwanya Yehova afite wo kuba ari we Usumba Byose. Mu kubwira Eva ati “gupfa ntimuzapfa,” Umwanzi yavuguruje amagambo y’Imana agira ati “no gupfa uzapfa.” Mu yandi magambo, Satani yarimo ashaka kumvikanisha ko Yehova apfukirana Adamu na Eva ngo batamenya ko burya bishoboka kuba nk’Imana, maze ngo boye kumva ko bamukeneye mu kubahitiramo icyiza n’ikibi. Ku bw’ibyo rero, ubwo bushotoranyi bwa Satani bwateye gushidikanya ku burenganzira Yehova afite no kuba akwiriye kuba Umutegetsi w’Ikirenga w’Isi n’Ijuru.—Itangiriro 2:17; 3:1-6.
10. Ni ibihe bintu Satani yashatse kumvikanisha ku bihereranye n’abantu?
10 Satani Umwanzi yumvikanishije nanone ko abantu bari gukomeza kumvira Yehova babigiriye gusa inyungu zabo bwite baba babona muri uko kumvira Imana. Mu yandi magambo mbese, ni ukuvuga ko n’ubudahemuka bwa kimuntu bwashidikanyijweho. Satani yashinje abantu ko nta n’umwe muri bo ushobora gukomeza kuba indahemuka ku Mana abikuye ku mutima. Ayo magambo y’ubushotoranyi ya Satani yahishuwe mu buryo bugaragara neza mu nkuru yo muri Bibiliya ihereranye na Yobu, umugaragu w’indahemuka wa Yehova, wagezweho n’ibigeragezo bikomeye mu gihe runaka mbere y’umwaka wa 1600 M.I.C. Usomye ibice byombi bibanza by’igitabo cya Yobu, wasobanukirwa neza impamvu abantu bagerwaho n’imibabaro n’impamvu Imana ireka ikomeza kubaho.
11. Yobu yari umuntu umeze ate, nyamara se ni iki Satani yamushinje?
11 Yobu, “umuntu w’indakemwa n’umukiranutsi,” (MN) yaje kwibasirwa na Satani. Ubwa mbere, Satani yahimbiye Yobu ibitekerezo bibi ubwo yazamuraga iki kibazo ngo “ariko se, ugira ngo Yobu yubahira Imana ubusa?” Nuko, abigiranye uburyarya bwinshi, Umwanzi yikoma Imana hamwe na Yobu ashinja Yehova kuba yaraguze ubudahemuka bwa Yobu mu kumurinda no kumuhundagazaho imigisha. Satani yashotoye Yehova ati “ariko rambura ukuboko kwawe, ukore ku byo atunze byose, na we azakwihakana ari imbere yawe.”—Yobu 1:8-11.
12. (a) Ni ibihe bibazo byashoboraga gusubizwa n’uko Imana yemereye Satani kugerageza Yobu? (b) Ingaruka z’ikigeragezo cya Yobu zabaye izihe?
12 Ariko se koko, Yobu yakoreraga Yehova gusa abitewe n’ibyiza byose yakeshaga Imana? Mbese, Yobu yari gukomeza ugushikama kwe no mu bigeragezo? Ku rundi ruhande se, mbese Yehova yari afitiye umugaragu we icyizere gihagije ku buryo yari kureka agerwaho n’ibigeragezo? Ibyo bibazo byari gusubizwa n’uko Yehova yari kureka Satani agateza Yobu ibigeragezo bikaze kurusha ibindi byose. Imyifatire y’ubudahemuka ya Yobu muri ibyo bigeragezo Imana yemeye ko bimugeraho, nk’uko bivugwa mu gitabo cya Yobu, yagaragaje neza ko bwari uburyo budasubirwaho bwo kuvana umugayo ku gukiranuka kwa Yehova n’ubudahemuka bw’umuntu.—Yobu 42:1, 2, 12.
13. Ni gute turebwa n’ibyabaye muri Edeni kimwe no kuri Yobu?
13 Nyamara ariko, ibyabaye mu busitani bwa Edeni no ku muntu Yobu, byari bifite ubusobanuro bwimbitse cyane. Ibibazo byazamuwe na Satani byarebaga abantu muri rusange, hakubiyemo natwe abariho muri iki gihe. Izina ry’Imana ryaratutswe, kandi ubutegetsi bwe bw’ikirenga bwararwanyijwe. Ugukiranuka kw’ikiremwa cy’Imana, ari cyo umuntu, kwashidikanyijweho. Ibyo bibazo byagombaga gukemurwa.
UBURYO BWO GUKEMURA IBIBAZO
14. Mu gihe umuntu ashotowe ashinjwa ibinyoma, yabyifatamo ate?
14 Dufate urugero, nk’ubu ubaye uri umubyeyi wuje urukundo koko ukaba ufite abana benshi mu muryango urangwamo ibyishimo. Tuvuge noneho ko nk’umwe mu baturanyi bawe agenda akwirakwiza hose ibinyoma, agushinja kuba uri umubyeyi gito. Tekereza nk’ubwo abaye agenda avuga ko abana bawe batagukunda, ko babana nawe gusa by’amaburakindi, kandi ko ngo bashobora kuguta bakigendera baramutse babonye uko babigenza. Wenda wavuga uti ‘ni amazimwe gusa!’ Yego, ariko se wabigaragaza ute? Hari ababyeyi bamwe wenda bashobora kugaragaza igikorwa cy’uburakari. Uretse kubyutsa ibindi bibazo birenzeho, bene iyo myifatire y’uburakari ishobora gutuma bigaragara nk’aho bya binyoma byari ukuri. Uburyo bwiza bwo gukemura bene icyo kibazo, ni uguha ukurega akanya ko gutangira ibihamya ibyo yihandagaza avuga, n’akanya ko gutuma abana bawe babona uko bagaragaza ko bagukunda urukundo ruzira uburyarya.
15. Ku bihereranye n’ubwo bushotoranyi bwa Satani, Yehova yahisemo kubyifatamo ate?
15 Yehova ni kimwe n’umubyeyi wuje urukundo. Adamu na Eva bashobora kugereranywa n’abana, na ho Satani we akaba ari kimwe na wa muturanyi w’umubeshyi. Imana yagize amakenga yo kudahita irimbura Satani, Adamu, na Eva ako kanya, ahubwo ireka abo banyabyaha bakomeza kubaho igihe runaka. Ibyo byahesheje ababyeyi bacu ba mbere uburyo bwo gutangiza umuryango wa kimuntu, kandi biha n’Umwanzi akanya ko kugaragaza niba ibyo yihandagaje avuga byari ukuri, kugira ngo noneho bya bibazo bibone gukemurwa. Icyakora, uhereye kera hose, Imana yari izi ko hari abantu bagombaga gukomeza kuba indahemuka kuri yo, bityo bakagaragaza ko Satani ari umubeshyi. Mbega ukuntu dushimira Yehova cyane kuba yarakomeje guha imigisha no gufasha abamukunda!—2 Ngoma 16:9; Imigani 15:3.
NI IKI CYAGARAGAJWE?
16. Ni gute isi yaje kuba munsi y’ububasha bwa Satani?
16 Hafi mu mateka yose ya kimuntu, Satani yagiye agira umudendezo usesuye wo gusohoza imigambi mibisha ye yo gutegeka abantu. Mu bindi bintu yakoze, harimo no kuba yaragize uruhare mu buhangange bwa gipolitiki no guteza imbere amadini amusenga mu buryo butaziguye aho gusenga Yehova. Nguko uko Umwanzi yabaye “imana y’iyi gahunda y’ibintu,” kandi akaba yitwa n’“umutware w’ab’iyi si” (2 Abakorinto 4:4, MN; Yohana 12:31). Koko rero, “ab’isi bose bari mu mubi” (1 Yohana 5:19). Ariko se, ibyo byaba bishaka kuvuga ko Satani yagaragaje ibyo yihandagaje avuga ko ashobora kuyobya abantu bose bagatera Yehova Imana umugongo? Ashwi da! Mu kureka Satani akomeza kubaho, Yehova yashoboye gusohoza umugambi we bwite. None se, ni iki Bibiliya ihishura ku bihereranye no kuba Imana yararetse ububi bubaho?
17. Ni iki twagombye kuzirikana ku bihereranye n’intandaro y’ububi n’imibabaro?
17 Ububi n’imibabaro si Yehova ubitera. Kubera ko Satani ari we mutware w’iyi si akaba n’imana y’iyi gahunda y’ibintu, we n’abamushyigikira ni bo bagomba kuryozwa iby’iyi mimerere irangwa mu muryango wa kimuntu, kimwe n’amakuba yose yagiye agera ku bantu. Nta muntu n’umwe ushobora kugira ukuri ko kuvuga ko Imana ari yo iduteza bene izo ngorane.—Abaroma 9:14.
18. Kuba Yehova yararetse habaho ububi n’imibabaro byagaragaje iki ku bihereranye n’igitekerezo cyo gutera Imana umugongo?
18 Kuba Yehova yararetse habaho ububi n’imibabaro, byagaragaje ko gutera Imana umugongo bitatumye isi irushaho kuba nziza. Nta gushidikanya ko amateka yagiye arangwa n’ingorane zagiye zisimburana. Impamvu ikaba ari uko abantu bagiye bihitiramo kuba ba nyamwigendaho kandi ntibite by’ukuri ku ijambo ry’Imana n’ubushake bwayo. Igihe ubwoko bwa kera bwa Yehova n’abayobozi babwo bahemukaga baharanira “imibereho ikunzwe na benshi,” (MN) maze ijambo rye bakaritera umugongo, ingaruka zabaye mbi cyane. Binyuriye ku muhanuzi wayo Yeremiya, Imana yarababwiye iti “abanyabwenge baramwaye, barashobewe kandi barafashwe: dore, banze ijambo ry’Uwiteka; ubwenge bubarimo ni bwenge ki se?” (Yeremiya 8:5, 6, 9). Kubera kunanirwa gukurikiza amahame ya Yehova, abantu muri rusange babaye nk’ubwato butagira ingashya, buzerera hose mu nyanja irimo umuhengeri.
19. Ni ikihe gihamya cy’uko Satani adashobora kuyobya abantu bose ngo batere Imana umugongo?
19 Kuba Imana yararetse habaho ububi n’imibabaro, byagaragaje nanone ko Satani atabashije kuyobya abantu bose ngo batere Yehova umugongo. Amateka agaragaza ko buri gihe habagaho abantu, buri wese ku giti cye, bagiye baba indahemuka ku Mana batitaye ku bigeragezo cyangwa ingorane byagiye bibageraho. Uko ibinyejana byagiye bisimburana, ububasha bwa Yehova bwagiye bugaragazwa mu gukiza abagaragu be, kandi izina rye ryaramamajwe ku isi hose (Kuva 9:16; 1 Samweli 12:22). Mu Baheburayo igice cya 11 hatugezaho urutonde rurerure rwa zimwe muri izo ndahemuka, nka Abeli, Enoki, Nowa, Aburahamu, na Mose. Mu Baheburayo 12:1 habita ‘igicu cy’abahamya.’ Batanze ingero nziza mu bihereranye no kwizera Yehova mu buryo butajegajega. Muri ibi bihe byacu na bwo, hari benshi bitanze batizigamye, bagashikama ku Mana mu buryo butajegajega. Kubera ukwizera n’urukundo byabo, abo bantu buri wese ku giti cye, bagaragaza mu buryo budasubirwaho ko Satani adashobora kuyobya abantu bose ngo batere Imana umugongo.
20. Kuba Yehova yararetse ububi n’imibabaro bikomeza kubaho byagaragaje iki ku bihereranye n’Imana hamwe n’abantu?
20 Mu kurangiza, kuba Yehova yararetse ububi n’imibabaro bikomeza kubaho, byabaye igihamya cy’uko Yehova, Umuremyi, ari we wenyine ufite ububasha n’uburenganzira byo kuyobora abantu mu buryo bibahesha imigisha n’ibyishimo by’iteka. Hashize ibinyejana byinshi, abantu bagerageza uburyo bwinshi bw’ubutegetsi. Ariko se, ingaruka yabaye iyihe? Ibyo bibazo by’inzitane, n’ingorane z’urudaca zigera ku mahanga muri iki gihe ni igihamya cy’uko mu by’ukuri, nk’uko Bibiliya ibigaragaza, “umuntu agira ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi” (Umubwiriza 8:9). Yehova ni we wenyine ushobora kuturokora no gusohoza umugambi we wa kera. Ariko se, ibyo azabigeraho ate, kandi ryari?
21. Satani azagenzwa ate, kandi se, ni nde uzakoreshwa mu kubisohoza?
21 Adamu na Eva bakimara kugwa muri uwo mutego wa Satani, Imana yahise itangaza umugambi Wayo uhereranye n’inzira y’agakiza. Dore ibyo Yehova yatangarije Satani muri aya magambo ngo “nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe: ruzagukomeretse umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino” (Itangiriro 3:15). Iryo tangazo ryumvikanishije neza ko Umwanzi atari kwemererwa gukomeza ibikorwa bye bibi iteka ryose. Kubera ko ari Umwami w’Ubwami bwa Kimesiya, Imbuto yasezeranyijwe, Yesu Kristo, ‘izajanjagura Satani umutwe.’ Ni koko, “bidatinze,” Yesu azamenagura Satani wigometse!—Abaroma 16:20.
UZABYIFATAMO UTE?
22. (a) Ni ibihe bibazo ugomba guhangana na byo? (b) N’ubwo Satani asuka uburakari bwe ku bakomeza kuba indahemuka ku Mana, ni iki bashobora kwiringira badashidikanya?
22 Ubwo umaze kumenya ibyo bibazo byose bikubiyemo se, uzahagarara mu ruhande rwa nde? Mbese, uzagaragaza mu bikorwa byawe ko ushyigikiye Yehova mu budahemuka? Kubera ko Satani azi ko igihe asigaje ari kigufi, azakora uko ashoboye kose ngo asuke uburakari bwe ku bantu bashaka gukomeza gushikama ku Mana (Ibyahishuwe 12:12). Icyakora, ushobora guhanga amaso ku Mana kugira ngo igufashe, kubera ko “Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza” (2 Petero 2:9). Ntizagukundira kugeragezwa ibiruta ibyo ushobora kwihanganira, kandi izagucira akanzu kugira ngo ubone uko ubasha kwihanganira ibikugerageza.—1 Abakorinto 10:13.
23. Ni iki dushobora guhanga amaso dufite icyizere?
23 Nta kujijinganya, nimucyo duhange amaso imbere igihe Umwami Yesu Kristo azafatira Satani n’abayoboke be bose ibyemezo (Ibyahishuwe 20:1-3). Yesu azatsembaho abantu bose bagize uruhare mu mahano n’ibyago byayogoje abantu. Hagati aho ariko, uburyo bumwe bwihariye bw’akaga bugikomeza kutubabaza ni ugupfusha abantu bacu twakundaga. Soma igice gikurikiraho kugira ngo usobanukirwe neza uko bibagendekera.
SUZUMA UBUMENYI BWAWE
Tumenya dute ko Yehova atari we uteza imibabaro igera ku bantu?
Ni ibihe bibazo byazamuwe na Satani muri Edeni maze bikaza gusobanuka mu minsi ya Yobu?
Kuba Imana yararetse habaho imibabaro byagaragaje iki?