Ese kosa imibavu biracyafite umwanya mu gusenga k’ukuri?
“IMANA zikunda impumuro nziza.” Iyo ni imvugo Abanyamisiri ba kera bakundaga gukoresha cyane. Kosa imibavu byari kimwe mu bintu by’ingenzi cyane byari bigize ugusenga kwabo. Kubera ko Abanyamisiri bizeraga ko imana zabo zababaga hafi, bosaga imibavu buri munsi ku bicaniro byo mu nsengero zabo n’ibyo mu ngo zabo, ndetse rwose bibukaga no kuyosa mbere yo gutangiza imishinga y’ubucuruzi. Andi mahanga na yo yari afite imigenzo nk’iyo.
Ubundi se umubavu ni iki? Umubavu ushobora kuba impumuro y’umwotsi w’ikintu cyatwitswe cyangwa icyo kintu ubwacyo. Umubavu ukorwa mu mariragege ahumura neza ava mu biti. Hari ayo bita ishangi n’ayo bita icyome. Bitewe n’ubwoko bw’umubavu bashaka n’icyo bashaka kuwukoresha, bafata ya mariragege bakayasekura kandi akenshi bakayavanga n’ibirungo, ibishishwa by’imizi y’ibiti cyangwa indabo, hanyuma bakabona impumuro bashaka.
Kubera ukuntu imibavu yabaga ishakwa na benshi, yabaye igicuruzwa cy’agaciro kenshi, ku buryo ibintu bayikoragamo byaje kuba bimwe mu bintu byari bifite isoko cyane mu bihe bya kera. Abacuruzi benshi barikoraga bakajya kubizana mu bihugu bya kure. Ushobora wenda kuba wibuka ko Yozefu, umwe mu bahungu bato ba Yakobo, bamugurishije abacuruzi b’Abishimayeli bari “bavuye i Galeyadi, bagenda bafite ingamiya zihetse imibavu n’umuti womora n’ishangi, babijyana muri Egiputa” (Itangiriro 37:25). Nta gushidikanya ko kubera ko imibavu yagurwaga cyane, imihanda abacuruzi banyuragamo bagiye kuyizana yaje kuba nyabagendwa, ari byo byaje gutuma habaho kugenderanira hagati ya Aziya n’u Burayi.
Na n’ubu hari amadini menshi akigira imihango n’imigenzo bosamo imibavu. Ikindi nanone, hari abantu benshi bakunda kosa imibavu mu ngo zabo bishakira gusa kumva impumuro nziza yayo. Abakristo se bagombye kubona bate umuhango wo kosa imibavu? Mbese, Imana yaba yemerera Abakristo kosa imibavu muri gahunda yacu yo kuyisenga? Reka dusuzume icyo Bibiliya ibivugaho.
Umubavu ‘werejwe Uwiteka’
Mu Bisirayeli ba kera, kosa imibavu byari umwe mu mirimo y’ingenzi yakorwaga n’abatambyi mu ihema ry’ibonaniro. Hari igitabo kigira kiti “nta gushidikanya ko Abayahudi bagomba kuba barabonaga ko kosa imibavu byari igikorwa kijyanirana no gusenga cyangwa se cyera, kuko nta hantu na hamwe dusoma ko baba barayikoreshaga ahandi hantu aho ari ho hose uretse mu gusenga.”—Cyclopedia, cyanditswe na McClintock na Strong.
Ubwoko bw’imibavu Yehova Imana yari yarategetse ko bwagombaga kuvangwa hanyuma bukoserezwa ku gicaniro bwari bune gusa. Yagize ati “uzende imibavu natafu na sheheleti na helubana, iyo mibavu uyivange n’icyome cyiza bihwanye kuremēra. Ubivangire kuba umubavu winjijwe n’abahanga, ushyirwemo umunyu we kugira ikindi kivangwamo, ube uwera. Uwendeho uwusye uwunoze, na wo uwukoreho uwushyire imbere ya bya Bihamya mu ihema ry’ibonaniro” (Kuva 30:34-36). Abahanga bavuga ko nyuma y’aho hari ibindi bintu abigishamategeko b’Abayahudi baje kujya bongera mu mibavu yoserezwaga mu rusengero.
Imibavu yoserezwaga ku gicaniro yabaga yera, ikoswa gusa muri gahunda yo gusenga Imana. Yehova yatanze itegeko rigira riti “umubavu uzarema, ntimukiremere uvangwa nka wo. Uzababere uwerejwe Uwiteka. Umuntu wese uzarema usa na wo ngo awinukirize, azakurwe mu bwoko bwe” (Kuva 30:37, 38). Hari igicaniro cyari kizwi abatambyi boserezagaho imibavu kabiri ku munsi (2 Ngoma 13:11). Ku Munsi w’Impongano bwo, umutambyi mukuru yoserezaga imibavu Ahera Cyane.—Abalewi 16:12, 13.
Icyakora, imibavu yose yoswaga si ko yashimishaga Imana. Yahannye abantu batari abatambyi bihaye kosa imibavu babitewe n’ubwibone (Kubara 16:16-18, 35-40; 2 Ngoma 26:16-20). Iyo ishyanga ry’Abayahudi ryoserezaga Yehova imibavu ari na ko risenga imana z’ibinyoma rinamena amaraso, Yehova ntiyishimiraga umubabwe wayo. Uburyarya bwabo bwateye Yehova kuvuga ati “imibavu ni ikizira kuri jye” (Yesaya 1:13, 15). Abisirayeli batereye iyo ntibakomeza kwita ku bintu byasabwaga byajyanaga no gusenga Yehova, ku buryo bageze n’aho bafunga urusengero bakajya bosereza imibavu ku bindi bicaniro (2 Ngoma 28:24, 25). Hashize igihe, batangiye no kosereza imana z’ibinyoma imibavu yera. Ibyo byari ukwigomeka kuri Yehova ibi bikabije.—Ezekiyeli 16:2, 17, 18.
Abakristo ba mbere babonaga bate ibyo kosa imibavu?
Isezerano ry’Amategeko, hakubiyemo n’iryasabaga abatambyi kosa umubavu wera, ryasheshwe mu mwaka wa 33 I.C.,a igihe Kristo yatangizaga isezerano rishya (Abakolosayi 2:14). Nta nyandiko n’imwe igaragaza ko Abakristo ba mbere bosaga imibavu muri gahunda yabo yo gusenga. Hari igitabo cyabivuzeho muri aya magambo ngo “nta gushidikanya ko [Abakristo ba mbere] batosaga imibavu. Kosa imibavu byakorwaga n’abapagani . . . Iyo umuntu yatereraga imibavu ku gicaniro cy’ikigirwamana, yabaga yasenze.”
Kubera ko Abakristo ba mbere batemeraga ko umwami w’abami w’Abaroma ari imana, bangaga kumwosereza imibavu nubwo bwose byashoboraga gutuma bahasiga ubuzima (Luka 4:8; 1 Abakorinto 10:14, 20). Kubera ko muri icyo gihe kosa imibavu byakoreshwaga mu gusenga ibigirwamana, ntibitangaje rwose kubona Abakristo ba mbere batarashoboraga yemwe no kuyicuruza.
Kosa imibavu muri iki gihe
Bite se muri iki gihe? Mu nsengero nyinshi zo mu madini yiyita aya Gikristo, hari imihango imwe n’imwe bagira bosamo imibavu. Mu bantu bo muri Aziya bo, usanga imiryango myinshi ijya mu nsengero kosereza imibavu ku bicaniro by’aho cyangwa se ku bicaniro byo mu ngo zabo, bashaka guha ikuzo imana zabo no kugusha neza abapfuye. Mu mihango y’idini, imibavu yagiye ikoreshwa kwinshi; wenda nko mu kwica udukoko, gukiza indwara, kweza no kurinda.
Muri iki gihe, abantu benshi, ndetse n’abatagira idini, basigaye barahagurukiye umuhango wo kosa imibavu. Hari bamwe bosa imibavu bagira ngo ibafashe gutekereza. Hari igitabo kivuga ko ngo ku muntu ushaka ‘kujya mu yindi si’ no ‘kugira imbaraga’ zidasanzwe, kosa imibavu bishobora kubimufashamo. Cyongeraho ko imihango yo kosa imibavu iba igamije gutuma umuntu ashyikirana n’ “ibiremwa ndengakamere,” bishobora kumufasha kubona umuti w’ibibazo afite. Ubwo se ibyo ni ibintu Abakristo bakwiriye gukora?
Yehova aciraho iteka yivuye inyuma abantu bavanga ibikorwa by’amadini y’ibinyoma n’iby’ugusenga kutanduye. Pawulo yasubiyemo amagambo ya Yesaya ayerekeza ku Bakristo, abinginga ngo birinde kwanduzwa n’idini ry’ikinyoma. Yaranditse ati “muve hagati ya ba bandi, mwitandukanye ni ko Uwiteka avuga, kandi ntimugakore ku kintu gihumanye. Nanjye nzabākīra” (2 Abakorinto 6:17; Yesaya 52:11). Abakristo b’ukuri bakora uko bashoboye kose kugira ngo birinde ikintu icyo ari cyo cyose gifitanye isano n’idini ry’ikinyoma cyangwa ubupfumu.—Yohana 4:24.
Ubwo se kuba imibavu ikoreshwa mu mihango y’idini no mu bupfumu byaba bishaka kuvuga ko kuyosa ari bibi? Si ko biri byanze bikunze. Umuntu ashobora kosa imibavu ashaka ko mu nzu ye hahumura, kugira ngo gusa yiyumvire impumuro yayo nziza (Imigani 27:9). Icyakora, n’iyo yaba ari icyo agamije gusa, hari ibintu bimwe na bimwe Umukristo aba akwiriye kubanza gutekerezaho. Urugero, abantu bo mu gace utuyemo baba basanzwe babona ko kosa imibavu ari ikintu gifitanye isano n’umuhango runaka wo mu idini ry’ikinyoma? Mu karere k’iwanyu se, kosa imibavu byaba bifitanye isano n’ubupfumu? Byaba se bikunze gukoreshwa mu bintu bidafite aho bihuriye n’idini?
Niba umuntu ahisemo kosa imibavu, yagombye koko kumvira umutimanama we ariko akanatekereza ku byiyumvo by’abandi (1 Abakorinto 10:29). Aho ngaho, amagambo intumwa Pawulo yandikiye Abaroma aba akwiriye gushyirwa mu bikorwa. Yaranditse ati “dukurikize ibihesha amahoro n’ibyo gukomezanya. Ntimugasenye umurimo w’Imana ku bw’ibyokurya. Byose ntibihumanya, ariko urya ibisitaza abandi azabona ishyano. Ibyiza ni ukutarya inyama cyangwa kutanywa vino, cyangwa kudakora ikindi cyose cyasitaza mwene So, kikamugusha cyangwa kikamuca intege.”—Abaroma 14:19-21.
Amasengesho ateguwe nk’ “umubavu”
Mu Bisirayeli, kosa imibavu byari ikigereranyo gikwiriye cy’amasengesho Imana yumva. Ni yo mpamvu Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, yaririmbiye Yehova ati “gusenga kwanjye gushyirwe imbere yawe nk’umubavu.”—Zaburi 141:2.
Ku Bisirayeli bizerwa, kosa imibavu ntibyari umuhango gusa. Bateguraga umubavu bitonze kandi bakawosa nk’uko Yehova yari yarabibategetse. Aho kosa imibavu nyamibavu, Abakristo bo muri iki gihe bo batura Data wo mu ijuru amasengesho yo kumushimira babikuye ku mutima, kandi bagaragaza ko bamwubaha bikomeye. Kimwe n’umubabwe mwiza w’imibavu yoswaga n’abatambyi mu rusengero, Ijambo ry’Imana ritwizeza ko ‘gusenga k’umukiranutsi kuyinezeza.’—Imigani 15:8.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Inyuguti I.C. zisobanura Igihe Cyacu
[Amafoto yo ku ipaji ya 29]
Imibavu yoserezwaga mu ihema ry’ibonaniro mu rusengero yari iyera
[Ifoto yo ku ipaji ya 30]
Mbese Abakristo bakwiriye kosa imibavu kugira ngo ibafashe gutekereza?