Rubyiruko, nimuhitemo gukorera Yehova
“Uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera”—YOSUWA 24:15.
1, 2. Ni ubuhe bwoko bw’umubatizo udahwitse wakomeje gukorwa mu madini yiyitaga aya gikristo?
“NIMUREKE [abana] bahinduke Abakristo ari uko bamaze kumenya Kristo.” Umwanditsi witwa Tertullien yanditse ayo magambo ahagana mu mpera z’ikinyejana cya kabiri Nyuma ya Yesu. Yarwanyaga umugenzo wo kubatiza abana wagendaga ushinga imizi mu Bakristo b’abahakanyi bo mu gihe cye. Augustin, umwe mu bantu bazanye inyigisho Kiliziya Gatolika igenderaho, yarwanyije ibyo Bibiliya yigisha n’ibyo Tertullien avuga, avuga ko umubatizo ukuraho ubusembwa bw’icyaha twavukanye kandi ko iyo abana bato bapfuye batabatijwe bajya mu muriro utazima. Iyo nyigisho yashishikarizaga abantu kwihutira kubatirisha abana babo b’impinja hakiri kare.
2 Amadini menshi akomeye yiyitirira Kristo, n’ubu aracyabatiza abana b’impinja. Nanone kandi, amateka agaragaza ko, iyo abayobozi b’amadini ndetse n’abategetsi bo mu bihugu byitwa ko bigendera ku mahame ya gikristo bigaruriraga agace runaka, babatizaga ku ngufu abaturage baho bitaga ko ari “abapagani.” Ariko kubatiza abana ndetse no kubatiza abantu ku ngufu ntibishingiye muri Bibiliya.
Muri iki gihe umuntu yiyegurira Imana ku giti cye
3, 4. Ni iki gishobora gufasha abana bafite ababyeyi biyeguriye Imana kugira ngo na bo biyegurire Imana ku bushake bwabo?
3 Bibiliya igaragaza ko Imana ibona ko abana ari abera n’aho umwe gusa mu babyeyi babo yaba ari we Mukristo (1 Abakorinto 7:14). Ibyo se byaba bishaka kuvuga ko abo bana baba ari abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye? Oya. Ahubwo, abana barezwe n’ababyeyi biyeguriye Yehova bahabwa uburere bushobora kubafasha kwiyegurira Yehova ku bushake. Salomo wari Umwami w’umunyabwenge yaranditse ati “mwana wanjye, komeza icyo so yagutegetse, kandi we kureka icyo nyoko yakwigishije. . . . Nugenda bizakuyobora, nujya kuryama bizakurinda, kandi nukanguka bizakubwiriza. Kuko itegeko ari itabaza, amategeko ari umucyo, kandi ibihano byo guhugura ari inzira y’ubugingo.”—Imigani 6:20-23.
4 Iyo abakiri bato bemeye gukurikiza inama bagirwa n’ababyeyi b’Abakristo, bishobora kubarinda. Nanone Salomo yaravuze ati “umwana w’umunyabwenge anezeza se, ariko umwana upfapfana ababaza nyina. Tega amatwi mwana wanjye, ugire ubwenge, kandi uyobore umutima wawe mu nzira nziza” (Imigani 10:1; 23:19). Rubyiruko, kugira ngo ibyo ababyeyi babigisha bibagirire akamaro, mugomba kwemera ku bushake inama, inyigisho ndetse n’ibihano babaha. Ntimwavukanye ubwenge, ahubwo mushobora ‘kugira ubwenge’ kandi mukemera kugendera mu ‘nzira y’ubugingo.’
Kurera abana mubigisha bisobanura iki?
5. Ni iyihe nama Pawulo yatanze ireba abana ndetse na ba se?
5 Intumwa Pawulo yaranditse ati “bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu mu Mwami wacu, kuko ari byo bibakwiriye. Wubahe so na nyoko (iryo ni ryo tegeko rya mbere ririmo isezerano), kugira ngo ubone amahoro uramire mu isi. Namwe ba se ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere mubahana, mubigisha iby’Umwami wacu.”—Abefeso 6:1-4.
6, 7. Kurera abana mubigisha ibyerekeye Yehova bikubiyemo iki, kandi se kuki ibyo bidasobanura ko ababyeyi baba batsindagira ibitekerezo mu bana babo?
6 Ese mu gihe Abakristo barera abana babo ‘babahana, babigisha iby’Umwami wacu,’ twavuga ko baba batsindagira mu bana babo ibitekerezo abana badashaka. Oya. Ni nde wanenga ababyeyi ko bigisha abana babo ibyo babona ko ari byiza kandi bizabagirira akamaro? Abantu batemera Imana bigisha abana babo ko Imana itabaho kandi nta wubibahora. Abagatolika bumva ko kurera abana babo babatoza kugendera ku kwemera kwa Kiliziya Gatolika ari inshingano ibareba, kandi rwose nta wupfa kubanenga abibaziza. Abahamya ba Yehova na bo nta wagombye kubashinja ngo batsindagira ibitekerezo byabo mu bana babo, mu gihe babarera babatoza kumenya ibyo Yehova abona ko ari ukuri ndetse n’amahame ye.
7 Dukurikije uko inkoranyamagambo imwe ibivuga, ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “mubigisha” mu Befeso 6:4, ryerekeza ku buryo bwo “gukosora imitekerereze [y’umuntu], ugasimbuza ikibi icyiza, ukamufasha kurushaho kumenya Imana” (Theological Dictionary of the New Testament). Byagenda bite umwana aramutse ananiye ababyeyi bitewe n’amoshya y’urungano, agashaka gukora ibyo bagenzi be bakora? Ubwo se twavuga ko ari nde ushyiramo muri uwo mwana ibitekerezo bibi? Ese ni ababyeyi be cyangwa ni abandi bana bagenzi be? Reka tuvuge ko abakiri bato bahatiwe na bagenzi babo gukoresha ibiyobyabwenge, kunywa inzoga nyinshi cyangwa kwishora mu bwiyandarike. Ubwo se ababyeyi baramutse bagerageje gufasha abana babo guhindura imitekerereze kandi bakabafasha kubona ingaruka z’imyifatire nk’iyo iteje akaga, hari uwagombye kubibaziza?
8. Ni iki cyatumye Timoteyo yizera?
8 Intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo wari ukiri umusore ati “ariko wehoho ugume mu byo wize ukabyizezwa kuko uzi uwakwigishije, kandi uzi yuko uhereye mu buto bwawe wamenyaga ibyanditswe byera bibasha kukumenyesha ubwenge, bwo kukuzanira agakiza gaheshwa no kwizera Kristo Yesu” (2 Timoteyo 3:14, 15). Kuva Timoteyo akiri muto, nyina na nyirakuru bamufashije kugira ukwizera gukomeye gushingiye ku bumenyi bwo mu Byanditswe Byera (Ibyakozwe 16:1; 2 Timoteyo 1:5). Bamaze kuba Abakristo, ntibigeze bahatira Timoteyo kuba Umukristo, ahubwo yizeye bitewe n’uko bamufashije gutekereza ashingiye ku bumenyi bwo mu Byanditswe.
Yehova aragusaba kwihitiramo
9. (a) Ni gute Yehova yahaye agaciro ibiremwa bye, kandi se yabitewe n’iki? (b) Umwana w’ikinege w’Imana Yakoresheje ate ubushobozi afite bwo kwihitiramo?
9 Yehova yashoboraga kurema abantu nk’imashini, akabarema ku buryo bakora ibyo ashatse gusa, ntibashobore gukora ibyo bashaka. Aho kubarema atyo, yabaremanye ubushobozi bwo kwihitiramo. Imana yifuza ko abagaragu bayo bayikorera ku bushake. Yishimira kubona ibiremwa byayo by’abantu, abato n’abakuru, bayikorera babitewe n’uko bayikunda. Umwana w’Imana w’ikinege ni we watanze urugero ruhebuje mu kwemera gukora ibyo Imana ishaka abitewe n’uko ayikunda. Yehova yamuvuzeho agira ati “nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira” (Matayo 3:17). Uwo Mwana w’imfura yabwiye Se ati “Mana yanjye nishimira gukora ibyo ukunda, ni koko amategeko yawe ari mu mutima wanjye.”—Zaburi 40:8; Abaheburayo 10:9, 10.
10. Ni iki gisabwa kugira ngo umuntu akorere Yehova mu buryo yemera?
10 Yehova aba yiteze ko abamukorera bayobowe n’Umwana we bagaragaza ko na bo bemera gukora ibyo ashaka nk’uko Umwana we yabigenje. Umwanditsi wa zaburi yaririmbye ahanura ati ‘abantu bawe bazitanga babikunze, ku munsi ugaba ingabo zawe, abasore bawe bazaza aho uri nk’ikime, bambaye umurimbo wera, bavuye mu nda y’umuseso’ (Zaburi 110:3). Abagize umuteguro wa Yehova bose, baba abari ku isi ndetse n’abari mu ijuru, bagendera ku ihame ryo kugandukira Imana bakora ibyo ishaka bitewe n’uko bayikunda.
11. Ni ayahe mahitamo urubyiruko rwarezwe n’ababyeyi biyeguriye Imana rufite?
11 Bityo rero, mwebwe abakiri bato mwagombye gusobanukirwa ko ababyeyi banyu cyangwa abasaza bo mu itorero batazabahatira kubatizwa. Icyifuzo cyo gukorera Yehova kigomba guturuka kuri mwe ubwanyu. Yosuwa yabwiye Abisirayeli ati ‘mukorere [Yehova] mu by’ukuri mutaryarya uyu munsi, nimwitoranyirize uwo muzakorera’ (Yosuwa 24:14-22). Mu buryo nk’ubwo, ni mwe ubwanyu mugomba kwihitiramo, mukiyegurira Yehova kandi mukiyemeza gukoresha ubuzima bwanyu mukora ibyo ashaka.
Zirikana ko hari inshingano ikureba
12. (a) Nubwo ababyeyi bashobora gutoza abana babo, ni iki badashobora kubakorera? (b) Ni ryari Yehova ashobora kubaza abakiri bato uko bakoresha uburenganzira bafite bwo guhitamo?
12 Rubyiruko, hari igihe kigera maze mukaba mutakirindwa n’ubudahemuka bw’ababyeyi banyu (1 Abakorinto 7:14). Intumwa Yakobo yaranditse ati “uzi gukora neza ntabikore, bimubereye icyaha” (Yakobo 4:17). Ababyeyi ntibashobora gukorera Imana mu mwanya w’abana babo kandi abana na bo ntibashobora gukorera Imana mu mwanya w’ababyeyi babo (Ezekiyeli 18:20). Ese waba waramenye ibyerekeye Yehova n’imigambi ye? Mbese urakuze bihagije ku buryo usobanukiwe ibyo wize kandi ukaba waratangiye kugirana imishyikirano yihariye na Yehova? Mbese ntibihuje n’ubwenge gutekereza ko Imana iba ibona ko wowe ubwawe ushobora kwifatira umwanzuro wo kuyikorera?
13. Ni ibihe bibazo abana bageze mu gihe cy’amabyiruka ariko batarabatizwa bakwiriye kwibaza?
13 Ese waba ukiri muto kandi utarabatizwa ariko ukaba wararezwe n’ababyeyi bubaha Imana, ujya mu materaniro ndetse ukaba unifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami? Niba ari uko bimeze, ibaze utibereye uti ‘ibi byose mbikorera iki? Ese njya mu materaniro kandi nkifatanya mu murimo wo kubwiriza kubera ko ababyeyi banjye ari cyo baba banyitezeho cyangwa mba nshaka kunezeza Yehova?’ Ese waba waramenye neza ‘ibyiza, bishimwa kandi bitunganye’?—Abaroma 12:2.
Ni iki kikubuza kubatizwa?
14. Ni izihe ngero zo muri Bibiliya zigaragaza ko umuntu atari akwiriye gutinda kubatizwa nta mpamvu igaragara ibimubuza?
14 “Ni iki kimbuza kubatizwa?” Umunyetiyopiya wabajije icyo kibazo umubwiriza witwaga Filipo, ni bwo yari akimara kumenya ko Yesu ari we Mesiya. Ariko uwo Munyetiyopiya yari afite ubumenyi buhagije ku Byanditswe bwatumye amenya ko igihe cyari kigeze, kugira ngo ahamye ku mugaragaro ko kuva ubwo agiye gukorera Yehova yifatanyije n’itorero rya gikristo, kandi ibyo byamuhesheje ibyishimo byinshi (Ibyakozwe 8:26-39). Mu buryo nk’ubwo, Yehova yuguruye umutima w’umugore witwaga Ludiya kugira ngo ‘yite ku byo Pawulo yavugaga,’ kandi uwo mwanya yahise ‘abatizanywa’ n’abo mu rugo rwe (Ibyakozwe 16:14, 15). Umurinzi w’imbohe w’i Filipi na we yateze amatwi Pawulo na Sila igihe ‘bamubwiraga ijambo’ rya Yehova, maze “aherako abatizanywa n’abe bose” (Ibyakozwe 16:25-34). Ku bw’ibyo rero, niba ufite ubumenyi bw’ibanze ku byerekeye Yehova n’umugambi we, ukaba wifuza gukora ibyo ashaka ubivanye ku mutima, ukaba witwara neza mu itorero, ukajya mu materaniro buri gihe kandi ukifatanya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, ni iki kikubuza kubatizwa?—Matayo 28:19, 20.
15, 16. (a) Ni iyihe mitekerereze ikocamye bamwe mu bakiri bato bashobora kugira kandi ikababuza kubatizwa? (b) Ni mu buhe buryo kwitanga no kubatizwa birinda abakiri bato?
15 Ese birashoboka ko waba utinya gutera iyo ntambwe kubera ko utinya ko uramutse witwaye nabi wazabibazwa? Niba ari uko bimeze, tekereza kuri ibi bikurikira: ese wakwanga gukorera uruhushya rwo gutwara imodoka ngo ni uko gusa utinya ko umunsi umwe wazagira impanuka utwaye imodoka? Oya rwose! Ubwo rero nta n’icyagombye kukubuza kubatizwa niba wujuje ibisabwa. Mu by’ukuri, niba wareguriye Yehova ubuzima bwawe kandi ukemera gukora ibyo ashaka, uzumva ugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo wirinde gukora nabi (Abafilipi 4:13). Nyamuneka rubyiruko, ntimukibwire ko gutinda kubatizwa ari byo bizatuma mutagira icyo mubazwa. Iyo umaze kugeza ku myaka yo kwifatira imyanzuro, Yehova aba azakubaza ibyo wakoze, waba warabatijwe cyangwa utarabatizwa.—Abaroma 14:11, 12.
16 Hirya no hino ku isi, Abahamya benshi bumva ko umwanzuro bafashe wo kubatizwa bakiri bato wabafashije cyane. Reka dufate urugero rw’Umuhamya wo Burayi bw’i Burengerazuba ufite imyaka 23. Yibuka ko kuba yarabatijwe afite imyaka 13 byatumye arushaho kwirinda gutwarwa n’ “irari rya gisore” (2 Timoteyo 2:22). Igihe yari akiri muto, yiyemeje kuba umubwiriza w’igihe cyose. Ubu ashimishwa no kuba akora ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova. Hari imigisha myinshi Yehova aguteganyirije, wowe n’abandi bakiri bato bahitamo kumukorera.
17. Ni mu bihe bintu dusabwa gukomeza kumenya ‘icyo Umwami wacu ashaka’?
17 Kwitanga no kubatizwa bigaragaza ko dutangiye ubuzima bushya, tukajya tuzirikana ibyo Imana ishaka mu byo dukora byose. Kubaho duhuje n’uko twiyeguriye Imana bikubiyemo ‘gucunguza uburyo umwete’ cyangwa kugura igihe. Ibyo tubikora dute? Tubikora dufata igihe twashoboraga gukoresha mu bindi bintu bitagira umumaro, tukagikoresha mu kwiyigisha Bibiliya tubyitondeye, tukajya mu materaniro buri gihe kandi tukifatanya uko bishoboka kose mu kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ (Abefeso 5:15, 16; Matayo 24:14). Kuba twariyeguriye Yehova no kuba twifuza gukora ibyo ashaka, bitugirira umumaro mu mibereho yacu yose, hakubiyemo uko dukoresha igihe cyacu cyo kwidagadura, uko turya n’uko tunywa ndetse n’ubwoko bw’imizika twumva. Kuki utahitamo imyidagaduro ushobora kuzakomeza kugira iteka ryose? Abahamya bakiri bato babarirwa mu bihumbi bazakubwira ko hari uburyo bwinshi bwiza bwo kwidagadura umuntu atarengereye “icyo Umwami wacu ashaka.”—Abefeso 5:17-19.
“Turajyana”
18. Ni ikihe kibazo urubyiruko rwari rukwiriye kwibaza?
18 Kuva mu mwaka wa 1513 Mbere ya Yesu kugeza kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, Yehova yari afite ubwoko yari yaritoranyirije hano ku isi kugira ngo bumusenge kandi bube abahamya be (Yesaya 43:12). Abana b’Abisirayeli bavukiraga muri iryo shyanga. Kuva kuri Pentekote, Yehova yahisemo irindi ‘shyanga’ rishya hano ku isi, ari ryo Isirayeli y’umwuka, ‘ubwoko bwo kūbaha izina rye’ (1 Petero 2:9, 10; Ibyakozwe 15:14; Abagalatiya 6:16). Intumwa Pawulo yavuze ko Kristo yiyuhagiriye “abantu kugira ngo babe ubwoko bwe bwite, bugira ishyaka ry’imirimo myiza” (Tito 2:14). Rubyiruko, ni ahanyu ho kumenya ubwo bwoko ubwo ari bwo. Muri iki gihe ni bande bagize “ishyanga rikiranuka rigakomeza iby’ukuri,” bagendera ku mahame yo muri Bibiliya, bakabera Yehova Abahamya b’indahemuka kandi bagatangaza ko Ubwami bw’Imana ari bwo bwonyine abantu bakwiriye kwiringira (Yesaya 26:2-4)? Nimugenzure mu madini yiyitirira Kristo ndetse n’ayandi, maze mugereranye imyifatire yabo n’ibyo Bibiliya isaba abagaragu b’Imana b’ukuri.
19. Ni ikihe kintu abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi bemera badashikanya?
19 Abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi harimo n’abakiri bato benshi, bemera badashidikanya ko abasigaye basizwe bo mu Bahamya ba Yehova ari bo bagize iryo ‘shyanga rikiranuka.’ Babwira abo bagize Isirayeli y’umwuka bati “turajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe” (Zekariya 8:23). Rubyiruko, dukomeza gusenga twiringiye ko muzafata umwanzuro wo kuba bamwe mu bagize ubwoko bw’Imana, bityo ‘mugahitamo ubugingo’ ari bwo buzima bw’iteka mu isi nshya ya Yehova.—Gutegeka 30:15-20; 2 Petero 3:11-13.
Isubiramo
• Kurera abana mubigisha bikubiyemo iki?
• Yehova ashaka ko tumukorera mu buhe buryo?
• Ni ayahe mahitamo abana bose barezwe n’ababyeyi biyeguriye Imana bafite?
• Kuki umuntu atari akwiriye gutinda kubatizwa nta mpamvu igaragara ibimubuza?
[Amafoto yo ku ipaji ya 26]
Uzumvira nde?
[Ifoto yo ku ipaji ya 28]
Ni gute kwitanga no kubatizwa bishobora kukurinda?
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Ni iki kikubuza kubatizwa?