Babonwa ko bakwiriye kuyoborwa ku masoko y’amazi y’ubuzima
“Umwana w’intama . . . azabaragira, abayobore ku masoko y’amazi y’ubuzima.”—IBYAH 7:17.
1. Ijambo ry’Imana rivuga iki ku birebana n’Abakristo basizwe, kandi se ni iyihe nshingano Yesu yabahaye?
IJAMBO RY’IMANA rivuga ko Abakristo basizwe bita ku bintu bya Kristo biri hano ku isi, bagize ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.’ Igihe Kristo yagenzuraga uwo “mugaragu” mu mwaka wa 1918, yasanze abo Bakristo basizwe bari ku isi barabaye abizerwa mu gutanga “ibyokurya” byo mu buryo bw’umwuka “mu gihe gikwiriye.” Ku bw’ibyo, Shebuja ari we Yesu byaramushimishije cyane, maze abashinga “ibyo atunze byose.” (Soma muri Matayo 24:45-47.) Muri ubwo buryo, abasizwe bakorera abo bafatanyije gusenga Yehova bari hano ku isi, mbere y’uko bahabwa umurage wabo mu ijuru.
2. Ibintu bya Yesu bikubiyemo iki?
2 Ubundi, umutware aba afite uburenganzira ku byo atunze, kandi ashobora kubikoresha uko ashaka. Mu bintu Yesu Kristo Umwami wimitswe na Yehova atunze, hakubiyemo ibintu byose bifitanye isano n’Ubwami biri ku isi. Muri ibyo bintu hakubiyemo abagize “imbaga y’abantu benshi” intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa. Yohana yasobanuye ibirebana na bo agira ati “mbona imbaga y’abantu benshi umuntu adashobora kubara, bakomoka mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose, bahagaze imbere y’intebe y’ubwami n’imbere y’Umwana w’intama, bambaye amakanzu yera, kandi bafite amashami y’imikindo mu ntoki zabo.”—Ibyah 7:9.
3, 4. Ni iyihe nshingano yiyubashye abagize imbaga y’abantu benshi bafite?
3 Iyo mbaga y’abantu benshi iri mu bo Yesu Kristo yerekejeho avuga ko bagize “izindi ntama” ze (Yoh 10:16). Bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo. Biringiye ko Yesu ‘azabayobora ku masoko y’amazi y’ubuzima. Kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo.’ Kubera ibyo byiringiro bafite, “bameshe amakanzu yabo bayejesha amaraso y’Umwana w’intama” (Ibyah 7:14, 17). Bizera igitambo cya Yesu, ibyo bigatuma Imana ibona ko bafite “amakanzu yera.” Babarwaho gukiranuka kandi ni incuti z’Imana kimwe na Aburahamu.
4 Nanone kandi, kubera ko abagize imbaga y’abantu benshi bo mu zindi ntama bagenda biyongera Imana ibona ko bakiranuka, bashobora kwiringira ko bazarokoka irimbuka ry’iyi si mu gihe cy’umubabaro ukomeye (Yak 2:23-26). Bashobora kwegera Yehova, kandi bagize itsinda ry’abantu bafite ibyiringiro bihebuje by’uko bazarokoka Harimagedoni (Yak 4:8; Ibyah 7:15). Ntibakora umurimo buri wese ku giti cye; ahubwo bawukora bayobowe n’Umwami uri mu ijuru hamwe n’abavandimwe be basizwe bari hano ku isi, kandi bawukora babikunze.
5. Ni gute abagize imbaga y’abantu benshi bashyigikira abavandimwe ba Kristo basizwe?
5 Abakristo basizwe bagiye bahura n’ibigeragezo bikaze batejwe n’isi ya Satani, kandi bazakomeza guhura na byo. Icyakora, bashobora kwiringira ko bagenzi babo bagize imbaga y’abantu benshi babashyigikiye. Abakristo basizwe ni bake muri iki gihe. Abagize imbaga y’abantu benshi bo bagenda biyongeraho ababarirwa mu bihumbi amagana buri mwaka. Abakristo basizwe ntibashobora kwigenzurira amatorero ya gikristo agera ku 100.000 ari hirya no hino ku isi. Ku bw’ibyo, bumwe mu buryo abagize izindi ntama bakoresha kugira ngo bashyigikire abasizwe, ni uko hatoranywa abagabo bujuje ibisabwa bo mu bagize imbaga y’abantu benshi, bakagirwa abasaza mu matorero. Babafasha binyuze mu kwita ku Bakristo babarirwa muri za miriyoni ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ yaragijwe.
6. Ni ubuhe buhanuzi buvuga ibirebana n’uko abagize izindi ntama bari kuzashyigikira bagenzi babo b’Abakristo basizwe?
6 Umuhanuzi Yesaya yahanuye ko abagize izindi ntama bari kuzashyigikira babikunze Abakristo bagenzi babo basizwe. Yaranditse ati “Uwiteka aravuga ati ‘imirimo ya Egiputa n’indamu za Etiyopiya n’iz’Abaseba, abagabo barebare bazagukeza babe abawe, bazagukurikira’” (Yes 45:14). Mu buryo bw’ikigereranyo, muri iki gihe Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi bakurikira Abakristo basizwe bagize itsinda ry’umugaragu ndetse n’Inteko Nyobozi akoresha, kandi bakumvira ubuyobozi bwabo. Kubera ko abagize izindi ntama bagereranywa n’“imirimo” cyangwa abakozi badakorera ibihembo, bemera gukoresha imbaraga zabo n’umutungo wabo bagashyigikira umurimo wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose. Uwo murimo Kristo yawushinze abigishwa be basizwe bari ku isi.—Ibyak 1:8; Ibyah 12:17.
7. Abagize imbaga y’abantu benshi batorezwa kuzakora iki?
7 Iyo abagize imbaga y’abantu benshi bashyigikira abavandimwe babo basizwe, baba batozwa kugira ngo babe urufatiro rw’umuryango mushya w’abantu bazaba bariho nyuma ya Harimagedoni. Urwo rufatiro rugomba kuba rukomeye, kandi abarugize bagomba kumvira ubuyobozi bwa Shebuja babikunze. Buri Mukristo ahabwa uburyo bwo kugaragaza ko ashobora gukoreshwa n’Umwami Kristo Yesu. Iyo uwo Mukristo agaragaje ukwizera kandi akaba indahemuka muri iki gihe, aba yerekanye ko azitabira ubuyobozi azahabwa n’Umwami mu isi nshya.
Abagize imbaga y’abantu benshi bagaragaza ukwizera
8, 9. Ni gute abagize imbaga y’abantu benshi bagaragaza ukwizera kwabo?
8 Abagize izindi ntama bakorana n’itorero ry’Abakristo basizwe, bagaragaza ukwizera mu buryo butandukanye. Uburyo bwa mbere ni uko bashyigikira abasizwe mu gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Mat 24:14; 28:19, 20). Uburyo bwa kabiri, bumvira babikunze ubuyobozi bahabwa n’Inteko Nyobozi.—Heb 13:17; soma muri Zekariya 8:23.
9 Uburyo bwa gatatu abagize imbaga y’abantu benshi bashyigikiramo abavandimwe babo basizwe, ni uko bumvira amahame ya Yehova akiranuka. Bihatira kugaragaza “urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugwa neza, kugira neza, kwizera, kwitonda no kumenya kwifata” (Gal 5:22, 23). Muri iki gihe, abantu benshi bashobora kutagaragaza iyo mico, ahubwo ugasanga barangwa n’“imirimo ya kamere.” Ariko kandi, abagize imbaga y’abantu benshi biyemeje kwirinda “gusambana, ibikorwa by’umwanda, kwiyandarika, gusenga ibigirwamana, ubupfumu, inzangano, gushyamirana, ishyari, kuzabiranywa n’uburakari, amakimbirane, amacakubiri, kwiremamo udutsiko tw’amadini, kwifuza, kunywera gusinda, kurara inkera n’ibindi nk’ibyo.”—Gal 5:19-21.
10. Ni iki abagize imbaga y’abantu benshi biyemeje?
10 Kubera ko tudatunganye, kwera imbuto z’umwuka, kwirinda imirimo ya kamere ndetse no kwanga ibyo isi ya Satani iduhatira gukora, bishobora kutugora. Icyakora, twiyemeje ko intege nke zacu, amakosa tujya dukora hato na hato cyangwa imbaraga nke zo mu buryo bw’umubiri bitazaduca intege, ngo bibangamire ukwizera kwacu cyangwa ngo bigabanye urukundo dufitiye Yehova. Tuzi ko Yehova azasohoza isezerano rye, akazarokora abagize imbaga y’abantu benshi mu gihe cy’umubabaro ukomeye.
11. Ni ayahe mayeri Satani yagiye akoresha kugira ngo atume ukwizera kw’Abakristo gucogora?
11 Ariko tugomba gukomeza kuba maso, kubera ko tuzi ko umwanzi wacu nyakuri ari Satani kandi ko atajya apfa kuva ku izima. (Soma muri 1 Petero 5:8.) Yagiye agerageza gukoresha abahakanyi hamwe n’abandi bantu kugira ngo atwemeze ko inyigisho twiga ari ibinyoma. Ariko akenshi ayo mayeri ye nta cyo ajya ageraho. Mu buryo nk’ubwo, nubwo rimwe na rimwe ibigeragezo byagiye bituma abantu batotezwaga bacogora mu murimo wo kubwiriza, incuro nyinshi byagiye bikomeza ukwizera kwabo. Ibyo byatumye Satani akaza umurego mu gukoresha uburyo yumvaga ko buzatuma ukwizera kwacu gucogora. Yuririra ku ntege nke zacu. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bahawe umuburo ku birebana n’ako kaga igihe babwirwaga ngo “mutekereze mwitonze kuri uwo wihanganiye amagambo y’abanyabyaha bamurwanyaga babangamira inyungu zabo bwite.” Kuki ibyo bagombaga kubikora? Ni ‘ukugira ngo batarambirwa maze bakagamburura.’—Heb 12:3.
12. Ni gute inama zo muri Bibiliya zishobora gukomeza abacitse intege?
12 Ese waba warigeze kugira igitekerezo cyo kureka gukorera Yehova? Ese rimwe na rimwe ujya wumva nta cyo wageraho? Niba ari uko bimeze, ntukemere ko Satani yuririra kuri ibyo byiyumvo ngo akubuze gukorera Yehova. Kwiyigisha Bibiliya mu buryo bwimbitse, isengesho rivuye ku mutima, kujya mu materaniro buri gihe ndetse no kwifatanya n’abo muhuje ukwizera, bizakongerera imbaraga kandi bitume ‘utarambirwa ngo ugamburure.’ Yehova yasezeranyije abamukorera ko azabaha imbaraga; kandi iryo sezerano rye ni iryo kwiringirwa. (Soma muri Yesaya 40:30, 31.) Jya wita ku bikorwa biteza imbere umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami. Jya wirinda ibirangaza bishobora kugutwara igihe kandi wibande ku birebana no gufasha abandi. Nubigenza utyo, uzabona imbaraga zizatuma wihangana nubwo waba wacitse intege.—Gal 6:1, 2.
Tuzarokoka umubabaro ukomeye twinjire mu isi nshya
13. Abazarokoka Harimagedoni bategereje kuzakora iki?
13 Nyuma ya Harimagedoni, abantu benshi bakiranirwa bazaba bazutse, bazaba bakeneye kwiga ibirebana n’inzira za Yehova (Ibyak 24:15). Nanone kandi, bazaba bakeneye kwiga ibirebana n’igitambo cy’incungu cya Yesu no kugaragaza ko bizera icyo gitambo kugira ngo kizabagirire akamaro. Bizaba ngombwa ko bareka ibitekerezo by’ibinyoma bari barigishijwe mu madini babagamo kandi bareke imibereho yabo ya kera. Bagomba kwitoza kwambara kamere nshya iranga Abakristo b’ukuri (Efe 4:22-24; Kolo 3:9, 10). Abo mu zindi ntama bazarokoka icyo gihe, bazaba bafite umurimo ukomeye bagomba gukora. Gukorera Yehova uwo murimo nta bigeragezo cyangwa ibirangaza biterwa n’iyi si mbi, bizaba bishimishije.
14, 15. Sobanura ibirebana n’imishyikirano izaba iri hagati y’abazaba barokotse umubabaro ukomeye n’abakiranutsi bazaba bazutse.
14 Abagaragu bizerwa ba Yehova bapfuye mbere y’uko Yesu atangira umurimo we ku isi, na bo bazaba bafite ibintu byinshi bagomba kwiga icyo gihe. Baziga ibirebana na Mesiya wari warasezeranyijwe, uwo bifuzaga kubona ariko bakaba batari barigeze bamubona. Igihe bari bakiriho, bari baragaragaje ko bifuza kwigishwa na Yehova. Tekereza ukuntu bizaba ari iby’igikundiro kandi bishimishije gufasha abo bantu bagasobanurira abandi, urugero nka Daniyeli, ibirebana n’isohozwa ry’ubuhanuzi yanditse, ariko akaba atari abusobanukiwe!—Dan 12:8, 9.
15 Nubwo tuzaba dufite ibintu byinshi tuzigisha abazutse, birumvikana ko tuzaba dufite n’ibibazo byinshi tuzababaza. Bashobora kuzadusobanurira neza ibintu byabayeho bivugwa muri Bibiliya ariko bikaba bitarasobanuwe mu magambo arambuye. Tekereza ukuntu bizaba bishishikaje, igihe Yohana Umubatiza azaba adusobanurira mu magambo arambuye ibirebana na mubyara we Yesu. Nta gushidikanya, ibintu abo bahamya bizerwa bazatubwira bizatuma turushaho kwishimira Ijambo ry’Imana dufite muri iki gihe. Abagaragu ba Yehova bizerwa bapfuye, hakubiyemo n’abagize imbaga y’abantu benshi bapfa muri iyi minsi y’imperuka, bazazuka “ku muzuko mwiza kurushaho.” Batangiye gukorera Yehova bari mu isi itegekwa na Satani. Mbega ukuntu bazashimishwa no gukomeza gukorera umurimo wabo mu mimerere myiza kurushaho mu isi nshya!—Heb 11:35; 1 Yoh 5:19.
16. Dukurikije ubuhanuzi, bizagenda bite mu gihe cy’Umunsi w’Urubanza?
16 Mu gihe cy’Umunsi w’Urubanza, hari igihe kizagera imizingo y’ibitabo ibumburwe. Iyo mizingo hamwe na Bibiliya ni byo bizashingirwaho mu gucira urubanza abantu bose bazaba bariho, kugira ngo hasuzumwe niba bazaba bakwiriye guhabwa ubuzima bw’iteka. (Soma mu Byahishuwe 20:12, 13.) Ku iherezo ry’Umunsi w’Urubanza, buri muntu azaba afite uburyo buhagije bwo kugaragaza uruhande aherereyemo ku birebana n’ikibazo cy’ubutegetsi bw’ikirenga. Mbese abantu bazagandukira Ubwami bw’Imana, maze bemere ko Umwana w’intama abayobora “ku masoko y’amazi y’ubuzima”? Cyangwa bazigomeka bange kugandukira Ubwami bw’Imana (Ibyah 7:17; Yes 65:20)? Icyo gihe abantu bose bazaba bari ku isi bazaba barabonye uburyo bwo kwifatira umwanzuro, batabangamiwe n’icyaha twarazwe cyangwa imimerere mibi. Urubanza Imana izaba yaciye ruzaba ruhuje n’ubutabera. Ibyo nta muntu n’umwe uzabishidikanyaho. Abantu babi ni bo bonyine bazarimbuka burundu.—Ibyah 20:14, 15.
17, 18. Abakristo basizwe hamwe n’abagize izindi ntama, babona bate ibirebana n’Umunsi w’urubanza bategerezanyije amatsiko n’ibyishimo?
17 Muri iki gihe, Abakristo basizwe bategerezanyije amatsiko kuzahabwa ubutegetsi mu gihe cy’umunsi w’urubanza, bitewe n’uko babonywe ko bakwiriye guhabwa Ubwami. Mbega inshingano yiyubashye bafite! Ibyo byiringiro bafite bibashishikariza kumvira inama intumwa Petero yahaye abavandimwe be bo mu kinyejana cya mbere. Yagize ati “murusheho gukora uko mushoboye kose kugira ngo mutume guhamagarwa kwanyu no gutoranywa kwanyu kurushaho guhama; kuko mutazigera mugwa nimukomeza kubigenza mutyo. Ahubwo muzahabwa kwinjirana ikuzo mu bwami bw’iteka bw’Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo.”—2 Pet 1:10, 11.
18 Abagize izindi ntama bishimana n’abavandimwe babo basizwe kandi biyemeje kubashyigikira. Kubera ko ari incuti z’Imana muri iki gihe, bashishikarira gukora ibyo bashoboye byose mu murimo bakorera Imana. Mu gihe cy’Umunsi w’Urubanza, bazashimishwa cyane no gushyigikira n’umutima wabo wose gahunda zateguwe n’Imana, mu gihe Yesu azaba abayobora ku masoko y’amazi y’ubuzima. Amaherezo noneho, bazabonwa ko bakwiriye kuba abagaragu ba Yehova bazaba ku isi iteka ryose.—Rom 8:20, 21; Ibyah 21:1-7.
Mbese uribuka?
• Ibintu bya Yesu bikubiyemo iki?
• Ni gute abagize imbaga y’abantu benshi bashyigikira abavandimwe babo basizwe?
• Ni ikihe gikundiro abagize imbaga y’abantu benshi bafite, kandi se ni iki biringiye kuzabona?
• Umunsi w’Urubanza uwubona ute?
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Abagize imbaga y’abantu benshi bameshe amakanzu yabo bayejesha amaraso y’Umwana w’intama
[Ifoto yo ku ipaji ya 27]
Ni iki wiringiye kuzamenya ubikesheje abantu bizerwa bazaba bazutse?