UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 79-86
Ni nde ufite agaciro kuruta abandi bose mu mibereho yawe?
Uko bigaragara umwanditsi wa Zaburi ya 83 yari Umulewi wakomokaga kuri Asafu, wabayeho mu gihe cy’Umwami Dawidi. Iyi Zaburi yanditswe mu gihe abagize ubwoko bwa Yehova bari bugarijwe n’abanzi babo.
Muri iryo sengesho ry’umwanditsi w’iyo zaburi, yibanze ku izina rya Yehova n’ubutegetsi bwe bw’ikirenga aho kwibanda ku mutekano we
Muri iki gihe, abagaragu b’Imana bahura n’ibitero bigenda byikurikiranya. Iyo dukomeje kuba indahemuka kandi tukihangana, bihesha Yehova icyubahiro
Yehova aba yifuza ko tumenya izina rye
Ibikorwa byacu byagombye kugaragaza ko Yehova ari we ufite agaciro kurusha abandi bose mu mibereho yacu