25 Yehoshafati n’ingabo ze baje gutwara ibyo abo bantu bari bafite, bahasanga ibintu byinshi cyane n’imyenda n’ibindi bikoresho byiza cyane; bakomeza kubijyana kugeza aho bananiriwe kubitwara.+ Bamaze iminsi itatu batwara ibyo bari babambuye, kuko byari byinshi cyane.