13 barababwira bati “ntimwinjize izo mbohe hano, kuko byatuma Yehova adushyiraho urubanza rw’icyaha. Murashaka kongera ibindi byaha ku byaha dusanganywe hamwe n’urubanza ruturiho? Dusanzwe turiho urubanza rukomeye rw’icyaha+ kandi Isirayeli yikongereje uburakari bugurumana.”+