Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
b Ayo magambo ya Yesaya ahuje n’ibyo abaganga bo mu gihe cye bakoraga. Umushakashatsi mu byerekeye Bibiliya witwa E. H. Plumptre yagize ati “ikintu cya mbere bakoraga mu gihe igisebe cyabaga cyaninze, ni ‘ukugikanda’ kugira ngo kivemo amashyira; hanyuma, nk’uko byagenze kuri Hezekiya (igice cya 38 umurongo wa 21), ‘bagishyiragaho igipfuko’ kirimo umuti, maze bagasigaho amavuta yo kucyomora, wenda nk’uko bivugwa muri Luka 10:34, amavuta na vino bigakoreshwa mu kucyoza.”