Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji
a Abayahudi babaga baje i Yerusalemu, bishyuraga umusoro w’urusengero wa buri mwaka bakoresheje amafaranga yemewe, kandi abavunjaga babacaga amafaranga kugira ngo babavunjire. Nanone ababaga baje i Yerusalemu bagombaga kugura amatungo yo gutambaho ibitambo. Yesu yavuze ko abo bacuruzi bari “abambuzi,” akaba ashobora kuba yarabise atyo bitewe n’uko ibiciro byabo byari bikabije kuba hejuru.