Ku wa Gatatu, tariki ya 17 Mata
Nkomeze kugira umutimanama utandega ikibi icyo ari cyo cyose, haba ku Mana cyangwa ku bantu.—Ibyak 24:16.
Imyanzuro myinshi dufata ku birebana n’uko twivuza cyangwa uko twita ku buzima bwacu, iba ishingiye ku mutimanama watojwe na Bibiliya (Ibyak 24:16; 1 Tim 3:9). Ubwo rero mu gihe twafashe imyanzuro maze tukayiganiraho n’abandi, byaba byiza dukurikije inama iboneka mu Bafilipi 4:5, igira iti: “Gushyira mu gaciro kwanyu bimenywe n’abantu bose.” Iyo dushyira mu gaciro, ntidukabya guhangayikishwa n’ubuzima bwacu. Ahubwo dukomeza gukunda abavandimwe na bashiki bacu kandi tukabubaha, nubwo bafata imyanzuro itandukanye n’iyacu (Rom 14:10-12). Iyo turinze ubuzima bwacu kandi tugakorera Yehova tubikuye ku mutima, tuba tugaragaje ko tumushimira kuko ari we waturemye (Ibyah 4:11). Nubwo muri iki gihe turwara cyangwa tugahura n’ibindi bibazo, si byo Umuremyi wacu yatwifurizaga. Vuba aha azaduha ubuzima bw’iteka, buzaba butarimo imibabaro n’urupfu (Ibyah 21:4). Icyakora mu gihe ibyo bitaraba, dushimishwa no kuba turiho kandi tukaba dukorera Data wo mu ijuru udukunda. w23.02 25 par. 17-18
Ku wa Kane, tariki ya 18 Mata
Ubwami bwawe bwaciwemo ibice buhabwa Abamedi n’Abaperesi.—Dan 5:28.
Yehova yagaragaje ko ari umutegetsi uruta abandi ‘bategetsi bakuru’ bose (Rom 13:1). Reka turebe ingero eshatu zibigaragaza. Farawo umwami wa Egiputa, yagize ubwoko bwa Yehova abacakara, kandi inshuro nyinshi yasabwe kubarekura akabyanga. Ariko Imana yabavanye muri ubwo bucakara, maze irimburira Farawo mu Nyanja Itukura (Kuva 14:26-28; Zab 136:15). Nanone Umwami Belushazari w’i Babuloni yagize ibirori, maze yishyira hejuru ‘asuzugura Umwami nyir’ijuru’ kandi ‘asingiza imana z’ifeza n’iza zahabu,’ aho gusingiza Yehova (Dan 5:22, 23). Ariko Imana yahannye uwo mwami w’umwibone, imucisha bugufi. “Muri iryo joro” Umwami Belushazari yarishwe kandi ubwami bwe buhabwa Abamedi n’Abaperesi (Dan 5:30, 31). Ikindi gihe, umwami wa Palesitina witwaga Herode Agiripa wa mbere, yishe intumwa Yakobo kandi nyuma yaho yafunze intumwa Petero kugira ngo azabone uko amwica. Ariko Yehova ntiyemeye ko Herode akora ibyo yashakaga. Bibiliya ivuga ko ‘umumarayika wa Yehova yamukubise’ hanyuma agahita apfa.—Ibyak 12:1-5, 21-23. w22.10 15 par. 12
Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Mata
Nzabumva.—Yer 29:12.
Iyo dusomye inkuru zo muri Bibiliya zigaragaza ukuntu Yehova yagiye yita ku bagaragu be b’indahemuka, bituma turushaho kumwiringira. Ibintu byose biri muri Bibiliya “byandikiwe kutwigisha, kugira ngo tugire ibyiringiro binyuze mu kwihangana kwacu no ku ihumure rituruka mu Byanditswe” (Rom 15:4). Jya utekereza ukuntu Yehova yagiye akora ibyo yavuze. Urugero, reka turebe ibyo yakoreye Aburahamu na Sara. Bari bageze mu zabukuru, ku buryo batashoboraga kubyara. Ariko Yehova yabasezeranyije ko bari kuzabyara umwana (Intang 18:10). None se Aburahamu yabyakiriye ate? Bibiliya igira iti: “Yizeye ko yari kuzaba se w’amahanga menshi” (Rom 4:18). Dukurikije uko abantu babona ibintu, Aburahamu na Sara ntibashoboraga kubyara. Ariko Aburahamu yari yizeye ko Yehova azakora ibyo yamusezeranyije, kandi koko yarabikoze (Rom 4:19-21). Inkuru nk’izo, zitwizeza ko buri gihe Yehova akora ibyo yasezeranyije. w22.10 27 par. 13-14