Ku wa Kane, tariki ya 28 Werurwe
Mu mukungugu ni mo uzasubira.—Intang 3:19.
Ntitwifuza gukora ikosa nk’iryo Adamu na Eva bakoze. Kugira ngo tubigereho, tugomba kurushaho kumenya Yehova neza, tugakunda imico ye kandi tukagerageza gusobanukirwa uko abona ibintu. Nitubigenza dutyo, tuzarushaho gukunda Yehova. Reka turebe ibyabaye kuri Aburahamu. Yakundaga Yehova by’ukuri. Niyo yabaga adasobanukiwe neza impamvu Yehova yafashe umwanzuro runaka, ntiyamwigomekagaho. Ahubwo yashakishaga uko yarushaho kumumenya neza. Urugero, igihe yamenyaga ko Yehova agiye kurimbura Sodomu na Gomora, yabanje guhangayikishwa n’uko “Umucamanza w’isi yose” yarimburana abakiranutsi n’abanyabyaha. Ubwo rero kubera ko yumvaga Yehova atakora ikintu nk’icyo, yamubajije ibibazo byinshi ariko amwubashye. Yehova na we yarihanganye aramusubiza. Amaherezo, Aburahamu yaje kumenya ko Yehova agenzura umutima wa buri muntu, kandi ko adashobora kurimburana umukiranutsi n’umunyabyaha.—Intang 18:20-32. w22.08 28 par. 9-10
Ku wa Gatanu, tariki ya 29 Werurwe
Umuntu wizerwa abika ibanga.—Imig 11:13.
Guverineri Nehemiya amaze gusana inkuta za Yerusalemu mu mwaka wa 455 Mbere ya Yesu, yashatse abagabo biringirwa, bagombaga kuyobora uwo mujyi. Mu bo yahisemo harimo umutware w’ingoro witwaga Hananiya. Bibiliya ivuga ko Hananiya yari “umuntu wiringirwa kandi utinya Imana y’ukuri kurusha abandi benshi” (Neh 7:2). Kuba Hananiya yarakundaga Yehova kandi agatinya kumubabaza, ni byo byatumaga asohoza neza inshingano iyo ari yo yose yahabwaga. Natwe nitugira iyo mico, bizatuma tuba abantu biringirwa maze dukore neza umurimo wa Yehova. Tukiko wakoranaga na Pawulo, na we yagaragaje ko yari umuntu wizerwa. Tukiko yaramufashije kandi Pawulo yavuze ko yari “umukozi wizerwa” (Efe 6:21, 22). Pawulo yaramwizeye amuha inshingano yo gushyira abavandimwe bo muri Efeso n’i Kolosayi amabaruwa, kandi amusaba kubatera inkunga no kubahumuriza. Tukiko atuma dutekereza ku bagabo bizerwa Yehova akoresha muri iki gihe, kugira ngo batwiteho mu buryo bw’umwuka.—Kolo 4:7-9. w22.09 9-10 par. 5-6
Ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe
Urukundo rutwikira ibyaha byinshi.—1 Pet 4:8.
Yozefu yamaze imyaka igera kuri 13, ahanganye n’ibigeragezo bikomeye. Muri icyo gihe cyose, Yozefu yashoboraga gutekereza ko Yehova atakimukunda kandi ko yamutereranye. Icyakora Yozefu ntiyabaye umurakare. Ahubwo yakomeje gutekereza neza kandi aratuza. Ubwo yongeraga guhura n’abavandimwe be, ntiyabituye inabi bamugiriye. Ahubwo yabagaragarije urukundo kandi arabababarira (Intang 45:4, 5). Impamvu Yozefu yitwaye atyo, ni uko yatekerezaga neza. Yakomeje kubona ibintu nk’uko Yehova abibona, aho kwibanda ku bibazo yari afite (Intang 50:19-21). Ibyo bitwigisha iki? Mu gihe umuvandimwe cyangwa mushiki wacu akubabaje, ntukarakarire Yehova cyangwa ngo wumve ko yagutereranye. Ahubwo ujye utekereza ukuntu Yehova agufasha guhangana n’icyo kigeragezo. Nanone mu gihe abandi bakubabaje, ujye ubababarira kandi wibuke ko “urukundo rutwikira ibyaha byinshi.”—1 Pet 4:8. w22.11 21 par. 4