Ubuhinduzi buzima bw’Ijambo ry’Imana
“Ijambo ry’Imana ni rizima.”—HEB 4:12.
1. (a) Ni iyihe nshingano Imana yahaye Adamu? (b) Kuva icyo gihe abagize ubwoko bw’Imana bagiye bakoresha bate impano bahawe yo kuvuga ururimi runaka?
YEHOVA yahaye abantu impano yo kuvuga ururimi runaka. Amaze gushyira Adamu muri Edeni, yamuhaye inshingano yo kwita inyamaswa amazina. Adamu yise buri nyamaswa izina riyikwiriye (Intang 2:19, 20). Kuva icyo gihe, abagize ubwoko bw’Imana bagiye bakoresha iyo mpano yo kuvuga ururimi runaka, kugira ngo basingize Yehova kandi babwire abandi ibimwerekeyeho. Mu bihe bishize, bakoresheje iyo mpano bahindura Bibiliya mu zindi ndimi, kugira ngo abantu benshi bashobore kumenya Yehova.
2. (a) Ni ayahe mahame Komite y’Ubuhinduzi bwa Bibiliya y’Isi Nshya yakurikije ihindura iyo Bibiliya? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?
2 Hariho Bibiliya zibarirwa mu bihumbi, ariko zimwe zihinduye neza kurusha izindi. Mu myaka ya 1940, Komite y’Ubuhinduzi bwa Bibiliya y’Isi Nshya yashyizeho amahame arebana n’ubuhinduzi yakurikijwe mu ndimi zisaga 130. Ayo mahame ni aya akurikira: (1) kweza izina ry’Imana rigasubizwa aho rikwiriye kuba mu Byanditswe. (Soma muri Matayo 6:9.) (2) Guhindura ubutumwa bwahumetswe ijambo ku ijambo aho bishoboka, ariko hagahindurwa igitekerezo igihe guhindura ijambo ku ijambo byatuma ubutumwa bukubiyemo butakara. (3) Gukoresha imvugo yoroshye ituma abantu bashishikarira gusoma.a (Soma muri Nehemiya 8:8, 12.) Reka turebe uko ayo mahame yakurikijwe mu guhindura Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yavuguruwe mu mwaka wa 2013 n’ukuntu abahinduzi b’izindi ndimi bayakurikiza.
BUHESHA IZINA RY’IMANA IKUZO
3, 4. (a) Ni izihe nyandiko za kera zandikishijwe intoki zirimo inyuguti enye zisobanura izina ry’Imana? (b) Ni iki abahinduzi benshi ba Bibiliya bakoze ku birebana n’izina ry’Imana?
3 Abakora ubushakashatsi ku nyandiko za kera z’igiheburayo zandikishijwe intoki, urugero nk’Imizingo Yavumbuwe mu Nyanja y’Umunyu, batangazwa n’ukuntu inyuguti enye z’igiheburayo zisobanura izina ry’Imana zibonekamo incuro nyinshi. Izina ry’Imana ntiriboneka gusa muri izo nyandiko za kera z’igiheburayo zandikishijwe intoki, ahubwo nanone riboneka muri kopi zimwe na zimwe za Bibiliya ya Septante zo mu kinyejana cya kabiri Mbere ya Yesu kugeza mu kinyejana cya mbere.
4 Nubwo hari ibintu byinshi bigaragaza ko izina ryera ry’Imana ryagombye kuba muri Bibiliya, abahinduzi benshi barikuramo. Urugero, igihe hari hashize imyaka ibiri gusa hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo mu mwaka wa 1950, hari indi Bibiliya ivuguruye yasohotse (American Standard Version). Abari barahinduye iyo Bibiliya mu mwaka wa 1901 bari barashyizemo izina ry’Imana, ariko abayivuguruye mu mwaka wa 1952 barikuyemo. Kubera iki? Abahinduye iyo Bibiliya bumvaga ko gukoresha izina ry’Imana “bidakwiriye rwose.” Abandi bahinduzi benshi, baba abahinduye mu cyongereza cyangwa mu zindi ndimi, barabiganye.
5. Kuki ari iby’ingenzi kurekera izina ry’Imana muri Bibiliya?
5 Ese gukura izina ry’Imana muri Bibiliya cyangwa kurirekeramo hari icyo bitwaye? Umuhinduzi w’umuhanga aba agomba kumenya icyo umwanditsi agambiriye. Kukimenya bigira uruhare mu myanzuro afata mu gihe ahindura. Hari imirongo myinshi yo muri Bibiliya igaragaza ko izina ry’Imana ari iry’ingenzi kandi ko rigomba kubahwa (Kuva 3:15; Zab 83:18; 148:13; Yes 42:8; 43:10; Yoh 17:6, 26; Ibyak 15:14). Yehova we wandikishije Bibiliya, yahumekeye abanditsi bayo bakoresha izina rye incuro nyinshi mu nyandiko za kera zandikishijwe intoki. (Soma muri Ezekiyeli 38:23.) Ku bw’ibyo, iyo abahinduzi bakuye izina ry’Imana muri Bibiliya baba basuzuguye Umwanditsi wayo.
6. Kuki Bibiliya ivuguruye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya irimo izina ry’Imana izindi ncuro esheshatu?
6 Ibintu bigaragaza ko izina ry’Imana ritagombye kuvanwa muri Bibiliya bigenda birushaho kwiyongera. Bibiliya ivuguruye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu cyongereza yasohotse mu mwaka wa 2013 irimo iryo zina incuro 7.216. Uyigereranyije na Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu mwaka wa 1984, usanga ryariyongereyemo incuro 6. Ahantu hatanu mu ho ryashubijwe byatewe n’ubushakashatsi bwakozwe ku Mizingo Yavumbuwe mu Nyanja y’Umunyu.b Aho ni muri 1 Samweli 2:25; 6:3; 10:26; 23:14, 16. Ahantu ha gatandatu ryashubijwe ni mu Bacamanza 19:18, bitewe n’ubundi bushakashatsi bwakozwe ku nyandiko za Bibiliya za kera zandikishijwe intoki.
7, 8. Kuba izina Yehova risobanura ngo ‘atuma biba’ byumvikanisha iki?
7 Abakristo b’ukuri bumva ko ari ngombwa kumenya neza icyo izina ry’Imana risobanura. Izina ryayo risobanurwa ngo “ituma biba.”c Mu gihe cyashize ibitabo byacu byatanze ibisobanuro by’izina ry’Imana bikoresheje amagambo yo mu Kuva 3:14, hagira hati ‘nzaba icyo nzashaka kuba cyo cyose.’ Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu mwaka wa 1984 yasobanuye ko izina Yehova ryumvikanisha ko ‘we ubwe aba icyo ari cyo cyose gikenewe kugira ngo asohoze amasezerano ye.’d Umugereka A4 muri Bibiliya ivuguruye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu mwaka wa 2013 wasobanuye ugira uti “nubwo ibisobanuro by’izina Yehova bikubiyemo icyo gitekerezo, ntibigarukira gusa ku cyo we ubwe ashobora guhitamo kuba cyo. Ahubwo binakubiyemo icyo atuma ibiremwa bye biba cyo kugira ngo asohoze umugambi we.” (Reba nanone agatabo Imfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana, ku ipaji ya 5.)
8 Yehova atuma ibiremwa bye biba icyo ashaka ko biba cyo. Mu buryo buhuye n’icyo izina rye risobanura, yatumye Nowa yubaka inkuge, Besaleli aba umunyabugeni w’umuhanga, Gideyoni aba ingabo y’intwari ku rugamba, naho Pawulo aba intumwa ku banyamahanga. Koko rero, izina ry’Imana rifite ibisobanuro byimbitse ku bagize ubwoko bwayo. Komite y’Ubuhinduzi bwa Bibiliya y’Isi Nshya ntiyari gupfobya ibisobanuro by’iryo zina irivana muri Bibiliya.
9. Kuki guhindura Bibiliya mu zindi ndimi bishyirwa mu mwanya wa mbere?
9 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yubahisha izina ry’Imana mu ndimi zisaga 130 kuko yarishubije aho ryahoze mu mwandiko wera. (Soma muri Malaki 3:16.) Ibinyuranye n’ibyo, abahindura Bibiliya muri iki gihe bavanamo izina ry’Imana, bakarisimbuza amazina y’icyubahiro, urugero nk’“Umwami” cyangwa amazina y’imana zo mu duce tw’iwabo. Iyo ni yo mpamvu y’ibanze ituma Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yumva ko ari iby’ingenzi ko abantu benshi babona Bibiliya yubahisha izina ry’Imana.
UBUHINDUZI BUHUJE N’UKURI KANDI BWUMVIKANA NEZA
10, 11. Ni ibihe bibazo abahinduye Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu zindi ndimi bagiye bahura na byo?
10 Guhindura Ibyanditswe byera mu ndimi nyinshi si umurimo woroshye. Urugero, kera Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya y’icyongereza yakoreshaga ijambo ry’igiheburayo “Shewoli” mu Mubwiriza 9:10, ndetse no mu yindi mirongo. Iryo jambo ryakoreshwaga cyane no mu zindi Bibiliya z’icyongereza. Icyakora ibyo ntibyashoboraga gukorwa mu zindi ndimi nyinshi, kubera ko abenshi mu bazivuga baba batazi iryo jambo. Ntiriboneka mu nkoranyamagambo zabo kandi hari bamwe bumvaga ko ari izina ry’ahantu. Kubera iyo mpamvu, abahinduzi bahawe uburenganzira bwo kudakoresha ijambo ry’igiheburayo “Shewoli” n’iry’ikigiriki “Hadesi,” ahubwo bagakoresha “imva.” Ibyo ni byo bihuje n’ukuri kandi byumvikana neza.
11 Ijambo ry’igiheburayo n’iry’ikigiriki rihindurwamo “ubugingo,” na ryo ryagoraga abahinduzi bo mu ndimi zimwe na zimwe. Muri izo ndimi, akenshi ijambo “ubugingo” ryerekeza kuri roho cyangwa ikintu kiba mu mubiri kiwuvamo iyo umuntu apfuye. Kugira ngo abahinduzi badatuma abasomyi bumva ibintu batyo, bemerewe guhindura iryo jambo bakurikije ibirimo bivugwa, mu buryo buhuje n’ibisobanuro biri mu mugereka wo muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ifite ibisobanuro (Les Saintes Écritures—Traduction du monde nouveau—avec notes et références). Kugira ngo abantu bashobore gusoma umwandiko wa Bibiliya mu buryo bworoshye kandi bawusobanukirwe, ibisobanuro by’ingirakamaro by’amagambo y’igiheburayo n’ay’ikigiriki akenshi byagiye bishyirwa ahagana hasi ku ipaji.
12. Ni ibihe bintu byahindutse muri Bibiliya ivuguruye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu mwaka wa 2013? (Reba nanone ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Bibiliya ivuguruye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya,” iri muri iyi gazeti.)
12 Ibibazo abahinduzi bagiye babaza byagaragaje ibindi bintu bishobora gutuma umwandiko wa Bibiliya utumvikana neza. Ku bw’ibyo, muri Nzeri 2007 Inteko Nyobozi yemeye ko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya y’icyongereza ivugururwa. Komite yavuguruye iyo Bibiliya yasuzumye ibibazo bibarirwa mu bihumbi birebana na Bibiliya abahinduzi babajije. Amagambo y’icyongereza ashaje yasimbujwe ayo muri iki gihe, bituma umwandiko urushaho gusomeka no gusobanuka, ariko ibyo babikora badapfukiranye igitekerezo nyacyo. Abo bahinduzi banifashishije Bibiliya z’Ubuhinduzi bw’isi nshya zari zaramaze guhindurwa mu zindi ndimi, kugira ngo barusheho kunonosora umwandiko.—Imig 27:17.
BARABWISHIMIYE CYANE
13. Abantu benshi babona bate Bibiliya ivuguruye yo mu mwaka wa 2013?
13 Abantu benshi babona bate Bibiliya ivuguruye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu mwaka wa 2013? Icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri i Brooklyn cyakiriye amabaruwa yo gushimira abarirwa mu bihumbi. Abenshi bumva bameze nka mushiki wacu wavuze ati “Bibiliya ni nk’agasanduku kuzuyemo ibintu by’umurimbo bikozwe mu mabuye y’agaciro. Gusoma amagambo ya Yehova asobanutse neza ukoresheje Bibiliya ivuguruye yo mu mwaka wa 2013, byagereranywa no gusuzuma buri kimwe muri ibyo bintu by’umurimbo, ukitegereza uko giteye, uko kibengerana, ibara ryacyo n’ubwiza bwacyo. Kuba Ibyanditswe biri mu mvugo yoroshye byamfashije kurushaho kumenya Yehova, we umeze nk’umubyeyi unkikira akansomera amagambo ye ahumuriza.”
14, 15. Abantu bakiriye bate Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu zindi ndimi?
14 Bibiliya ivuguruye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya si yo yonyine yashimishije abantu, ahubwo nanone bashimishijwe na Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya iboneka mu zindi ndimi. Urugero, hari umugabo ugeze mu za bukuru wo mu mugi wa Sofia mu gihugu cya Bulugariya, wagize icyo avuga kuri Bibiliya yo mu kinyabulugariya. Yagize ati “nasomye Bibiliya imyaka myinshi, ariko sinari narigeze mbona ubuhinduzi bwumvikana neza kandi bugera ku mutima nk’ubu.” Hari mushiki wacu wo muri Alubaniya na we wagize icyo avuga amaze kubona Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yuzuye. Yaravuze ati “Ijambo ry’Imana ryumvikana neza cyane mu kinyalubaniya. Kuba Yehova atuvugisha mu rurimi rwacu, nta cyo twabinganya!”
15 Mu bihugu byinshi, Bibiliya zirahenda kandi ntizikunda kuboneka. Gutunga Bibiliya yawe bwite nta ko bisa. Raporo yaturutse mu Rwanda igira iti “abantu benshi bigaga Bibiliya ntibagiraga amajyambere kuko babaga badafite Bibiliya. Ntibari bafite ubushobozi bwo kugura Bibiliya z’andi madini. Nanone kandi, hari imirongo imwe n’imwe batasobanukirwaga, ibyo bikaba byaratumaga batagira amajyambere.” Ariko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya imaze kuboneka mu kinyarwanda, ibintu byarahindutse. Hari umuryango wo mu Rwanda warimo abana bane bari bageze mu gihe cy’amabyiruka wagize uti “dushimira rwose Yehova n’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge kuba baraduhaye Bibiliya. Turi abakene cyane, kandi ntitwabona amafaranga yo kugurira buri wese Bibiliya. Ariko ubu buri wese afite Bibiliya ye. Kugira ngo dushimire Yehova, buri munsi tuyisomera hamwe mu muryango.”
16, 17. (a) Ni iki Yehova yifuriza abagize ubwoko bwe? (b) Ni iki twagombye kwiyemeza?
16 Mu gihe kiri imbere, Bibiliya ivuguruye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya izaboneka no mu zindi ndimi. Satani agerageza guhagarika uwo murimo, ariko tuzi ko Yehova yifuza ko abagize ubwoko bwe bumva ibyo ababwira mu rurimi rwumvikana. (Soma muri Yesaya 30:21.) Vuba aha “isi izuzura ubumenyi ku byerekeye Yehova nk’uko amazi atwikira inyanja.”—Yes 11:9.
17 Nimucyo twiyemeze gukoresha impano iyo ari yo yose Yehova aduha, hakubiyemo n’ubwo buhinduzi buhesha izina rye icyubahiro. Jya ureka akuvugishe buri munsi binyuze ku Ijambo rye. Ubushobozi bwe butagira imipaka butuma yumva amasengesho yacu abyitondeye. Kuvugana na Yehova bizadufasha kurushaho kumumenya, kandi urukundo tumukunda rurusheho kwiyongera.—Yoh 17:3.
a Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Uko wahitamo Bibiliya ihinduye neza,” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 2008.
b Imizingo Yavumbuwe mu Nyanja y’Umunyu yanditswe imyaka irenga 1.000 mbere y’uko umwandiko w’igiheburayo w’Abamasoreti wandikwa, ukaba ari wo wari warakoreshejwe mu guhindura Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya.
c Hari ibitabo bimwe na bimwe bitanga ibyo bisobanuro, ariko intiti zose si ko zibyemeranyaho.
d Reba Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya, Umugereka wa 1 ufite umutwe uvuga ngo “Izina ry’Imana mu Byanditswe by’igiheburayo,” ku ipaji ya 1873.