Egera Imana
“Mana yanjye, ujye unyibuka ungirire neza”
U MUKRISTOKAZI w’indahemuka wamaze igihe kirekire ahanganye n’ikibazo cyo kumva nta cyo amaze, yaranditse ati “numvaga ko Yehova unzi neza atashoboraga kunkunda cyangwa ngo anyemere.” Ese nawe wigeze kugira ibyiyumvo nk’ibyo, ukumva udakwiriye kwemerwa n’Imana kandi ko idashobora kukubona? Niba ari uko bimeze, amagambo aboneka muri Nehemiya 13:31 ashobora kugutera inkunga.
Nehemiya wari guverineri w’Abayahudi wo mu kinyejana cya gatanu Mbere ya Yesu, yakoraga uko ashoboye kugira ngo ashimishe Imana. Nubwo abanzi be bamurwanyaga, yayoboye imirimo yo kongera kubaka inkuta z’i Yerusalemu. Yafashije abantu gukurikiza Amategeko y’Imana, yita ku bantu babaga bakandamizwa, kandi afasha Abisirayeli bagenzi be kugira ukwizera gukomeye. Ese Imana yabonye ibyiza uwo mugabo w’indahemuka yakoze? Ese Yehova yaramwemeraga? Dushobora kubona igisubizo cy’icyo kibazo mu magambo asoza igitabo kimwitirirwa.
Nehemiya yasenze agira ati “Mana yanjye, ujye unyibuka ungirire neza.”a Ese Nehemiya yari ahangayikishijwe n’uko Imana itigeze ibona ibyiza yakoze, cyangwa ko yari kuzamwibagirwa? Oya. Nta gushidikanya ko Nehemiya yari azi ibyo abanditsi ba Bibiliya bamubanjirije bari baravuze, bagaragaza ko Yehova yita cyane ku bagaragu be b’indahemuka kandi akita ku byiza bakora (Kuva 32:32, 33; Zaburi 56:8). None se ubwo ni iki yasabaga Imana? Hari igitabo cyavuze ko ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo ‘kwibuka,’ ryumvikanisha igitekerezo cyo “gukunda umuntu no kugira icyo ukora mu gihe umwibuka.” Kubera ko Nehemiya yizeraga ko isengesho rigira imbaraga, yasabye Imana kumugaragariza urukundo, imwibuka kandi ikamuha umugisha.—Nehemiya 2:4.
Ese Yehova azasubiza isengesho Nehemiya yamutuye amusaba kumwibuka? Mu rugero runaka, yamaze kurisubiza. Kuba Yehova yarabonye ko inkuru ivuga iby’iryo sengesho rya Nehemiya ikwiriye kwandikwa, ikaba imwe mu zigize Ibyanditswe byahumetswe, bitwizeza ko Yehova yibuka Nehemiya kubera ko yamukundaga. Ariko ‘uwumva amasengesho’ azasubiza isengesho rya Nehemiya mu buryo bwagutse kurushaho.—Zaburi 65:2.
Imana izagororera Nehemiya kubera ibyiza byose yakoze, kugira ngo ateze imbere gahunda yo kuyisenga mu buryo yemera (Abaheburayo 11:6). Mu isi nshya ikiranuka yegereje twasezeranyijwe na Yehova, azagororera Nehemiya maze amuzure (2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 21:3, 4).b Icyo gihe Nehemiya azibonera neza ko Yehova yamwibutse, kubera ko azaba afite ibyiringiro byo kubaho iteka muri paradizo ku isi.
Isengesho rya Nehemiya rigaragaza ko ibyavuzwe n’Umwami Dawidi ari ukuri. Yaravuze ati “Yehova, ni wowe uzaha umugisha umukiranutsi; uzamwemera, umugote umurinde nk’ingabo nini imukingira” (Zaburi 5:12). Koko rero, Imana izirikana imihati dushyiraho kugira ngo tuyishimishe, kandi ibona ko ari iy’agaciro. Nukora uko ushoboye kose kugira ngo uyikorere, uzaba wizeye ko urukundo igukunda ruzatuma ikwibuka, kandi ikaguha imigisha myinshi.
Ibice byo muri Bibiliya wasoma muri Gashyantare:
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Uyu ni wo murongo wa nyuma mu mirongo ine yo muri iki gitabo cyo muri Bibiliya, ivuga ibirebana n’ukuntu Nehemiya yasabye Imana ngo izamugirire neza cyangwa izamwiture ibyiza yakoze.—Nehemiya 5:19; 13:14, 22, 31.
b Niba ushaka ibindi bisobanuro ku birebana n’umugambi Imana ifitiye abantu bizerwa bari ku isi, reba igice cya 3 n’icya 7, mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.