Ibyaremwe Bihamya ko “Batagira Icyo Kwireguza”
“Kuko ibitaboneka byayo, ni byo bubasha bwayo buhoraho n’ubumana bwayo, bigaragara neza, uhereye ku kuremwa kw’isi, bigaragazwa n’ibyo yaremye: kugira ngo batagira icyo kwireguza.”—ABAROMA 1:20.
1, 2. (a) Ni gute Yobu yitotombeye Yehova mu buryo bukomeye cyane? (b) Ni gute Yobu yaje kwisubiraho nyuma y’aho?
YOBU, umuntu wo mu bihe bya kera wari indahemuka kuri Yehova Imana mu buryo butajegajega, yageragejwe na Satani mu buryo bukomeye cyane. Uwo Mwanzi yatumye Yobu atakaza ubutunzi bwe bwose, amwicira abahungu n’abakobwa, kandi amuteza indwara iteye ishozi. Yobu yatekerezaga ko ari Imana yamuteje ibyo byago, maze yitotombera Yehova cyane agira ati “mbese unezezwa no kubonerana, . . . bituma ubaririza igicumuro cyanjye, ukagenzura icyaha cyanjye, kandi uzi ko ntari umunyabyaha?”—Yobu 1:12-19; 2:5-8; 10:3, 6, 7.
2 Hashize igihe runaka nyuma y’aho, amagambo Yobu yabwiye Imana agaragaza ko yari yahinduye imitekerereze rwose ubwo yagiraga ati “[navuze] icyo ntazi; ni ibintu byandenze bitangaje mbivuga ntabizi. Ibyawe nari narabyumvishije amatwi; ariko noneho amaso yanjye arakureba. Ni cyo kinteye kwizinukwa, nkaba nihannye, nigaragura mu mukungugu no mu ivu” (Yobu 42:3, 5, 6). Ni iki cyatumye Yobu ahindura imyifatire?
3. Ni ubuhe buryo bushya bwo kubona ibintu Yobu yagize ku byerekeye iremwa?
3 Hagati aho, Yehova yaje kuvuganira na Yobu muri serwakira (Yobu 38:1). Yamuhase ibibazo agira ati ‘igihe nashingaga imfatiro z’isi, wari he? Ni nde wugariye amarembo y’inyanja agashyiraho imipaka y’aho imuhengeri hagarukira? Mbese, hari ubwo ushobora kubyaza ibicu imvura ikagwa ku isi? Mbese, hari ubwo ushobora kumeza ibyatsi? Mbese, hari ubwo washobora gushyira hamwe inyenyeri maze ukaziyobora uko zigenda?’ Kuva ku gice cya 38 kugeza ku cya 41 mu gitabo cya Yobu, Yehova yahundagaje ibibazo byinshi nk’ibyo kuri Yobu, kandi ibyinshi muri byo byari byerekeye ku byo yaremye. Yeretse Yobu umworera munini cyane uri hagati y’Imana n’umuntu, amwibutsa mu buryo butsindagirije ubwenge n’imbaraga bigaragarira mu byo yaremye, ibintu birenze kure ibyo Yobu yashoboraga gukora no gusobanukirwa. Ubwo Yobu yari amaze kwiyumvisha imbaraga ziteye ubwoba z’Imana ishobora byose n’ubwenge bwayo butagira akagero, nk’uko bigaragarira mu byo yaremye, yatewe ubwoba no kumva ko yari yahangaye kugisha impaka Yehova. Ni yo mpamvu yavuze ati “ibyawe nari narabyumvishije amatwi; ariko noneho amaso yanjye arakureba.”—Yobu 42:5.
4. Ni ibihe bintu twagombye kubona binyuriye ku byo Yehova yaremye, kandi se bimeze bite ku batabibona?
4 Ibinyejana byinshi nyuma y’aho, umwanditsi wa Bibiliya wahumekewe n’Imana yemeje ko imico ya Yehova igaragarira mu byo yaremye. Mu Baroma 1:19, 20, intumwa Pawulo yanditse igira iti “kuko bigaragara ko bazi Imana, Imana ikaba ari yo ubwayo yabahishuriye ubwo bwenge; kuko ibitaboneka byayo, ni byo bubasha bwayo buhoraho n’ubumana bwayo, bigaragara neza, uhereye ku kuremwa kw’isi, bigaragazwa n’ibyo yaremye: kugira ngo batagira icyo kwireguza.”
5. (a) Ni ikihe cyifuzo abantu baremanywe, kandi ni gute bamwe bahaza icyo cyifuzo mu buryo budakwiriye? (b) Ni iyihe nkunga Pawulo yateye Abagiriki bo muri Atenayi?
5 Umuntu yaremanywe icyifuzo cyo gusenga ikinyabubasha gihanitse. Mu gitabo cye cyitwa The Undiscovered Self, Dogiteri C. G. Jung, yavuze ko icyo cyifuzo ari “imyifatire karande iba mu muntu, kandi ko igaragara mu mateka yose ya kimuntu.” Intumwa Pawulo yavuze iby’icyifuzo umuntu avukana gihereranye n’iby’idini, ari na cyo gisobanura impamvu Abagiriki bo muri Atenayi bakoraga ibishushanyo by’imana nyinshi, izizwi n’izitazwi, kandi bakazubakira ibicaniro. Nanone kandi, Pawulo yabamenyesheje Imana y’ukuri kandi abereka ukuntu bari guhaza mu buryo bwiza ibyo byifuzo bivukanwa bashaka Yehova Imana y’ukuri, “kugira ngo bashake Imana, ngo ahari babashe kuyibona bakabakabye; kandi koko ntiri kure y’umuntu wese muri twe” (Ibyakozwe 17:22-30). Uko tugenda turushaho kwegera iby’Imana yaremye, ni ko tugenda turushaho kubona imico yayo na kamere yayo.
Umwikubo w’Amazi Utangaje
6. Ni iyihe mico ya Yehova tubonera mu mwikubo w’amazi?
6 Ni iyihe mico ya Yehova tubona, urugero nko ku bihereranye no kuba ibicu bifite ubushobozi bwo kurekamo amatoni n’amatoni y’amazi? Ibyo tubiboneramo urukundo rwe n’ubwenge bwe, kuko binyuriye muri ubwo buryo, atanga imvura ihagije, kandi ibyo bikaba ari umugisha kuri iyi si. Abikora binyuriye muri ubwo buryo butangaje bw’umwikubo w’amazi, buvugwa mu Mubwiriza 1:7 hagira hati “inzuzi zose [imivu yo mu itumba, MN ] zisuka mu nyanja, nyamara inyanja ntiyuzura aho inzuzi zinyura ni ho zisubira kunyura.” Igitabo cya Bibiliya cya Yobu gisobanura neza uko bigenda.
7. Ni gute amazi ava mu nyanja akagera mu bicu, kandi ni gute ibicu bishobora kubika amatoni y’amazi?
7 Iyo imivu yo mu itumba igeze mu nyanja, nta bwo igumamo. Yehova ‘azamura amazi, akaba igicu, agahinduka imvura itonyanga.’ Kubera ko amazi ageraho akamera nk’umwuka maze agahinduka igicu cyiza, ‘ibicu biba bireretse, ibyo bikaba ari ibitangaza by’Iyo ifite ubwenge butunganye’ (Yobu 36:27; 37:16). Igihe cyose bikimeze bityo, ibicu bikomeza kureremba. “Ipfunyika amazi mu bicu byayo bya rukokoma; kandi ibicu ntibitoborwe na yo.” Cyangwa se nk’uko bivugwa mu bundi buhinduzi, “ihunika amazi mu bicu byayo, [kandi] ntibipfumurwe na yo.”—Yobu 26:8, TOB; Second.
8. Ni izihe ntambwe zinyuranye ziterwa kugira ngo “ibiri mu ntango zo mu ijuru” bisukwe, bityo umwikubo w’amazi ukaba urangiye?
8 “Ni nde wabasha gusuka ibiri mu ntango zo mu ijuru” kugira ngo imvura igwe ku isi? (Yobu 38:37). “Iyo ifite ubwenge butunganye” ni yo yazishyize mu myanya yazo, igatuma ‘igicu gihinduka imvura.’ Kandi se, hagomba iki kugira ngo ibitonyanga by’imvura biboneke bivuye mu bicu? Hagomba utuntu dufatika, duto cyane ku buryo tutabonwa n’amaso, urugero nk’umukungugu cyangwa utuvungukira tw’umunyu—ariko muri sentimeterokibe imwe y’umwuka hakaba hagomba kubamo utwo tuntu ibihumbi n’ibihumbi kugeza ku bihumbi amagana—bityo tukagenda twiremamo utubumbe tuzengurukwaho n’udutonyanga duto duto. Kugira ngo haboneke igitonyanga cy’imvura kiringaniye, bavuga ko mu gicu hagomba kuba harimo utwo dutonyanga duto duto tugera kuri miriyoni. Iyo ibyo bimaze gukorwa, ni bwo ibicu bisuka amazi abirimo ku isi, agahinduka imigezi yisuka mu nyanja. Uko ni ko iby’umwikubo w’amazi birangira. Mbese, ibyo byose byapfa kubaho buhumyi mu buryo bw’impanuka gusa? Mbega ukuntu uwabibona atyo yaba ‘atagira icyo yakwireguza!’
Imwe mu Masoko y’Ubwenge bwa Salomo
9. Ni iki gitangaje Salomo yabonye ku bimonyo?
9 Mu isi ya kera, ubwenge bwa Salomo ntibwagereranywaga. Igice kinini cy’ubwo bwenge cyari gihereranye n’ibyo Yehova yaremye: “[Salomo] yari azi gusobanura ibiti, uhereye ku myerezi y’i Lebanoni ukageza kuri ezobu imera ku mazu; yari azi gusobanura inyamaswa n’ibisiga n’ibikururuka n’ifi” (1 Abami 5:13 [igice cya 4 umurongo wa 33 muri Bibiliya Yera]). Uwo Mwami Salomo ni na we wanditse agira ati “wa munyabute we, sanga ikimonyo; witegereze uko kigenza, kandi ugire ubwenge. Ntikigira umutware cyangwa igisonga cyangwa shebuja; ariko gihunika ibiryo byacyo mu cyi; kandi mu isarura kikishakira ibigitunga.”—Imigani 6:6-8.
10. Ni gute ukuri kw’urugero Salomo yatanze ku bihereranye n’ibimonyo bisarura kwaje kugaragara?
10 Ni nde wigishije ikimonyo guhunika ibiribwa mu cyi giteganyiriza igihe cy’imbeho y’itumba? Mu binyejana byinshi, ukuri kw’ayo magambo ya Salomo ahereranye n’ibimonyo bisarura imyaka bikayihunikira kuyikoresha mu itumba, kwarashidikanywaga. Nta muntu n’umwe wari warigeze atahura igihamya kigaragaza ko bibaho. Nyamara, mu wa 1871, intiti y’Umwongereza mu bihereranye n’ibidukikije, yavumbuye ibigega byabyo by’ikuzimu, maze inkuru ya Bibiliya ihereranye na byo ihita yemerwa. Ariko se, ni gute mu gihe cy’icyi ibyo bimonyo byagize ubushobozi bwo kumenya mbere y’igihe ko hazaza igihe cy’imbeho, no kumenya ubwenge bw’icyo byagombaga gukora? Bibiliya ubwayo, isobanura ko ibyinshi mu biremwa bya Yehova bifite ubwenge muri byo bubitegeka icyo bikora kugira ngo bibeho. Ibimonyo bisarura byahawe uwo mugisha n’Umuremyi wabyo. Mu Migani 30:24 habivugaho ngo “bifite ubwenge bukabije.” Kuvuga ko ubwo bwenge bwapfuye kubaho mu buryo bw’impanuka, ni ubupfapfa; abatabibonamo igikorwa cy’Imana ifite ubwenge, nta cyo bafite cyo kwireguza.
11. (a) Kuki igiti cy’inganzamarumbo cyitwa séquoia gitangaje? (b) Ni iki gitangaje cyane ku bihereranye n’igikorwa kibanza mu mikorere ya fotosenteze?
11 Birumvikana ko iyo umuntu ahagaze iruhande rw’igiti cy’inganzamarumbo cyitwa sequoia, atangazwa n’ubunini bwacyo, maze akumva ameze nk’akamonyo gato. Ibipimo by’icyo giti biratangaje: kigira metero 90 z’uburebure bw’igihagararo, metero 11 z’umurambararo wambukiranyije umubyimba wacyo; igishishwa cyacyo kikagira sentimetero 60 kandi kigashora imizi ahantu harenga hegitari. Nanone kandi, igitangaje kurushaho, ni imikorere yo mu rwego rwa shimi na fiziki igira uruhare mu mikurire yacyo. Ibibabi byacyo bivoma amazi mu mizi, bikavana umwuka wa karubone mu kirere, na ho ingufu bikazivana ku zuba kugira ngo bikore amasukari n’umwuka wa ogisijeni—ibyo bikaba ari byo byitwa fotosenteze (photosyntèse) bisaba imikorere yo mu rwego rwa shimi y’uburyo bugera kuri 70 kandi yose ikaba idasobanutse. Igitangaje ariko, ni uko kugira ngo habeho igikorwa cya mbere, hasabwa urumuri rw’izuba rufite ibara n’uburebure bwa onde bukenewe; iyo bitagenze bityo nta bwo urumuri rucengera mu turemangingo tw’ibibabi tubishinzwe, bityo fotosenteze ntishobore kubaho.
12. (a) Ni iki gitangaje ku bihereranye n’uburyo igiti cya séquoia gikoresha amazi? (b) Kuki azote ari ngombwa kugira ngo ibimera bikure, kandi ni gute umwikubo wayo urangira?
12 Ikindi gitangaje, ni uko icyo giti cy’inganzamarumbo gifite metero 90 z’uburebure bw’igihagararo gishobora kuzamura amazi menshi avuye mu mizi akagera mu bushorishori bwacyo. Gikurura amazi menshi arenga akenewe mu gukora fotosenteze. Asagutse ayoyokera mu kirere binyuriye mu gututubikana kw’ibibabi byacyo. Ibyo bituma igiti kigira uburyo bwo kubona amafu binyuriye ku mazi, uburyo bwenda gusa n’ububoneka ku muntu. Kugira ngo haboneke poroteyine zituma gikura, ni ngombwa ko umwuka witwa azote uvangwa n’amasukari. Nta bwo ikibabi gishobora gukoresha azote ivuye mu kirere ikiri umwuka, ahubwo udukoko tuba mu gitaka dufata umwuka wa azote ukibonekamo maze tukawuhinduramo imyunyu yitwa nitarate na nitirite ishobora gushongeshwa n’amazi, noneho ikazamukira mu mizi ikabona kugera ku bibabi. Iyo ibimera n’inyamaswa bikoresha uwo mwuka wa azote mu gukora poroteyine bipfuye bikabora, azote ibivamo, bityo umwikubo wa azote ukaba urarangiye. Urusobe rw’ibyo bintu byose ruratangaje, ku buryo bidashobora kuba byarapfuye kubaho gutya gusa bidafite uwabigennye.
Ntibigira Imvugo, Amagambo Cyangwa Ijwi, Ariko Biravuga!
13. Ni iki ijuru rihundagaweho n’inyenyeri ryabwiye Dawidi, kandi ni iki rigikomeza kutubwira?
13 Mbega ukuntu kureba ijuru rihundagaweho n’inyenyeri nijoro byerekana igitinyiro cy’Umuremyi kandi bigatuma tumwubaha! Muri Zaburi 8:4, 5 (umurongo wa 3 n’uwa 4 muri Bibiliya Yera), Dawidi avuga ibyiyumvo yagize agira ati “iyo nitegereje ijuru, umurimo w’intoke zawe, n’ukwezi n’inyenyeri, ibyo waremye, umuntu ni iki ko umwibuka, cyangwa umwana w’umuntu ko umugenderera?” Kimwe na Dawidi, iryo juru rihundagaweho n’inyenyeri, ribwira abafite amaso abona, amatwi yumva, n’umutima ugira ibyiyumo riti “ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana.”—Zaburi 19:2-5 [kuva ku murongo wa 1-4 muri Bibiliya Yera].
14. Kuki ingufu z’imwe mu nyenyeri ari iz’ingenzi kuri twe?
14 Uko tugenda turushaho kumenya byinshi ku nyenyeri, ni na ko zigenda zirushaho kutubwira ziranguruye. Muri Yesaya 40:26 hadutumirira kwerekeza ibitekerezo ku ngufu zazo zihambaye. Haragira hati “nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya, agas[o] hora ingabo zabyo mu mitwe, zose akazihamagara mu mazina? Kuko afite imbaraga nyinshi akagira amaboko n’ububasha, ni cyo gituma nta na kimwe kizimira.” Imbaraga za rukuruzi hamwe n’ingufu nyinshi zifitwe n’imwe muri izo nyenyeri, ari yo izuba, ni zo zituma iyi si yacu iguma mu mwanya wayo, zigatuma ibimera bikura, rikaduha ubushyuhe, kandi zigatuma ubuzima bwose bushoboka hano ku isi. Intumwa Pawulo, ihumekewe n’Imana, yanditse igira iti ‘inyenyeri imwe ntinganya ubwiza n’indi nyenyeri’ (1 Abakorinto 15:41). Siyansi yatumye tumenya ko hariho inyenyeri zisa n’umuhondo nk’izuba ryacu, hakanabaho inyenyeri z’ubururu, izitukura zifite urumuri rwinshi, izitwa étoiles à neutrons (soma etwale a netoro) na superinova zitanga ingufu zitarondoreka.
15. Ni iki abahanzi benshi bagiye biga ku byaremwe maze bakagerageza kubyigana?
15 Abahanzi benshi bigiye byinshi ku byaremwe, kandi bagiye bagerageza kwigana imikorere n’imiterere y’ibinyabuzima (Yobu 12:7-10). Reka twibande ku bintu bike gusa bitangaje biboneka ku byaremwe. Hari inyoni zifite udusoko (glandes) dukayura amazi yo mu nyanja tukayavanamo umunyu; amafi afite amashanyarazi; amafi, iminyorogoto n’utundi dukoko bitanga urumuri rukonje; uducurama n’ibifi binini bifite uburyo bwo kumva ibintu biri kuri cyane bwitwa sonar; amavubi akora impapuro; intozi zubaka ibiraro; udukoko twitwa castors twubaka ingomero; inzoka zifite uburyo bwo gupima ubushyuhe; udukoko two mu mazi dukoresha ibitembo byo guhumekeramo hamwe n’igikoresho cyambarwa mu mazi cyitwa cloche. Inyamaswa y’igihindugembe iba mu mazi yitwa pieuvre mu kugenda kwayo ikoresha uburyo buyitiza ingufu nk’ubw’indege zifite umuvuduko uhambaye cyane zikoresha; ibitagangurirwa biboha indodo z’uburyo burindwi kandi bigapfundikira imyobo, bikora incundura n’inzigo; kandi utwana twabyo ni uduhanga mu ngendo zo mu kirere, kuko dushobora kugenda ibirometero ibihumbi n’ibihumbi turi hejuru cyane mu kirere; amafi n’ingara bikoresha ikigega bishyiramo amazi cyangwa bikayavanamo mu gihe bishaka kwibira cyangwa kuburuka nk’uko bimeze ku mato yibira, kandi inyoni, udukoko, utunyamasyo two mu nyanja, amafi n’ibinyamabere bikora ingendo ndende mu buryo butangaje iyo bisuhuka—ibyo byose siyansi ikaba idashobora kubisobanura.
16. Ni ukuhe kuri ko mu rwego rwa siyansi kwavuzwe na Bibiliya imyaka ibihumbi mbere y’uko siyansi ikuvumbura?
16 Bibiliya yavuze ukuri ku bihereranye na siyansi imyaka ibihumbi byinshi mbere y’uko siyansi ibimenya. Imyaka ibihumbi n’ibihumbi mbere ya Pasteur, Amategeko ya Mose (yo mu kinyejana cya 16 mbere y’igihe cyacu) yavugaga iby’indwara ziterwa na za mikorobe (Abalewi, igice cya 13 n’icya 14). Mu kinyejana cya 17 mbere y’igihe cyacu, Yobu yaravuze ati “isi yayitendetse ku busa” (Yobu 26:7). Imyaka igera ku gihumbi mbere ya Kristo, Salomo yagize icyo yandika ku byerekeye ugutembera kw’amaraso; na ho siyansi yo mu rwego rw’ubuvuzi ikaba yarategereje ikinyejana cya 17 kugira ngo igire icyo ibimenyaho (Umubwiriza 12:6). Mbere y’ibyo, muri Zaburi 139:16 hagaragazaga ubumenyi ku byerekeye amategeko ndangakamere hagira hati “nkiri urusoro, amaso yawe yarandebaga, mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, yategetswe, itarabaho n’umwe.” Mu kinyejana cya 7 mbere y’igihe cyacu, mbere y’uko abahanga mu miterere y’ibidukikije basobanukirwa ibyo gusuhuka kw’inyoni, Yeremiya yari yaranditse ibivugwa muri Yeremiya 8:7 agira ati “ni ukuri, igishondabagabo kigurukira mu kirere kimenya ibihe byacyo; n’intungura n’intashya n’umusambi byitondera ibihe byab[y]o byo kwimuka.”
“Umuremyi” Abemera Ubwihindurize Bahitamo
17. (a) Ni iki mu Baroma 1:21-23 havuga ku bantu bamwe banga kubona ko ibintu bitangaje byaremwe bigaragaza ko hariho Umuremyi w’umuhanga? (b) Twavuga ko ari uwuhe “muremyi” abemera ubwihindurize bahitamo?
17 Ku bihereranye n’abantu bamwe banga kubona ko ibyaremwe bigaragaza ko hariho Umuremyi w’umuhanga, ibyanditswe bigira biti “bahinduka abībwira ibitagira umumaro, maze imitima yabo y’ibirimarima icura umwijima. Bīyise abanyabwenge bahinduka abapfu, maze ubwiza bw’Imana idapfa babuhindura ibishushanyo by’abantu bapfa, n’iby’ibiguruka, n’iby’ibigenza amaguru ane, n’iby’ibikururuka.” ‘Baguraniye ukuri kw’Imana gukurikiza ibinyoma, baramya ibyaremwe barabikorera babirutisha Imana Rurema’ (Abaroma 1:21-23, 25). Ibyo ni na ko biri ku bantu ba siyansi bemera ubwihindurize, bo “umuremyi wabo” mu by’ukuri akaba ari urukurikirane rw’igisekuruza cy’igihimbano gituruka ku tugirabuzima fatizo tutuzuye kugeza ku “muntu buguge,” binyuriye ku tunyorogoto, amafi, ibikeri, ibikururuka n’ibinyamabere. Nyamara kandi, bazi ko nta ngirabuzima fatizo ituzuye ishobora gutangira urwo rukurikirane. Urugingo rworoheje cyane kuruta izindi ruzwi kugeza ubu, rugizwe na miriyari ijana za atome zihuza imikorere yo mu rwego rwa shimi igera ku bihumbi n’ibihumbi.
18, 19. (a) Ni nde mu by’ukuri ukwiriye kwitwa Inkomoko y’ubuzima? (b) Ni mu ruhe rugero tubonamo ibyo Yehova yaremye?
18 Yehova Imana ni we Muremyi w’ubuzima (Zaburi 36:9). Ni we Nkomoko Nkuru y’ibintu. Izina rye, ari ryo Yehova, risobanurwa ngo “Atuma bibaho.” Imirimo ye yo kurema ntibarika. Nta gushidikanya, hari za miriyoni na za miriyoni z’iyo mirimo umuntu atazi. Ibyo ni byo Zaburi 104:24, 25 itwumvisha igira iti “Uwiteka, erega imirimo yawe ni iy’uburyo bwinshi! Yose wayikoresheje ubwenge.” Muri Yobu 26:14 habyumvikanisha neza hagira hati “dore, ibyo ni ibyo ku mpera y’imigenzereze yayo gusa: ibyo twumva byayo ni bike cyane, ni nk’ibyongorerano; ariko guhinda k’ububasha bwayo ni nde wabisobanura?” Ibyo tubona ni ibyo ku mpera gusa, kandi ibyo twumva ni ibyongorerano, na ho ibyo gusobanukirwa uguhinda gukomeye kwa Yehova byo birenze ubushobozi bwacu.
19 Icyakora, dufite uburyo bwiza cyane bwo kureba Imana buruta ubwo kuyirebera ku byo yaremye. Ubwo buryo bwiza cyane ni Ijambo ryayo, Bibiliya. Ni yo tuzibandaho mu gice gikurikira.
Mbese, Uribuka?
◻ Ni iki Yobu yamenye ubwo Yehova yavuganiraga na we muri serwakira?
◻ Kuki Pawulo yavuze ko nta cyo abantu bamwe bafite cyo kwireguza?
◻ Umwikubo w’amazi uteye ute?
◻ Ni ibihe bintu by’ingenzi urumuri rw’izuba rudukorera?
◻ Ni ukuhe kuri ko mu rwego rwa siyansi Bibiliya yahishuye mbere y’uko siyansi ikuvumbura?