Irinde poropagande ya Satani
‘NTIMWISHUKE ngo Uwiteka azabakiza. Mwishyire mu maboko y’umwami wa Ashuri, nimwanga murabona ingaruka!’ Icyo ni cyo gitekerezo rusange gikubiye mu butumwa Rabushake yari yahawe n’Umwami Senakeribu wa Ashuri, ngo abugeze ku bantu bari batuye i Yerusalemu. Ingabo z’uwo mwami zari zateye igihugu cy’u Buyuda. Ubwo butumwa bwari bugamije guca intege abaturage b’i Yerusalemu no kubatera ubwoba, kugira ngo bishyire mu maboko y’abanzi babo.—2 Abami 18:28-35.
Abashuri bari bazwiho ubugome bukabije. Bateraga ubwoba abanzi babo binyuriye mu kubabwira ibintu byose bibi bakoreraga abo babaga bafashe. Dukurikije uko umuhanga mu by’amateka witwa Philip Taylor yabivuze, “bari bamenyereye gutera abantu ubwoba no gukoresha poropagande bagamije gukomeza kuyobora abo babaga bigaruriye. Ikindi kandi, bateraga ubwoba abo bakekaga ko bashobora kubarwanya, bakababwira ibikorwa bibi bakoreye abandi, ibyo bikagira ingaruka ku mitekerereze yabo.” Poropagande ni intwaro ikomeye. Uwo mwanditsi yavuze ko “yangiza ibitekerezo by’abantu.”
Abakristo b’ukuri ‘ntibarwana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo barwana n’imyuka mibi,’ ni ukuvuga ibiremwa by’umwuka byigometse ku Mana (Efe 6:12). Umutware w’ibyo biremwa ni Satani, kandi na we akoresha iterabwoba rijyaniranye na poropagande.
Satani yemeza ko ashobora kubuza buri wese muri twe gukomeza kubera Imana indahemuka. Mu gihe cy’umukurambere Yobu, Satani yabwiye Yehova ati “ibyo umuntu atunze byose yabitanga ngo abicunguze ubugingo bwe.” Ni nk’aho yavuze ko iyo umuntu agezweho n’ibigeragezo bikaze, amaherezo agera aho ntakomeze kubera Imana indahemuka (Yobu 2:4). Ese ibyo Satani yavuze ni ukuri? Ese buri wese muri twe hari imimerere yageramo ntabe agishoboye gukomeza kuba indahemuka, maze bikaba ngombwa ko areka gukomeza kugendera ku mahame y’Imana kugira ngo akize ubugingo bwe? Satani yifuza ko twajya tubona ibintu muri ubwo buryo. Ku bw’ibyo, buhoro buhoro akoresha poropagande irimo ubugome kugira ngo atume dutekereza dutyo. Nimucyo dusuzume bumwe mu buryo akoresha, kandi turebe uko twamurwanya.
‘Urufatiro rwabo rushinzwe mu mukungugu’
Satani yakoresheje Elifazi, umwe mu bantu batatu bari basuye Yobu, kugira ngo yumvikanishe ko abantu nta bushobozi bafite bwo kurwanya ibitero bya Satani. Igihe yerekezaga ku bantu avuga ko “baba mu mazu yubakishije urwondo,” yabwiye Yobu ati ‘urufatiro rwabo rushinzwe mu mukungugu, bameneka nk’uwakandagira inyenzi. Guhera mu gitondo ukageza nimugoroba bararimburwa, bapfa buheriheri ntihagire ubyitaho.’—Yobu 4:19, 20.
Hari ahandi mu Byanditswe havuga ko turi ‘inzabya z’ibumba,’ ni ukuvuga ibibindi byoroshye bikozwe mu ibumba (2 Kor 4:7). Turi abanyantege nke kubera ko twarazwe icyaha no kudatungana (Rom 5:12). Mu by’ukuri, twe ubwacu ntitwashobora gutsinda ibitero bya Satani. Icyakora kubera ko turi Abakristo, ntituri twenyine. Nubwo turi abanyantege nke, Imana ibona ko dufite agaciro (Yes 43:4). Byongeye kandi, Yehova aha umwuka wera abawumusaba (Luka 11:13). Umwuka we ushobora kuduha “imbaraga zirenze izisanzwe” zigatuma dushobora guhangana n’igitero icyo ari cyo cyose Satani yatugabaho (2 Kor 4:7; Fili 4:13). Niturwanya Satani ‘dufite ukwizera gukomeye,’ Imana izatuma dushikama (1 Pet 5:8-10). Ku bw’ibyo, ntitugomba gutinya Satani.
Umuntu ‘agotomera ibyaha nk’amazi’
Elifazi yarabajije ati “umuntu ni iki kugira ngo yere, n’ubyawe n’umugore ngo abe umukiranutsi?” Hanyuma yatanze igisubizo agira ati ‘dore abera bayo ntabwo ibiringira, ndetse n’ijuru ntabwo ritunganye imbere yayo, nkanswe umuntu w’igicamuke wangiritse, ugotomera ibyaha nk’amazi’ (Yobu 15:14-16)! Elifazi yabwiraga Yobu ko nta muntu Yehova yemera ko ari umukiranutsi. Ikindi kandi, Satani akoresha umutego wo gutuma dutekereza nabi. Aba ashaka ko duhangayikishwa n’amakosa twigeze gukora kera, tugahora twiciraho iteka kandi tukumva ko tudashobora kwikosora. Nanone Satani aba ashaka ko twumva ko tudashobora gukora ibyo Yehova atwitezeho, ko atababazwa n’imimerere turimo, kandi ko adashobora kutubabarira cyangwa ngo adufashe.
Birumvikana ko twese ‘twakoze ibyaha, maze tukananirwa kugera ku ikuzo ry’Imana.’ Umuntu udatunganye ntashobora gukurikiza neza amategeko ya Yehova atunganye (Rom 3:23; 7:21-23). Nubwo bimeze bityo ariko, ibyo ntibishatse kuvuga ko abona ko nta cyo tumaze. Yehova azi ko “ya nzoka ya kera yitwa Satani Usebanya” ari yo yifashisha kamere yacu yo kudatungana kugira ngo itume dukora ibyaha (Ibyah 12:9, 10). Imana izirikana ko “turi umukungugu,” maze twayicumuraho ‘ntigumane umujinya.’—Zab 103:8, 9, 14.
Iyo turetse inzira y’ibibi, maze tukegera Yehova tukamusaba imbabazi kandi tukihana tubikuye ku mutima, ‘aratubabarira rwose pe’ (Yes 55:7; Zab 51:19)! Bibiliya ivuga ko naho ibyaha byacu ‘byatukura nk’umuhemba, byahinduka umweru bigasa na shelegi’ (Yes 1:18). Ku bw’ibyo rero, nimucyo ntituzigere na rimwe dutezuka ngo tureke gukomeza gukora ibyo Imana ishaka.
Kubera ko turi abanyabyaha, ntidushobora kuba abantu batunganye imbere y’Imana. Adamu na Eva batakaje ubutungane n’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka, kandi batuma natwe twese bitugendekera bityo (Rom 6:23). Icyakora, kubera ko Yehova akunda abantu cyane, yateganyije uburyo bwo kutubabarira ibyaha byacu. Ariko ibyo abikora ari uko gusa twizeye igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo (Mat 20:28; Yoh 3:16). Mbega ukuntu Imana yatugiriye “ubuntu butagereranywa” (Tito 2:11)! Dushobora kubabarirwa ibyaha. None se, kuki twareka Satani agatuma dutekereza ko tudashobora kubabarirwa?
‘Kora ku magufwa ye no ku mubiri we’
Satani yemeje ko iyo Yobu aza kugerwaho n’uburwayi atari gukomeza kuba uwizerwa. Satani yagerageje Yehova, maze aravuga ati ‘kora ku magufwa ye no ku mubiri we, arakwihakana ari imbere yawe’ (Yobu 2:5). Nta gushidikanya ko umwanzi w’Imana yakwishima aramutse atwumvishije ko uburwayi bwacu butuma tuba abantu badafite icyo bamaze.
Icyakora, Yehova ntadutererana iyo tutagishoboye gukora ibintu twari dusanzwe dukora mu murimo we. Urugero, byagenda bite hagize ukubita incuti yacu akayikomeretsa? Ese twakumva ko nta cyo ikimaze kubera ko itakidukorera ibintu byinshi nka mbere? Birumvikana ko tutatekereza dutyo. Twakomeza gukunda iyo ncuti yacu kandi tukayitaho, cyane cyane ibaye yarakomeretse ishaka kurengera inyungu zacu. Ese ibyo si byo twagombye kwitega kuri Yehova? Bibiliya ivuga ko ‘Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yacu n’urukundo twagaragaje ko dukunze izina ryayo.’—Heb 6:10.
Ibyanditswe bitubwira iby’“umupfakazi w’umukene” ushobora kuba yarashyigikiye gahunda y’ugusenga k’ukuri mu gihe cy’imyaka myinshi. Ese igihe Yesu yamubonaga ashyira “uduceri tubiri tw’agaciro gake cyane” mu isanduku yo mu rusengero, yaba yarabonye ko nta cyo amaze kandi ko iyo mpano ye nta cyo ivuze? Aho kugira ngo Yesu amugaye, yamushimiye kuba yari akoze ibyo yari ashoboye kugira ngo ashyigikire ugusenga k’ukuri.—Luka 21:1-4.
Nta gushidikanya ko nidukomeza kuba indahemuka, nubwo twagerwaho n’ingaruka zo kudatungana, urugero nk’iza bukuru cyangwa uburwayi, imishyikirano dufitanye na Yehova nta kizayihungabanya. Imana ntizigera itererana abagaragu bayo igihe ingorane bahuye na zo zitumye badashobora gukomeza kuyikorera nka mbere.—Zab 71:9, 17, 18.
Emera “ingofero y’agakiza”
Ni gute twakwirinda poropagande ya Satani? Intumwa Pawulo yaranditse ati “mukomeze kugwiza imbaraga mu Mwami no mu bushobozi bw’imbaraga ze. Mwambare intwaro zuzuye ziva ku Mana, kugira ngo mushobore kurwanya amayeri ya Satani mushikamye.” Imwe mu ntwaro z’umwuka ni “ingofero y’agakiza” (Efe 6:10, 11, 17). Kugira ngo dushobore kwirinda poropagande ya Satani, twagombye kwemera iyo ngofero kandi tugakomeza kuyambara. Ingofero y’umusirikare irinda umutwe we. “Ibyiringiro by’agakiza” dufite, ni ukuvuga ibyiringiro by’uko Imana izasohoza amasezerano ahereranye n’isi nshya nziza cyane, bizarinda ubwenge bwacu ibinyoma bya Satani (1 Tes 5:8). Tugomba gutuma ibyo byiringiro byacu bikomeza kuba bizima kandi bigahama, binyuriye mu kwiyigisha Ibyanditswe tubigiranye ishyaka.
Yobu yihanganiye ibitero bya Satani bikaze kandi byamubabazaga. Yobu yizeraga rwose ko umuzuko uzabaho, ku buryo kumukangisha urupfu bitashoboraga gutuma yihakana Yehova. Aho kubigenza atyo, yabwiye Yehova ati “wampamagara nakwitaba, washatse kubona umurimo w’amaboko yawe” (Yobu 14:15). Yobu yizeraga rwose ko niyo byari kuba ngombwa ko apfa kubera ko yakomeje kuba indahemuka, urukundo Imana ikunda abagaragu bayo b’indahemuka rwari kuzatuma imuzura.
Nimucyo natwe twiringire Imana muri ubwo buryo. Yehova ashobora gukuraho ikintu icyo ari cyo cyose Satani n’abambari be bashobora kuduteza. Nanone ibuka inkunga Pawulo yaduteye igira iti “Imana ni iyo kwizerwa, kandi ntizabareka ngo mugeragezwe ibirenze ibyo mushobora kwihanganira, ahubwo nanone izajya ibacira akanzu muri icyo kigeragezo, kugira ngo mushobore kucyihanganira.”—1 Kor 10:13.
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Yehova aha agaciro umurimo umukorera mu budahemuka
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Emera ingofero y’agakiza kandi uhore uyambaye