Nimusingize Umwami w’Iteka Ryose!
“Uwiteka ni we Mwami w’iteka ryose.”—ZABURI 10:16.
1. Ni ibihe bibazo abantu bibaza ku bihereranye n’igihe cy’iteka ryose?
ITEKA ryose—wavuga ko ari iki? Mbese, utekereza ko igihe gishobora rwose gukomeza kikageza iteka ryose? Nta washidikanya ko igihe cyabayeho iteka ryose mu gihe cyahise. None se ni kuki kitakomeza kubaho iteka ryose mu gihe kizaza? Koko rero, Bibliya Yera 1993, ivuga ko Imana isingizwa “uhereye kera kose, ukageza iteka ryose” (Zaburi 41:14, umurongo wa 13 muri Biblia Yera). Iyo mvugo isobanura iki? Dushobora gufashwa mu kuyisobanukirwa, twifashishije ingingo ifitanye isano na yo—ni ukuvuga ikirere.
2, 3. (a) Ni ibihe bibazo birebana n’ikirere bidufasha kwishimira igihe cy’iteka? (b) Kuki twagombye gushaka kuyoboka Umwami w’iteka ryose?
2 Ikirere kingana iki? Mbese, hari umupaka cyaba gifite? Mbere y’imyaka 400 ishize, iyi si yacu yatekerezwagaho kuba ari yo pfundo riri hagati mu kirere gikubiyemo ibyaremwe byose. Hanyuma uwitwa Galilée yaje gukora icyuma kireba kure cyane cyitwa télescope (soma telesikope), bityo atanga uburyo bwagutse cyane bwo kureba mu kirere. Kuva ubwo, Galilée yashoboraga kubona inyenyeri nyinshi kurushaho, kandi yashoboraga kwerekana ko isi hamwe n’indi mibumbe, bizenguruka izuba. Inzira Nyamata, ntiyongeye ukundi gusa n’amata. Yaje kugaragara ko ari itsinda ry’inyenyeri zigera hafi kuri miriyari ijana. Nta bwo rwose dushobora kubara izo nyenyeri nyinshi bene ako kageni ngo tuzirangize, ndetse no mu gihe kireshya n’ubuzima bw’umuntu cyose. Nyuma y’aho, intiti mu bihereranye n’ikirere, zagiye zitahura injenje z’inyenyeri zibarirwa muri za miriyari. Izo njenje zikwirakwiriye ikirere ubutagira umupaka, kugeza aho za telesikope za kabuhariwe kurusha izindi zidashobora kureba. Uko bigaragara, ikirere gisa n’aho kitagira imipaka. Ibyo ni na ko bimeze ku bihereranye n’iteka ryose—ntirigira imipaka.
3 Igitekerezo cy’iteka ryose, gisa n’aho kirenze ibyo ubwonko bwacu bwa kimuntu bufite ubushobozi buciriritse, bushobora kwiyumvisha. Icyakora, hari Ubisobanukiwe mu buryo bwuzuye. Ashobora kubara, ni koko, ashobora ndetse no kwita amazina izo nyenyeri zitagira umupaka zibarirwa muri za miriyoni incuro tiriyoni (quadrillions) ziri mu matsinda abarirwa muri za miriyari! Kuri ibyo, Uwo yagize ati “nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya, agashora ingabo zabyo mu mitwe, zose akazihamagara mu mazina? Kuko afite imbaraga nyinshi akagira amaboko n’ububasha, ni cyo gituma nta na kimwe kizimira. Se ntiwari wabimenya? Nturabyumva? Imana Ihoraho, Uwiteka Umuremyi w’impera z’isi, ntirambirwa, ntiruha; ubwenge bwayo ntiburondoreka” (Yesaya 40:26, 28). Mbega Imana itangaje! Mu by’ukuri, iyo ni yo Mana twagombye gushaka kuyoboka!
‘Umwami Iteka Ryose’
4. (a) Ni gute Dawidi yavuze ukuntu yishimiraga Umwami w’iteka ryose? (b) Intiti y’icyamamare cyane mu mateka mu bya siyansi yageze ku wuhe mwanzuro ku bihereranye n’inkomoko y’ijuru n’isi?
4 Muri Zaburi 10:16, Dawidi avuga ibihereranye n’Umuremyi, ari na we Mana, agira ati “Uwiteka ni we Mwami iteka ryose.” Kandi no muri Zaburi 29:10, yongeye kuvuga ati “Uwiteka Ahora yimye iteka ryose yicaye ku ntebe ye.” Koko rero, Yehova ni Umwami w’iteka ryose! Byongeye kandi, Dawidi ahamya ko uwo Mwami w’ikuzo, ari we Muhanzi akaba n’Umuremyi w’ibintu byose tureba mu kirere, avuga aya magambo yo muri Zaburi 19:2 (umurongo wa 1 muri Biblia Yera) agira ati “ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana, isanzure ryerekana imirimo y’intoki zayo.” Imyaka igera ku 2.700 nyuma y’aho, uwitwa Sir Isaac Newton, intiti y’ikirangirire mu bya siyansi, yagaragaje ko yemeranya na Dawidi ubwo yandikaga agira ati “urwo rusobe ruhebuje cyane rw’amazuba, imibumbe, hamwe na za nyakotsi, nta handi byari gukomoka uretse ku mugambi n’ubutware bw’ikirenga bw’umuntu ujijutse kandi wo mu rwego ruhanitse cyane.”
5. Ni iki Yesaya hamwe na Pawulo banditse ku bihereranye n’Isoko y’ubwenge?
5 Mbega ukuntu kumenya ko Umutegetsi w’Ikirenga, Umwami Yehova, we ‘udakwirwa mu ijuru, ndetse n’ijuru risumba ayandi’ ahoraho iteka ryose, byagombye gutuma twicisha bugufi (1 Abami 8:27)! Muri Yesaya 45:18, Yehova uvugwaho kuba ari we ‘waremye ijuru, akarema isi akayibumba,’ ni we Soko y’ubwenge bwinshi cyane kuruta ibyo ubwonko bwa kimuntu bupfa bushobora gusobanukirwa. Nk’uko bitsindagirizwa mu 1 Abakorinto 1:19, Yehova yagize ati “nzarimbura ubwenge bw’abanyabwenge, n’ubuhanga bw’abahanga nzabuhindura ubusa.” Ku murongo wa 20, intumwa Pawulo yunzemo igira iti “mbese none umunyabwenge ari he? Umwanditsi ari he? Umunyampaka wo muri iki gihe ari he? Ubwenge bw’iyi si Imana ntiyabuhinduye ubupfu?” Koko rero, nk’uko Pawulo yakomeje abivuga mu gice cya 3, ku murongo wa 19, “ubwenge bw’iyi si [n]i ubupfu ku Mana.”
6. Ni iki mu Mubwiriza 3:11 hagaragaza ku bihereranye n’“igihe cy’iteka”?
6 Ibiri mu kirere na byo ni bimwe mu byaremwe Umwami Salomo yerekejeho ubwo yagiraga ati “ikintu cyose [Imana] yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo. Kandi yashyize ibitekerezo by’igihe cy’iteka mu mitima yabo, uburyo umuntu atabasha guse[s]engura imirimo Imana yakoze, uhereye mbere na mbere ukazageza ku iherezo” (Umubwiriza 3:11). Mu by’ukuri, kugerageza kumenya ubusobanuro bw’“igihe cy’iteka,” ni ukuvuga, iteka ryose, bishinze imizi mu mutima w’umuntu. Ariko se, ashobora kuzagira ubwo agera kuri ubwo bumenyi?
Ibyiringiro by’Ubuzima Buhebuje
7, 8. (a) Ni ibihe byiringiro by’ubuzima butangaje byashyizwe imbere y’abantu, kandi ni gute bishobora kugerwaho? (b) Kuki twagombye kwishimira ko uburezi buva ku Mana buzakomeza iteka ryose?
7 Mu isengesho yatuye Yehova, Yesu Kristo yagize ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Ni gute dushobora kugira ubwo bumenyi? Tugomba kwiga Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya Yera. Muri ubwo buryo, dushobora kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye imigambi ikomeye y’Imana, hakubiyemo n’uburyo bwaringanijwe bwo kuzabona ubuzima bw’iteka ku isi izaba yahindutse paradizo, binyuriye ku Mwana we. Ubwo buzaba ari “ubugingo nyakuri” buvugwa muri 1 Timoteyo 6:19. Ibyo bizaba bihuje n’ibyo mu Befeso 3:11 havuga ko ari “nk’uko [Imana] yabigambiriye kera kose muri Kristo Yesu Umwami wacu.”
8 Koko rero, twebwe abantu b’abanyabyaha, dushobora kubona ubuzima bw’iteka binyuriye mu burezi buva ku Mana hamwe no kwizera igitambo cy’incungu cya Yesu. Ubwo burezi buzakomeza mu gihe kingana iki? Buzakomeza kugeza iteka ryose uko abantu bazagenda bigishwa buhoro buhoro iby’ubwenge bw’Umuremyi wacu. Ubwenge bwa Yehova ntibugira imipaka. Mu kwemera ibyo, intumwa Pawulo yiyamiriye igira iti “mbega uburyo ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana bitagira akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n’inzira zayo ntizirondoreka” (Abaroma 11:33). Koko rero, mbega ukuntu bikwiriye ko muri 1 Timoteyo 1:17 hita Yehova “Umwami nyir’ibihe byose”!
Ubwenge bwa Yehova bwo Kurema
9, 10. (a) Ni iyihe mirimo ikomeye yakozwe na Yehova mu gutegura isi kugira ngo ayihe abantu ho impano? (b) Ni gute ubwenge buhebuje bwa Yehova bugaragarira mu byo yaremye? (Reba ibivugwa mu gasanduku.)
9 Tekereza ku murage uhebuje Umwami w’iteka ryose yaduhaye twebwe abantu. Muri Zaburi 115:16 hatubwira hati “ijuru ni iry’Uwiteka, ariko isi yayihaye abantu.” Mbese, ntutekereza ko icyo ari ikintu gihebuje twarindishijwe? Rwose! Kandi se, mbega ukuntu twishimira cyane umugambi uhebuje wateganijwe n’Umuremyi wacu mbere y’igihe uhereranye no kudutegurira isi kugira ngo ibe ubuturo bwacu!—Zaburi 107:8.
10 Kuri iyi si habayeho ibintu bihebuje mu gihe cy’“iminsi” itandatu y’irema ivugwa mu Itangiriro igice cya 1, buri munsi ukaba ungana n’imyaka ibihumbi n’ibihumbi. Ibyo biremwa by’Imana, amaherezo byari gutuma isi yose yuzuraho umutako w’ibyatsi bitoshye, amashyamba y’inzitane n’indabyo z’amabara meza anyuranye. Yari kuzuraho uruvange rw’amoko y’ibiremwa byinshi cyane byo mu mazi, uruhuri rw’inyoni n’ibisiga byiza cyane, hamwe n’umukumbi munini cyane w’amatungo n’inyamaswa, ibyo byose bikaba byari kororoka “nk’uko amoko yabyo ari.” Mu Itangiriro 1:31 hagira hati “Imana ireba ibyo yaremye byose, n’uko byari byiza cyane.” Mbega imimerere ishimishije y’ibidukikije yari igose abo bantu ba mbere! Mbese, ibyo biremwa byose ntitubiboneramo ubwenge bw’Umuremyi wuje urukundo, uteganya ibintu mbere y’igihe kandi akatwitaho?—Yesaya 45:11, 12, 18.
11. Ni gute Salomo yashimagije ubwenge bwa Yehova bwo kurema?
11 Umuntu wigeze gutangazwa cyane n’ubwenge bw’Umwami w’iteka ryose, ni Salomo. Incuro nyinshi, yagiye yerekeza ibitekerezo by’abantu ku bwenge bw’Umuremyi (Imigani 1:1, 2; 2:1, 6; 3:13-18). Salomo atwizeza ko “isi ihoraho iteka.” Yishimiye ibintu byinshi bitangaje by’irema, harimo n’uruhare ibicu by’imvura bigira mu guhehereza iyi si yacu. Ni yo mpamvu yaje kwandika agira ati “inzuzi zose zisuka mu nyanja, nyamara inyanja ntiyuzura aho inzuzi zinyura ni ho zisubira kunyura” (Umubwiriza 1:4, 7). Muri ubwo buryo, iyo imvura hamwe n’inzuzi bimaze guhehereza isi, amazi yabyo arikubanura akava mu nyanja agasubira mu bicu. Mbese, iyi si yacu yajyaga kumera ite, kandi se twari kuba hehe iyo hataza kubaho ubwo buryo bwo gusukura amazi hamwe n’umwikubo wayo?
12, 13. Ni gute dushobora kugaragaza ko twishimira ibyo Imana yaremye?
12 Kuba twishimira ibihereranye no kuzuzanya kurangwa mu byaremwe, byagombye kujyanirana n’ibikorwa, nk’uko Umwami Salomo yabigaragaje mu magambo asoza igitabo cy’Umubwiriza agira ati “iyi ni yo ndunduro y’ijambo byose byarumviswe. Wubahe Imana, kandi ukomeze amategeko yayo; kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese. Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza n’igihishwe cyose, ari icyiza, cyangwa ikibi” (Umubwiriza 12:13, 14). Twagombye gutinya gukora ikintu icyo ari cyo cyose kidashimisha Imana. Ibiri amambu, tugomba gushaka kuyumvira tubigiranye ugutinya kurangwamo kuramya.
13 Koko rero, twagombye gushaka gusingiza Umwami w’iteka ryose ku bw’imirimo ye y’irema itangaje! Muri Zaburi 104:24 hagira hati “Uwiteka, erega imirimo yawe ni iy’uburyo bwinshi! Yose wayikoresheje ubwenge: isi yuzuye ubutunzi bwawe.” Nimucyo twemeranye n’umurongo usoza w’iyi Zaburi tubigiranye ibyishimo twibwira ubwacu kandi tubwira n’abandi bantu tuti “mutima wanjye, himbaza Uwiteka. Haleluya.”
Ikiremwa cyo ku Isi Gihebuje Kurusha Ibindi
14. Ni mu buhe buryo ikiremwa cy’Imana, ari cyo umuntu, gisumba kure cyane inyamaswa?
14 Ibiremwa bya Yehova byose birahambaye. Ariko kandi, ikiremwa cyo ku isi gitangaje cyane kurusha ibindi byose, ni twebwe—abantu. Ku ndunduro y’umunsi wa gatandatu wo kurema kwa Yehova, haremwe Adamu, hanyuma haza gukurikiraho Eva—abo bakaba ari ibiremwa bihanitse cyane kurusha amafi, inyoni n’ibisiga, hamwe n’inyamaswa! N’ubwo ibyinshi muri ibyo bifite ubwenge bw’ubugenge buteye muri kamere yabyo, abantu baremanywe ubushobozi bwo gutekereza, umutimanama ushobora gutandukanya icyiza n’ikibi, ubushobozi bwo kwiteganiriza iby’igihe kizaza, hamwe n’icyifuzo bavukana cyo gusenga. Ni gute ibyo byose byabayeho? Aho gukomoka ku bwihindurize bushingiye ku bikoko bigendera ku bugenge gusa, umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana. Ku bw’ibyo rero, umuntu ni we wenyine ushobora kurangwaho imico y’Umuremyi wacu, we wimenyekanishije avuga ko ari “Uwiteka, Uwiteka, [“Yehova, Yehova,” MN ] Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi.”—Kuva 34:6.
15. Kuki twagombye gusingiza Yehova twicishije bugufi?
15 Nimucyo dusingize kandi dushimire Yehova kubera ukuntu yaremye imibiri yacu mu buryo butangaje. Amaraso yacu, ikintu cy’ingenzi ku buzima bwacu, azenguruka umubiri wose mu masegonda 60. Nk’uko mu Gutegeka 12:23 havuga, ‘amaraso ni yo bugingo’—ni ukuvuga ubuzima bwacu—ni ay’igiciro cyinshi mu maso y’Imana. Amagufwa ateye mu mubiri mu buryo buzira inenge, imihore igororoka ubutagoragora, hamwe n’urusobe nyamwakura rutuma umuntu yumva igikomye ku mubiri cyose, bigengwa n’ubwonko buruta kure cyane ubw’inyamaswa iyo ari yo yose, kandi bukaba bufite ubushobozi buhanitse, ku buryo ndetse na orudinateri nini cyane ingana n’igorofa idashobora kubugeraho. Mbese, ibyo ntibituma wumva ucishijwe bugufi? Ni ko byagombye kumera (Imigani 22:4). Reka nanone dusuzume ibi bikurikira: ibihaha byacu, amaraka, ururimi, amenyo, n’umunwa, bishobora kuzuzanya maze bikabyara amagambo umuntu yakoresha mu rurimi urwo ari rwo rwose mu ndimi ibihumbi n’ibihumbi. Dawidi yaririmbiye Yehova umuririmbo ukwiriye agira ati “ndagushimira, yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza: imirimo wakoze ni ibitangaza: ibyo, umutima wanjye ubizi neza” (Zaburi 139:14). Nimucyo twifatanye na Dawidi mu gusingiza Yehova tumushima, we Muhanzi wacu utangaje akaba n’Imana yacu!
16. Ni uwuhe muririmbo wo gusingiza Yehova wahimbwe n’umucuranzi w’ikirangirire, kandi ni ukuhe guhamagarwa gushishikaje dushobora kwitabira?
16 Mu gusingiza Yehova, amagambo amwe yo mu ndirimbo yahimbwe na Joseph Haydn mu kinyejana cya 18, yagiraga ati “Nimumushime, mwebwe mwese ku bw’imirimo Ye itangaje cyane! Muririmbe icyubahiro Cye, muririmbe ikuzo Rye, muhimbaze kandi musingize Izina Rye! Gusingiza Yehova, bihoreho iteka ryose, Amen, Amen!” Amagambo meza cyane kurusha ayo, ni ayahumetswe n’Imana asubirwamo kenshi muri za Zaburi, urugero nk’akubiye mu gutumirwa kuvugwa incuro enye muri Zaburi ya 107 agira ati “abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, n’imirimo itangaza yakoreye abantu.” Mbese, wifatanya muri uko gusingiza? Ni ko wagombye kubigenza, kubera ko buri kintu cyose cy’igikundiro by’ukuri, gikomoka kuri Yehova, Umwami w’iteka ryose.
Indi Mirimo Ikomeye Kurushaho
17. Ni gute ‘indirimbo ya Mose n’iy’Umwana w’Intama’ zisingiza Yehova?
17 Mu myaka ibihumbi bitandatu ishize, Umwami w’iteka ryose yatangiye gukora indi mirimo ikomeye kurushaho. Mu gitabo cya nyuma cya Bibiliya, mu Byahishuwe 15:3, 4, dusoma ibihereranye n’abari mu ijuru banesheje abanzi b’abadayimoni, muri aya magambo ngo “baririmba indirimbo ya Mose, imbata y’Imana, n’indirimbo y’Umwana w’intama, bati ‘Mwami Imana Ishoborabyose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje. Mugabe w’amahanga, inzira zawe ni izo gukiranuka n’ukuri. Mwami, ni nde utazakubaha, cyangwa ngo ye guhimbaza izina ryawe, ko ari wowe wenyine wera? Amahanga yose azaza akwikubita imbere, akuramye, kuko imirimo yawe yo gukiranuka igaragajwe.’” Kuki iyo ndirimbo yitwa ‘indirimbo ya Mose n’iy’Umwana w’intama’? Reka tubisuzume.
18. Ni uwuhe murimo ukomeye wazirikanywe mu ndirimbo iri mu Kuva igice cya 15?
18 Mbere y’imyaka 3.500 ishize, ubwo umutwe ukomeye w’ingabo za Farawo wicirwaga mu Nyanja Itukura, Abisirayeli bashimiye Yehova baririmba indirimbo yo kumusingiza. Mu Kuva 15:1, 18 dusoma ngo “maze Mose n’Abisirayeli baririmbira Uwiteka iyi ndirimbo bati ‘ndaririmbira Uwiteka, kuko yanesheje bitangaje: ifarashi n’uwo ihetse yabiroshye mu nyanja. Uwiteka azahora ku ngoma iteka ryose.’” Imirimo yo gukiranuka y’uwo Mwami w’iteka ryose, yagaragajwe igihe yaciraga kandi agasohoreza urubanza rwe ku banzi be basuzuguraga ubutegetsi bwe bw’ikirenga.
19, 20. (a) Kuki Yehova yashyizeho ishyanga rya Isirayeli? (b) Ni gute Umwana w’Intama hamwe n’abandi bantu basubije ikibazo cyazamuwe na Satani?
19 Kuki ibyo byabaye ngombwa? Mu busitani bwa Edeni ni ho Inzoka yagize uburiganya bwo gushuka ababyeyi bacu ba mbere maze igatuma bagwa mu cyaha. Ibyo byatumye habaho kamere yo kudatungana ibogamira ku cyaha yokamye abantu bose. Ariko kandi, Umwami w’iteka ryose yahise afata ingamba zihuje n’umugambi we wa mbere, zari gutuma yirukana abanzi be bose mu isi maze akongera gushyiraho imimerere ya paradizo. Umwami w’iteka ryose yashyizeho ishyanga rya Isirayeli, kandi ariha Amategeko ye, kugira ngo atange urugero rw’ukuntu yari kuzasohoza uwo mugambi.—Abagalatiya 3:24.
20 Amaherezo ariko, Isirayeli ubwayo yaje kugera mu mimerere irangwamo ubuhemu, maze iyo mimerere ibabaje iza kugera ahakomeye ubwo abayobozi bayo batangaga Umwana w’Imana w’ikinege mu maboko y’Abaroma kugira ngo ababazwe urubozo, hanyuma akicwa (Ibyakozwe 10:39; Abafilipi 2:8). Icyakora, ugushikama kwa Yesu kugeza ku gupfa, ari igitambo cy’“[U]mwana w’[I]ntama w’Imana,” kwasubije mu buryo butangaje, ikibazo cyari cyazamuwe n’Umwanzi w’Imana wa kera, ari we Satani—ikibazo cy’uko ari nta muntu n’umwe ku isi washoboraga gukomeza kuba indahemuka ku Mana mu gihe yaba agezweho n’ibigeragezo bikaze (Yohana 1:29, 36; Yobu 1:9-12; 27:5). N’ubwo barazwe ukudatungana bitewe n’icyaha cya Adamu, abandi bantu batinya Imana babarirwa muri za miriyoni, bageze ikirenge mu cya Yesu bakomeza gushikama mu gihe bari bahanganye n’ibitero bya Satani.—1 Petero 1:18, 19; 2:19, 21.
21. Duhuje n’ibivugwa mu Byakozwe 17:29-31, ni iki kizaganirwaho mu gice gikurikira?
21 Ubu noneho, umunsi Yehova agomba kugororeramo abo bakomeje kuba indahemuka, n’uwo gucira urubanza abanzi b’ukuri no gukiranuka bose, urageze (Ibyakozwe 17:29-31). Ibyo bizagenda bite? Ibyo tuzabibwirwa mu gice gikurikira.
Agasanduku k’Isubiramo
◻ Kuki bikwiriye ko Yehova yitwa ‘Umwami w’iteka ryose’?
◻ Ni gute ubwenge bwa Yehova bugaragarira mu byo yaremye?
◻ Ni mu buhe buryo umuntu ari ikiremwa gihambaye cyane?
◻ Ni iyihe mirimo ivugwa mu ‘ndirimbo ya Mose n’iy’Umwana w’Intama’?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 16]
Ubwenge Buhebuje bwa Yehova
Ubwenge bw’Umwami w’iteka ryose bugaragara mu buryo bwinshi cyane binyuriye mu byo yaremye hano ku isi. Zirikana aya magambo ya Aguri agira ati “ijambo ry’Imana ryose rirageragezwa; ni yo ngabo ikingira abayihungiyeho” (Imigani 30:5). Hanyuma, Aguri yerekeje kuri byinshi mu biremwa by’Imana bifite ubuzima, ari ibinini, ari n’ibitoya. Urugero, kuva ku murongo wa 24 kugeza ku wa 28, avuga “ibintu bine biba ku isi bitoya, ariko bifite ubwenge bukabije.” Ibyo ni ikimonyo, impereryi, inzige, n’umuserebanya.
“Bifite ubwenge bukabije”—ni koko, inyamaswa zaremwe zityo. Ntizifite ubushobozi bwo gutekereza nk’uko bimeze ku bantu, ariko kandi, zigendera ku bwenge zaremanywe muri kamere yazo. Mbese, nta na rimwe ibyo byaba byarigeze kugutangaza? Mbega ukuntu ibyaremwe birangwamo gahunda! Urugero, ibimonyo bikorera mu matsinda arangwamo gahunda, buri tsinda rikaba rigizwe n’umwamikazi, ibishinzwe gukora akazi, hamwe n’iby’igitsina gabo. Mu moko amwe n’amwe, hari n’ubwo ndetse ibimonyo bishinzwe gukora akazi, bikorakoranyiriza irumbo ry’udukoko mu rugo ruzitiye rwubatswe na byo. Muri urwo rugo, byonka utwo dukoko, mu gihe ibishinzwe akazi k’ubusirikare byirukana abanzi abo ari bo bose baba bashaka kwigarurira aho hantu. Mu Migani 6:6 hatangwa inama igira iti “wa munyabute we, sanga ikimonyo; witegereze uko kigenza, kandi ugire ubwenge.” Mbese, ingero nk’izo ntizagombye gutuma twebwe abantu dusunikirwa kugira ‘byinshi dukora mu murimo w’Umwami’?—1 Abakorinto 15:58.
Abantu bakoze ibidege bya rutura. Ariko se, mbega ukuntu inyoni zaremanywe ubuhanga, dushyizemo n’akanyoni kitwa colibri (soma koliburi), gapima amagarama ari munsi ya 30! Indege ya Boeing 747, igomba kunywa za litiro 180.000 za lisansi, igatwarwa n’itsinda ry’abantu babizobereyemo, kandi igakoresha uburyo buhambaye bwo kuyiyobora kugira ngo ishobore kwambukiranya inyanja. Nyamara kandi, ka kanyoni kangana urwara kitwa colibri, kishingikiriza kuri garama imwe gusa y’ikinure kugira ngo gashobore gukora urugendo rwo kuva muri Amerika y’Amajyaruguru, kambukiranyije Ikigobe cya Mexico, kugera muri Amerika y’Epfo. Nta mutwaro wa lisansi, nta gutozwa iby’urugendo, yemwe nta n’amakarita ahambaye cyangwa za orudinateri kaba gakeneye! None se, twavuga ko ubwo bushobozi bwaba bwarapfuye kuza gutya gusa mu buryo bw’impanuka binyuriye ku bwihindurize? Ashwi da! Ako kanyoni gato cyane, gafite ubwenge kamere kashyizwemo n’Umuremyi wako, ari we Yehova Imana.
[Ifoto yo ku ipaji ya 14]
Uruvange rw’amoko anyuranye y’ibyaremwe n’‘Umwami w’iteka ryose,’ bivuga icyubahiro cye
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Nk’uko Mose n’Abisirayeli bose bizihije igikorwa cyo gutsinda kwa Yehova ku Nyanja Itukura, ni na ko nyuma ya Harimagedoni hazabaho ibyishimo byinshi