Yehova ni umugabane wanjye
“Ni jye mugabane wawe n’umurage wawe mu Bisirayeli.” —KUB 18:20.
1, 2. (a) Byagendekeye bite Abalewi igihe Yosuwa yahaga indi miryango yose y’Abisirayeli gakondo? (b) Ni irihe sezerano Yehova yahaye Abalewi?
ABISIRAYELI bamaze kwigarurira igice kinini cy’Igihugu cy’Isezerano, Yosuwa yatangiye kukibagabanya akoresheje ubufindo. Yafatanyije n’Umutambyi Mukuru Eleyazari n’abatware b’imiryango y’Abisirayeli (Kub 34:13-29). Abalewi bo ntibari guhabwa gakondo nk’indi miryango (Yos 14:1-5). Kuki Abalewi bo batahawe gakondo cyangwa umugabane mu Gihugu cy’Isezerano? Ese barabibagiwe?
2 Ibyo Yehova yabwiye Abalewi biduha igisubizo cy’icyo kibazo. Yehova yabasezeranyije ko atari kuzabatererana. Yarababwiye ati ‘ni jye mugabane wanyu n’umurage wanyu mu Bisirayeli’ (Kub 18:20). Igihe Yehova yabwiraga Abalewi ati ‘ni jye mugabane wanyu,’ yari abahaye isezerano rihebuje. Wakumva umeze ute Yehova akubwiye amagambo nk’ayo? Wahita wibaza uti “ese koko Ishoborabyose yaha umuntu nkanjye isezerano nk’iryo?” Ushobora no kwibaza uti “ese koko muri iki gihe Yehova ashobora kuba umugabane w’Umukristo udatunganye?” Ibyo ni ibibazo by’ingenzi bikureba wowe n’abo ukunda. Nimucyo rero dusuzume icyo ayo magambo Imana yavuze asobanura. Ibyo biradufasha gusobanukirwa ukuntu Yehova ashobora kuba umugabane w’Abakristo muri iki gihe. Igishishikaje kurushaho ni uko ashobora kuba umugabane wawe, waba ufite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru cyangwa ibyo kuzaba ku isi yahindutse paradizo.
Yehova yitaga ku Balewi
3. Byagenze bite kugira ngo Imana itoranyirize Abalewi kuyikorera?
3 Mbere y’uko Yehova aha Abisirayeli Amategeko, abatware b’imiryango babaga ari abatambyi mu miryango yabo. Igihe Imana yatangaga Amategeko, yashyizeho abatambyi bahoraho n’abagombaga kubafasha, bakomokaga mu muryango wa Lewi. Byagenze bite? Igihe Imana yicaga abana b’imfura bo muri Egiputa, yejeje abana b’imfura b’Abisirayeli irabatoranya ngo babe abayo, bakore umurimo wayo. Ariko Imana yaje gufata umwanzuro ugira uti “ntoranyije Abalewi . . . mu cyimbo cy’imfura zose z’Abisirayeli.” Kubera ko ibarura ryakozwe ryagaragaje ko umubare w’abana b’imfura b’Abisirayeli warutaga uw’Abalewi, hatanzwe ikiguzi cyo kuziba icyo cyuho (Kub 3:11-13, 41, 46, 47). Icyo gihe noneho Abalewi bashoboraga gukorera Imana ya Isirayeli.
4, 5. (a) Kuba Imana yari umugabane w’Abalewi byasobanuraga iki? (b) Ni mu buhe buryo Imana yitaga ku Balewi?
4 Kuba Abalewi barahawe iyo nshingano byasobanuraga iki? Yehova yavuze ko yari kuba umugabane wabo, kuko aho guhabwa gakondo nk’abandi, bo bahawe inshingano y’agaciro katagereranywa. ‘Umurimo w’ubutambyi bakoreraga Yehova’ ni wo wari umurage wabo (Yos 18:7). Amagambo akikije ari mu Kubara 18:20 agaragaza ko ibyo bitatumye baba abakene. (Soma mu Kubara 18:19, 21, 24.) Abalewi bagombaga guhabwa ‘kimwe cya cumi ho umurage mu Bisirayeli ngo kibabere igihembo cy’umurimo bakoraga.’ Bari guhabwa kimwe cya cumi cy’umusaruro w’Abisirayeli na kimwe cya cumi cy’amatungo yabo. Abalewi na bo bagombaga gutanga kimwe cya cumi cy’ibyo babaga bahawe, bagatanga ‘ibirusha ibindi kuba byiza’ kugira ngo bafashe abatambyi (Kub 18:25-29).a Nanone, abatambyi bahabwaga “amaturo yera yose” Abisirayeli baturaga Imana aho bayisengeraga. Ku bw’ibyo, abatambyi bari bafite impamvu yumvikana yo kwiringira ko Yehova yari kubitaho.
5 Uko bigaragara, hari ikindi cya cumi cyasabwaga n’Amategeko ya Mose. Cyatumaga Abisirayeli babona ibyokurya, ibyokunywa n’ibindi bintu umutima wabo wifuzaga igihe babaga bagiye mu makoraniro yera yabaga buri mwaka (Guteg 14:22-27). Ariko icyo cya cumi cyakoreshwaga no mu bindi bintu. Iyo hashiraga imyaka irindwi, Abisirayeli bizihizaga Isabato. Ku iherezo ry’umwaka wa gatatu n’uwa gatandatu muri iyo myaka irindwi, Abisirayeli bashyiraga icyo cya cumi ku marembo y’umugi, bakagifashisha abakene n’Abalewi. Kuki bagifashishaga n’Abalewi? Ni ukubera ko ‘batagiraga umugabane cyangwa umurage’ muri Isirayeli.—Guteg 14:28, 29.
6. Ese ko Abalewi batari bafite gakondo muri Isirayeli, babaga he?
6 Wenda wakwibaza uti “ese ko Abalewi batahabwaga gakondo, babaga he?” Imana yabitagaho. Yabahaye imigi 48 n’amasambu yari ayikikije. Muri yo harimo imigi itandatu y’ubuhungiro (Kub 35:6-8). Bityo, iyo Abalewi babaga batagiye gukora mu rusengero rw’Imana, babaga bafite aho baba. Yehova yitaga cyane ku bantu bitangiraga gukora umurimo we. Ku bw’ibyo, Abalewi bagaragazaga ko Yehova ari we mugabane wabo biringira ko afite ubushobozi bwo kubaha ibyo bakeneye kandi ko yabaga yiteguye kubitaho.
7. Ni iki Abalewi basabwaga kugira ngo Yehova abe umugabane wabo?
7 Nta gihano Amategeko yateganyirizaga Umwisirayeli utaratangaga icya cumi. Iyo abantu barekaga gutanga icya cumi, byagiraga ingaruka ku batambyi n’Abalewi. Uko ni ko byagenze mu gihe cya Nehemiya. Ibyo byatumye Abalewi bareka umurimo bakoraga, bajya gukora mu mirima yabo. (Soma muri Nehemiya 13:10.) Iyo abari bagize iryo shyanga bumviraga Amategeko, ni bwo gusa Abalewi babonaga ibyo babaga bakeneye. Ikindi kandi, abatambyi n’Abalewi na bo bagombaga kwizera Yehova kandi bakemera uburyo yateganyije bwo kubitaho.
Abantu bari baragize Yehova umugabane wabo
8. Vuga ikibazo Umulewi witwaga Asafu yahanganye na cyo.
8 Abalewi bose mu rwego rw’umuryango bagombaga kugira Yehova umugabane wabo. Ariko kandi, birashishikaje kumenya ko hari Abalewi bivugiye ko ‘Yehova ari umugabane wabo’ bashaka kugaragaza ko bari bafitanye n’Imana imishyikirano ya bugufi, kandi ko bayiringiraga (Amag 3:24). Umwe muri abo Balewi yari umuririmbyi n’umuhimbyi. Turi bumwite Asafu, nubwo ashobora kuba ari undi muntu wakomokaga mu muryango wa Asafu, Umulewi wayoboraga abaririmbyi mu gihe cy’Umwami Dawidi (1 Ngoma 6:31-43). Muri Zaburi ya 73 havuga ko Asafu (cyangwa umwe mu bamukomotseho) yari ahangayitse cyane. Yagiriye ishyari ababi kuko bari babayeho neza, agera n’aho avuga ati “ni ukuri, umutima wanjye nawereje ubusa; kandi nakarabiye ubusa ibiganza byanjye ngaragaza ko ndi umwere.” Uko bigaragara, ntiyari akibona ko umurimo Yehova yari yaramuhaye wari uw’agaciro kenshi. Yari yaribagiwe ko Yehova ari umugabane we. Yarahangayitse cyane ‘kugeza ubwo yagiriye mu rusengero rukomeye rw’Imana.’—Zab 73:2, 3, 12, 13, 17.
9, 10. Kuki Asafu yavuze ko Imana ari ‘umugabane we kugeza iteka ryose’?
9 Asafu ageze mu rusengero, yatangiye kubona ibintu nk’uko Imana ibibona. Wenda nawe wigeze kugera mu mimerere nk’iyo. Ushobora kuba warigeze kwibagirwa ko umurimo ukorera Yehova wihariye, maze ugatangira gutekereza ku bintu by’umubiri wagombye kuba waragezeho. Ariko kwiga Ijambo ry’Imana no kujya mu materaniro ya gikristo byatumye wongera kubona ibintu nk’uko Yehova abibona. Asafu yasobanukiwe uko byari kuzagendekera ababi. Yatekereje ku bintu byiza yari afite abikesha kuba yari umugaragu w’Imana. Yaje kuvuga ko Yehova yari kumufata ukuboko kw’iburyo akamuyobora. Ni yo mpamvu yabwiye Yehova ati “mu isi nta wundi nishimira uretse wowe” (Zab 73:23, 25). Hanyuma yavuze ko Imana ari umugabane we. (Soma muri Zaburi ya 73:26.) Nubwo ‘umubiri n’umutima’ by’uwo mwanditsi wa zaburi byashoboraga ‘gucika intege,’ Imana yari kuba ‘umugabane we kugeza iteka ryose.’ Yiringiraga ko Yehova yari kumwibuka kuko yari incuti ye. Ntiyari kwibagirwa umurimo yamukoreye mu budahemuka (Umubw 7:1). Mbega ukuntu ibyo bigomba kuba byarahumurije Asafu! Yararirimbye ati “jyeweho, kwegera Imana ni byo byiza kuri jye. Yehova, we Mwami w’Ikirenga, ni we nagize ubuhungiro bwanjye.”—Zab 73:28.
10 Igihe Asafu yavugaga ko Yehova ari umugabane we, ntiyerekezaga ku bintu by’umubiri yahabwaga bitewe n’uko yari Umulewi. Ahanini yavugaga ibihereranye n’umurimo yakoreraga Yehova n’ubucuti yari afitanye n’Isumbabyose (Yak 2:21-23). Kugira ngo uwo mwanditsi wa zaburi akomeze kugirana na Yehova imishyikirano myiza, yagombaga kumwizera kandi akamwiringira. Asafu yagombaga kwiringira ko gukomeza gukurikiza amahame y’Imana byari kuzatuma agira imibereho irangwa n’ibyishimo. Kimwe n’uwo mwanditsi wa zaburi, nawe ushobora kwiringira Ishoborabyose.
11. Ni ikihe kibazo Yeremiya yabajije, kandi se ni mu buhe buryo cyashubijwe?
11 Undi Mulewi wavuze ko Yehova yari umugabane we ni umuhanuzi Yeremiya. Reka dusuzume icyo yashakaga kuvuga. Yeremiya yabaga muri Anatoti, umugi w’Abalewi wari hafi y’i Yerusalemu (Yer 1:1). Hari igihe Yeremiya na we yabajije Yehova impamvu ababi bari baguwe neza mu gihe abakiranutsi bo bahuraga n’ibibazo (Yer 12:1). Amaze kwitegereza ibyaberaga muri Yerusalemu no mu Buyuda, yumvise agomba gutanga “ikirego.” Yeremiya yari azi ko Yehova akiranuka. Ibyo Yehova yaje guhumekera Yeremiya ngo ahanure n’uko Yehova yashohoje ayo magambo y’ubuhanuzi, byashubije ikibazo uwo muhanuzi yabajije. Nk’uko Imana yari yarabihanuye, abumviye amabwiriza ya Yehova ‘barokoye ubugingo bwabo,’ mu gihe ababi bari baguwe neza birengagije umuburo maze bakarimbuka.—Yer 21:9.
12, 13. (a) Ni iki cyatumye Yeremiya avuga ati “Yehova ni umugabane wanjye,” kandi se ni iyihe myifatire yagaragaje? (b) Kuki imiryango yose y’Abisirayeli yagombaga gukomeza gutegereza?
12 Nyuma yaho, ubwo Yeremiya yitegerezaga igihugu cye cyari cyarabaye amatongo, yumvise ameze nk’ugenda mu mwijima. Ni nk’aho Yehova yari ‘yaramwicaje nk’abapfuye kera cyane’ (Amag 1:1, 16; 3:6). Yeremiya yari yarasabye abari bagize iryo shyanga ryayobye kugarukira Se wo mu ijuru, ariko ububi bwabo bwari bwarabaye bwinshi cyane ku buryo Imana yaretse Yerusalemu n’u Buyuda bikarimburwa. Ibyo byababaje Yeremiya nubwo nta kosa yari yarakoze. Mu gihe uwo muhanuzi yari ababaye, yaje kwibuka imbabazi z’Imana. Yaravuze ati ‘ntitwashizeho.’ Koko rero, imbabazi za Yehova zihinduka nshya buri gitondo. Icyo gihe ni bwo Yeremiya yavuze ati “Yehova ni umugabane wanjye.” Yakomeje gukorera Yehova ari umuhanuzi we.—Soma mu Maganya 3:22-24.
13 Abisirayeli bari kumara imyaka 70 badatuye mu gihugu cyabo, cyarabaye amatongo (Yer 25:11). Icyakora, amagambo Yeremiya yavuze agira ati “Yehova ni umugabane wanjye,” yagaragaje ko yiringiraga imbabazi z’Imana kandi yatumye ‘akomeza gutegereza.’ Abari bagize imiryango yose y’Abisirayeli bari baratakaje umurage wabo, bityo bakaba baragombaga kugira imyifatire nk’iy’uwo muhanuzi. Yehova ni we wenyine bagombaga kwiringira. Nyuma y’imyaka 70, abari bagize ubwoko bw’Imana bashubijwe mu gihugu cyabo kandi bongera kuyikorera.—2 Ngoma 36:20-23.
Abandi na bo bashoboraga kugira Yehova umugabane wabo
14, 15. Uretse Abalewi, ni nde wundi wagize Yehova umugabane we, kandi kuki?
14 Asafu na Yeremiya bari abo mu muryango wa Lewi. Ariko se Abalewi ni bo bonyine bashoboraga gukorera Yehova? Oya rwose! Umusore Dawidi wari kuzaba umwami wa Isirayeli, yavuze ko Imana yari ‘umugabane we mu gihugu cy’abazima.’ (Soma muri Zaburi ya 142:1, 5.) Igihe Dawidi yandikaga iyo zaburi, ntiyari mu ngoro cyangwa mu nzu. Yari mu buvumo yihishe abanzi be. Dawidi yahungiye mu buvumo incuro zigera nibura kuri ebyiri. Ubuvumo bumwe bwari hafi y’i Adulamu, ubundi buri mu butayu bwa Eni-Gedi. Ashobora kuba yaranditse Zaburi ya 142 ari muri bumwe muri ubwo buvumo.
15 Niba Dawidi yaranditse iyo zaburi ari mu buvumo, ni uko yari yihishe Umwami Sawuli washakaga kumwica. Dawidi yahungiye mu buvumo bwari bugoye kugeramo (1 Sam 22:1, 4). Igihe yari aho hantu, ashobora kuba yarumvaga nta ncuti afite yamutabara (Zab 142:4). Icyo gihe ni bwo Dawidi yatabaje Imana.
16, 17. (a) Ni iki cyatumaga Dawidi yumva yihebye? (b) Ni nde yashoboraga kwitabaza?
16 Igihe Dawidi yandikaga Zaburi ya 142, ashobora kuba yari yaramenye uko byari byaragendekeye Umutambyi Mukuru Ahimeleki. Yari yarafashije Dawidi atazi ko yarimo ahunga Sawuli. Umwami Sawuli wagiriraga Dawidi ishyari yishe Ahimeleki n’umuryango we (1 Sam 22:11, 18, 19). Dawidi yumvaga ari we watumye bapfa. Yumvaga ari nk’aho ari we wishe uwo mutambyi wari waramufashije. Ese iyo uza kuba Dawidi, nawe wari kwiyumva utyo? Icyatumaga Dawidi arushaho guhangayika ni uko Sawuli yakomezaga kumuhiga.
17 Bidatinze umuhanuzi Samweli yarapfuye. Ni we wari warasutse amavuta kuri Dawidi kugira ngo azabe umwami (1 Sam 25:1). Ibyo bishobora kuba byaratumye Dawidi arushaho kumva yihebye. Icyakora, Dawidi yari azi ko yashoboraga kwitabaza Yehova. Dawidi ntiyakoraga umurimo nk’uw’Abalewi, ariko yari yarasutsweho amavuta kugira ngo azakore undi murimo; yari kuzaba umwami w’ubwoko bw’Imana (1 Sam 16:1, 13). Ku bw’ibyo, Dawidi yabwiye Yehova ibyari bimuri ku mutima, kandi akomeza kumushakiraho ubuyobozi. Nawe ushobora kugira Yehova umugabane wawe. Ushobora kumwiringira mu gihe ukomeza kwihatira gukora umurimo we.
18. Abantu bavuzwe muri iki gice bagaragaje bate ko Yehova yari umugabane wabo?
18 Abantu bose bavuzwe, bari baragize Yehova umugabane wabo mu buryo bw’uko bari barahawe inshingano mu murimo we. Biringiraga ko Imana yari kubitaho. Abalewi hamwe n’abandi bo mu yindi miryango ya Isirayeli, urugero nka Dawidi, bashoboye kugira Imana umugabane wabo. Ni mu buhe buryo nawe wagira Yehova umugabane wawe? Tuzabisuzuma mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba wifuza kurushaho gusobanukirwa ukuntu Yehova yitaga ku batambyi, reba igitabo Étude perspicace des Écritures, Umubumbe wa 2, ipaji ya 655.
Wasubiza ute?
• Ni mu buhe buryo Yehova yari umugabane w’Abalewi?
• Ni iki Asafu, Yeremiya na Dawidi bakoze cyagaragaje ko Yehova yari umugabane wabo?
• Ni uwuhe muco ukeneye kugira, kugira ngo Imana ibe umugabane wawe?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 8]
Abalewi ntibahawe gakondo. Yehova ni we wari umugabane wabo, kuko yabahaye umurimo wihariye
[Ifoto yo ku ipaji ya 7]
Ni mu buhe buryo Yehova yari umugabane w’abatambyi n’Abalewi?
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Ni iki cyafashije Asafu gukomeza kugira Yehova umugabane we?