Abarangije mu Ishuri rya 129 rya Gileadi
“Uyu munsi ni uwanyu”
KU ITARIKI ya 11 Nzeri 2010, abantu bagera hafi ku 8.000 bari bateraniye hamwe mu birori bidasanzwe, byo guha impamyabumenyi abanyeshuri barangije mu ishuri rya 129 rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi. Samuel Herd wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, yabwiye abanyeshuri ati “uyu munsi ni uwanyu, kandi ikiduteranyirije aha ni ukwishimana namwe.”
“Ugutwi kumva”
Umuvandimwe Herd yatangije iyo porogaramu agaragaza impamvu Abakristo bose bagombye kugira “ugutwi kumva,” bakitondera Ijambo ry’Imana (Imigani 20:12). Uwo muvandimwe yabwiye abanyeshuri ati “muri aya mezi ashize mwateze amatwi Yehova, kandi muzakomeza kubigenza mutyo iteka ryose.”
Ni iki abo bamisiyonari bashya bashobora gukora, kugira ngo bagaragaze ko batega amatwi babyitondeye? Umuvandimwe Herd yaravuze ati “mwabigeraho mwitondera Ijambo ry’Imana.” Yunzemo ati “hari byinshi biri buvugwe muri porogaramu y’uyu munsi, bizabafasha gukora neza umurimo wanyu w’ubumisiyonari mu myaka iri imbere.”
“Ujye wiringira Yehova n’umutima wawe wose”
Gerrit Lösch wo mu Nteko Nyobozi, yahaye abanyeshuri ikiganiro mbwirwaruhame cyari gishingiye kuri uwo mutwe ushishikaje. Yababwiye inkuru zitandukanye zigaragaza ukuntu abagize ubwoko bw’Imana, baba aba kera cyangwa abo muri iki gihe, bagaragaje ko biringira Yehova.
Umuvandimwe Lösch yavuze ko “abamisiyonari na bo bagomba kwiringira Imana, mu gihe bazaba bageze mu mafasi boherejwemo.” Yaravuze ati “urugero, mushobora kwibaza muti ‘ese mama nzashobora kwiga ururimi rushya? Ese kumenyera undi muco bizanyorohera? Ninkumbura iwacu se, nzabyifatamo nte?’” Igisubizo cy’ibyo bibazo ni ikihe? Umuvandimwe Lösch yateye abanyeshuri inkunga yo “kwiringira Yehova.”
Nanone umuvandimwe Lösch yasomye mu Migani 14:26, hagira hati “abatinya Yehova bagira ibyiringiro bikomeye.” Nidutekereza ku migisha myinshi Yehova yaduhaye, bizatuma turushaho kumwiringira.
Bibiliya ivuga ko umuntu wiringira Yehova “azamera nk’igiti cyatewe iruhande rw’amazi, gishorera imizi yacyo iruhande rw’umugezi; izuba niricana nta cyo azaba, ahubwo amababi ye azakomeza gutohagira.”—Yeremiya 17:7, 8.
Isomo riri muri iyo mirongo y’Ibyanditswe ririgaragaza. Umuvandimwe Lösch yabwiye abanyeshuri ati “uko ibibazo muzahura na byo byaba bimeze kose, mugomba kwiringira Yehova.”
“Mujye mwigana abamarayika b’indahemuka”
Uwo ni wo wari umutwe w’ikiganiro mbwirwaruhame cyatanzwe n’umuvandimwe wo mu Nteko Nyobozi witwa Stephen Lett. Abamarayika baduha urugero rwiza cyane. Umuvandimwe Lett yaravuze ati “ikintu cyose Bibiliya ibavugaho, dushobora kukivanaho isomo.” Hanyuma yagaragaje imico ine iranga abamarayika b’indahemuka, natwe twagombye kwigana. Muri yo harimo kwihangana, kwicisha bugufi, gufasha abandi n’ubudahemuka.
Bibiliya ivuga ko hari umumarayika wamaze iminsi 21 ahanganye n’umudayimoni ukomeye, wiswe “umutware w’ubwami bw’u Buperesi” (Daniyeli 10:13). Uwo mumarayika yagaragaje umuco wo kwihangana. Umuvandimwe Lett yavuze ko Abakristo na bo ‘bakirana n’ingabo z’imyuka mibi’ (Abefeso 6:12). Yabwiye abanyeshuri ati “ubwo rero muhatane kugira ngo musohoze neza umurimo wanyu.”
Igihe se wa Samusoni witwaga Manowa yabazaga umumarayika izina rye, yanze kurimubwira. Uwo mumarayika yagaragaje ko yicisha bugufi (Abacamanza 13:17, 18). Umuvandimwe Lett yabwiye abo banyeshuri ati “nihagira ugushimagiza cyangwa agatangarira ubuhanga ufite, ujye wicisha bugufi maze umugaragarize ko atari wowe ugomba gushimirwa, ahubwo ko ari Yehova n’umuteguro we.”—1 Abakorinto 4:7.
Igihe Yesu yari mu busitani bwa Getsemani mbere gato y’uko apfa, ‘umumarayika uvuye mu ijuru yaramubonekeye aramukomeza’ (Luka 22:43). Uwo mumarayika yagaragaje ko afite umuco wo gufasha abandi. Umuvandimwe Lett yaravuze ati “mujye musenga kugira ngo mumenye ibyo abantu bo mu ifasi mwoherejwemo bakeneye, maze mugerageze kubafasha kubigeraho mwishingikirije kuri Yehova.”
Kubera ko abamarayika bake gusa ari bo bafatanyije na Satani kwigomeka, dushobora kuvuga ko abenshi mu bamarayika baduha urugero rwiza rw’ubudahemuka.—Ibyahishuwe 12:4.
Umuvandimwe Lett yagiriye abanyeshuri inama igira iti “murwanye Satani nk’uko abo bamarayika b’indahemuka babigenje. Mumurwanye na we azabahunga.”—Yakobo 4:7.
Ibindi bintu bitatu byaranze uwo munsi
“Komeza kugira Yehova igitare cy’umutima wawe.” Umuvandimwe Gary Breaux, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yatanze ikiganiro mbwirwaruhame gishishikaje gishingiye muri Zaburi 73:26, maze afasha abanyeshuri gusobanukirwa akamaro ko kwishingikiriza kuri Yehova. Ni mu buhe buryo Yehova ameze nk’igitare? Umuvandimwe Breaux yaravuze ati “igitare gishobora gutangira urupapuro rwatwawe n’inkubi y’umuyaga ku buryo ruhama hamwe. Mu buryo nk’ubwo, Yehova na we ashobora kurinda umutima wanyu, akabafasha gushikama.” Birumvikana ko umutima ushobora kudushuka mu gihe duhanganye n’ibigeragezo bidusaba kwihangana (Yeremiya 17:9). Ikirere umuntu atamenyereye, ibyokurya atari azi no kubana n’abantu bashya mu nzu y’abamisiyonari, bishobora gutuma atekereza kureka umurimo w’ubumisiyonari. Umuvandimwe Breaux yaravuze ati “muzahangana n’imimerere izabasaba gutekereza icyo mwakora n’imyanzuro mwafata. Ariko se umwanzuro muzafata, uzashimisha Yehova? Nimufata umwanzuro umushimisha, azababera ‘igitare cy’umutima wanyu’ kandi ayobore intambwe zanyu.”
“Ese ufite ukwizera guhagije kwatuma ukandagira mu mazi?” Sam Roberson, akaba ari umwarimu mu Ishuri rya Gileyadi, yatanze icyo kiganiro mbwirwaruhame gishingiye ku gice cya 3 cy’igitabo cya Yosuwa. Abisirayeli babarirwa muri za miriyoni bashoboye kwambuka bate Uruzi rwa Yorodani, kandi amazi yarwo yari yarenze inkombe? Yehova yabwiye Yosuwa gutegeka abatambyi ngo ‘bahagarare muri Yorodani.’ Imana yarabasezeranyije iti “abatambyi . . . nibaba bagikandagiza ibirenge mu mazi ya Yorodani, ayo mazi ari bwigabanyemo kabiri, . . . ahagarare nk’agomeye” (Yosuwa 3:8, 13). Umuvandimwe Roberson yabwiye abanyeshuri ati “mu mibereho yanyu, muzahura na za ‘Yorodani’ zishobora kubabuza kubona imigisha muramutse muzihaye urwaho.” Urugero, kubana neza n’abamisiyonari bagenzi banyu bishobora kutaborohera. None se mwabigenza mute muramutse muhuye n’icyo kigeragezo? Roberson yabagiriye inama igira iti “mujye mwibanda ku kazi kanyu, aho kwibanda ku bo mukorana. Nimugira ukwizera mugakandagira mu mazi, Yehova azabafasha kwambuka izo ‘Yorodani’ muzahurira na zo mu murimo w’ubumisiyonari.”
“Jya ugira imigambi ihamye.” Uwo ni wo mutwe w’ikiganiro mbwirwaruhame cyatanzwe na William Samuelson, umwarimu mu Ishuri rya Gileyadi. Icyo kiganiro cyari gishingiye mu Migani 16:3, hagira hati “ragiza Yehova imirimo yawe, ni bwo imigambi yawe izahama.” Umuvandimwe Samuelson yabajije abanyeshuri ati “ese uyu murongo waba ugaragaza ko nta ruhare wagombye kugira mu gutuma imigambi yawe ihama, uretse ‘kuragiza [Yehova] imirimo yawe?’” Yavuze ko ibyo atari byo, kuko mu Migani 16:1 hagira hati “umuntu wakuwe mu mukungugu ashyira kuri gahunda ibiri mu mutima we.” Uwo muvandimwe yaravuze ati “Yehova ntashyira kuri gahunda ibiri mu mutima wawe mu buryo bw’igitangaza. Ahubwo wagombye kugira icyo ukora kugira ngo umenye ko imigambi yawe ikwiriye. Niwiyigisha, ugasenga kandi ugakorana neza n’ibiro by’ishami byo mu gihugu woherejwemo, umutima wawe uzakugirira akamaro, kandi Yehova azagufasha kugira imigambi ihamye.”
Inkuru z’ibyabaye hamwe n’abagize icyo babazwa
Iyo abo banyeshuri bakiri mu masomo, bifatanya n’amatorero y’Abahamya ba Yehova yo muri ako gace mu murimo wo kubwiriza. Ku bw’ibyo, undi mwarimu wo mu Ishuri rya Gileyadi witwa Mark Noumair, yasabye abanyeshuri bamwe na bamwe kuvuga ibyababayeho. Mu byo bavuze, ikintu cyihariye bagarutseho ni uruhare isengesho rigira mu gutahura abantu bafite imitima itaryarya bo mu ifasi babwirizamo.
Urugero, hari umugabo n’umugore we bari muri resitora, maze umukozi waho aza kubabona basenga bucece. Yarabegereye ababaza niba ari Abahamya ba Yehova. Uwo mukozi amaze kumenya ko ari bo, yabasobanuriye ko yakuriye mu muryango w’Abahamya, ariko ko yari yaraguye akava mu kuri. Yageze n’igihe akora icyaha maze arafungwa. Icyakora, uwo musore yumvaga ashaka kugarukira Yehova. Yanabwiye uwo mugabo n’umugore ko mbere y’uko binjira muri iyo resitora, yarimo asenga Imana ayisaba kumufasha kugorora inzira ze. Isengesho rye ryari rishubijwe!
Umuvandimwe Rudi Hartl wo mu Rwego Rushinzwe Gusubiza Ibibazo by’abasomyi, yatanze ikiganiro mbwirwaruhame gifite umutwe uvuga ngo “Nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza.” Muri icyo kiganiro, yagize icyo abaza Wayne Wridgway wo muri Mozambike, Jason Reed wo muri Chili na Kenji Chichii wo muri Nepali. Bose uko ari batatu, ni abamisiyonari bize mu Ishuri rya Gileyadi. Abo bavandimwe bavuze nta guca ku ruhande ingorane bahuye na zo bagitangira umurimo wabo w’ubumisiyonari, muri zo hakaba harimo kwiga ururimi rushya, guhindura umuco no gukumbura iwabo. Umuvandimwe Chichii yaravuze ati “ikintu cyadufashije ni uguhita dushaka incuti mu itorero twabaga tugezemo. Kugirana ubucuti n’abagize itorero, byadufashaga guhangana n’ikibazo cyo gukumbura iwacu.”
Abo banyeshuri bose uko ari 56 bamaze kubona impamyabumenyi zabo, umwe muri bo yasomye ibaruwa ikora ku mutima yo gushimira, yari yanditswe n’abanyeshuri. Muri iyo baruwa, hari aho babwiye abagize Inteko Nyobozi bati “twebwe abanyeshuri twiboneye ukuntu mwitanze mutizigamye kandi mubigiranye urukundo, mukadutegurira amasomo twiga, mukadusura kandi mukatugezaho inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana. Kubera urukundo mwatugaragarije, nitugera aho twoherejwe tuzakora uko dushoboye twigane imico yanyu, ari yo urukundo, kwihangana, kwicisha bugufi no kwita ku bandi.”
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 28]
‘Nihagira ugushimagiza, ujye umugaragariza ko atari wowe ugomba gushimirwa’
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 29]
“Mu mibereho yanyu muzahura na za ‘Yorodani’”
[Imbonerahamwe/Ikarita yo ku ipaji ya 31]
IMIBARE IVUGA IBIHERERANYE N’ABIZE MURI IRYO SHURI
Umubare w’ibihugu bakomokamo: 9
Umubare w’abanyeshuri: 56
Umubare w’abagabo n’abagore bashakanye: 28
Mwayeni y’imyaka yabo: 33
Mwayeni y’imyaka bamaze babatijwe: 17,9
Mwayeni y’imyaka bamaze mu murimo w’igihe cyose: 13,3
[Ikarita]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu Munara w’Umurinzi)
Abanyeshuri boherejwe mu bihugu 25 bikurikira:
IBIHUGU ABAMISIYONARI BOHEREJWEMO
BOLIVIYA
BOTSWANA
BULUGARIYA
KONGO (KINSHASA)
CÔTE D’IVOIRE
GAMBIYA
U BUDAGE
U BUHINDE
INDONEZIYA
KENYA
LIBERIYA
MACÉDOINE
MADAGASIKARI
MALEZIYA
MOZAMBIKE
PANAMA
PERU
POLONYE
RUMANIYA
SERIBIYA
SIYERA LEWONE
SUWAZILANDI
TANZANIYA
UGANDA
ZIMBABWE
[Ifoto yo ku ipaji ya 30]
Abanyeshuri bo mu ishuri rya Gileyadi berekana inkuru imwe y’ibyababayeho igihe babwirizaga
[Ifoto yo ku ipaji ya 31]
Abahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 129 rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi
Imibare yagaragajwe uhereye imbere ugana inyuma, naho amazina yo yashyizwe ku rutonde uhereye ibumoso ugana iburyo.
(1) Munaretto, R.; Olofsson, Y.; Budden, K.; Najdzion, L.; Moya, G.; Treviño, G.; Dion, A.; Fleegle, A.
(2) Smith, J.; Michael Raj, J.; Smith, S.; Paramo, A.; McDonald, J.; Deans, M.; Joyal, S.; Watson, L.
(3) Joyal, C.; Crawley, T.; Hacker, D.; Shynkarenko, J.; Knapp, T.; Ayling, J.; Highley, C.; Olofsson, B.
(4) Fitzpatrick, M.; Najdzion, B.; Skallerud, L.; Harris, A.; Harris, S.; Budden, R.; Paramo, Y.; Skallerud, K.
(5) Crawley, B.; Michael Raj, J.; Lodge, A.; Lodge, R.; Herms, N.; Fitzpatrick, J.; Moya, R.; Munaretto, P.
(6) Watson, S.; Deans, M.; Hacker, J.; McDonald, J.; Treviño, J.; Harris, S.; Herms, C.; Harris, P.
(7) Shynkarenko, V.; Highley, T.; Smith, A.; Dion, J.; Ayling, R.; Smith, B.; Knapp, T.; Fleegle, B.