Igice cya cumi n’umunani
Yehova ahembura imyuka y’abicisha bugufi
1. Ni iki Yehova yijeje abantu, kandi se amagambo yavuze atuma abantu bibaza ibihe bibazo?
“NIMWUMVE uko Iyo iri hejuru cyane, ituye ahahoraho ivuga, izina ryayo ni Uwera ikavuga iti ‘aho ntuye ni hejuru kandi harera. Mbana n’ufite umutima umenetse wicisha bugufi, kugira ngo mpembure imyuka y’abicisha bugufi, mpembure n’abafite imitima imenetse’ ” (Yesaya 57:15). Ayo magambo yanditswe n’umuhanuzi Yesaya mu kinyejana cya munani M.I.C. Ni ibiki byaberaga i Buyuda byatumye ayo magambo abera Abayahudi isoko y’inkunga? Ni gute ayo magambo yahumetswe afasha Abakristo muri iki gihe? Gusuzuma ibivugwa muri Yesaya igice cya 57 biri budufashe kubona ibisubizo by’ibyo bibazo.
“Nimwigire hino”
2. (a) Uko bigaragara, amagambo yo muri Yesaya igice cya 57 yerekezaga ku kihe gihe? (b) Ni iyihe mimerere abakiranutsi barimo mu gihe cya Yesaya?
2 Uko bigaragara, iki gice cy’ubuhanuzi bwa Yesaya kivuga ibyo mu gihe cye. Iyumvire nawe ukuntu ubugome bwari bwarashinze imizi: “umukiranutsi arashira ariko nta wabyitayeho, abanyabuntu barakurwaho, ariko abantu ntibazi ko umukiranutsi aba akijijwe ibyago byenda kuza. Agera mu mahoro umuntu wese wagendaga akiranuka, azaruhukira ku buriri bwe” (Yesaya 57:1, 2). Iyo umukiranutsi yagwaga nta muntu n’umwe wabyitagaho. Yapfaga akenyutse abantu ntibanabimenye. Gupfa byamuhaga amahoro, bikamukiza imibabaro yaterwaga n’abantu batubahaga Imana, bikamukiza n’akaga. Ishyanga Imana yari yaritoranyirije ryari mu mimerere ibabaje cyane. Ariko se mbega ukuntu abakomezaga kuba indahemuka bagomba kuba barahumurijwe no kumenya ko Yehova atabonaga ibyakorwaga gusa, ko ahubwo yari no kuzabafasha!
3. Ni ayahe magambo Yehova yabwiye Abayahudi b’abanyabyaha, kandi kuki?
3 Yehova yahamagaye abo Bayahudi b’abanyabyaha ati “nimwigire hino, mwa bahungu b’umugore w’umushitsikazi mwe, urubyaro rw’umusambanyi na maraya” (Yesaya 57:3). Bari bakwiriye kwitwa amazina nk’ayo akojeje isoni ngo ni abahungu b’umugore w’umushitsikazi n’urubyaro rw’umusambanyi na maraya. Ugusenga kw’ikinyoma bari barahindukiriye kwarangwaga n’ibikorwa biteye ishozi byo gusenga ibigirwamana n’iby’ubupfumu, ndetse n’ibikorwa by’ubwiyandarike. Ku bw’ibyo, Yehova yabajije abo banyabyaha ati “uwo museka ni nde? Uwo muneguriza izuru ni nde, mukamurabiriza indimi? Ntimuri abana b’abanyabyaha, urubyaro rw’abanyabinyoma, yemwe abihangishaho muri munsi y’imirinzi n’igiti cyose kibisi, mukicira abana mu bikombe, mu bihanamanga byo mu rutare?”—Yesaya 57:4, 5.
4. Abayahudi b’abanyabyaha bashinjwaga ibihe bikorwa?
4 Abayahudi b’abanyabyaha bakoraga ku mugaragaro ibikorwa biteye ishozi bijyanye no gusenga kwabo kwa gipagani, ‘baseka.’ Bagiraga urw’amenyo abahanuzi Imana yabatumagaho bo kubakosora, bakabarabiriza indimi mu buryo burangwa n’ubushizi bw’isoni n’agasuzuguro. N’ubwo bari abana ba Aburahamu, kwigomeka kwabo kwatumye baba abana b’abanyabyaha n’urubyaro rw’abanyabinyoma (Yesaya 1:4; 30:9; Yohana 8:39, 44). Bashishikariraga gusenga ibigirwamana byabo bari munsi y’ibiti by’inganzamarumbo byo mu giturage. Kandi uko gusenga kwarangwaga n’ibikorwa bya kinyamaswa ku buryo bageraga n’aho bica abana babo, bigana amahanga yakoraga ibizira byatumye Yehova ayirukana muri icyo gihugu.—1 Abami 14:23; 2 Abami 16:3, 4; Yesaya 1:29.
Basukiraga amabuye amaturo anyobwa
5, 6. (a) Aho kugira ngo abantu b’i Buyuda basenge Yehova, ni iki bahisemo gukora? (b) Ibikorwa by’Abayahudi byo gusenga ibigirwamana byari byogeye mu rugero rungana iki?
5 Iyumvire nawe ukuntu abaturage b’i Buyuda bari barashaye mu gusenga ibigirwamana: “mu mabuye y’ibitare anyerera yo mu gikombe ni ho hari umugabane wawe, ayo ngayo ni yo mugabane wawe, ni yo wasukiriye amaturo anyobwa ukayatura n’ayandi maturo. Ubu se ndacyari uwitwarwaho ku bimeze bityo?” (Yesaya 57:6). Abayahudi bari ubwoko Imana yagiranye na bwo isezerano, nyamara aho kuba ari yo basenga bafashe amabuye mu migezi aba ari yo bagira imana zabo. Dawidi yari yaravuze ko Yehova ari we wari umugabane we, ariko abo banyabyaha bo bari barahisemo ibishushanyo bikozwe mu mabuye aba ari byo biba umugabane wabo, bakabisukira amaturo anyobwa (Zaburi 16:5; Habakuki 2:19). Ese Yehova yashoboraga gushimishwa n’iyo misengere igoretse y’ubwoko bwitirirwaga izina rye?
6 U Buyuda bwasengeraga ahantu hose, haba mu biti by’inganzamarumbo cyangwa mu bikombe, haba ku misozi no mu midugudu. Ariko ibyo byose Yehova yarabibonaga, kandi yagaragaje binyuriye kuri Yesaya ibikorwa byabwo by’akahebwe agira ati “ku musozi muremure munini ni ho washyize uburiri bwawe, kandi ni ho wazamukaga ukajya gutamba ibitambo. Kandi washyize urwibutso rwawe inyuma y’inzugi n’ibikomanizo” (Yesaya 57:7-8a). Ku misozi miremire ni ho u Buyuda bwashashe uburiri bwari bwanduye mu buryo bw’umwuka, kandi ni na ho bwatambiraga imana z’amahanga ibitambo.a Ndetse n’abantu ku giti cyabo babaga bafite ibigirwamana inyuma y’inzugi no ku nkomanizo z’imiryango y’amazu yabo.
7. U Buyuda bwitabiraga ibikorwa byo gusenga kwanduye bufite uwuhe mutima?
7 Bamwe bashobora kwibaza impamvu yatumye u Buyuda bwirundumurira bene ako kageni mu gusenga kwanduye. Ese hari ikinyabubasha runaka cyabahatiye kureka Yehova? Oya rwose. Bwabikoze ku bushake, ndetse bwari bubishishikariye. Yehova yagize ati “wambariye ubusa undi utari jye, wurira uburiri bwawe ubugira bugari, usezerana na bo isezerano ubonye uburiri bwabo urabukunda” (Yesaya 57:8b). U Buyuda bwari bwaragiranye amasezerano n’imana zabwo z’ibinyoma, kandi bwishimiraga imishyikirano idakwiriye bwari bufitanye na zo. Bwishimiraga cyane cyane ibikorwa by’ubwiyandarike bishobora kuba byari bikubiyemo gukoresha amashusho asa n’igitsina cy’umugabo yarangaga gahunda yo gusenga izo mana.
8. Ibikorwa byo gusenga ibishushanyo byogeye i Buyuda cyane cyane ku ngoma ya nde?
8 Ibyavuzwe kuri uko gusenga ibigirwamana kwarangwaga n’ibikorwa by’ubwiyandarike bw’akahebwe n’iby’ubugome bihuza neza neza n’ibyo tuzi byakozwe n’abami bamwe na bamwe babi b’u Buyuda. Urugero twavuga nka Manase wubakiye Baali ibicaniro ku tununga, agashyira n’ibicaniro by’imana z’ikinyoma mu bikari bibiri by’urusengero. Yacishije abahungu be mu muriro, akoresha ubupfumu, araraguza, kandi ateza imbere ibikorwa by’ubupfumu. Nanone Umwami Manase yafashe igishushanyo cya Ashera agishyira mu rusengero rwa Yehova.b Yayobeje abantu b’i Buyuda bituma ‘bakora ibyaha biruta iby’amahanga Uwiteka yarimbuye’ (2 Abami 21:2-9). Hari abavuga ko Manase ari we wicishije Yesaya, n’ubwo izina rya Manase ritagaragara muri Yesaya 1:1.
‘Watumye intumwa zawe’
9. Kuki u Buyuda bwohereje intumwa zabwo ahantu “kure” cyane?
9 Ibyaha u Buyuda bwakoze byari bikubiyemo byinshi birenze gukorera imana z’ibinyoma. Binyuriye kuri Yesaya, Yehova yaravuze ati “washengereye umwami wihezuye imibavu igutamyeho, utuma intumwa zawe kure, urisuzuguza bikugeza ikuzimu” (Yesaya 57:9). Ubwami bw’u Buyuda bwahemutse bwagannye “umwami,” wenda akaba yari umwami w’igihugu gikomeye cy’amahanga, bumuha impano nziza zihenze zigereranywa n’imibavu. U Buyuda bwohereje intumwa zabwo ahantu kure cyane. Kubera iki? Zabaga zigiye kwemeza ibihugu by’Amahanga kugira ngo bigirane na bwo amasezerano yo mu rwego rwa politiki. Bwateye Yehova umugongo maze bwiringira abami b’abanyamahanga.
10. (a) Ni mu buhe buryo Umwami Ahazi yagiranye isezerano n’umwami wa Ashuri? (b) Ni mu buhe buryo u Buyuda ‘bwishujuguje bikabugeza ikuzimu’?
10 Urugero rubigaragaza ni urw’ibyabaye mu gihe cy’Umwami Ahazi. Uwo mwami w’umuhemu w’u Buyuda yatewe ubwoba n’uko Isirayeli yari yaragiranye amasezerano na Siriya, bituma yoherereza umwami wa Ashuri Tigulatipileseri wa III intumwa, agira ati “ndi umugaragu wawe kandi ndi n’umwana wawe. Zamuka unkize umwami w’i Siriya n’umwami w’Abisirayeli bampagurukiye.” Ahazi yoherereje umwami wa Ashuri ifeza n’izahabu kugira ngo uwo mwami amutabare, kandi yarabyemeye maze i Siriya ahagaba igitero gikomeye cyane (2 Abami 16:7-9). Mu kugirana imishyikirano n’Abanyamahanga, u Buyuda bwarishujuguje bwijyana mu nzira igana “ikuzimu.” Kubera iyo myifatire, bwari gupfa, bisobanura ko butari gukomeza kuba ishyanga ryigenga rifite umwami waryo.
11. Ni uwuhe mutekano u Buyuda bwibeshyaga ko bufite?
11 Yehova yakomeje abwira u Buyuda ati “wagenze urugendo rurerure rugutera kunanirwa, ariko ntiwisubiramo ngo uvuge uti ‘nta cyo rumaze.’ Wabonye ikikongeramo imbaraga, ni cyo cyatumye utiheba” (Yesaya 57:10). Ni koko, iryo shyanga ryakoze byinshi mu bihereranye n’ubuhakanyi bwaryo, ariko ryananiwe kwiyumvisha ko nta cyo byari bimaze. Ahubwo ryibwiraga ryishuka ko ryari gutsinda rikoresheje imbaraga zaryo bwite. Ryumvaga rwose rimerewe neza rifite n’imbaraga. Mbega ubupfapfa!
12. Ni iyihe mimerere irangwa mu madini yiyita aya gikristo imeze nk’iyari i Buyuda?
12 Muri iki gihe na bwo, hari umuryango ugaragaza imyifatire nk’iy’u Buyuda bwo mu gihe cya Yesaya. Amadini yiyita aya gikristo akoresha izina rya Yesu, ariko agakomeza kugirana amasezerano n’amahanga, kandi n’insengero zayo ziba zuzuye ibishushanyo. Ndetse abayoboke bayo bashyira ibyo bishushanyo bisengwa mu mazu yabo. Amadini yiyita aya gikristo yagiye atanga urubyiruko rwayo ho ibitambo mu ntambara z’amahanga. Mbega ukuntu ibyo byose bigomba kuba bibabaza Imana y’ukuri, yo yahaye Abakristo itegeko rigira riti “nimuzibukire kuramya ibishushanyo” (1 Abakorinto 10:14)! Amadini yiyita aya gikristo ‘asambana n’abami bo mu isi’ kuko yivanga muri politiki (Ibyahishuwe 17:1, 2). Mu by’ukuri, ni yo ya mbere ashyigikira Umuryango w’Abibumbye. Ni iki kizagera kuri uwo maraya wo mu rwego rw’idini? None se, ni iki Yehova yabwiye mugenzi we, ari bwo Buyuda bwahemutse bwari buhagarariwe n’umurwa mukuru wabwo ari wo Yerusalemu?
‘Ibyo wakoranyije ntibizagukiza’
13. Ni mu buhe buryo u Buyuda ‘bwabeshye,’ kandi se bwitabiriye bute kwihangana kwa Yehova?
13 Yehova yarabajije ati ‘mbese uwo watinye ugashya ubwoba ni nde, bigatuma ubeshya?’ Icyo cyari ikibazo cyiza rwose! Birumvikana ko u Buyuda butatinyaga Yehova mu buryo bukwiriye. Naho ubundi, ntibwari kuba bwarabaye ishyanga ry’ababeshyi, basengaga imana z’ibinyoma. Yehova yakomeje avuga ati ‘ntiwanyibutse kandi warabyirengagije. Mbese simaze igihe kirekire niyumanganije ntunyubahe?’ (Yesaya 57:11). Yehova yakomeje kwiyumanganya, ntiyahita ahana u Buyuda. Ese u Buyuda bwarabizirikanye? Oya, ahubwo bwo bwabonaga ko kuba Imana yarakomeje kubwihanganira byaterwaga n’uko itagiraga icyo yitaho. Ntibwayitinyaga na mba.
14, 15. Ni iki Yehova yavuze ku bihereranye n’ibikorwa by’u Buyuda n’ibyo ‘bwakoranyije’?
14 Nyamara ariko, ukwihangana kw’Imana kwari kugera aho kukarangira. Yehova yerekeje kuri icyo gihe maze agira ati “nzavuga gukiranuka kwawe, kandi n’imirimo yawe ntizagira icyo ikumarira. Ubwo utaka, ibyo wakoranije ngaho nibigukize ariko rero umuyaga uzabitwara, umwuka uzabikuraho byose” (Yesaya 57:12, 13a). Yehova yari kugaragaza ko gukiranuka k’u Buyuda byari ibya nyirarureshwa. Ibikorwa byabwo byarangwaga n’uburyarya nta cyo byari kubumarira. Ibyo ‘bwakoranyije,’ ni ukuvuga ibigirwamana bitagira ingano, ntibyari kubukiza. Mu gihe cy’amakuba, imana bwiringiraga zari gutwarwa n’umuyaga.
15 Ayo magambo ya Yehova yasohoye mu mwaka wa 607 M.I.C. Icyo gihe ni bwo Umwami wa Babuloni ari we Nebukadinezari yarimbuye Yerusalemu, atwika urusengero, abenshi mu baturage abajyana mu bunyage. “Uko ni ko Abayuda bajyanywe ho iminyago bakurwa mu gihugu cyabo.”—2 Abami 25:1-21.
16. Ni iki kizagera ku madini yiyita aya gikristo no ku yandi yose agize “Babuloni ikomeye”?
16 Mu buryo nk’ubwo, ibigirwamana amadini yiyita aya gikristo yirundanyirije ntibizayakiza ku munsi w’uburakari bwa Yehova (Yesaya 2:19-22; 2 Abatesalonike 1:6-10). Ayo madini azarimburirwa rimwe n’andi yose agize “Babuloni ikomeye,” ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma. Inyamaswa itukura y’ikigereranyo hamwe n’amahembe yayo icumi ‘bizanyaga [Babuloni ikomeye] biyicuze birye inyama zayo, biyitwike ikongoke’ (Ibyahishuwe 17:3, 16, 17). Mbega ukuntu twishimira kuba twarumviye itegeko rigira riti ‘bwoko bwanjye, nimuyisohokemo kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byayo, mwe guhabwa no ku byago byayo’ (Ibyahishuwe 18:4, 5)! Nimucyo twe kuzigera tuyisubiramo cyangwa ngo twongere twifatanye mu bikorwa byayo.
“Unyizera ni we uzahindūra igihugu”
17. Ni irihe sezerano Yehova yahaye ‘abamwizera,’ kandi se ryari gusohozwa ryari?
17 Bite se ku bihereranye n’amagambo yakurikiyeho y’ubuhanuzi bwa Yesaya? Agira ati “unyizera ni we uzahindūra igihugu kandi ni we uzaragwa umusozi wanjye wera” (Yesaya 57:13b). Ni nde Yehova yarimo abwira? Yarebye ibintu byari kuzaba nyuma y’akaga u Buyuda bwari guhura na ko, maze ahanura ibyo kubohorwa k’ubwoko bwe mu bubata bwa Babuloni, n’ukuntu ugusenga kutanduye kwari gusubizwa ku musozi we wera ari wo Yerusalemu (Yesaya 66:20; Daniyeli 9:16). Mbega ukuntu ayo magambo agomba kuba yarateye inkunga Abayahudi bose bakomeje kuba abizerwa! Yehova yakomeje agira ati “azavuga ati ‘nimutumburure, nimutumburure mutunganye inzira, mukure ibisitaza mu nzira y’ubwoko bwanjye’ ” (Yesaya 57:14). Ubwo igihe cyari kuba kigeze kugira ngo Imana ibohore ubwoko bwayo, inzira yari kuba iteguye, yavanywemo ibisitaza byose.—2 Ngoma 36:22, 23.
18. Kuba Yehova ari mu mwanya wo hejuru byagaragajwe n’ayahe magambo, ariko se ni gute yagaragaje ko yita ku bantu abigiranye urukundo?
18 Aha ngaha ni ho umuhanuzi Yesaya yavuze amagambo twabonye tugitangira agira ati “nimwumve uko Iyo iri hejuru cyane, ituye ahahoraho ivuga, izina ryayo ni Uwera ikavuga iti ‘aho ntuye ni hejuru kandi harera. Mbana n’ufite umutima umenetse wicisha bugufi, kugira ngo mpembure imyuka y’abicisha bugufi, mpembure n’abafite imitima imenetse’ ” (Yesaya 57:15). Intebe y’ubwami ya Yehova iri mu ijuru risumba ayandi yose. Ari mu mwanya wo hejuru usumba iyindi yose. Mbega ukuntu bihumuriza kumenya ko abona buri kintu cyose ari mu ijuru, akaba atabona gusa amakosa y’abanyabyaha, ahubwo ko abona n’ibikorwa byiza by’abagerageza kumukorera (Zaburi 102:20; 103:6)! Nanone yumva kuniha kw’abakandamizwa kandi agahembura abafite imitima imenetse. Ayo magambo agomba kuba yarageze ku mutima Abayahudi bo mu gihe cya kera bihannye. Nta gushidikanya kandi ko natwe adukora ku mutima muri iki gihe.
19. Ni ryari uburakari bwa Yehova bushira?
19 Yehova yakomeje kubahumuriza agira ati “sinatongana iminsi yose, kandi sinahora ndakaye iteka ryose, kuko imyuka n’imitima naremye byashirira imbere yanjye” (Yesaya 57:16). Iyo Yehova aza kuba agira uburakari budashira, nta na kimwe mu biremwa bye cyari kurokoka. Igishimishije ariko, ni uko uburakari bw’Imana bumara igihe gito. Iyo bugeze ku cyo bwari bugambiriye, burashira. Gusobanukirwa ayo magambo yahumetswe bituma twishimira cyane urukundo Yehova agaragariza ibiremwa bye.
20. (a) Ni gute Yehova afata umunyabyaha utihana? (b) Ni mu buhe buryo Yehova amara umubabaro umuntu ufite umutima umenetse?
20 Amagambo Yehova yakomeje avuga atuma turushaho gusobanukirwa ibintu. Yarabanje aravuga ati “icyaha cye cy’umururumba ni cyo cyandakaje ndamukubita. Narihishe ndakaye, ariko akomeza gusubira inyuma mu ngeso zikundwa n’umutima we” (Yesaya 57:17). Nta gushidikanya ko iyo abantu bakoze ibibi babitewe n’umururumba birakaza Imana. Iyo umuntu akomeje kuba ikigande, Yehova akomeza kumurakarira. Ariko se bigenda bite iyo uwo muntu yemeye igihano? Yehova akomeza agaragaza ukuntu urukundo n’impuhwe bye bituma agira icyo akora. Yagize ati “nabonye ingeso ze nzamukiza, kandi nzamuyobora musubize ibyo kumumarana umubabaro hamwe n’abamuborogeye” (Yesaya 57:18). Nyuma yo gutanga igihano, Yehova akiza kandi amara umubabaro abafite imitima imenetse n’abababorogera. Ni cyo cyatumye Abayahudi babasha gusubira iwabo mu mwaka wa 537 M.I.C. Yego u Buyuda ntibwakomeje kuba ubwami bwigenga butegekwa n’umwami ukomoka mu gisekuru cya Dawidi, ariko urusengero rw’i Yerusalemu rwongeye kubakwa n’ugusenga k’ukuri kongera kugarurwa.
21. (a) Ni mu buhe buryo Yehova yahembuye umwuka w’Abakristo basizwe mu mwaka wa 1919? (b) Ni uwuhe muco dukwiriye kwihingamo buri wese ku giti cye?
21 Mu mwaka wa 1919, Yehova ‘uri hejuru cyane’ yagaragaje nanone ko yari ashishikajwe n’icyatuma abasigaye basizwe bamererwa neza. Kubera ko bagaragaje umutima umenetse urangwa no kwicisha bugufi, Yehova Imana ikomeye yabonye akababaro kabo maze abavana mu bubata bwa Babuloni. Yabavaniyeho inzitizi zose maze atuma bagira umudendezo, kugira ngo bashobore kumusenga mu buryo butanduye. Bityo amagambo Yehova yavuze binyuriye kuri Yesaya, icyo gihe yari asohoye. Kandi ayo magambo akubiyemo amahame ahoraho areba buri wese muri twe. Yehova yemera ugusenga kw’abantu bicisha bugufi gusa. Kandi umugaragu w’Imana aramutse akoze icyaha, agomba guhita yemera ikosa rye, akemera gucyahwa kandi akikosora. Ntituzigere na rimwe twibagirwa ko Yehova akiza kandi akamara umubabaro abicisha bugufi, ariko ‘akarwanya abibone.’—Yakobo 4:6.
‘Amahoro ku uri kure no ku wo hafi’
22. Yehova yahanuye ko bizagendekera bite (a) abihannye? (b) ababi?
22 Yehova yagaragaje itandukaniro riri hagati y’ibyari kugera ku bantu bihannye n’ibyari kugera ku bakomeza kugendera mu nzira zabo mbi agira ati “ni jye urema ishimwe ry’imirwa [“imbuto y’iminwa,” “NW”] ngo ‘amahoro, amahoro abe ku uri kure no ku wo hafi, nanjye nzamukiza.’ Ni ko Uwiteka avuga. ‘Ariko abanyabyaha bameze nk’inyanja izikuka uko itabasha gucayuka, amazi yayo azikura isayo n’imivumba. Nta mahoro y’abanyabyaha.’ ”—Yesaya 57:19-21.
23. Imbuto y’iminwa ni iki, kandi se ni mu buhe buryo Yehova ‘arema’ iyo mbuto?
23 Imbuto y’iminwa ni igitambo cy’ishimwe dutambira Imana, dutangariza mu ruhame izina ryayo (Abaheburayo 13:15). Ni mu buhe buryo Yehova ‘arema’ ibihereranye n’uko gutangariza izina rye mu ruhame? Kugira ngo umuntu atambire Imana igitambo cy’ishimwe, agomba kubanza kwiga ibihereranye na yo hanyuma akayizera. Ukwizera gusunikira umuntu kubwira abandi ibyo yumvise. Mu yandi magambo, abitangariza mu ruhame (Abaroma 10:13-15). Wibuke nanone ko Yehova ari we uha abagaragu be inshingano yo kujya kuvuga ishimwe rye. Yehova ni na we ubohora ubwoko bwe, bigatuma bushobora gutamba ibitambo nk’ibyo by’ishimwe (1 Petero 2:9). Ku bw’ibyo rero, umuntu ashobora rwose kuvuga ko Yehova ari we urema iyo mbuto y’iminwa.
24. (a) Ni bande bari kugira amahoro y’Imana, kandi se ingaruka zari kuba izihe? (b) Ni bande batari kugira amahoro, kandi se ni gute byari kubagendekera?
24 Mbega ukuntu Abayahudi bagomba kuba baratambye imbuto y’iminwa ishimishije igihe basubiraga mu gihugu cyabo baririmba indirimbo zo gusingiza Yehova! Bagomba kuba barishimiye kugira amahoro y’Imana, baba bari “kure” y’u Buyuda bategereje gutaha, cyangwa bari “hafi” igihe bari baramaze kugera mu gihugu cyabo. Ariko se mbega ukuntu ibyo bitandukanye cyane n’imimerere ababi barimo! Abantu babi abo ari bo bose n’aho bari bari hose banze kwemera igihano cya Yehova, nta mahoro na mba bari bafite. Kimwe n’inyanja ihora izikuka, bari mu mivurungano kandi aho gutamba imbuto y’iminwa yabo, bazikuraga “isayo n’imivumba,” ni ukuvuga ibintu byose byanduye.
25. Ni gute abantu benshi, baba ari aba kure cyangwa aba hafi, bagira amahoro?
25 Muri iki gihe na bwo, abasenga Yehova batangaza hose ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Abakristo aho bari hose mu bihugu bisaga 230, batamba imbuto y’iminwa yabo bamamaza ishimwe ry’Imana imwe rukumbi y’ukuri. Indirimbo zabo zo gusingiza Imana zumvikana “uhereye ku mpera y’isi” (Yesaya 42:10-12). Abantu bumva ibyo bavuga kandi bakabyemera bitabira ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Abantu nk’abo bagira amahoro bakesha kuba bakorera “Imana nyir’amahoro.”—Abaroma 16:20.
26. (a) Ni iki kizagera ku banyabyaha? (b) Ni irihe sezerano rihebuje ryahawe abagwaneza, kandi se ni iki twagombye kwiyemeza?
26 Mu by’ukuri, abantu babi ntibumva ubutumwa bw’Ubwami. Vuba aha ariko, Yehova ntazongera kwemera ko bakomeza kubuza amahoro abakiranutsi. Yasezeranyije agira ati “hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho.” Abahungira kuri Yehova bazaragwa igihugu gihebuje. “Abagwaneza bazaragwa igihugu, bazishimira amahoro menshi” (Zaburi 37:10, 11, 29). Mbega ukuntu icyo gihe iyi si yacu izaba ishimishije cyane! Nimucyo twese twiyemeze kutazigera dutakaza amahoro y’Imana, bityo tuzashobore kuririmba dusingiza Imana iteka ryose.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ijambo “uburiri” rishobora kuba ryerekeza ku gicaniro cyangwa ahantu basengeraga ibigirwamana. Kuba barabyise uburiri bigaragaza ko bene iyo misengere ari ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka.
b Igishushanyo cya Ashera gishobora kuba cyarasaga n’igitsina cy’umugore, naho inkingi zera zigasa n’igitsina cy’umugabo. Byombi byakoreshwaga n’abaturage b’i Buyuda b’abahemu.—2 Abami 18:4; 23:14.
[Ifoto yo ku ipaji ya 263]
U Buyuda bwakoreraga ibikorwa byabwo byo gusenga kwanduye munsi ya buri giti kibisi cyose
[Ifoto yo ku ipaji ya 267]
U Buyuda bwubatse ibicaniro mu gihugu hose
[Ifoto yo ku ipaji ya 275]
“Ni jye urema imbuto y’iminwa”