“Igihe cy’Amahoro” Kiregereje!
“Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, . . . igihe cy’intambara, n’igihe cy’amahoro.”—UMUBWIRIZA 3:1, 8.
1. Ni iyihe mimerere inyuranye n’iyari yitezwe yabayeho mu kinyejana cya 20 ku byerekeye intambara n’amahoro?
ABANTU hafi ya bose bifuza cyane kubona amahoro, kandi koko ni mu gihe. Ikinyejana cya 20 cyaranzwe n’amahoro make cyane kurusha ikindi kinyejana icyo ari cyo cyose mu mateka. Ibyo bikaba binyuranye cyane n’ibyari byitezwe, bitewe n’uko nta kindi gihe mbere y’aho higeze hakorwa ibintu byinshi cyane kugira ngo amahoro aboneke. Mu mwaka wa 1920, hashinzwe Umuryango w’Amahanga. Mu mwaka wa 1928, Amasezerano Yitiriwe Kellong-Briand, igitabo kimwe gitanga ibisobanuro kikaba cyarayise “imihati ikomeye cyane kurusha iyindi yose yo kwimakaza amahoro yashyizweho nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose,” yashyigikiwe “n’amahanga hafi ya yose yo ku isi . . . yemeye kureka gukoresha intambara muri politiki y’igihugu.” Hanyuma, mu mwaka wa 1945, Umuryango w’Abibumbye washyizweho kugira ngo usimbure Umuryango w’Amahanga wari utagikora.
2. Ni iyihe ntego Umuryango w’Abibumbye uvuga ko uzageraho, kandi se, ni mu rugero rungana iki wagize icyo ugeraho?
2 Kimwe n’Umuryango wawubanjirije, Umuryango w’Abibumbye wihandagaza uvuga ko intego yawo ari iyo kubumbatira amahoro mu rwego rw’isi yose. Ariko rero, nta byinshi wagezeho. Ni iby’ukuri ko ku isi ari nta hantu hari intambara ifite ubukana nk’ubw’intambara ebyiri z’isi yose. Nyamara kandi, ubushyamirane bubarirwa muri za mirongo buracyakomeza kuvutsa abantu babarirwa mu bihumbi amagana amahoro yabo yo mu bwenge, ibyo batunze kandi akenshi bukanabavutsa ubuzima bwabo ubwabwo. Mbese, twakwirirwa twirushya twiringira ko Umuryango w’Abibumbye ushobora gutuma ikinyejana cya 21 gihinduka “igihe cy’amahoro”?
Urufatiro rw’Amahoro Nyakuri
3. Kuki amahoro nyakuri adashobora kubangikana n’inzangano?
3 Kugira ngo hagati y’abantu n’amahanga harangwe amahoro, bisaba ibirenze ibyo koroherana gusa. Mbese koko, hari umuntu uwo ari we wese ushobora kugirana amahoro n’umuntu yanga? Ibyo si ko biri dukurikije ibivugwa muri 1 Yohana 3:15, hagira hati “umuntu wese wanga mwene Se ni umwicanyi.” Nk’uko amateka ya vuba aha abigaragaza, inzangano zashinze imizi zishobora kuvamo ibikorwa by’urugomo mu buryo bworoshye.
4. Ni bande bashobora kubona amahoro bonyine, kandi kuki?
4 Kubera ko Yehova ari “Imana nyir’amahoro,” abantu bakunda Imana kandi bakaba bubaha amahame yayo akiranuka mu buryo bwimbitse, ni bo bonyine bashobora kugira amahoro. Uko bigaragara, Yehova ntaha abantu bose amahoro. “Nta mahoro y’abanyabyaha. Ni ko Imana yanjye ivuga.” Ibyo biterwa n’uko abanyabyaha banga kuyoborwa n’umwuka wera w’Imana, kandi amahoro akaba ari imbuto yawo.—Abaroma 15:33; Yesaya 57:21; Abagalatiya 5:22.
5. Ni iki Abakristo b’ukuri batarota bakora?
5 Kurwanya abantu bagenzi babo—nk’uko Abakristo b’urwiganwa bagiye babikora kenshi, cyane cyane mu kinyejana cya 20—Abakristo b’ukuri ntibarota babikora (Yakobo 4:1-4). Mu by’ukuri, barwanya inyigisho zivuga Imana uko itari, ariko iyo ntambara barwana iba igamije gufasha abantu aho kubagirira nabi. Gutoteza abandi ubaziza ko mudahuje idini cyangwa kubabaza umuntu mu buryo bw’umubiri bitewe n’impamvu zishingiye ku bihugu, bihabanye cyane n’Ubukristo bw’ukuri. Pawulo yahaye Abakristo b’i Roma amabwiriza agira ati “niba bishoboka, mu rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose.”—Abaroma 12:17-19; 2 Timoteyo 2:24, 25.
6. Ni hehe amahoro nyakuri ashobora kuboneka honyine muri iki gihe?
6 Muri iki gihe, amahoro atangwa n’Imana aboneka mu basenga Yehova Imana by’ukuri honyine (Zaburi 119:165; Yesaya 48:18). Nta macakubiri ashingiye kuri politiki ahungabanya amahoro yabo, bitewe n’uko aho baba bari hose batagira aho babogamira mu bya politiki (Yohana 15:19; 17:14). Kubera ko ‘bahurije hamwe rwose, bahuje imitima n’inama,’ nta macakubiri ashingiye ku idini ahungabanya amahoro yabo (1 Abakorinto 1:10). Amahoro aboneka mu Bahamya ba Yehova ni igitangaza cyo muri iki gihe, igitangaza cyakozwe n’Imana mu buryo buhuje n’isezerano ryayo rigira riti “amahoro ni yo azagutwarira, kandi gukiranuka ni ko kuzagukoreshereza ikoro.”—Yesaya 60:17; Abaheburayo 8:10.
Kuki Ari “Igihe cy’Intambara”?
7, 8. (a) N’ubwo Abahamya ba Yehova ari abanyamahoro, babona bate iki gihe turimo? (b) Ni iyihe ntwaro ikomeye ikoreshwa mu ntambara y’Umukristo?
7 N’ubwo Abahamya ba Yehova bo ubwabo ari abanyamahoro, nyamara babona ko iki gihe turimo ahanini ari “igihe cy’intambara.” Birumvikana ko iyo ntambara ivugwa atari intambara nyantambara, bitewe n’uko guhatira abandi kwakira ubutumwa bwa Bibiliya hakoreshejwe intwaro byaba bivuguruzanya n’itumira ritangwa n’Imana ryo guhamagara “ushaka, [ngo] ajyane amazi y’ubugingo ku buntu.” (Ibyahishuwe 22:17, iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo.) Aho ngaho, nta byo guhindura abantu ku gahato! Intambara Abahamya ba Yehova barwana ni iyo mu buryo bw’umwuka rwose. Pawulo yanditse avuga ko “intwaro z’intambara yacu atari iz’abantu, ahubwo imbere y’Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubita hasi.”—2 Abakorinto 10:4; 1 Timoteyo 1:18.
8 Intwaro ikomeye muri izo ‘ntwaro z’intambara yacu’ ni “inkota y’[u]mwuka, ni yo Jambo ry’Imana” (Abefeso 6:17). Iyo nkota ifite imbaraga. “Ijambo ry’Imana [ni] rizima, rifite imbaraga, kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya, ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro, kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira, ukagambirira” (Abaheburayo 4:12). Abakristo bashobora gukubita hasi “impaka n’ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana,” bifashishije iyo nkota (2 Abakorinto 10:5). Ituma bashobora gushyira ahabona inyigisho z’ibinyoma, ibikorwa byangiza, na za filozofiya zigaragaza ubwenge bw’abantu aho kugaragaza ubwenge bw’Imana.—1 Abakorinto 2:6-8; Abefeso 6:11-13.
9. Kuki tudashobora kudohoka mu ntambara turwanya umubiri wacu wokamwe n’icyaha?
9 Ubundi bwoko bw’intambara yo mu buryo bw’umwuka, ni intambara turwana n’umubiri wokamwe n’icyaha. Abakristo bakurikiza urugero rwa Pawulo, we wagize ati “mbabaza umubiri wanjye, nywukoza uburetwa, ngo ahari, ubwo maze kubwiriza abandi, nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe” (1 Abakorinto 9:27). Abakristo b’i Kolosayi bahawe inama yo kwica ‘ingeso zabo z’iby’isi; gusambana, no gukora ibiteye isoni, no kurigira, no kurarikira, n’imyifurize yose, ni yo gusenga ibigirwamana’ (Abakolosayi 3:5). Naho Yuda, umwanditsi wa Bibiliya, we yateye Abakristo inkunga yo ‘gushishikarira kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe, bakazageza iteka ryose’ (Yuda 3). Kuki tugomba kubigenza dutyo? Pawulo asubiza agira ati “niba mukurikiza ibya kamere y’umubiri, muzapfa; ariko nimwicisha [u]mwuka ingeso za kamere, muzarama” (Abaroma 8:13). Dufatiye kuri ayo magambo yumvikana neza, ntidushobora kudohoka mu ntambara turwana na kamere ibogamira ku bibi.
10. Ni iki cyabayeho mu mwaka wa 1914, ibyo bikaba byerekeza ku ki mu gihe kizaza cya vuba aha?
10 Nanone kandi, indi mpamvu ituma dushobora kubona ko iki gihe turimo ari igihe cy’intambara, ni uko “umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo” wegereje (Yesaya 61:1, 2). Mu mwaka wa 1914, igihe cyagenwe na Yehova cyo kwimika Ubwami bwa Kimesiya no kubuha uburenganzira bwo kurwanya gahunda ya Satani mu buryo butaziguye, cyari kigeze. Igihe cyagenwe kugira ngo abantu bigeragereze ubutegetsi bwashyizweho n’abantu Imana itabyivanzemo, cyarangiye icyo gihe. Aho kwemera Umutegetsi wa Kimesiya washyizweho n’Imana, abantu benshi bakomeza kumwanga, nk’uko abenshi babigenje mu kinyejana cya mbere (Ibyakozwe 28:27). Ibyo byatumye biba ngombwa ko Kristo ‘ategeka hagati y’abanzi be,’ bitewe n’uko Ubwami bwarwanywaga (Zaburi 110:2). Igishimishije ni uko mu Byahishuwe 6:2, hasezeranya ko ‘azahora anesha.’ Ibyo azabikora “mu ntambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose. . . . mu Ruheburayo [y]itwa Harimagedoni.”—Ibyahishuwe 16:14, 16.
Iki Gihe Turimo Ni “Igihe cyo Kuvuga”
11. Kuki Yehova yihanganye birengeje urugero, ariko se amaherezo ni iki kizaza?
11 Kuva mu mwaka wa 1914, umwaka waranzwe n’ihinduka rikomeye mu mibereho y’abantu, hashize imyaka igera kuri 85. Yehova yihanganiye abantu bikabije. Yatumye Abahamya be bamenya mu buryo bwuzuye ko ibintu byihutirwa. Ubuzima bw’abantu babarirwa muri za miriyoni buri mu kaga. Iyo mbaga ikwiriye kuburirwa bitewe n’uko ‘Umwami Imana adashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ashaka ko bose bihana’ (2 Petero 3:9). Nyamara kandi, vuba aha “Umwami Yesu azahishurwa, ava mu ijuru, azanye n’abamarayika b’ubutware bwe.” Hanyuma, abantu bose banze nkana kwakira ubutumwa bw’Ubwami bw’Imana bazagerwaho n’igikorwa cyo ‘guhora,’ nk’uko Yesu azahora “abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu.”—2 Abatesalonike 1:6-9.
12. (a) Kuki gukekeranya ku bihereranye n’igihe umubabaro ukomeye ushobora kuzatangirira ari nta cyo byatugezaho? (b) Mu birebana n’ibyo, Yesu yatanze umuburo ku bihereranye n’akahe kaga?
12 Ni ryari amaherezo ukwihangana kwa Yehova kuzarangira? Gukekeranya uko ari ko kose ku bihereranye n’igihe “umubabaro m[w]inshi” ugomba kuzatangirira, nta cyo byatugezaho. Yesu yavuze mu buryo bweruye ati “uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi.” Ku rundi ruhande, yatugiriye inama agira ati “nuko mube maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho. . . . Namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza, ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo” (Matayo 24:21, 36, 42, 44). Bivuzwe mu buryo bweruye, ibyo bisobanura ko buri munsi tugomba guhora turi maso ku bihereranye n’ibibera ku isi, maze tukazirikana ko umubabaro ukomeye ushobora gutangira (1 Abatesalonike 5:1-5). Mbega ukuntu byaba birimo akaga turamutse dutekereje ko dushobora kugabanya umurego ntitwihate, maze tukiberaho mu buzima bwitwa ko busanzwe, dutegereje kureba uko ibintu bishobora kuzagenda bihinduka! Yesu yagize ati “mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura . . . umeze nk’umutego” (Luka 21:34, 35). Dushobora kwiringira ibi bikurikira tudashidikanya: “imiyanga ine” yo kurimbura ubu ifashwe n’“abamarayika bane” ba Yehova, ntizakomeza gufatwa iteka ryose.—Ibyahishuwe 7:1-3.
13. Ni iki abantu bagera hafi kuri miriyoni esheshatu bamaze kumenya?
13 Turebye ukuntu uwo munsi wo kuryoza abantu ibyo bakoze ugenda wegereza wihuta, amagambo ya Salomo avuga ko hari “igihe cyo kuvuga,” ararushaho kugira ibisobanuro byihariye (Umubwiriza 3:7). Abahamya ba Yehova bagera hafi kuri miriyoni esheshatu, barimo baravuga ibyerekeye ikuzo ry’ubwami bw’Imana kandi bagatanga umuburo ku bihereranye n’umunsi wayo wo guhora babigiranye umwete, bitewe n’uko bamaze kumenya ko mu by’ukuri, iki gihe turimo ari igihe cyo kuvuga. Bitanga babikunze kuri uyu munsi Kristo agaba ingabo ze.—Zaburi 110:3; 145:10-12.
Abavuga Iby’“Amahoro, Kandi Ari nta Mahoro”
14. Ni abahe bahanuzi b’ibinyoma bari bariho mu kinyejana cya karindwi M.I.C.?
14 Mu kinyejana cya karindwi M.I.C., abahanuzi b’Imana, ari bo Yeremiya na Ezekiyeli, bagejeje kuri Yerusalemu ubutumwa bw’Imana buhereranye n’urubanza yari kuzacira Yerusalemu iyiziza imyifatire yayo yo kudategekeka isuzugura Imana. Irimbuka bari barahanuye ryasohoye mu mwaka wa 607 M.I.C., n’ubwo intumwa z’Imana zari zaravugurujwe n’abayobozi ba kidini bari bakomeye kandi bafite ijambo. Abo bavuzwe nyuma bagaragaje ko ari ‘abahanuzi b’abapfapfa bashuka ubwoko bw’[Imana], bavuga ngo “ni amahoro”, kandi ari ntayo.’—Ezekiyeli 13:1-16; Yeremiya 6:14, 15; 8:8-12.
15. Mbese muri iki gihe haba hari abahanuzi b’ibinyoma nk’abo bariho? Sobanura.
15 Kimwe n’‘abahanuzi b’abapfapfa’ bo muri icyo gihe, abayobozi ba kidini bo muri iki gihe na bo bananirwa kuburira abantu ibyerekeranye no kuza k’umunsi w’Imana izaciraho urubanza. Ahubwo, bakora ishusho y’amatsinda ya gipolitiki irangwa n’icyizere cy’uko amaherezo ayo matsinda azagera ku mahoro n’umutekano. Kubera ko baba bahangayikishijwe cyane no gushimisha abantu kuruta uko bahangayikishwa no gushimisha Imana, babwira abayoboke babo ibyo bifuza kumva aho kubasobanurira ko Ubwami bw’Imana bwashyizweho kandi ko vuba aha, Umwami wa Kimesiya ari hafi kunesha mu buryo budasubirwaho (Daniyeli 2:44; 2 Timoteyo 4:3, 4; Ibyahishuwe 6:2). Nk’uko byari bimeze ku bahanuzi b’ibinyoma, na bo bavuga iby’“amahoro, kandi ari nta mahoro.” Ariko kandi, vuba aha icyo cyizere cyabo kizabaviramo gukuka umutima mu buryo butunguranye, igihe bazaba bagomba kugerwaho n’uburakari bw’Uwo bavuze uko atari, kandi izina rye bakaba bararishyizeho umugayo utavugwa. Abayobozi b’ubutware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma, bavugwa muri Bibiliya ko ari umugore wa maraya, bazagerwaho n’amakuba akomeye azabahitana mu gihe bazaba bakivuga amagambo yabo ayobya ahereranye n’amahoro.—Ibyahishuwe 18:7, 8.
16. (a) Abahamya ba Yehova bazwiho kuba ari bantu ki? (b) Batandukaniye he n’abantu bavuga iby’“amahoro, kandi ari nta mahoro”?
16 Kuba abenshi mu bayobozi bakomeye kandi bafite ijambo batsimbarara ku isezerano ryabo ry’amahoro rirangwa n’uburyarya, ntibihungabanya icyizere cy’abizera isezerano ryatanzwe n’Imana ry’uko hazabaho amahoro nyakuri. Hashize ikinyejana gisaga ho gato Abahamya ba Yehova bazwiho kuba baharanira Ijambo ry’Imana mu budahemuka, barwanya idini ry’ikinyoma babigiranye ubutwari, kandi bagashyigikira Ubwami bw’Imana bamaramaje. Aho kugira ngo boshyoshye abantu babasinziriza binyuriye ku tugambo tudafashije two gushyeshyenga twerekeranye n’iby’amahoro, bihatira babigiranye umwete kubakangura kugira ngo bamenye ukuri ku bihereranye n’uko iki gihe turimo ari igihe cy’intambara.—Yesaya 56:10-12; Abaroma 13:11, 12; 1 Abatesalonike 5:6.
Yehova Agira Icyo Avuga
17. Kuba vuba aha Yehova agiye gutangira kuvuga, bisobanura iki?
17 Nanone kandi, Salomo yagize ati “Imana izacira urubanza abakiranutsi n’abanyabyaha; kuko aho ari ho hazaba igihe cy’ikintu cyose n’umurimo wose” (Umubwiriza 3:17). Ni koko, Yehova afite igihe yagennye azasohorezaho urubanza ku idini ry’ikinyoma no ku ‘bami bo mu isi biteguye kurwanya Uwiteka n’Uwo yasize’ (Zaburi 2:1-6; Ibyahishuwe 16:13-16). Icyo gihe nikigera, iminsi ya Yehova yo ‘guceceka’ izaba irangiye. (Zaburi 83:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera; Yesaya 62:1; Yeremiya 47:6, 7.) Binyuriye ku Mwami wa Kimesiya yimitse, ari we Yesu Kristo, uko bigaragara ‘azavuga’ mu rurimi rumwe gusa abamurwanya bazasobanukirwa, “Uwiteka azatabara ari intwari, arwane ishyaka nk’intwari mu ntambara; azivuga arangurure ijwi; ababisha be azabakoreraho ibikomeye. ‘Dore, imbara nacecekeye, narahoze ndiyumanganya; noneho ndataka cyane nk’uko umugore uramukwa asamaguza asemeka. Nzarimbura imisozi n’udusozi, numishe ubwatsi bwose, kandi imigezi nzayihindura ibirwa, n’ibidendezi nzabikamya. Impumyi nzaziyobora inzira zitazi, nzinyuze mu tuyira zitigeze kumenya; umwijima nzawuhindurira umucyo imbere yazo, n’ahagoramye nzahagorora. Ibyo nzabibakorera, kandi sinzabahāna.’ ”—Yesaya 42:13-16, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.
18. Ni mu bihereranye n’ibiki mu gihe cya vuba aha ubwoko bw’Imana ‘buzaceceka’?
18 Igihe Yehova ‘azavuga’ aharanira Ubumana bwe, abagize ubwoko bwe ntibazaba bagikeneye kwivuganira. Igihe cyabo cyo ‘guceceka’ kizaba kigeze. Nk’uko aya magambo akurikira yerekejwe ku bagaragu b’Imana bo mu gihe cyahise, na bo azaberekezwaho, amagambo agira ati “muri iyo ntambara ntimuzagomba kurwana, muzahagarare mwireme inteko gusa, mwirebere agakiza Uwiteka azabaha.”—2 Ngoma 20:17.
19. Ni ikihe gikundiro abavandimwe bo mu buryo bw’umwuka ba Kristo bazagira vuba aha?
19 Mbega ukuntu Satani n’umuteguro we bazatsindwa bikomeye! Abavandimwe ba Kristo bazaba barahawe ikuzo, bazifatanya mu kunesha mu buryo butangaje ku bwo gukiranuka, mu buryo buhuje n’isezerano rigira riti “Imana nyir’amahoro izamenagurira Satani munsi y’ibirenge byanyu bidatinze” (Abaroma 16:20). Igihe cy’amahoro cyategerejwe igihe kirekire, noneho kiregereje.
20. Vuba aha kizaba ari igihe cy’iki?
20 Mbega ukuntu abantu bo ku isi bose bazarokoka muri icyo gihe gikomeye cyo kugaragaza imbaraga za Yehova bazagira imigisha mu mibereho yabo! Nyuma y’aho gato, baziyongeraho abagabo n’abagore bizerwa bo mu gihe cya kera, abo igihe cyabo cyagenwe cyo kuzuka kizaba cyageze. Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, mu by’ukuri buzaba ari “igihe cyo gutera, . . . igihe cyo gukiza; . . . igihe cyo kubaka; . . . igihe cyo guseka; . . . igihe cyo kubyina; . . . igihe cyo guhoberana; n’igihe . . . cyo gukunda.” Ni koko, kandi kizaba ari “igihe cy’amahoro” iteka ryose!—Umubwiriza 3:1-8; Zaburi 29:11; 37:11; 72:7.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni uruhe rufatiro rw’amahoro arambye?
◻ Kuki Abahamya ba Yehova babona ko iki gihe turimo ari “igihe cy’intambara”?
◻ Ni ryari ubwoko bw’Imana bugomba “kuvuga,” kandi se, ni ryari bugomba “guceceka”?
◻ Ni gute Yehova azavuga, kandi ni ryari azavuga?
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 13]
Yehova Afite Igihe Yagennye Cyo
◻ gukururira Gogi kugaba igitero ku bwoko bw’Imana.—Ezekiyeli 38:3, 4, 10-12
◻ gushyira mu mitima y’abategetsi ba kimuntu igitekerezo cyo kurimbura Babuloni Ikomeye.—Ibyahishuwe 17:15-17; 19:2
◻ gucyuza ubukwe bw’Umwana w’Intama.—Ibyahishuwe 19:6, 7
◻ gutangiza intambara ya Harimagedoni.—Ibyahishuwe 19:11-16, 19-21
◻ kuboha Satani agatangiza Ubutegetsi bwa Yesu bw’Imyaka Igihumbi.—Ibyahishuwe 20:1-3
Ibyo bintu byashyizwe ku rutonde hakurikijwe gusa uko bikurikirana mu Byanditswe. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko ibyo bintu byose uko ari bitanu bizagenda bibaho hakurikijwe gahunda Yehova azagena kandi bikaba mu gihe nyacyo yabigeneye.
[Amafoto yo ku ipaji ya 15
Igihe cy’ubutegetsi bwa Kristo bw’imyaka igihumbi mu by’ukuri kizaba ari igihe . . .
cyo guseka . . .
cyo guhoberana . .
cyo gukunda . . .
cyo gutera . . .
cyo kubyina . . .
cyo kubaka . . .