Igitabo Cyavuye ku Mana
“Nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana, bashorewe n’[u]mwuka [w]era.”—2 PETERO 1:21.
1, 2. (a) Kuki bamwe bibaza niba hari icyo Bibiliya irebaho abantu bariho muri iki gihe? (b) Ni ibihe bihamya bitatu dushobora kwifashisha kugira ngo tugaragaze ko Bibiliya yavuye ku Mana?
MBESE, Bibiliya hari icyo irebaho abantu bagiye kwinjira mu kinyejana cya 21? Hari abatekereza ko ari nta cyo ibarebaho. Dr. Eli S. Chesen yanditse asobanura impamvu yumvaga ko Bibiliya ari karahanyuze, agira ati “nta muntu washyigikira ko igitabo cya shimi cyanditswe mu mwaka wa 1924, cyakoreshwa mu rwego rwa shimi yo muri iki gihe—bitewe n’uko hari byinshi cyane mu bihereranye na shimi byizwe uhereye icyo gihe.” Iyo udacengeye icyo gitekerezo, usanga gisa n’aho cyumvikana. N’ubundi kandi, uhereye mu bihe bya Bibiliya, abantu bize byinshi mu bihereranye na siyansi, imimerere yo mu bitekerezo by’umuntu, n’imyifatire y’abantu. Ku bw’ibyo rero, hari abibaza bati ‘ni gute igitabo cya kera gityo gishobora kuburamo amakosa mu byerekeranye na siyansi? Ni gute gishobora kuba gikubiyemo inama y’ingirakamaro ku bantu bariho muri iki gihe?’
2 Bibiliya ubwayo itanga igisubizo. Muri 2 Petero 1:21, tubwirwa ko abahanuzi ba Bibiliya “bavugaga ibyavaga ku Mana, bashorewe n’[u]mwuka [w]era.” Bityo rero, Bibiliya igaragaza ko ari igitabo cyavuye ku Mana. None se, ni gute dushobora kwemeza abandi ko ari uko bimeze? Reka dusuzume ibihamya bitatu bigaragaza ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana: (1) ivuga ukuri mu birebana na siyansi, (2) ikubiyemo amahame adasaza, y’ingirakamaro ku bantu bariho muri iki gihe, kandi (3) ikubiyemo ubuhanuzi bwihariye bwagiye busohozwa, nk’uko bigaragazwa n’ibintu byabayeho mu mateka.
Igitabo Cyemeranya na Siyansi
3. Kuki Bibiliya itasumbirijwe n’ibyavumbuwe mu rwego rwa siyansi?
3 Bibiliya si igitabo cya siyansi. Ariko kandi, ni igitabo cy’ukuri, kandi ukuri ntiguhinyuka, uko igihe kumaze cyaba kingana kose (Yohana 17:17). Nta bwo Bibiliya yasumbirijwe n’ibyavumbuwe mu rwego rwa siyansi. Iyo ivuga ibintu bihereranye na siyansi, usanga itavuga na mba inyigisho zishingiye kuri “siyansi” ya kera, zagaragaye ko ari inkuru z’ibihimbano gusa. Koko rero, nta bwo ivugwamo ibintu by’ukuri mu rwego rwa siyansi gusa, ahubwo nanone, ibivugwamo bihabanye cyane n’ibitekerezo byari byemewe icyo gihe. Urugero, reka turebe ibintu Bibiliya yemeranyaho n’ubuvuzi bwo mu rwego rwa siyansi.
4, 5. (a) Ni iki abaganga ba kera batari basobanukiwe ku bihereranye n’indwara? (b) Kuki tutashidikanya ko Mose yari azi neza imikorere yo mu rwego rw’ubuvuzi y’abaganga b’Abanyegiputa?
4 Abaganga bo mu bihe bya kera ntibari bazi neza ukuntu indwara zikwirakwira, ndetse nta n’ubwo bari bazi akamaro ko kugira isuku mu kwirinda indwara. Uburyo bwinshi bwakoreshwaga mu buvuzi bwa kera, bushobora kugaragara ko ari ubwa kinyamaswa, ukurikije imikorere yo muri iki gihe. Imwe mu nyandiko za kera kurusha izindi zose zihereranye n’ubuvuzi zishobora kuboneka, ni iya Ebers Papyrus, iyo ikaba ari inyandiko yakusanyijwemo ubumenyi burebana n’ubuvuzi bwo muri Egiputa, ahagana mu mwaka wa 1550 M.I.C. Ikubiyemo imiti igera kuri 700, yagenewe kuvura uburibwe bunyuranye, “kuva ku kurumwa n’ingona kugeza ku kubabara urwara rw’ino.” Imyinshi muri iyo miti ntiyavuraga, ariko imwe muri yo yashoboraga guteza akaga gakomeye cyane. Kugira ngo igikomere kivurwe, imwe mu miti umuntu yasabwaga gukoresha, yari iyo kuvanga amabyi y’umuntu n’ibindi bintu.
5 Iyo nyandiko ihereranye n’ubuvuzi bwo muri Egiputa, yandikiwe hafi mu gihe kimwe n’ibitabo bya mbere bya Bibiliya, bikaba byari bikubiyemo Amategeko ya Mose. Mose, wavutse mu mwaka wa 1593 M.I.C., yakuriye muri Egiputa (Kuva 2:1-10). Kubera ko Mose yarerewe mu rugo rwa Farawo, ‘yigishijwe ubwenge bwose bw’Abanyegiputa’ (Ibyakozwe 7:22). Yari azi neza “abavuzi” bo muri Egiputa (Itangiriro 50:1-3). Mbese, imikorere yabo yo mu rwego rw’ubuvuzi itaragiraga icyo igeraho cyangwa yashoboraga guteza akaga, yaba yaragize ingaruka ku nyandiko ze?
6. Ni ayahe mabwiriza yo mu Mategeko ya Mose ahereranye n’isuku, yabonwa ko ashyize mu gaciro na siyansi yo mu rwego rw’ubuvuzi yo muri iki gihe?
6 Mu buryo bunyuranye n’ubwo, Amategeko ya Mose yari akubiyemo amabwiriza arebana n’isuku, yabonwa na siyansi yo mu rwego rw’ubuvuzi yo muri iki gihe ko ashyize mu gaciro. Urugero, hariho itegeko ryavugaga ibirebana n’urugerero rw’abasirikare, rikaba ryarasabaga ko amabyi yajyanwa inyuma y’urugerero agatabikwayo. (Gutegeka 23:14, umurongo wa 13 muri Biblia Yera.) Ubwo bwari uburyo bwo kwirinda indwara buteye imbere cyane. Bwatumaga amasoko y’amazi adahumanywa, kandi bugatuma birinda mikorobe yitwa shigella izanwa n’isazi itera macinya, n’izindi ndwara z’impiswi, na n’ubu zigihitana abantu babarirwa muri za miriyoni buri mwaka, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
7. Ni ayahe mabwiriza yo mu Mategeko ya Mose ahereranye n’isuku yatumaga indwara zandura zidakwirakwira?
7 Amategeko ya Mose yari akubiyemo andi mabwiriza ahereranye n’isuku, yatumaga indwara zandura zidakwirakwira. Umuntu wabaga arwaye cyangwa wakekwagaho kuba arwaye indwara yandura, yashyirwaga ukwe (Abalewi 13:1-5). Imyenda cyangwa ibikoresho byakoraga ku nyamaswa yipfushije (wenda yishwe n’indwara), byagombaga gusukurwa mbere y’uko byongera gukoreshwa, cyangwa bikajugunywa (Abalewi 11:27, 28, 32, 33). Umuntu uwo ari we wese wakoraga ku ntumbi, yabonwaga ko yanduye, kandi yagombaga gutangira ibyo kwiyeza, bikaba byari bikubiyemo kumesa imyenda ye no kwiyuhagira. Mu gihe cy’iminsi irindwi yamaraga yanduye, yagombaga kwirinda kwegera abandi.—Kubara 19:1-13.
8, 9. Kuki byavugwa ko amahame yo mu Mategeko ya Mose ahereranye n’isuku, yasumbaga kure cyane andi yose?
8 Iryo hame rirebana n’isuku, ryagaragazaga ubwenge busumba kure cyane ubundi bwose bwariho icyo gihe. Siyansi yo mu rwego rw’ubuvuzi yo muri iki gihe, yize byinshi bihereranye no gukwirakwira kw’indwara n’uburyo bwo kuzirinda. Urugero, amajyambere yagezweho mu by’ubuvuzi mu kinyejana cya 19, yatumye haboneka uburyo bwo kurwanya za mikorobe—ni ukuvuga isuku yatuma umubare w’abantu bandura indwara ugabanuka. Ibyo byagize ingaruka zikomeye mu kugabanya umubare w’abantu bandura indwara hamwe n’abapfa bakenyutse. Mu mwaka wa 1900, imyaka abantu biringiraga kubaho kuva bavutse mu bihugu byinshi by’Uburayi no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yari munsi y’imyaka 50. Uhereye icyo gihe, yariyongereye mu buryo butangaje, bidatewe gusa n’amajyambere y’iby’ubuvuzi yagezweho mu bihereranye no guhashya indwara, ahubwo nanone bitewe n’imimerere y’isuku n’uburyo bwo kubaho byarushijeho kuba byiza.
9 Ariko kandi, imyaka ibarirwa mu bihumbi mbere y’uko siyansi yo mu rwego rw’ubuvuzi imenya ukuntu indwara zikwirakwira, Bibiliya yari yaratanze amabwiriza ashyize mu gaciro, arebana n’uburyo bwo kwirinda indwara. Ntibitangaje rero kuba Mose yarashoboraga kuvuga ko muri rusange Abisirayeli bo mu gihe cye babagaho imyaka 70 cyangwa 80 (Zaburi 90:10). Ni gute Mose yaba yaramenye ibirebana n’ayo mabwiriza ahereranye n’isuku? Bibiliya ubwayo irabisobanura: Amategeko “yahawe abamarayika [kugira ngo bayatange]” (Abagalatiya 3:19). Ni koko, Bibiliya si igitabo gikubiyemo ubwenge bw’abantu; ni igitabo cyavuye ku Mana.
Igitabo cy’Ingirakamaro ku Bantu Bariho Muri Iki Gihe
10. N’ubwo Bibiliya imaze imyaka igera hafi ku 2.000 yanditswe, ni iki kizwi ku bihereranye n’inama zayo?
10 Ibitabo bitanga inama, usanga bidatinda kuba karahanyuze, maze nyuma y’igihe gito bikavugururwa cyangwa bigasimburwa. Ariko kandi, Bibiliya yo irihariye rwose. Muri Zaburi ya 93:5, hagira hati “ibyo wahamije ni ibyo kwiringirwa cyane.” N’ubwo Bibiliya imaze imyaka igera hafi ku 2.000 yanditswe, amagambo yayo aracyakoreshwa. Kandi agira ingaruka zimwe, uko ibara ry’uruhu rwacu cyangwa igihugu dutuyemo byaba biri kose. Reka dusuzume ingero zimwe na zimwe, zigaragaza ukuntu inama ya Bibiliya idasaza kandi ikaba ‘yiringirwa cyane.’
11. Ni iki ababyeyi benshi baje guhatirwa kwemera ku bihereranye no guhana abana, nyuma y’imyaka myinshi ibarirwa muri za mirongo?
11 Mu myaka myinshi ishize ibarirwa muri za mirongo, ababyeyi benshi—basunitswe “n’ibitekerezo bishya” bihereranye n’uburyo bwo kurera abana—batekereje ko byari “bibujijwe kugira icyo bababuza.” Batinyaga ko gushyiriraho abana imipaka, byabatera guhahamuka no kwiheba. Abajyanama barimo batsindagiriza babigiranye umutima mwiza, ko ababyeyi bakwirinda gukosora abana babo, keretse babikoze mu buryo bworoheje cyane gusa. Ikinyamakuru cyitwa The New York Times, cyavuze ko impuguke nyinshi nk’izo ubu ari zo “zirimo zihatira ababyeyi kurushaho kugira igitsure, bagahana abana babo.”
12. Izina ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘igihano’ risobanura iki, kandi se, ni kuki abana bakeneye bene icyo gihano?
12 Ariko kandi, Bibiliya igihe cyose yagiye itanga inama yihariye, ishyize mu gaciro, ku kibazo kirebana no kurera abana. Itanga inama igira iti “namwe ba se, ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere, mubahana mubigisha iby’Umwami wacu” (Abefeso 6:4). Izina ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘igihano,’ risobanurwa ngo “uburere, imyitozo, inyigisho.” Bibiliya ivuga ko igihano, cyangwa inyigisho, ari igihamya kigaragaza urukundo rwa kibyeyi (Imigani 13:24). Abana bamererwa neza, iyo bahawe amabwiriza ahereranye n’umuco asobanutse neza, akaba abafasha kugira ubwenge bwo kumenya icyiza n’ikibi. Igihano gitanzwe mu buryo bukwiriye, gituma bumva bafite umutekano; kibumvisha ko ababyeyi babo babitaho, kandi ko bahangayikishwa n’ukuntu bazamera.—Gereranya n’Imigani 4:10-13.
13. (a) Ku birebana no gutanga igihano, ni uwuhe muburo Bibiliya iha ababyeyi? (b) Ni igihano kimeze gite Bibiliya isaba gutanga?
13 Ariko kandi, Bibiliya iha ababyeyi umuburo ku bihereranye n’ubwo buryo bwo gutanga igihano. Ababyeyi ntibagombye na rimwe gukoresha nabi ubutware bwabo (Imigani 22:15). Nta mwana wagombye guhabwa igihano kirangwa n’ubugome. Ibikorwa byo kubabaza umubiri ntibigira umwanya mu muryango uyoborwa na Bibiliya (Zaburi 11:5). Nta n’urugomo rubabaza ibyiyumvo ruhaba—ni ukuvuga amagambo akanjaye, guhora umuntu anenga mugenzi we, no gusesereza umwana mu buryo bwo kumuvugiraho, ibyo byose bikaba bishobora kumushenjagura umutima. (Gereranya n’Imigani 12:18.) Bibiliya iha ababyeyi umuburo mu buryo burangwa n’ubwenge, igira iti “ntimukarakaze abana banyu, batazinukwa [cyangwa “muzabakura umutima,” Phillips]” (Abakolosayi 3:21). Bibiliya isaba ko ingamba zafatwa hakiri kare. Mu Gutegeka kwa Kabiri 11:19, ababyeyi bashishikarizwa gukoresha umwanya ubonetse wose, kugira ngo bacengeze mu bana babo ibintu by’ingirakamaro mu bihereranye n’umuco no mu buryo bw’umwuka. Iyo nama yumvikana neza, ishyize mu gaciro mu birebana no kurera abana, ifite agaciro muri iki gihe, nk’uko byari bimeze mu bihe bya Bibiliya.
14, 15. (a) Ni mu buhe buryo Bibiliya itanga ibirenze inama irangwa n’ubwenge gusa? (b) Ni izihe nyigisho za Bibiliya zishobora gufasha abagabo n’abagore b’amoko n’amahanga atandukanye, kubona ko bose bareshya?
14 Bibiliya itanga inama irenze kuba irangwa n’ubwenge gusa. Ubutumwa buyikubiyemo bugera ku mutima. Mu Baheburayo 4:12, hagira hati “ijambo ry’Imana [ni] rizima, rifite imbaraga, kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya, ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro, kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira, ukagambirira.” Reka dusuzume urugero rumwe rwerekana ukuntu Bibiliya ifite imbaraga isunikira umuntu kugira icyo akora.
15 Muri iki gihe, abantu batandukanyijwe n’imipaka ishingiye ku moko n’ibihugu. Izo nkuta zahimbwe n’abantu, zagiye zigira uruhare mu gutuma habaho itsembatsemba ry’abantu benshi batariho urubanza mu ntambara zo ku isi hose. Ku rundi ruhande, Bibiliya ikubiyemo inyigisho zifasha abagabo n’abagore b’amoko n’amahanga atandukanye, kubona ko bareshya. Urugero, mu Byakozwe n’Intumwa 17:26 havuga ko Imana “yaremye amahanga yose y’abantu, bakomoka ku muntu umwe.” Ibyo byerekana ko mu by’ukuri hariho ubwoko bumwe—ni ukuvuga ubwoko bw’abantu! Nanone kandi, Bibiliya idutera inkunga yo ‘kwigana Imana,’ iyo yerekezaho igira iti ‘ntirobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka, iramwemera’ (Abefeso 5:1; Ibyakozwe 10:34, 35). Ku bantu bashaka rwose kubaho bahuje n’inyigisho za Bibiliya, ubwo bumenyi butuma bunga ubumwe. Bugira ingaruka mu rugero rwimbitse—ku mutima w’umuntu—bugasenya imipaka yashyizweho n’abantu, ikaba ibazanamo amacakubiri. Mbese koko, hari icyo ubwo bumenyi bukora muri iyi si ya none?
16. Vuga ibintu byabayeho bigaragaza ko Abahamya ba Yehova bagize umuryango mpuzamahanga w’ukuri.
16 Nta gushidikanya rwose ko bugikora! Abahamya ba Yehova, bazwiho kuba bagize umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe, uhuza abantu bakomoka ahantu hatandukanye, ubusanzwe bakaba batarashoboraga kubana amahoro. Urugero, mu gihe cy’ubushyamirane bushingiye ku moko bwabaye mu Rwanda, Abahamya ba Yehova bo muri buri bwoko barinze abavandimwe na bashiki babo b’Abakristo bo mu bundi bwoko, ibyo bikaba byaratumaga bashyira ubuzima bwabo bwite mu kaga. Hari urugero rumwe rw’Umuhamya w’Umuhutu wahishe mu rugo rwe umuryango w’Umututsi wo mu itorero rye, wari ugizwe n’abantu batandatu. Ikibabaje ni uko amaherezo umuryango w’uwo Mututsi waje kuvumburwa maze ukicwa. Abicanyi baje kurakarira uwo muvandimwe w’Umuhutu hamwe n’umuryango we, bakaba baragombye guhungira muri Tanzaniya. Hari izindi nkuru zivuga ingero nyinshi nk’izo. Abahamya ba Yehova bemera badashidikanya ko ubwo bumwe bushoboka, bitewe n’uko imbaraga z’ubutumwa bwa Bibiliya zibasunikira kugira icyo bakora, zabageze ku mutima mu buryo bwimbitse. Kuba Bibiliya ishobora guhuza abantu muri iyi si yuzuyemo urwango, ni igihamya gikomeye kigaragaza ko yavuye ku Mana.
Igitabo Gikubiyemo Ubuhanuzi Nyakuri
17. Ni gute ubuhanuzi bwa Bibiliya butandukanye n’ubuhanuzi bwahimbwe n’abantu?
17 Muri 2 Petero 1:20, havuga ko ari “nta buhanuzi bwo mu byanditswe bubasha gusobanurwa uko umuntu wese yishakiye.” Nta bwo abahanuzi ba Bibiliya babanje gusuzuma imimerere y’ibintu yari iri ku isi, maze ngo batange ibitekerezo birangwa n’ubwenge bishingiye ku buryo bwabo bwite bw’ukuntu babonaga ibyo bintu. Nta n’ubwo bavuze ubuhanuzi budasobanutse neza, bwashoboraga kugorekwa kugira ngo buhuze n’ibyari kuzabaho mu gihe runaka cyari kuzaza. Reka dufate urugero rumwe rw’ubuhanuzi bwa Bibiliya bwari bwihariye mu buryo butangaje, kandi bwahanuraga ibinyuranye n’ibyo abantu bariho icyo gihe bashoboraga kwitega.
18. Kuki abaturage b’i Babuloni ya kera bumvaga bafite umutekano cyane rwose, ariko se, ni iki Yesaya yari yarahanuye ku bihereranye na Babuloni?
18 Mu kinyejana cya karindwi M.I.C., Babuloni ni yo yari umurwa mukuru w’Ubwami bwa Babuloni wasaga n’aho udashobora kuneshwa. Uwo mujyi wari udendeje ku Ruzi Ufurate, kandi amazi y’urwo ruzi yari yaracukuye uruhavu rugari kandi rurerure mu bujyakuzimu, rukaba rwari ihuriro ry’imiyoboro y’amazi. Nanone kandi, uwo mujyi wari ukikijwe n’igihome cy’inkuta zifite umubyimba wikubye kabiri, zikaba zarashyigikirwaga n’iminara yari yaragenewe iby’uburinzi. Nta gushidikanya, abaturage b’i Babuloni bumvaga bafite umutekano cyane. Ariko kandi, mu kinyejana cya munani M.I.C., ndetse na mbere y’uko Babuloni igira ikuzo yari ifite, umuhanuzi Yesaya yahanuye agira ati “i Babuloni . . . hazamera nk’uko Imana yarimburaga i Sodomu n’i Gomora. Ntihazongera guturwa, kandi ntihazongera kubabwa uko ingoma yimye; Abarabu ntibazahashinga amahema, kandi n’abungeri ntibazahabyagiza imikumbi yabo” (Yesaya 13:19, 20). Zirikana ko ubwo buhanuzi butavugaga gusa ko Babuloni yari kuzasenywa, ahubwo ko yari no kuzahora ari amatongo. Mbega ukuntu byasabaga ko ubwo buhanuzi buvugwa n’umuntu ushira amanga! Mbese, Yesaya yaba yarabonye Babuloni ibaye umusaka, akabona kwandika ubuhanuzi bwe? Amateka asubiza ahakana!
19. Kuki ubuhanuzi bwa Yesaya butasohoye mu buryo bwuzuye ku itariki ya 5 Ukwakira, umwaka wa 539 M.I.C.?
19 Mu ijoro ryo ku itariki ya 5 Ukwakira umwaka wa 539 M.I.C., Babuloni yaguye mu maboko y’ingabo z’Abamedi n’Abaperesi zari ziyobowe na Kuro Mukuru. Ariko kandi, icyo gihe ubuhanuzi bwa Yesaya bwari butaragasohora mu buryo bwuzuye. Babuloni yari ituwe na nyuma yo kwigarurirwa na Kuro—n’ubwo itari igikomeye nka mbere—yakomeje kubaho ityo mu binyejana byinshi. Mu kinyejana cya kabiri M.I.C., hafi mu gihe handukurwaga Umuzingo w’igitabo cya Yesaya wabonetse muri Mer Morte, Abapariti bigaruriye Babuloni, yabonwaga n’amahanga yari ayikikije ko ari ikintu cyifuzwa bagombaga kurwanirira. Umuyahudi w’intiti mu bihereranye n’amateka witwa Josephus, yavuze ko Abayahudi “benshi” bari bahatuye mu kinyejana cya mbere M.I.C. Dukurikije uko igitabo cyitwa The Cambridge Ancient History kibivuga, mu mwaka wa 24 I.C., abacuruzi b’i Palmyre bashinze intara y’ubucuruzi ikomeye bigenzuriraga i Babuloni. Bityo rero, kugeza mu kinyejana cya mbere I.C., Babuloni ntiyari yakabaye umusaka mu buryo bwuzuye; nyamara kandi, igitabo cya Yesaya cyari cyaranditswe kera cyane mbere y’aho.—1 Petero 5:13.
20. Ni ikihe gihamya kigaragaza ko amaherezo Babuloni yaje guhinduka “ibirundo [by’amabuye]” gusa?
20 Yesaya ntiyari akiriho igihe Babuloni yahindurwaga ikidaturwa. Ariko kandi, mu buryo buhuje n’ubuhanuzi, amaherezo i Babuloni hahindutse “ibirundo [by’amabuye]” (Yeremiya 51:37). Dukurikije uko Umuheburayo w’intiti mu byerekeye Bibiliya witwa Jerome (wavutse mu kinyejana cya kane I.C.) yabivuze, mu gihe cye, Babuloni yari igihugu cyakorerwagamo ubuhigi, aho “inyamaswa z’ubwoko bwose” zatontomeraga, kandi cyakomeje kuba umusaka kugeza muri iki gihe. Uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kubaka Babuloni bundi bushya kugira ngo ireshye ba mukerarugendo, bushobora kuba bwakurura abaza kuhasura, ariko nk’uko Yesaya yabihanuye, “abana n’abuzukuru” ba Babuloni barazimangatanye burundu.—Yesaya 14:22.
21. Kuki abahanuzi bizerwa bashoboraga kuvuga iby’igihe kizaza, mu buryo nyakuri budahinyuka?
21 Umuhanuzi Yesaya ntiyatekereje ibintu akoresheje ubuhanga bwe buhanitse. Nta n’ubwo yasubiyemo ibintu byabayeho mu mateka, kugira ngo agaragaze ko bigize ubuhanuzi. Yesaya yari umuhanuzi nyakuri. Ni na ko byari bimeze ku bahanuzi bose bizerwa bavugwa muri Bibiliya. Kuki abo bantu bashoboye gukora ibyo abandi bantu batari gushobora—bahanura iby’igihe kizaza mu buryo nyakuri budahinyuka? Igisubizo kirumvikana neza. Ubuhanuzi bwavuye ku Mana y’ubuhanuzi, ni ukuvuga Yehova, we ‘uhera mu itangiriro akavuga iherezo.’—Yesaya 46:10.
22. Kuki twagombye gukora uko dushoboye kose tugashishikariza abafite imitima itaryarya kwigenzurira Bibiliya?
22 Ku bw’ibyo se, Bibiliya yaba ikwiriye gusuzumwa? Ni ko tubizi! Ariko rero, abantu benshi ntibabyemera batyo. Bafite icyo batekereza kuri Bibiliya, n’ubwo baba batarigeze bayisoma. Wibuke wa mwarimu wo muri kaminuza, wavuzwe mu itangira ry’igice cyabanjirije iki. Yemeye kwiga Bibiliya, maze aza kugera ku mwanzuro w’uko Bibiliya ari igitabo cyavuye ku Mana, nyuma y’aho ayisuzumiye abigiranye ubwitonzi. Amaherezo yaje kubatizwa aba umwe mu Bahamya ba Yehova, none ubu ni umusaza w’itorero! Nimucyo dukore uko dushoboye kose dushishikarize abafite imitima itaryarya kwigenzurira Bibiliya, babone kugira igitekerezo runaka kuri yo. Twemera tudashidikanya ko nibatangira kugenzura nta buryarya, bazagera aho bakibonera ko icyo gitabo cyihariye, ari cyo Bibiliya, ari igitabo cyagenewe abantu bose koko!
Mbese, Ushobora Gusobanura?
◻ Ni gute wakwifashisha Amategeko ya Mose mu kugaragaza ko Bibiliya itavuye ku bantu?
◻ Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya adasaza, y’ingirakamaro ku mibereho yo muri iki gihe?
◻ Kuki ubuhanuzi bwo muri Yesaya 13:19, 20 butashoboraga kuba bwaranditswe nyuma y’uko ibyo bwavugaga biba?
◻ Twagombye gutera inkunga abafite imitima itaryarya ngo bakore iki, kandi kuki?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 19]
Bite ku Bihereranye n’Ibintu Bidashobora Kubonerwa Ibihamya Bigaragaza ko Ari iby’Ukuri?
Bibiliya ivugwamo ibintu binyuranye bidafite ibihamya bifatika bishingiyeho. Urugero, ibyo ivuga ku bihereranye n’ubuturo butaboneka bw’ibiremwa by’umwuka, ntibishobora kubonerwa igihamya kigaragaza ko ari iby’ukuri—cyangwa ngo bibe byagaragazwa ko atari iby’ukuri—mu buryo bwa siyansi. Mbese, ayo magambo yerekezwaho, akaba adashobora kubonerwa igihamya kigaragaza ko ari ay’ukuri, byanze bikunze atuma Bibiliya inyuranya na siyansi?
Icyo ni ikibazo umuhanga umwe mu bihereranye na siyansi wigaga ibintu bigize imibumbe yari ahanganye na cyo, akaba yaratangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, mu myaka runaka yashize. Yagize ati “ngomba kwemera ko kugira ngo nemere Bibiliya byabanje kunkomerera, bitewe n’uko ntashoboraga kubona ibihamya bihuje na siyansi bigaragaza ko ibitekerezo bimwe na bimwe bya Bibiliya ari iby’ukuri.” Uwo mugabo ufite umutima utaryarya, yakomeje kwiga Bibiliya, maze amaherezo aza kwemera adashidikanya ko hari ibihamya biboneka bigaragaza ko ari Ijambo ry’Imana. Asobanura agira ati “ibyo byagabanyije icyifuzo gikomeye nari mfite cyo gushaka ko buri kintu cyose kivugwa muri Bibiliya cyatangirwa ibihamya bidafite aho bibogamiye. Umuntu ubogamira kuri siyansi yagombye kuba yiteguye gusuzuma Bibiliya abogamiye ku ruhande rwo mu buryo bw’umwuka, bitaba ibyo, akaba atazigera yemera ukuri. Nta bwo siyansi yakwitegwaho gutanga ibihamya bigaragaza ko buri gitekerezo cyose cyavuzwe muri Bibiliya ari icy’ukuri. Ariko kandi, kubera ko hari ibitekerezo bimwe na bimwe bidashobora kubonerwa ibihamya bigaragaza ko ari iby’ukuri, ibyo ntibivuga ko atari iby’ukuri. Icy’ingenzi ni uko ukuri kwa Bibiliya kugaragazwa, aho ibihamya bishobora kuboneka hose.”
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Mose yanditse amabwiriza ahereranye n’isuku, yasumbaga kure cyane ayandi yose yariho muri icyo gihe