Ibibazo by’abasomyi
• Mbese, Lusiferi ryaba ari izina Bibiliya ikoresha yerekeza kuri Satani?
Izina Lusiferi riboneka mu Byanditswe incuro imwe gusa, kandi na bwo mu buhinduzi bumwe na bumwe bwa Bibiliya. Urugero, ubuhinduzi bwitwa King James Version bwahinduye muri Yesaya 14:12 ngo “yewe Lusiferi, mwana w’umuseke we, mbega ukuntu uhanantuwe mu ijuru!”
Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “Lusiferi,” risobanura ngo “urabagirana.” Ubuhinduzi bwa Septante bukoresha ijambo ry’Ikigiriki risobanurwa ngo “uwazanye umuseke.” Ku bw’ibyo, ubuhinduzi bumwe na bumwe buhindura ijambo ry’Igiheburayo ry’umwimerere ngo “inyenyeri yo mu ruturuturu.” Ubuhinduzi bw’Ikilatini bw’uwitwa Jérôme bukoresha izina “Lusiferi” (utanga umucyo), kandi ibyo bigaragaza impamvu iryo zina riboneka no mu bundi buhinduzi bw’izindi Bibiliya.
Lusiferi ni nde? Imvugo ngo “urabagirana” cyangwa “Lusiferi,” iboneka mu magambo y’ubuhanuzi Yesaya yategetse Abisirayeli kuvuga ‘bakina ku mubyimba umwami w’i Babuloni.’ Bityo rero, yari amwe mu magambo yerekejwe mbere na mbere ku muryango w’abami, uhereye kuri Nebukadinezari. Kuba iyo mvugo ngo “urabagirana” itarerekejwe ku kiremwa cy’umwuka ahubwo ikerekezwa ku muntu, byongera kugaragazwa n’amagambo agira ati “uzamanuka ikuzimu.” Ikuzimu ni mu mva rusange y’abantu bose, si ahantu Satani aba. Ikindi kandi, abantu babonye Lusiferi ajya muri iyo mimerere baribajije bati ‘uyu ni we wahindishaga isi umushyitsi?’ Birumvikana rero ko “Lusiferi” byerekeza ku muntu aho kuba ku kiremwa cy’umwuka.—Yesaya 14:4, 15, 16.
Kuki rero abami b’i Babuloni biswe batyo? Tugomba kumenya ko umwami w’i Babuloni yari kwitwa urabagirana nyuma yo kugwa kwe, kandi ko bwari uburyo bwo kumushinyagurira (Yesaya 14:3). Ubwibone bwatumye abami b’i Babuloni bishyira hejuru y’abandi bose bo mu bihugu byari bibakikije. Umuryango wa cyami warangwaga n’ubwibone bukabije, ku buryo wavuzweho ko wigambaga uti “ ‘nzazamuka njye mu ijuru, nkuze intebe yanjye y’ubwami, isumbe inyenyeri z’Imana’; kandi uti ‘nzicara ku musozi w’iteraniro mu ruhande rw’impera y’ikasikazi; . . . nzaba nk’Isumbabyose.’ ”—Yesaya 14:13, 14.
“Inyenyeri z’Imana” ni abami bo mu muryango wa cyami wa Dawidi (Kubara 24:17). Uhereye kuri Dawidi, izo ‘nyenyeri’ zategekeraga ku Musozi Siyoni. Salomo amaze kubaka urusengero i Yerusalemu, umurwa wose wiswe Siyoni. Mu gihe cy’isezerano ry’Amategeko, abagabo b’Abisirayeli bose bategekwaga kujya i Siyoni gatatu mu mwaka. Bityo, habaye ‘umusozi w’iteraniro.’ Igihe Nebukadinezari yiyemezaga kwigarurira abami b’i Buyuda maze akabavana kuri uwo musozi, yagaragazaga intego yari afite yo kwishyira hejuru y’izo ‘nyenyeri.’ Aho kubona ko Yehova ari we wari watumye abanesha, yishyize mu mwanya we abigiranye ubwibone bwinshi. Bityo rero, ubwami bw’i Babuloni bumaze kugwa ni bwo abantu babukinaga ku mubyimba babwita “urabagirana.”
Mu by’ukuri, ubwibone bw’abategetsi b’i Babuloni bwagaragazaga imyifatire y’ “imana y’iki gihe,” ari yo Satani (2 Abakorinto 4:4). Na we ararikira ubutegetsi no kwishyira hejuru ya Yehova Imana. Ariko Lusiferi byo, si izina Ibyanditswe bikoresha byerekeza kuri Satani.
• Kuki mu 1 Ngoma 2:13-15 herekeza kuri Dawidi havuga ko yari umwana wa karindwi wa Yesayi, mu gihe muri 1 Samweli 16:10, 11 ho havuga ko yari uwa munani?
Igihe Sawuli umwami wa Isirayeli ya kera yari amaze gutera umugongo ugusenga k’ukuri, Yehova Imana yohereje umuhanuzi Samweli kugira ngo yimike umwe mu bana ba Yesayi. Inyandiko yo muri Bibiliya ivuga iyo nkuru yo mu mateka yanditswe na Samweli we ubwe mu kinyejana cya 11 M.I.C., igaragaza ko Dawidi yari umwana wa munani wa Yesayi (1 Samweli 16:10-13). Ariko rero, inkuru yanditswe na Ezira umutambyi mu myaka 600 nyuma y’aho, yo iravuga iti “Yesayi abyara imfura ye Eliyabu, uw’ubuheta ni Abinadabu, uwa gatatu ni Shimeya, uwa kane ni Netanēli, uwa gatanu ni Radayi, uwa gatandatu ni Osemu, uwa karindwi ni Dawidi” (1 Ngoma 2:13-15). Umwe mu bavandimwe ba Dawidi yabaye iki, kandi kuki Ezira yavanye izina rye ku rutonde rw’andi mazina?
Ibyanditswe bivuga ko Yesayi “yari afite abahungu umunani” (1 Samweli 17:12). Uko bigaragara, hagomba kuba hari umwe mu bana be wapfuye atarashaka ngo abyare. Kubera ko rero atari afite abana, ntiyari guhabwa umurage, kandi ntibyari ngombwa ko ashyirwa ku rutonde rw’abakomotse kuri Yesayi.
Reka noneho tunatekereze ku gihe cya Ezira. Zirikana imimerere Ezira yarimo igihe yakusanyaga inyandiko z’igitabo cy’Ibyo ku Ngoma. Hari hashize imyaka 77 Abayahudi basubiye mu gihugu cyabo, bavuye i Babuloni mu bunyage. Umwami w’u Buperesi yari yaremereye Ezira gushyiraho abacamanza n’abigisha b’Amategeko y’Imana, kandi amutegeka kongera gutunganya urusengero rw’Imana. Hari hakenewe urutonde rutarimo amakosa rugaragaza ibisekuruza by’abantu kugira ngo bamenye abari guhabwa umurage no kugira ngo abantu bari bemerewe kuba abatambyi babe ari bo bonyine bakora uwo murimo. Ezira rero yateguye inyandiko ivuga amateka y’iryo shyanga, hakubiyemo n’urutonde rw’abakomokaga kuri Yuda no kuri Dawidi, inyandiko yari isobanutse neza kandi ari iyo kwiringirwa. Izina ry’umwana wa Yesayi wapfuye ataragira abana nta cyo ryari kuba rimaze. Ku bw’ibyo, Ezira yarikuyemo.