IGICE CYA 10
Ese buri munsi urabaza uti “Yehova ari he?”
1, 2. (a) Ni iyihe mimerere yo mu buryo bw’umwuka Abayahudi bo mu gihe cya Yeremiya barimo? (b) Abaturage b’i Buyuda bagombye kuba baritwaye bate, dukurikije imimerere barimo?
YEREMIYA yarimo arira. Yari ababajwe cyane n’imimerere ubwoko bwe bwarimo ndetse n’ibyo Imana yari yamubwiye ko byari kuzaba. Yifuzaga ko umutwe we waba nk’iriba ry’amarira n’amaso ye akaba isoko yaryo, kugira ngo abone uko akomeza kurira. Yeremiya yari afite impamvu zo guterwa agahinda n’imimerere iryo shyanga ryarimo. (Yer 9:1-3; soma muri Yeremiya 8:20, 21.) Abayahudi bakomeje kwanga gukurikiza amategeko y’Imana kandi banga kumvira ijwi rya Yehova. Ni yo mpamvu bari bugarijwe n’amakuba.—Yer 6:19; 9:13.
2 Ikibabaje ni uko abaturage b’i Buyuda bikundiraga kumva abayobozi b’idini ryabo bababwiraga ko nta kibazo gihari, bityo bakaba batari bashishikajwe no kumenya icyo Yehova yatekerezaga ku myitwarire yabo (Yer 5:31; 6:14). Bari bameze nk’abarwayi bashaka umuganga wababwira amagambo ahumuriza, ariko akirengagiza ibimenyetso by’indwara ikomeye barwaye. Uramutse urembye koko, ese ntiwakwifuza ko muganga agusuzuma abyitondeye kugira ngo uvurwe hakiri kare? Abayahudi bo mu gihe cya Yeremiya bagombye kuba barashatse umuntu wari kubasuzuma abyitondeye, akababwira uko bahagaze mu buryo bw’umwuka. Bagombye kuba barabajije bati “Yehova ari he?”—Yer 2:6, 8.
3. (a) Ni mu buhe buryo Abayahudi bari gusubiza ikibazo kigira kiti “Yehova ari he?” (b) Bumwe mu buryo Abayahudi bari gushakamo Yehova ni ubuhe?
3 Kuri abo Bayahudi, kubaza ngo “Yehova ari he?,” byari kuba bisobanura kwiyambaza Imana mu gihe bagiye gufata imyanzuro, yaba ikomeye cyangwa yoroheje. Icyakora Abayahudi b’icyo gihe bo si ko babigenje. Ariko bari ‘kuzashaka Yehova’ ari uko Yerusalemu imaze kurimbuka, baranagaruwe mu gihugu cyabo bavuye i Babuloni. Icyo gihe ni bwo bari kuzamubona kandi bakamenya inzira ze. (Soma muri Yeremiya 29:13, 14.) Bari kubigenza bate? Uburyo bumwe bwari ugusenga Imana babikuye ku mutima, bayisaba ngo ibayobore. Ibyo ni byo Umwami Dawidi yakoze. Yasabye Imana ati “Yehova, menyesha inzira zawe; unyigishe inzira zawe” (Zab 25:4). Zirikana ibyo Uwumva amasengesho yavuze binyuze kuri Yeremiya, mu mwaka wa cumi w’ingoma y’Umwami Sedekiya. Yaravuze ati “mpamagara nzakwitaba kandi nzakubwira ibintu bikomeye bigoye gusobanukirwa, ibyo utigeze kumenya” (Yer 33:3). Iyo uwo mwami ndetse n’ishyanga ryari ryarigometse biyambaza Imana, yari kubahishurira ‘ibintu bigoye gusobanukirwa,’ ni ukuvuga irimbuka rya Yerusalemu n’uburyo nyuma y’imyaka 70 yari kongera gusanwa.
4, 5. Ni ubuhe buryo bundi ubwoko bw’Imana bwari kuba bwarashatsemo Yehova?
4 Ubundi buryo Abayahudi bari gushakamo Yehova, ni ukugenzura amateka yabo bagasuzuma ibyo yagiye akorera ubwoko bwe. Ibyo byari gutuma bibuka ibyatumaga Imana ibemera n’ibyatumaga ibarakarira. Bari bafite ibitabo Mose yanditse, izindi nyandiko zahumetswe zivuga iby’amateka ndetse n’izivuga amateka y’abami ba Isirayeli n’u Buyuda. Iyo Abayahudi bo mu gihe cya Yeremiya batekereza kuri ibyo bintu kandi bagatega amatwi abahanuzi b’Imana y’ukuri, bari gusobanukirwa igisubizo cy’ikibazo kigira kiti “Yehova ari he?”
5 Uburyo bwa gatatu abo Bayahudi baba barashatsemo Yehova, ni ugukura amasomo ku byababayeho n’ibyabaye ku bandi. Kugerageza uburyo bumwe bwabananira bagafata ubundi, si byo byari kubigisha. Ahubwo bagombye kuba barasuzumye ibyo bari barakoze mu gihe cyahise ndetse n’uko Yehova yafashe ibyo bikorwa byabo. Iyo bamenya gushishoza, bari gusobanukirwa uko Imana yabonaga imyitwarire yabo.—Imig 17:10.
6. Urugero rwa Yobu rushobora kugutera iyihe nkunga?
6 Noneho reka tubihuze n’igihe turimo. Ese buri gihe iyo ugiye gufata imyanzuro cyangwa guhitamo icyo wakora, urabaza uti “Yehova ari he?” Hari abashobora kumva bataragiye babizirikana nk’uko bikwiriye, igihe bafataga imyanzuro. Niba mu buryo runaka byarakubayeho, ntucike intege. Umukurambere Yobu wari indahemuka, na we byamubayeho. Igiye yari yugarijwe n’ibibazo, yitekerejeho cyane. Byabaye ngombwa ko Elihu amwibutsa ibintu bikunze kuba ku bantu, ati “nyamara nta wigeze avuga ati ‘Imana, yo Muremyi wanjye Mukuru iri he’” (Yobu 35:10)? Elihu yateye Yobu inkunga agira ati ‘itegereze imirimo itangaje y’Imana’ (Yobu 37:14). Yobu yagombaga kwitegereza imirimo ikomeye ya Yehova igaragara mu byaremwe ndetse n’ibyo yagiye akorera abantu. Yobu ahereye ku byamubayeho, yasobanukiwe inzira za Yehova. Yobu amaze kwihanganira ibihe bigoye cyane yanyuzemo no kwibonera uko Yehova yakemuye ikibazo cye, yaravuze ati “naravuze, ariko sinari nsobanukiwe ibintu bitangaje cyane bindenze kandi ntazi. Ibyawe nari narabyumvishije amatwi gusa, ariko noneho ubu amaso yanjye arakureba.”—Yobu 42:3, 5.
7. Nk’uko bigaragazwa n’ifoto iri ku ipaji ya 116, ni iki tuzasuzuma?
7 Umuhanuzi Yeremiya yakomeje gushaka Yehova kandi yaramubonye. Mu myaka ibarirwa muri za mirongo Yeremiya yamaze akorera Imana mu budahemuka, yakoze ibitandukanye n’ibyo abaturage bo mu gihugu cye, kuko we yakomezaga kubaza ati “Yehova ari he?” Muri iki gice, tuzasuzuma uko twakwigana urugero rwa Yeremiya dushakisha Yehova kandi tukamubona, binyuze mu isengesho, mu kwiyigisha no gusuzuma ibyatubayeho.—1 Ngoma 28:9.
Kubaza ngo “Yehova ari he?,” bisobanura iki? Ni mu buhe buryo Abayahudi bo mu gihe cya Yeremiya baba barabajije icyo kibazo?
YEREMIYA YASHAKISHIJE YEHOVA BINYUZE MU ISENGESHO
8. Ni ryari Yeremiya yajyaga asenga Imana ayinginga?
8 Mu myaka myinshi Yeremiya yamaze ari umuvugizi w’Imana mu ishyanga ry’u Buyuda, yashakaga Yehova akamusenga abikuye ku mutima. Yasengaga Imana ayisaba kumufasha igihe yabaga agomba gutangaza ubutumwa abantu batishimira, igihe yumvaga atagishoboye gukomeza uwo murimo n’igihe yabaga yibaza impamvu ibintu bimwe na bimwe byabayeho. Imana yaramusubizaga ikamwereka icyo akwiriye gukora. Reka dufate ingero nke.
9. (a) Muri Yeremiya 15:15, 16, Yeremiya yavuze ko yari amerewe ate, kandi se Yehova yamushubije ate? (b) Kuki wumva ko gusenga Imana uyibwira uko umerewe ari iby’ingenzi?
9 Igihe kimwe ubwo Yeremiya yari yahawe gutangaza ubutumwa bwo guca iteka, yabonye ko abantu bose bamutukaga. Ibyo byatumye uwo muhanuzi asenga Imana ayisaba kumwibuka. Reba isengesho rye riri muri Yeremiya 15:15, 16, aho avuga uko yumvise ameze Imana imaze gusubiza isengesho rye. (Hasome.) Muri iryo sengesho, Yeremiya yagaragaje agahinda yari afite. Ariko amaze kubona amagambo y’Imana maze akayarya, yarishimye. Yehova yamufashije kubona agaciro ko kwitirirwa izina ry’Imana no gutangaza ubutumwa bwayo. Yeremiya yiboneye aho Yehova ahagaze kuri icyo kibazo. Ni irihe somo twe twabivanamo?
10. Yehova yakoze iki igihe umuhanuzi Yeremiya yavugaga ko atari kuzongera kuvuga mu izina rye?
10 Ikindi gihe, umutambyi Pashuri mwene Imeri amaze kumukubita, Yeremiya yavuze ko atari kuzongera kuvuga mu izina rya Yehova. Imana yashubije ite Yeremiya isengesho yayituye kuri icyo kibazo? (Soma muri Yeremiya 20:8, 9.) Bibiliya ntitubwira ko Imana yavuganye na Yeremiya iri mu ijuru. Ahubwo Ijambo ry’Imana ryamuhindukiye nk’umuriro ukongora ukingiraniwe mu magufwa ye, ku buryo atari gushobora kwiyumanganya ngo areke kuritangaza. Kuba Yeremiya yarabwiye Imana ibyari bimuri ku mutima kandi akaba yari yiteguye gukora ibyo imusaba, byatumye akomeza gusohoza umurimo yamushinze.
11, 12. Yeremiya yakiriye ate igisubizo yahawe ku kibazo kirebana n’ababi basaga n’abaguwe neza?
11 Yeremiya yari ahangayitse igihe yabonaga ababi baguwe neza. (Soma muri Yeremiya 12:1, 3.) Nubwo atigeze na gato ashidikanya ku butabera bwa Yehova, uwo muhanuzi yashakaga ko Imana yumva ibyari bimuhangayikishije. Kuba yaravuze ibyari bimuri ku mutima byagaragaje ko yari afitanye n’Imana imishyikirano ya bugufi, nk’iyo umwana agirana n’umubyeyi we akunda cyane. Ikibazo cyari uko gusa Yeremiya atari asobanukiwe impamvu abenshi mu Bayahudi bari baguwe neza kandi barakoraga ibibi. Ese Yeremiya yaba yaranyuzwe n’igisubizo yahawe? Yehova yamwijeje ko yari kuzarandura ababi (Yer 12:14). Yeremiya amaze kubona uko byari kuzagenda ku kibazo yari yagejeje ku Mana binyuze mu isengesho, yarushijeho kwiringira ubutabera bw’Imana. Ibyo bishobora kuba byaratumye Yeremiya arushaho gusenga Imana, akabwira Se ibyari bimuri ku mutima.
12 Mu minsi ya nyuma y’ingoma ya Sedekiya, igihe Abanyababuloni bari bagose Yerusalemu, Yeremiya yavuze ko Yehova ‘afite amaso areba inzira zose z’abana b’abantu, kugira ngo yiture buri wese akurikije inzira ze n’imbuto z’imigenzereze ye’ (Yer 32:19). Ku kibazo kirebana n’ubutabera, Yeremiya yabonye aho Yehova ahagaze, abona ko yitegereza ibyo buri wese akora kandi akumva amasengesho abagaragu be bamutura bamwinginga. Kandi koko, abo bagaragu be bari kuzibonera ibindi bihamya byinshi bibereka ko Imana ‘yitura buri wese ikurikije inzira ze n’imbuto z’imigenzereze ye.’—Yer 32:19.
13. Kuki wiringiye ko umugambi w’Imana uzahora nta kabuza?
13 Dushobora kwibwira ko tudashidikanya na busa ku butabera bw’Imana no ku buryo isohoza umugambi wayo muri iki gihe, cyangwa uko izawusohoza mu gihe kiri imbere. Ariko kandi, gutekereza ku byabaye kuri Yeremiya no kubwira Imana ibituri ku mutima, bishobora kudufasha. Tubigenje dutyo, bishobora gutuma turushaho kwiringira Yehova, kandi tukiringira ko umugambi we uzasohozwa nta kabuza. Hari igihe ubu twaba tudasobanukiwe neza uko ibintu birimo bigenda n’impamvu bigenda bityo, cyangwa impamvu umugambi w’Imana udasohozwa vuba nk’uko twe tubyifuza. Ariko kandi, dushobora kumusenga twiringiye byimazeyo ko umugambi we uzasohozwa mu buryo no mu gihe abona ko bikwiriye. Uzasohozwa nta kabuza; ntidukwiriye kubishidikanyaho. Tuzakomeza kubaza tuti “Yehova ari he?,” dusenga dusaba gusobanukirwa umugambi we no kubona ibihamya by’uko ugenda usohozwa.—Yobu 36:5-7, 26.
Gusuzuma uko Yeremiya yashatse Yehova binyuze mu isengesho, biduha ikihe cyizere?
YEREMIYA YUJUJE MU MUTIMA WE UBUMENYI
14. Ni iki kitwemeza ko Yeremiya yakoze ubushakashatsi ku mateka y’ubwoko bw’Imana?
14 Yeremiya yari azi neza ko kugira ngo abone igisubizo cya cya kibazo kibaza ngo “Yehova ari he?,” yari akeneye kubanza ‘kumenya Yehova’ (Yer 9:24). Agomba kuba yarize amateka y’ubwoko bw’Imana igihe yandikaga ibitabo ubu byitwa igitabo cya mbere n’icya kabiri by’Abami. Muri ibyo bitabo yavuzemo ‘igitabo cy’amateka ya Salomo,’ ‘igitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli’ n’‘igitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda’ (1 Abami 11:41; 14:19; 15:7). Ibyo byatumye asobanukirwa ibyo Yehova yagiye akora mu mimerere itandukanye. Yeremiya yabonye ibyashimishaga Yehova ndetse n’uko Yehova yabonaga imyanzuro abantu bafata. Yashoboraga no kwifashisha izindi nyandiko zahumetswe zariho icyo gihe, urugero nk’izanditswe na Mose, Yosuwa, Samweli, Dawidi na Salomo. Nta washidikanya ko yari azi neza iby’abahanuzi bamubanjirije ndetse n’abo mu gihe cye. Ni mu buhe buryo Yeremiya yafashijwe n’ibyo yiyigishije?
15. Ubushakashatsi Yeremiya yakoze ku buhanuzi bwa Eliya, bushobora kuba bwaramugiriye akahe kamaro?
15 Yeremiya yanditse inkuru ya Yezebeli, umugore w’Umwami Ahazi wategekaga Samariya. Inkuru yanditse ikubiyemo amagambo Eliya yavuze, ko imbwa zari kuzarira Yezebeli mu isambu y’i Yezereli (1 Abami 21:23). Dukurikije ibyo Yeremiya yanditse, uzi neza ko imyaka 18 nyuma yaho, Yezebeli yahanuwe mu idirishya akajugunywa hasi, amafarashi ya Yehu akamunyukanyuka, nyuma imbwa zikaza kumurya (2 Abami 9:31-37). Kuba Yeremiya yarakoze ubushakashatsi ku buhanuzi bwa Eliya n’isohozwa ryabwo rirambuye, bigomba kuba byaratumye arushaho kwizera Ijambo ry’Imana. Kandi koko, kimwe mu byamufashije mu murimo we wo guhanura, ni ukwizera gukomeye yari afite yakeshaga kuba yarasuzumye ibyo Yehova yagiye akora mu bihe bya kera.
16, 17. Utekereza ko ari iki cyatumye Yeremiya akomeza kuburira abami babi bo mu gihe cye?
16 Reka dufate urundi rugero. Utekereza ko ari iki cyafashije Yeremiya gukomeza kuburira abami babi nka Yehoyakimu na Sedekiya, nubwo bamutotezaga? Impamvu y’ingenzi ni uko imbere y’abo bami b’u Buyuda, Yehova yagize Yeremiya “umugi ugoswe n’inkuta, n’inkingi y’icyuma n’inkuta z’umuringa” (Yer 1:18, 19). Tuzirikane nanone ariko ko Yeremiya yari yarakoze ubushakashatsi burambuye ku ngoma z’abami bari barategetse u Buyuda na Isirayeli. Mu nkuru yari yaranditse harimo ko Manase yari yarubakiye “ibicaniro ingabo zose zo mu kirere mu mbuga zombi z’inzu ya Yehova,” atwika umuhungu we amutambyeho igitambo kandi amena amaraso menshi cyane y’inzirakarengane. (2 Abami 21:1-7, 16; soma muri Yeremiya 15:4.) Icyakora, Yeremiya agomba kuba yaramenye ko igihe Manase yicishaga bugufi agakomeza gutakambira Yehova, Yehova ‘yemeye kwinginga kwe,’ maze akamusubiza ku ngoma.—Soma mu 2 Ngoma 33:12, 13.
17 Mu byo Yeremiya yanditse, ntiyigeze avugamo iby’imbabazi Yehova yagiriye Manase. Ariko Manase yatanze hasigaye imyaka nka 15 ngo Yeremiya atangire guhanura. Bityo, uwo muhanuzi ashobora kuba yarumvise uko byagenze igihe uwo mwami yihanaga, akareka imyitwarire mibi yari afite kera. Gukora ubushakashatsi ku myitwarire y’uwo mwami mubi cyane Manase ndetse n’uko byaje kumugendekera, bishobora kuba byarafashije Yeremiya kumva impamvu yari akwiriye kuburira abami nka Sedekiya, ngo bagarukire Yehova abagirire imbabazi kandi abagaragarize ineza yuje urukundo. Umwami nk’uwo wari uzwiho gusenga ibigirwamana no kumena amaraso, yashoboraga kwihana kandi akababarirwa. Iyo uza kuba mu mwanya wa Yeremiya, ese ibyabaye kuri Manase biba byaraguteye inkunga, bikaguha imbaraga zo kwihangana ku ngoma z’abandi bami babi?
AMASOMO YAVANYE KU BYABAYE
18. Ni iki Yeremiya yigishijwe n’ibyabaye kuri Uriya, kandi se kuki ushubije utyo?
18 Mu gihe Yeremiya yamaze ari umuhanuzi, hari amasomo yigaga iyo yitegerezaga ibyo abantu bo mu gihe cye bakoraga mu mimerere runaka. Umwe muri bo ni umuhanuzi Uriya, wahanuye ibyerekeye Yerusalemu n’u Buyuda ku ngoma ya Yehoyakimu. Ariko kubera ko Uriya yatinyaga Umwami Yehoyakimu, yaje guhungira muri Egiputa. Nyuma yaho umwami yohereje abantu bakura Uriya muri Egiputa baramugarura, umwami atanga itegeko baramwica (Yer 26:20-23). Ese utekereza ko hari isomo Yeremiya yakuye ku byabaye kuri Uriya? Kuba Yeremiya yarakomeje kuburira Abayahudi ko bari bugarijwe n’amakuba, ndetse akagera nubwo abivugira mu mbuga y’urusengero, bigaragaza ko hari isomo yabikuyemo. Yeremiya yakomeje kugira ubutwari kandi Yehova ntiyigeze amutererana. Birashoboka ko Imana ari yo yatumye Ahikamu mwene Shafani, arinda Yeremiya wari intwari.—Yer 26:24.
19. Ni iki Yeremiya yigishijwe no kuba Yehova yarakomezaga gutuma abahanuzi ku bwoko bwe?
19 Nanone Yeremiya yavanye amasomo ku byamubayeho, igihe Yehova yamukoreshega ngo aburire ubwoko bwe. Mu mwaka wa kane w’ingoma y’Umwami Yehoyakimu, Yehova yategetse Yeremiya kwandika amagambo yose yari yaramubwiye kuva ku ngoma ya Yosiya kugeza icyo gihe. Kuki Imana yamuhaye iryo tegeko? Kwari ukugira ngo ashishikarize abantu kureka inzira zabo mbi, bakabona kubabarirwa. (Soma muri Yeremiya 36:1-3.) Yeremiya yabyukaga kare akageza ku bantu ubutumwa Imana yabaga yamuhaye bwo kubaburira, akanabinginga kugira ngo bareke ibikorwa byabo bibi (Yer 44:4). Ese ntibigaragara ko Yeremiya agomba kuba yaramenye ahereye ku byamubayeho, ko Imana yatumaga abahanuzi ku bwoko bwayo ibitewe n’impuhwe? Ese ibyo ubwabyo ntibyatumye Yeremiya na we abagirira impuhwe (2 Ngoma 36:15)? Ibyo biratuma usobanukirwa impamvu igihe Yeremiya yarokokaga irimbuka rya Yerusalemu, yavuze ati “ibikorwa by’ineza yuje urukundo bya Yehova ni byo byatumye tudashiraho, kuko imbabazi ze zitazigera zishira. Bihinduka bishya buri gitondo.”—Amag 3:22, 23.
Kuba Yeremiya yarakoze ubushakashatsi ku byo Imana yagiye ikora kera kandi agatekereza ku byamubayeho no ku byabaye ku bandi, byamugiriye akahe kamaro? Ibyo bitwigisha iki?
ESE BURI MUNSI URABAZA UTI “YEHOVA ARI HE?”
20. Ni mu buhe buryo washaka Yehova wigana Yeremiya?
20 Mu myanzuro uba ugomba gufata buri munsi, ese wishyiriraho intego yo kumenya icyo Imana ishaka, ubaza uti “Yehova ari he” (Yer 2:6-8)? Yeremiya yari atandukanye n’abantu bo mu gihe cye, kuko we yiringiraga ko Ishoborabyose yari kuzamufasha akamenya inzira akwiriye kunyuramo. Nitwigana Yeremiya mu myanzuro dufata buri munsi, tukajya tumenya icyo Yehova abitekerezaho, tuzaba tugaragaje ubwenge.
21. Ku birebana n’umurimo wo kubwiriza, ni irihe sengesho rishobora kugufasha, wenda nko mu gihe hagize ukubwira nabi?
21 Ibyo ntibireba gusa umwanzuro ukomeye cyangwa w’ingenzi mu buzima. Urugero, ese wagombye gushaka Yehova ku birebana no kujya kubwiriza ku munsi runaka wagennye? Ushobora kubyuka ugasanga igicu cyabuditse, ukabona atari igihe cyiza cyo kujya kubwiriza. Ifasi muri bubwirizemo ku nzu n’inzu uwo munsi, ishobora kuba yarabwirijwemo kenshi. Ushobora no kwibuka ko bamwe mu bantu bahatuye bagiye banga ko muganira ariko bakabikora mu kinyabupfura cyangwa bakaba baragutombokeye bakubwira nabi. Ese muri icyo gitondo, wasenga ukabaza uti “Yehova ari he?” Ibyo nubikora bishobora kuzagufasha gutekereza ku butumwa bwiza ubwiriza, no kurushaho kumva ko icyo Imana ishaka ari uko utangaza ubwo butumwa. Bizanatuma ijambo rya Yehova rikubera isoko y’ibyishimo n’umunezero, nk’uko byagendekeye Yeremiya (Yer 15:16, 20). Nujya kubwiriza ugahura n’umuntu akakubwira nabi cyane cyangwa akagutera ubwoba, ntukabure kongera gusenga Imana uyibwira uko umerewe. Ese uzabikora? Ntukibagirwe ko Imana ishobora kuguha umwuka wayo kugira ngo ubyitwaremo neza; icyifuzo ufite cyo gutangaza ubutumwa bw’Imana kizaganza ibikubabaje.—Luka 12:11, 12.
22. Ni iki gishobora gutuma Imana itumva amasengesho amwe n’amwe?
22 Ni byiza kumenya ko hari amasengesho atajya agera ku Mana. (Soma mu Maganya 3:44.) Yehova yimye amatwi amasengesho y’Abayahudi bamwigometseho kubera ko ‘bizibye amatwi ngo batamwumva,’ bagakomeza gukora iby’ubwicamategeko (Imig 28:9). Isomo Yeremiya yabikuyemo kandi natwe twakuramo, rirumvikana neza: iyo umuntu adakoze ibihuje n’ibyo asaba mu isengesho, bibabaza Imana kandi bikaba byatuma ireka kumva amasengesho ye. Koko rero, twagomye gukora ibishoboka byose kugira ngo twirinde ko ikintu nk’icyo cyatubaho.
23, 24. (a) Ni ikihe kintu cy’ingenzi tugomba gukora niba dushaka gusobanukirwa ibyo Yehova ashaka? (b) Wakora iki kugira ngo urusheho kungukirwa no kwiyigisha Bibiliya?
23 Uretse gukomeza kwinginga Yehova tubivanye ku mutima ngo atuyobore, tugomba no gukomeza kwiyigisha kuko ari byo bizatuma tumenya icyo Yehova ashaka. Kuri ibyo, dufite icyo turusha Yeremiya. Twe dufite Bibiliya yuzuye. Kimwe na Yeremiya wakoze ubushakashatsi kugira ngo akusanye inkuru yahumetswe ivuga iby’amateka, nawe ushobora gukora ubushakashatsi mu Ijambo ry’Imana kandi ukabaza uti “Yehova ari he?,” kugira ngo umenye icyo Imana ishaka. Nugerageza kumenya icyo Imana ishaka kandi ukayiringira, ‘uzamera nk’igiti cyatewe iruhande rw’amazi, gishorera imizi yacyo iruhande rw’umugezi.’—Soma muri Yeremiya 17:5-8.
24 Mu gihe usoma kandi ugatekereza ku Byanditswe Byera, gerageza kumenya icyo Yehova ashaka ko ukora mu mimerere itandukanye. Ushobora gutekereza ku mahame wifuza kuzirikana kandi ukayashyira mu bikorwa mu buzima bwawe. Mu gihe usoma inkuru zo muri Bibiliya zivuga iby’amateka, amategeko n’amahame y’Imana, ndetse n’amagambo y’ubwenge ari mu Ijambo ryayo, jya utekereza uko imirongo nk’iyo ishobora kukuyobora mu myanzuro ufata buri munsi. Nubaza uti “Yehova ari he?,” ashobora kugusubiza binyuze mu Ijambo rye, akakwereka uko wakwitwara mu mimerere igoye cyane ushobora guhura na yo. Mu by’ukuri, birashoboka ko Bibiliya izagufasha kumva ‘ibintu bigoye gusobanukirwa utigeze kumenya.’—Yer 33:3.
25, 26. Kuki ibyatubayeho cyangwa ibyabaye ku bandi bishobora kudufasha?
25 Ikindi nanone, ushobora gutekereza ku byakubayeho wowe ubwawe cyangwa ibyabaye ku bandi. Wenda ushobora kubona ko hari bake bareka kwiringira Yehova, nk’uko byagendekeye Uriya (2 Tim 4:10). Ushobora kuvana isomo ku byababayeho kandi ukirinda ko ibintu bibabaje nk’ibyo byakubaho. Ujye wibuka ineza yuje urukundo Yehova yakugaragarije, wibuka ko na Yeremiya yishimiraga imbabazi z’Imana n’impuhwe zayo. Uko imimerere waba urimo yaba iri kose, ntugatekereze ko Isumbabyose itakwitaho. Ikwitaho nk’uko yitaye kuri Yeremiya.
26 Nutekereza ibyo Yehova akorera abantu muri iki gihe, uzabona ko buri munsi abayobora mu buryo butandukanye. Mushiki wacu ukiri muto wo mu Buyapani witwa Aki, yumvaga adakwiriye kuba Umukristo. Umunsi umwe igihe yari yajyanye kubwiriza n’umugore w’umugenzuzi w’akarere, Aki yaramubwiye ati “numva ari nk’aho Yehova ari hafi kunduka, ariko nkaba ngifashe ku minwa ye nagana, mwinginga ngo abe andetse byibura igihe gito.” Uwo mugore w’umugenzuzi yaramwitegereje maze aramubwira ati “sinigeze na rimwe ntekereza ko uri Umukristo w’akazuyazi!” Nyuma yaho, Aki yatekereje kuri ayo magambo atera inkunga. Mu by’ukuri, nta kintu gifatika cyagaragazaga ko wenda Yehova yaba yarabonaga ko ari akazuyazi! Ibyo byatumye Aki asenga Yehova aramubwira ati “unyohereze aho ushaka hose. Niteguye gukora icyo uzashaka ko nkora cyose.” Nyuma yaho gato, yagiye mu kindi gihugu ahasanga itsinda rito ry’ikiyapani ryari rikeneye umuntu uzi urwo rurimi kandi washoboraga kuhaguma akabafasha. Byahuriranye n’uko Aki yari yaravukiye muri icyo gihugu, bituma kwimuka ngo ajye kubafasha bimworohera. Ariko se yari kuba he? Mushiki wacu wari ufite umukobwa uherutse kwimuka akava mu rugo, yamuhaye icyumba. Aki asoza agira ati “ni nk’aho ibintu byose byagendaga byikora; Yehova yamfunguriye inzira.”
27. Kuki wagombye gushishikazwa no kubaza uti “Yehova ari he?”
27 Abavandimwe na bashiki bacu benshi bashobora kwibuka igihe biboneye ku giti cyabo Imana ibayobora, wenda nk’igihe babaga basoma Bibiliya cyangwa biyigisha. Ibintu nk’ibyo bishobora kuba nawe byarakubayeho. Ibyo byagombye gutuma urushaho kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi, kandi bigatuma umusenga kenshi umwinginga. Twizeye tudashidikanya ko nidukomeza kubaza buri munsi tuti “Yehova ari he?,” azatwereka inzira ze.—Yes 30:21.
Wabona ute igisubizo cy’iki kibazo kigira kiti “Yehova ari he?” Wakora iki kugira ngo umenye icyo Imana ishaka ko ukora?