Tega amatwi umurinzi wa Yehova aravuga!
“Nakugiz’ umurinzi w’inzu y’lsiraeli: nuko wumv’ ijambo ryo mu kanwa kanjye, ubumvish’ ibyo mbaburira.”—EZEKIELI 3:17.
1. Ni kuki ari ngombwa gutega ugutwi “umurinzi” wa Yehova iyo avuga?
KURI ubu “umurinzi” wa Yehova arimo aravuga ubutumwa buturuka ku Mana. Mbese umutega amatwi? Ugomba kwakirana ubwo butumwa ugushima ukagira imigenzereze ihwanye na bwo: ubuzima bwawe buzaturuka ko buryo ubikora. Vuba aha ‘amahanga azamenya uwo Yehova ari we’ kubera ko azeza izina rye ubwo azarimbura gahunda mbi y’ibintu maze akarinda abagaragu be. Mbese ufite ibyiringiro ko uzaba uri muri bo? (Ezekieli 36:23; 39:7; 2 Petero 3:8-13) Urabishobora, ariko uzabigeraho n’utega amatwi “umurinzi” wa Yehova iyo avuga
2. Ni iki cyabaye ku bwami bwa Yuda kubera ko butari bwateze amatwi abahanuzi ba Yehova?
2 Ubwami bw’i Buyuda bwahiritswe muri 607 mbere yo kubara kwacu kubera ko bwari bwanze gutega amatwi abahanuzi ba Yehova? Abanzi babwo bishimiye uburyo Babuloni yabarimbuye. Ariko ikuzo rya Yehova ryabaye ryinshi igihe akora ku buryo Abayuda b’indahemuka bagaruka ku butaka bwa basekuru muri 537 mbere yo kubara kwacu!
3. Ni ibiki bikubiye mu buhanuzi bwa Ezekieli?
3 Ezekieli, ari we murinzi wa Yehova, yahanuye icyarimwe irimbuka n’isanwa. Ni muri 591 mbere yo kubara kwacu, i Babuloni yarangije kwandika igitabo cya Bibiliya cyitiriwe izina rye. Muri cyo haravugwamo ibi: (1) Ubutumwa bwa Ezekieli; (2) ibishushanyo by’ubuhanuzi; (3) guhanurira Isiraeli; (4) guhanura iteka ryaciriwe kuri Yerusalemu; (5) guhanurira andi mahanga; (6) amasezerano yo gutahuka; (7) guhanurira Gogi w’i Magogi; (8) ukwerekwa urusengero rw’Imana. Usabwe gusoma icyo gitabo mu cyigisho tugiye kugira. Uzibonera ko uko bimeze kose kitureba, kandi uzaba uri mu abatega amatwi “umurinzi” wa Yehova iyo avuga.
Umurinzi wa Yehova Ahabwa Ubutumwa
4. (a) Ni ibiki Ezekieli yabonye mu byo yeretswe? (b) “Ibizima” ni ibiki kandi ni iyihe mico byari bifite?
4 Ku ya gatanu y’ukwezi kwa Tamuzi mu mwaka wa 613 mbere yo kubara kwacu (ni umwaka wa gatanu Yehoyakini yari amaze mu buhungiro i Babuloni), umutambyi Ezekieli wari ifite imyaka 30, yari hamwe n’abandi banyagano b’Abayuda ku nkombe ‘z’umugezi Kebari,’ umugende munini wari ushamikiye kuri Ufurate. Yaherekewe igare ryo mu ijuru rya Yehova, iruhande rwaryo hahagaze ‘ibizima bine.’ (Gusoma Ezekieli 1:4-10.) Buri ‘kizima,’ ari cyo mukerubi ufite amababa, cyari gifite mu maso hane. (Ezekieli 10:1-20; 11:22) Ibyo bizima byerekanaga ko abakerubi bafite imico ariyo urukundo ruturuka ku Mana (umuntu), ubutabera (intare) ububasha (inka) ubwenge (igisiga cya kagoma). Buri mukerubi yari ahagaze iruhande y’“uruziga rumwe runyura mu rundi” ari rwo umwuka w’Imana, imbaraga Zayo ikoresha, kugira ngo ijye aho ishaka hose mu cyerekezo icyo ari cyo cyose.—Ezekieli 1:1-21.
5. Igare ryo mu ijuru ryashushanyaga iki, kandi ibyo byagombye kubwira iki abagaragu ba Yehova?
5 Uwari utwaye iryo gari yashushanyaga Yehova mu buryo bw’ubwiza bwinshi. (Gusoma Ezekieli 1:22-28.) Iryo gari ryerekanaga mu buryo bukwiye umuteguro wo mu ijuru w’Imana ugizwe n’abamaraika. (Zaburi 18:10; 103:20, 21; Danieli 7:9, 10) Yehova ayobora iryo gari mu buryo bwerekana ko ategeka ibiremwa bye kandi ko abikoresha mu buryo bwo mu migambi ye. Uwari utwaye igare yari atuje, kimwe n’umukororombya wari umukikije, ariko Ezekieli we yari yakutse umutima. Iryo yerekwa rikomeye ry’ubwiza n’ububasha bwa Yehova, Umutware w’ikirenga w’ibiremwa byo mu ijuru, bugomba kutwumvisha ukwicisha bugufi no gushimira ko dufite igikundiro cyo kumukorera mu muteguro we wo ku isi.
6. (a) Ni ubuhe butumwa Ezekieli yahawe kandi yabonaga ate umurimo Imana yamushinze? (b) Ezekieli yagombaga guhanurira mu bantu bameze bate, kandi ni kuki ari ibitera inkunga kumenya ibyo Imana yamukoreye?
6 N’ubwo yiswe “Mwana w’umuntu” ibyo bikaba byaramwibutsaga inkomoko ye n’imimerere ye icishije bugufi, Ezekieli yagizwe umuhanuzi wa Yehova. (Gusoma Ezekieli 2:1-5.) Yari agiye koherezwa mu ‘mahanga yagomye,’ ubwami bw’Abisiraeli n’ubwa Yuda. Ezekieli ategetswe n’Imana yatangiye kurya umuzingo w’igitabo cyari kirimo indirimbo z’agahinda, ariko we yumvise kimeze nk’ubuki ku buryo yashimiye Imana kuba ari umuhanuzi w’Imana. Abakristo basizwe nabo hamwe na bagenzi babo babona ko ari iby’igikundiro cyinshi kuba umuhamya wa Yehova. Ezekieli yagombaga guhanurira hagati y’amahanga yazinze umunya afite imitima inangiye; ariko Imana yari kumuha uruhanga rukomeye nk’intosho. Ezekieli yari guhanura ashize amanga bakwemera kumwumva cyangwa babyanga. Birashimishije kumenya ko nk’uko Imana yashyigikiye Ezekieli mu bihe biruhije, natwe izadufasha kubwirizanya ubutwari mu karere gakomeye.-—Ezekieli 2:6-3:11.
7. Ni izihe nshingano ubutumwa bwa Ezekieli bwamuhaga?
7 Ezekieli amaze kurya uwo muzingo ‘yararakaye cyane,’ ibyo bikaba byari bikwiranye n’ubutumwa bwe. Yagumye i Telabibi ‘amar’imins’irindwi yumiwe yicaye’ kugira ngo yicengezemo ubwo butumwa. (Ezekieli 3:12-15) Natwe ubwacu tugomba gutekereza cyane no kwiga n’umwete kugira ngo tumenye neza ibintu by’umwuka tubicukumbure. Kubera ko Ezekieli yagombaga gutangaza ubutumwa, yagizwe umurinzi wa Yebova. (Gusoma Ezekieli 3:16-21.) Uwo murinzi wari ushyizweho vuba yagombaga kuburira Abisiraeli bagomye ko iteka ry’Imana ryari rigiye kubagwaho.
8. Muri iki gihe cyacu ni nde “umurinzi” wa Yehova, kandi ni abahe bantu bifatanya nawe?
8 Iyo Ezekieli aza guteshuka umurimo wo kuba umurinzi, Yehova yari kumushinja urupfu rw’abari kuzira ubunebwe bwe. Abatarashakaga ko Ezekieli abacyaha, mu buryo bw’amarenga ‘yari kumushyirahw’ iminyururu,’ ariko we ntiyari kureka kuvuga ubutumwa bw’Imana ashize amanga. (Ezekieli 3: 22-27) Muri ibi bihe byacu Kristendomu yanze gutega amatwi Abakristo Basizwe kandi igerageza guhagarika umurimo wabo. Ibyo ari byo byose kuva muri 1919, bafite umurimo w’ “umurinzi” wa Yehova bamamazanya ubutwari ubutumwa bwerekeye “igihe cy’imperuka” cy’iyi gahunda. (Danieli 12:4) ‘Umukumbi munini’ w’“izindi ntama” wa Yesu udasiba kwiyongera nawo wifatanya na bo. (Ibyahishuwe 7:9, 10; Yohana 10:16) Kubera ko abagize igice cy’“umurinzi” bakomeza gutangaza ubutumwa bw’Imana, buri Mukristo wese, yaba uwasizwe cyangwa ari mu ‘mukumbi munini,’ yifuza kuba umubwiriza wa buri gihe w’ubwo butumwa.
Ibishushanyo by’Ubuhanuzi
9. (a) Ni uruhe rugero Ezekieli yadusigiye? (b) Ezekieli yakoze iki kugira ngo ashushanye ukuntu Abanyabuloni bari bagiye kugota Yerusalemu, kandi iminsi 390 hamwe n’iminsi 40 bifitanye isano n’iki?
9 Ezekieli yashushanyije ubuhanuzi mu kwicisha bugufi hamwe no gushira amanga. Urugero rwe rwagombye gutuma dukora imirimo twashinzwe n’Imana twicishije bugufi kandi dufite ubutwari. Kugira ngo avuge ukuntu Babuloni izagota Yerusalemu, yarambaraye imbere y’itafari yari yarashushanyijeho uwo mudugudu. Yaryamiye uruhande rw’ibumoso iminsi 390 yose kugira ngo atware ibyaha by’imiryango 10 y’Abisiraeli hanyuma aryamira urubavu rw’iburyo iminsi 40 kugira ngo atware icyaha cy’ubwami bw’imiryango 2 ya Yuda. Umunsi umwe wabaga uhuje n’umwaka. Imyaka 390 kwari uguhera ku gushingwa k’ubwami bw’Isiraeli muri 997 mbere ya kubara kwacu, kugeza ku kurimburwa kwa Yeusalemu muri 607 mbere yo kubara kwacu. Imyaka 40 yo ya Yuda yatangiye igihe Imana igira Yeremia umuhanuzi mu mwaka wa 647 mbere yo kubara kwacu irangirana n’ukurimburwa kwa Yuda muri 607 mbere yo kubara kwacu.—Ezekieli 4:1-8; Yeremia 1:1-3.
10. Ezekieli yashushanyije ate ingaruka y’uko kugotwa, kandi kuba Imana yaramushyigikiye bitwigisha iki?
10 Ezekieli yashushanyije noneho ingaruka y’uko kugotwa na Babuloni. Kugira ngo ashushanye inzara, yaryaga ku munsi ibingana na garama 200 z’ibiryo akanywa gusa igice cya litiro cy’amazi. Umutsima we (wari ugizwe n’ingano na sayiri n’ibishyimbo, n’inkunde, n’amasaka, n’amashaza byari bitekesheje amabyi y’abantu) wari wanduye. (Abalewi 19:19) Ibyo byerekanaga ko abaturage b’i Yerusalemu bagombaga kwizirika umukanda cyane. Ariko se ntibishimishije kumenya ko nk’uko Yehova yafashije Ezekieli muri ibyo bihe bibi natwe azadufasha gukomeza kuba indahemuka no kurangiza umurimo wacu wo kubwiriza no mu gihe duhuye n’ingorane nyinshi cyane?—Ezekieli 4:9-17.
11. (a) Ni ibihe bikorwa bivugwa muri Ezekieli 5:1-4 kandi bisobanura iki? (b) Twagombye kwihutira gukora iki mu gihe tumenye ko Imana yashohoje ibyo Ezekieli yari yarashushanyije?
11 Ezekieli yafashe inkota ityaye maze yiyogosha ku mutwe n’ubwanwa bwe. (Gusoma Ezekieli 5:7-4.) Abari kuzicwa n’inzara hamwe n’indwara banganaga na kimwe cya gatatu cy’umusatsi we yatwikiye hagati y’umurwa wa Yerusalemu. Abari kuzicwa n’intambara banganaga na kimwe cya gatatu cy’imisatsi ye yacagaguje inkota. Naho abari kuzarokoka bari kuzanyanyagizwa mu mahanga nk’uko kimwe cya gatatu cy’imisatsi cyagurukanywe n’umuyaga. Ariko abahunze bamwe bari kuzamera nk’umusatsi muke yapfunyitse ku binyita bye kugira ngo yereke abantu ko bazasubizaho ukuyoboka Imana k’ukuri muri Yuda nyuma y’imyaka 70 yo kurimbuka. (Ezekieli 5:5-17) Kuba Yehova yarakoze ibyategurwaga n’ibyo bishushanyo by’ubuhanuzi byagombye gutuma natwe twiringira Yehova, kubera ko ari We usohoza ubuhanuzi bwe.—Yesaya 42:9; 55:11.
Irimburwa Riregereje!
12. (a) Dukurikije Ezekieli 6:1-7 abaribagabye igitero bagombaga gukora iki? (b) Dukurikije ubuhanuzi bwa Ezekieli ni iyihe Yerusalemu yashushanywaga n’iya kera, kandi ni ibiki bizayigwaho?
12 Muri 613 mbere yo kubara kwacu Ezekieli yaburiye igihugu acyereka ibyari bigiye kuba ku baturage b’i Yuda basengaga ibigirwamana. (Gusoma Ezekieli 6:1-7.) Abanzi bari kubatera maze bakarimbura impinga z’imisozi yabo n’insengero zabo n’ibicaniro bakoreshaga mu gusenga ibigirwamana. Gutekereza byonyine uko gutsembwa n’inzara hamwe n’inkota n’indwara, byatumaga bavuga ngo ‘Yoooo!’ bagakubita amashyi bagahonda ibirenge hasi. Intumbi z’abo basambanyi mu buryo bw’umwuka zari kugera ahantu hose no ku gasozi kose. Mu gihe Kristendomu, igishushanyo cya Yerusalemu, izahura n’irimbuka risa rityo; izamenya ko icyago cyayo giturutse kuri Yehova,—Ezekieli 6:8-14.
13. ‘Inkoni’ Yehova yari afashe yashushanyaga iki, kandi kuyikoresha byari gutanga iki?
13 ‘Amaherezo yari kugera mu mpande enye z’igihugu’ gahunda y’idini yayobye ya Yuda. “Igihano” cy’ibyago cyari gutamiriza uruhanga rw’usenga ibigirwamana mu gihe ‘inkoni’—Nebukadineza n’ingabo ze z’i Babuloni —Imana yari ifite mu ntoki yari gukubita abantu ba Yehova hamwe n’urusengero rwabo. Abari bagize ‘inteko’ y’abaguzi n’abatunzi b’Abayuda bari kwicwa cyangwa bakajyanwa mu minyago. Amaboko y’abari kuzarokoka yari gutentebuka. Mu ihirikwa rya gahunda mbi y’idini, bari kwiyogosha umutwe nk’uri mu kababaro k’urupfu.—Ezekieli 7:1-18.
14. Ni iki inyoroshyo itashoboye kwigirizayo Yerusalemu, kandi dushobora gufata uwuhe mwanzuro werekeranye na Kristendomu?
14 Ari Yehova ari ingabo ntawe wari kwemera ko bamugurira. (Gusoma Ezekieli 7:19.) Nta nyoroshyo yashoboraga kubuza ‘abanyamahanga’ b’Abakaludayo bazirura “mu bgiherero,” Ahera -Cyane bakanyaga ibikoresho byera, urusengero bakaruribata. Yehova ‘yacecekesheje ubwibone bw’abakomeye’ mu gihe umwami Sedekia afatwa we n’abagize umuryango w’abatambyi w’Abalewi bakicwa. (2 Abami 25:4-7, 18-21) Abanyabyaha bari bagotewe mu murwa wa Yerusalemu ntibashoboye kurokoka ubwo bugome bakoresheje inyoroshyo igihe Imana ‘yabaciraga’ urubanza ko bishe amasezerano yayo. No mu gihe kiri hafi ubwo ibintu Kristendomu ivuga ko byera bizazirurwa, ntizagura agakiza kayo kugira ngo irokoke iteka Imana yayiciriyeho. Bazaba batagishoboye gutega amatwi “umurinzi” wa Yehova.—Ezekieli 7:20-27.
Kunihirira Ibintu Bizira
15. Ni ibiki Ezekieli yabonye bitangaje muri Yerusalemu, kandi byagombye gutuma twiyumvamo iki?
15 Mu gihe, Ezekieli yitegerezaga ubwiza bw’Imana yari yeretswe, ari ku ya gatanu Eluli y’umwaka wa 612 mbere yo kubara kwacu’ ‘uwari afite igisa n’ikiganza, yafashe umusatsi wo ku mutwe we’ amujyana i Yerusalemu ari mu iyerekwa ry’Imana. Igari ry’Imana ryari ryageze aho. Ibyo Ezekieli yari agiye kubona bigomba gutuma twanga urunuka igitekerezo cyo gutega amatwi abahakanyi. (Imigani 11:9) Mu rusengero Abisiraeli b’abahakanyi basengaga igishushanyo k’ikigirwamana (ubanza ari igiti) cyabyutsaga gufuha kw’Imana. (Kuva 20:2-6) Ezekieli amaze kugera imbere mu rugo, ni ibihe bibi atabonye!(Gusoma Ezekieli 8:10, 11.) Byari biteye isoni kubona abantu mirongwirindwi bo mu bakuru b’inzu y’Isiraeli bosereza imibavu ibigirwamana byari bishushanyije ku rusika impande zose hariho inyamaswa zishishana!—Ezekieli 8:1-12.
16. Iyerekwa rya Ezekieli ryerekana iki cyerekeranye n’ingaruka y’ubuhakanyi?
16 Ibyo Ezekieli yeretswe nta kabuza biyobora ku rupfu. Tekereza nawe! Abagore bo muri Isiraeli bari barahawe ubutumwa bwo kuririra Tamuzi imana y’i Babuloni yari umugabo wa Ishitari ikigirwamana cy’umugore cy’uburumbuke! Mbese ntibiteye isoni kubona abantu bagera kuri makumyabiri na batanu bateye umugongo urusengero bakareba ibirasirazuba basenga izuba mu irembo ry’urusengero! (Gutegeka kwa kabiri 4:15-19) Abo bantu bashyiraga imbere y’izuru rya Yehova ishami ribi, rishobora kuba ryarashushanayga igitsina cy’umugabo. Nta gitangaza rero ko Yehova atumvaga amasengesho yabo. Kimwe n’uko atazumva amesengesho ya Kristendomu mu gihe azabagushaho “umubabaro mwinshi.”—Ezekieli 8:13-18; Matayo 24: 21, MN.
Bashyizweho Ikimenyetso cyo Kurokoka
17. Abantu barindwi Ezekieli yeretswe ni bande kandi bakoraga iki?
17 Ibikurikira ibyo mu buhanuzi biratwereka abantu barindwi—umwanditsi wambaye imyambaro y’ibitare n’abandi bantu batandatu bafite intwaro yicana mu ntoki.(Gusoma Ezekieli 9:1-7.) “Abantu batandatu” bashushanyaga ingabo zo mu ijuru Yehova yari agiye gukoresha akoresheje ibikoresho byo ku isi. Abo ‘umuntu wari wambaye imyenda y’ibitare’ yashyiragaho ikimenyetso ku gahanga bari kugirirwa imbabazi n’Imana kubera ko batemeraga ibintu bibi byakorerwaga mu rusengero. “Abantu batandatu” batangiye kurangiza urubanza rw’Imana bahera ku bakuru bo mu nzu ya Isiraeli basengaga ibigirwamana no kuri 25 basengaga izuba. Abo bantu kimwe n’abandi bari barahemutse ku Mana bicwa n’Abanyebabuloni muri 607 mbere yo kubara kwacu.
18. (a) Muri ibi bihe byacu ninde wambaye imyenda y’ibitare’? (b) “Ikimenyetso” ni iki, ni nde wagihawe, kigira izihe ngaruka ku bantu bagifite?
18 ‘Umuntu wambaye imyenda y’ibitare’ yashushanyaga abagize Abakristo basizwe. Nibo bajya ku nzu n’inzu imwe imwe kugira ngo bashyire ikimenyetso mu buryo ncamarenga ku bantu baba abo mu ‘mukumbi munini’ w’“izindi ntama” za Kristo. Icyo “kimenyetso” ni icyemezo ko izi “ntama” ziyeguriye Imana zikabatizwa hanyuma zikambara umuntu mushya wa Gikristo. ‘Baranihira kandi bagatakishwa n’ibizira’ bikorerwa muri kristendomu; kandi basohotse muri Babuloni Ikomeye isangano ry’isi yose ry’idini y’ikinyoma. (Ibyahishuwe 18:4, 5) ‘Ikimenyetso’ cyabo kizereka neza abashinzwe kurangiza imanza z’Imana ko bazarindwa mu gihe “cy’umubabaro mwinshi.” Bazagumana icyo “kimenyetso” igihe cyose bazafatanya n’Abakristo basizwe mu gushyira ikimenyetso ku bandi bantu. Niba ushaka gushyirwaho ‘ikimenyetso’ ujye ugira uruhare ufite umwete mu murimo wo ‘gushyiraho ikimenyetso.’—Ezekieli 9:8-11.
Ukurimbuzwa Umuriro Kuregereje!
19. Muri iki gihe cyacu ‘umuntu wambaye imyenda y’ibitare’ ni iki atangaza muri Kristendomu?
19 Umuntu wari wambaye imyambaro y’ibitare yagiye gufata umuriro hagati y’ibiziga maze awujugunya kuri Yerusalemu, avuga ko irimburwa ry’uwo mudugudu rituruka ku mujinya ukongora w’Imana. (Ezekieli 10:1-8; Amaganya 2:2-4; 4:11) Mu gihe cya Ezekieli umujinya wa Yehova wajugunywe kuri Yerusalemu akoresheje Abanyababuloni. (2 Ngoma 36:15-21; Yeremia 25:9-11) Muri iki gihe cyacu byo se bimeze bite? Uwashushanywaga ‘n’umuntu wambaye imyenda y’ibitare’ atangaza ubutumwa bw’Imana bumeze nk’amakara muri Kristendomu yose kugira ngo ayiburire ko uburakari bw’Imana vuba aha buzasukwa kuri yo no ku bindi bice byose bya Babuloni ikomeye. Abanga gutega amatwi “umurinzi” wa Yehova nta mahirwe bafite yo kuzarokoka.—Yesaya 61:1, 2; Ibyahishuwe 18:8-10, 20.
20. (a) Ubumwe n’uburyo biri hagati y’inziga z’igare ryo mu ijuru n’abakerubi byagombye kutubwira iki? (b) Ibikomangoma bimwe byakoraga iki, kandi byagereranyaga Yerusalemu n’iki byibeshya?
20 Twongere kwerekezwa ku igare, ari ryo umuteguro wo mu ijuru w’Imana. Ubutungane buri hagati y’izo nziga n’abakerubi byagombye gutuma dufatanya neza n’umuteguro wo ku isi w’Imana. Ubudahemuka bwacu bwagombye gutuma tuwurinda abagambanyi bose. (Ezekieli 10:9-22). Mu gihe cya Ezekieli, babagaho, kubera ko uwo muhanuzi yabonye ibikomangoma 25 bigambanira ingabo z’Imana byifashishije Abanyegiputa. Bagereranyaga Yerusalemu n’inkono ivuga, nabo bakaba inyama zirimo zihishe. Mbega ukwibeshya! “Inkota” y’ “abanyamahanga,” y’Abanyebabuloni yari kwica abo bagambanyi bose abandi bakajyanwaho iminyago. Ibyo byago byari kuba kubera ko Imana yabonaga ari bo bishe isezerano rye. (Ezekieli 11:1-13; Kuva 19:1-8; 24:1-7; Yeremia 52:24-27) Kubera ko Kristendomu yiha kuvuga ko ifitanye amasezerano n’Imana hanyuma igahindukira ikagirana amasezerano n’isi ikaba ariyo yiringira, izarimburwa n’ingabo za Yehova.
21. Ni iki cyabaye Yerusalemu imaze imyaka 70 ari umwirare, kandi ni iyihe mimerere nk’iyo abasigaye mu basizwe bigeze kugira?
21 N’ubwo Abisiraeli bari ‘baratatanirijwe mu mahanga yose’ muri 617 mbere yo kubara kwacu, Imana yabakoreye “ubuturo” ari bwo buhungiro abikorera abahunze bicujije. (Ezekieli 11:14-16) Ariko se ni iki kindi bari gushobora kwiringira? (Gusoma Ezekieli 11:17-21.) Nyuma y’imyaka 70 y’akaga ka Yuda abasigaye basubijwe mu “igihugu cy’Isiraeli” yejejwe. Ni kimwe n’uko abasigaye b’Abakristo basizwe bamaze kuzirikwa na Babuloni, bagobotowe muri 1919, hanyuma bayobowe n’umwuka wera “igihugu” cya Isiraeli y’umwuka yari yarayogojwe kirozwa. Ubwo rero ‘abashyizweho’ ikimenyetso’ cyo kurokoka bari bemewe n’Imana kimwe n’Abisiraeli b’umwuka bashubijwe mu gihugu cyabo. Nukomeza gutega amatwi “umurinzi” ’w’Imana, ushobora kuzaba mubo Yehova azahisha umunsi azasohora inkota ye.
Mbese uribuka?
◻ Ni kuki tugomba gutega amatwi “umurinzi” wa Yehova igihe avuga?
◻ Igare ryo mu ijuru ry’lmana ryashushanyaga iki?
◻ Muri iki gihe cyacu “umurinzi” wa Yehova ni nde?
◻ Abahakanyi Ezekieii yabonye muri Yerusalemu bakoraga iki, kandi iryo yerekwa ryagombye gutuma dukora iki?
◻ Muri iki gihe cyacu ni nde’ umuntu wambaye imyenda y’ibitare’ kandi “ikimenyetso ashyira ku gahanga ni iki?