IGICE CYA 31
Baca amahundo ku Isabato
MATAYO 12:1-8 MARIKO 2:23-28 LUKA 6:1-5
ABIGISHWA BACA AMAHUNDO KU ISABATO
YESU NI “UMWAMI W’ISABATO”
Yesu n’abigishwa be berekeje mu majyaruguru bagana i Galilaya. Hari mu rugaryi, kandi ingano zari zeze. Abigishwa baciye amahundo barayahekenya kubera ko bari bashonje. Ariko hari ku Isabato, kandi Abafarisayo bitegerezaga ibyo bakoraga.
Wibuke ko hari Abayahudi bari baherutse gushaka kwicira Yesu i Yerusalemu, bamushinja ko atubahirizaga Isabato. None Abafarisayo bari babonye icyo bamushinja bahereye ku bikorwa by’abigishwa be. Baravuze bati “dore abigishwa bawe barakora ibintu bitemewe n’amategeko ku isabato.”—Matayo 12:2.
Abafarisayo bemezaga ko guca amahundo no kuyavungira mu ntoki kugira ngo uyarye byari kimwe no gusarura no guhura (Kuva 34:21). Ukuntu basobanuraga umurimo mu buryo butagoragozwa byatumye Isabato ihinduka umutwaro, kandi ubundi yari yaratanzwe ngo ijye iba umunsi w’ibyishimo no gufasha abantu kurushaho kwegera Imana. Yesu yarwanyije ibitekerezo byabo bibi akoresheje ingero zerekana ko Yehova Imana atigeze asobanura ko itegeko rye ry’Isabato rikoreshwa muri ubwo buryo.
Urugero rumwe yatanze ni urwa Dawidi n’abari hamwe na we. Igihe basonzaga, bagiye mu ihema ry’ibonaniro barya imigati yejejwe. Imigati yabaga yavanywe imbere ya Yehova yasimbujwe imishya, ubusanzwe yaribwaga n’abatambyi. Ariko kandi, kubera imimerere Dawidi n’abo bari kumwe barimo, ntibahaniwe ko bayiriye.—Abalewi 24:5-9; 1 Samweli 21:1-6.
Mu rugero rwa kabiri, Yesu yaravuze ati “ntimwasomye mu Mategeko ko ku masabato abatambyi bakorera mu rusengero bazirura isabato, nyamara bagakomeza kuba abere?” Yashakaga kuvuga ko ku Isabato, abatambyi babagaga amatungo yo gutambaho ibitambo kandi bagakora indi mirimo yo mu rusengero. Yesu yaravuze ati “ariko ndababwira ko uruta urusengero ari hano.”—Matayo 12:5, 6; Kubara 28:9.
Yesu yongeye kwifashisha Ibyanditswe, maze aravuga ati “iyo muba mwarasobanukiwe icyo aya magambo asobanura ngo ‘icyo nshaka ni imbabazi si ibitambo,’ ntimuba muciriyeho iteka abatariho urubanza.” Yashoje agira ati “kuko Umwana w’umuntu ari Umwami w’isabato.” Yesu yavugaga ubutegetsi bw’Ubwami bwe bw’amahoro bw’imyaka igihumbi.—Matayo 12:7, 8; Hoseya 6:6.
Abantu bamaze igihe kirekire bari mu bubata bwa Satani, kandi urugomo n’intambara byogeye hose. Ibyo binyuranye cyane n’ibizabaho ku Isabato ikomeye, ari bwo butegetsi bwa Kristo, we uzatanga ikiruhuko twifuza cyane kandi dukeneye.