Ijambo rya Yehova ni rizima:
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cya Mariko
IVANJIRI ya Mariko ni yo ngufi mu Mavanjiri ane. Yanditswe na Yohana Mariko nyuma y’imyaka igera kuri 30 Yesu Kristo amaze gupfa, akanazuka. Iyo Vanjiri ikubiyemo inkuru zishishikaje zivuga ibintu byabaye mu gihe cy’imyaka itatu n’igice y’umurimo wa Yesu.
Uko bigaragara, icyo gitabo cya Mariko cyandikiwe abatari Abayahudi, by’umwihariko Abaroma. Kigaragaza Yesu nk’Umwana w’Imana ukora ibitangaza, wakoranye ishyaka umurimo wo kubwiriza. Cyatsindagirije cyane ibyo Yesu yakoze kuruta ibyo yigishije. Nitwita ku bikubiye mu Ivanjiri ya Mariko, tuzakomeza kwizera Mesiya kandi bitume dukora umurimo wa gikristo wo kubwiriza ubutumwa bw’Imana tubigiranye ishyaka.—Heb 4:12.
UMURIMO UKOMEYE WAKOREWE I GALILAYA
Mariko amaze kwandika iby’umurimo wa Yohana Umubatiza n’iby’iminsi 40 Yesu yamaze mu butayu mu mirongo 14 gusa, yavuze ibintu bishishikaje by’umurimo Yesu yakoreye i Galilaya. Amagambo ngo “ako kanya,” “ahita” cyangwa ngo “bahita” yakoreshejwe incuro nyinshi, atuma iyo nkuru igaragaza uburyo ibintu byihutirwaga.—Mar 1:10, 12.
Mu gihe kitageze ku myaka itatu, Yesu yari amaze kubwiriza mu gace ka Galilaya incuro eshatu. Ahanini Mariko abara iyo nkuru akurikije igihe ibintu byabereye. Ntiyavuze iby’Ikibwiriza cya Yesu cyo ku Musozi hamwe na disikuru nyinshi ndende za Yesu.
Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:
1:15—“Igihe cyagenwe” cyari gisohoye cyari icyo gukora iki? Yesu yavugaga ko igihe cyagenwe cyari gisohoye kugira ngo atangire umurimo we wo kubwiriza. Kubera ko icyo gihe yari ahari ari we Mwami watoranyijwe, Ubwami bw’Imana bwari bwegereye abantu. Icyo gihe abantu b’imitima itaryarya bashoboraga kwitabira ibyo yababwirizaga kandi bagatera intambwe zituma bemerwa n’Imana.
1:44; 3:12; 7:36—Kuki Yesu atifuzaga ko ibitangaza yakoraga byamamazwa? Yesu yashakaga ko abantu ubwabo bibonera ibihamya by’uko ari Kristo ndetse bakifatira imyanzuro bashingiye ku byo biboneye, aho kugira ngo bagere ku myanzuro bashingiye ku makabyankuru cyangwa ku nkuru zitari ukuri babwiwe (Yes 42:1-4; Mat 8:4; 9:30; 12:15-21; 16:20; Luka 5:14). Ariko, ibyo si ko byagenze igihe yakizaga umuntu wari utewe n’umwuka mubi wo mu gihugu cy’Abanyagerasa. Yesu yamubwiye ko asubira iwabo akabwira bene wabo uko byagenze. Abo bantu bari binginze Yesu ngo abavire mu gihugu, bityo rero ashobora kuba atarabonye akanya gahagije ko gushyikirana n’abantu baho, cyangwa se akaba ataranigeze ashyikirana na bo. Kuba uwo mugabo Yesu yari yakoreye igikorwa cyiza yari kuba ahibereye akabihera ibimenyetso, byashoboraga kuvuguruza ibyo abantu bashoboraga kuvuga bitotombera ko ingurube zabo zakunkumutse.—Mar 5:1-20; Luka 8:26-39.
2:28—Kuki Yesu yiyise “Umwami w’isabato”? Intumwa Pawulo yaranditse ati ‘Amategeko ni igicucu gusa cy’ibintu byiza bizaza’ (Heb 10:1). Nk’uko Amategeko yabivugaga, Isabato yabaga nyuma y’iminsi itandatu y’akazi, kandi Yesu yagiye akiza abantu benshi kuri uwo munsi. Ibyo byashushanyaga ko abantu bazaruhuka mu mahoro kandi bakagira n’indi migisha mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, ubutegetsi bwa Satani bukandamiza abantu bumaze kuvanwaho. Ku bw’ibyo, Umwami w’ubwo Bwami yitwa nanone “Umwami w’isabato.”—Mat 12:8; Luka 6:5.
3:5; 7:34; 8:12—Ni gute Mariko ashobora kuba yaramenye ibyiyumvo Yesu yagiye agira? Mariko ntiyari umwe mu ntumwa 12 za Yesu cyangwa ngo abe incuti ye ya bugufi. Dukurikije inkuru za kera zo muri rubanda, intumwa Petero ni yo yari incuti ya bugufi ya Mariko. Bityo rero, Petero ashobora kuba ari we wabimubwiye.—1 Pet 5:13.
6:51, 52—Ni iki abigishwa bananiwe gusobanukirwa ku bihereranye n’“ibya ya migati”? Hari hashize amasaha make gusa Yesu agaburiye abantu 5.000 hatabariwemo abagore n’abana, akoresheje imigati itanu n’amafi abiri gusa. “Ibya ya migati” abigishwa bagombye kuba barasobanukiwe, ni uko Yesu yari yarahawe imbaraga na Yehova Imana zo gukora ibitangaza (Mar 6:41-44). Iyo baza kuba barasobanukiwe imbaraga zikomeye Yesu yahawe, ntibaba baratangaye igihe yagendaga hejuru y’amazi mu buryo bw’igitangaza.
8:22-26—Kuki Yesu yahumuye umuntu wari impumyi mu byiciro bibiri? Yesu ashobora kuba yarabikoze abitewe no kuzirikana uwo muntu. Kuba yaragiye ahumura buhoro buhoro uwo muntu wari umenyereye umwijima, byatumye agenda yimenyereza urumuri rw’izuba.
Icyo ibyo bitwigisha:
2:18; 7:11; 12:18; 13:3. Mariko asobanura imigenzo, imvugo, imyizerere n’ahantu, bishobora kuba bitari bimenyerewe n’abasomyi batari Abayahudi. Yagaragaje ko Abafarisayo ‘biyirizaga ubusa,’ ko hariho “ituro ryagenewe Imana” ryitwaga korubani, ko Abasadukayo ‘bavugaga ko nta muzuko ubaho,’ kandi agaragaza ko urusengero rwari ‘rwitegeye Umusozi w’Imyelayo.’ Kubera ko igisekuru cya Mesiya cyari gushishikaza cyane cyane Abayahudi, nta cyo Mariko yakivuzeho. Ku bw’ibyo, Mariko yadusigiye icyitegererezo. Mu gihe turi mu murimo wo kubwiriza cyangwa dutanga ikiganiro mu materaniro y’itorero, twagombye kwita ku mimerere abaduteze amatwi bakuriyemo.
3:21. Bene wabo wa Yesu ntibizeraga. Ku bw’ibyo, Yesu yishyira mu mwanya w’abantu batotezwa cyangwa bagakobwa na bene wabo batizera.
3:31-35. Igihe Yesu yabatizwaga yabaye Umwana w’Imana wo mu buryo bw’umwuka kandi “Yerusalemu yo mu ijuru” yari nyina (Gal 4:26). Uhereye ubwo, abigishwa ba Yesu bamubaye hafi, kandi bamubera ab’agaciro kurusha umuryango we wo ku isi. Ibyo bitwigisha ko dukwiriye gushyira iby’umwuka mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu.—Mat 12:46-50; Luka 8:19-21.
8:32-34. Twagombye guhita dutahura abantu bashaka kutugira inama yo kutigora mu gihe twe dushaka kwitanga, kandi tugahita tubamaganira kure. Umwigishwa wa Kristo yagombye kuba yiteguye ‘kwiyanga,’ ni ukuvuga kwanga ibyifuzo n’intego bishingiye ku bwikunde. Yagombye kuba yiteguye ‘gufata igiti cye cy’umubabaro,’ ni ukuvuga kubabazwa mu gihe bibaye ngombwa, cyangwa gukozwa isoni, cyangwa gutotezwa, cyangwa se kwicwa azira kuba Umukristo. Nanone kandi agomba ‘gukomeza agakurikira’ Yesu agera ikirenge mu cye. Kuba umwigisha bisaba kwitoza kugira umwuka wo kwiyanga nk’uwo Kristo Yesu yagaragaje, kandi tukabikomeza.—Mat 16:21-25; Luka 9:22, 23.
9:24. Ntitwagombye kugira isoni zo kwatura ukwizera kwacu, cyangwa gusaba Yehova ngo atwongerere ukwizera.—Luka 17:5.
UKWEZI KWA NYUMA
Ahagana ku mpera z’umwaka wa 32, Yesu yagiye “mu turere two ku rugabano rwa Yudaya no hakurya ya Yorodani,” maze abantu benshi bongera kujya aho ari (Mar 10:1). Amaze kuhabwiriza, yakomeje urugendo agana i Yerusalemu.
Ku itariki ya 8 Nisani, Yesu yari i Betaniya. Igihe yari yicaye afungura, umugore yarinjiye amasuka amavuta ahumura neza ku mutwe. Ibintu byabaye mu mibereho ya Yesu kuva yinjira muri Yerusalemu afite ikuzo kugeza igihe yazukiye, byavuzwe hakurikijwe igihe byagiye bibera.
Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:
10:17, 18—Kuki Yesu yakosoye umuntu wamwise ‘Umwigisha mwiza’? Igihe Yesu yangaga kwemera ayo magambo yo kumvikanisha ko afite ikuzo, yagaragaje ko ikuzo ryagombye guhabwa Yehova, kandi ko Imana y’ukuri yonyine ari yo ibintu byiza byose biturukaho. Byongeye kandi, Yesu yerekeje ibitekerezo by’abantu ku kuri kw’ibanze kugaragaza ko Yehova Imana Umuremyi w’ibintu byose, ari we wenyine ufite uburenganzira bwo gushyiraho amahame agenga ikibi n’icyiza.—Mat 19:16, 17; Luka 18:18, 19.
14:25—Ni iki Yesu yashakaga kuvuga igihe yabwiraga intumwa ze zizerwa ati ‘guhera ubu sinzongera kunywa kuri divayi kugeza ku munsi nzanywera divayi nshya mu bwami bw’Imana’? Yesu ntiyashakaga kumvikanisha ko mu ijuru hari divayi nyadivayi. Icyakora, kubera ko rimwe na rimwe divayi igereranya ibyishimo, Yesu yavugaga ko mu Bwami, azishimira kuba ari kumwe n’abigishwa be basutsweho umwuka bazutse.—Zab 104:15; Mat 26:29.
14:51, 52—Umusore ‘wahunze yambaye ubusa’ ni nde? Mariko wenyine ni we wavuze iyo nkuru. Ku bw’ibyo, dushobora gufata umwanzuro uhuje n’ubwenge ko ari we wivugaga.
15:34—Amagambo ya Yesu agira ati “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?” yaba agaragaza ko yari abuze ukwizera? Oya. Nubwo tudashobora kwemeza neza icyatumye Yesu avuga atyo, ayo magambo ashobora kugaragaza ko Yesu yari azi ko Yehova yari yaretse kumurinda kugira ngo ugushikama k’Umwana We kugeragezwe mu buryo bwuzuye. Birashoboka nanone ko Yesu yabivugiye kugira ngo ubuhanuzi bwari bwaravuze ibimwerekeyeho buri muri Zaburi 22:2, busohore.—Mat 27:46.
Icyo ibyo bitwigisha:
10:6-9. Umugambi w’Imana ni uko abashakanye babana akaramata. Bityo rero, aho kugira ngo abagabo n’abagore bihutire gushaka ubutane, bakora ibishoboka byose kugira ngo bashyire mu bikorwa amahame ya Bibiliya abafasha guhangana n’ibibazo bishobora kuvuka mu ishyingiranwa.—Mat 19:4-6.
12:41-44. Urugero rw’umupfakazi w’umukene rutwigisha ko twagombye gushyigikira ugusenga k’ukuri mu buryo buzira ubwikunde.
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Kuki Yesu yabwiye uyu mugabo ko ataha akajya kubwira bene wabo ibyamubayeho?