Kugendana n’Imana—Intambwe zibanza
“Mwegere Imana, na yo izabegera.”—YAKOBO 4:8.
1, 2. Kuki wavuga ko gukorera Yehova ari igikundiro gikomeye?
Hari umugabo wari umaze imyaka myinshi ababarizwa muri gereza. Hanyuma, yaje guhamagarwa imbere y’ubutegetsi bw’icyo gihugu. Ibintu byarihutishijwe. Ako kanya, iyo mfumgwa yahawe umurimo wo gukorera umwami ukomeye kuruta abandi bose bariho ku isi muri icyo gihe. Uwo mugabo wahoze ari imfungwa yahawe inshingano ikomeye, ahabwa n’icyubahiro gitangaje. Yozefu—wari warahoze aboheshejwe iminyururu ku maguru—icyo gihe noneho yari arimo agenndana n’UMwami!—Itangiriro 41:14, 39-43;Zaburi 105:17, 18.
2 Muri iki gihe, abantu bafite uburyo bwo gukorera umuntu runaka uruta kure cyane Farawo wo muri Egiputa. Umwami w’Ikirenga w’ijuru n’isi, adutumirira twese kugira ngo tumukorere. Mbega ukuntu kubigenza dutyo no kugirana imishyikirano yabugufi na Yehova, Imana ishobora byose, ari igikundiro gitangaje! Ibyanditswe bimwerekezaho bivuga ko afite imbaraga zitangaje hamwe n’ikuzo, kimwe n’ituze, ubwiza no kugira imyifatire ishimisha abandi (Ezekiyeli 1:26-28; Ibyahishuwe 4:1-3). Imikorere ye yose irangwa n’urukundo (1 Yohana 4:8). Ntiyegera na rimwe abeshya (Kubara 23:19). Knadi nta bwo Yehova yigera na rimwe atenguha abakomeza kumubera indahemuka.(Zaburi 18:26, umurongo wa 25 muri Biblia Yera.) Mu gukurikiza amategeko ye akiranuka, dushobora kugira imibereho irangwa n’ibyishimo kandi ifite intego muri iki gihe, dufite ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka (Yohana 17:3). Nta mutegetsi wa kimuntu n’umwe ufite ikintu icyo ari cyo cyose yatanga cyagereranywa n’iyo migisha n’icyo gikundiro.
3. Ni mu buhe buryo Nowa “yagendanaga n’Imana”?
3 Mu gihe cya kera cyane, umukurambere Nowa yiyemeje kubaho mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka hamwe n’imigambi yayo. Bibiliya imwerekezaho igira iti “Nowa yari umukiranutsi, yatunganaga rwose mu gihe cye: Nowa yagendanaga n’Imana” (Itangiriro 6:9). Birumvikana ko Nowa atagendanye na Yehova mu buryo nyakuri kubera ko “uhereye kera kose” nta muntu wigeze kubona “kubona Imana” (Yohana 1:18). Ahubwo, yagendanye n’Imana mu buryo bw’uko yakoze ibyo Imana yamubwiye gukora. Kubera ko Nowa mu mibereho ye yitangiye gukora ibyo Yehova ashaka, yagiranye n’Imana Ishoborabyose imishyikirano ya gicuti, ya bugufi cyane. Kimwe na Nowa, muri iki gihe abantu babarirwa muri za miriyoni ‘bagendana n’Imana,’ babaho mu buryo buhuje n’inama zitangwa na Yehova hamwe n’inyigisho ze. Ni gute umuntu atangira kugira iyo myifatire?
Kugira Ubumenyi Nyakuri Ni Iby’Ingenzi
4. Ni gute Yehova yigisha ubwoko bwe?
4 Kugira ngo tugendane na Yehova, mbere na mbere tugomba kumumenya. Umuhanuzi Yesaya yahanuye agira ati “mu minsi y’imperuka umusozi wubatswe inzu y’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi; kandi amahanga yose azawushikira. Amahanga menshi azahaguruka avuge ati ‘nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka, ku nzu y’Imana ya Yakobo, kugira ngo ituyobore inzira zayo. tuzigenderemo.’ Kuko i Siyoni ari ho hazava amategeko, i Yerusalemu hagaturuka Ijambo ry’Uwiteka” (Yesaya 2:2, 3). Ni koko, dushobora kwiringira ko Yehova azigisha abantu bose bashaka kugendera mu nzira ze. Yehova yaduhaye Ijambo rye, ari ryo Bibiliya, kandi adufasha kurisobanukirwa. Uburyo bumwe akoresha, ni ukudufasha binyuriye ku “mugaragu ukuranuka w’ubwenge” (Matayo 24:45-47). Yehova akoresha ‘umugaragu ukiranuka’ mu gutanga inyigisho zo mu buryo bw’umwuka, binyuriye ku bitabo bishingiye kuri Bibiliya, amateraniro ya Gikristo na gahunda kuyoborera abantu icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo nta kiguzi. Nanone kandi Imana ifasha ubwoko bwayo gusobanukirwa Ijambo ryayo, binyuriye ku mwuka wayo wera.—1 Abakorinto 2:10-16.
5. Kuki ukuri gushingiye ku Byanditswe ari uk’agaciro kenshi?
5 N’ubwo tudatanga amafaranga ngo tugure ukuri kwa Bibiliya, ni ukw’abgaciro kenshi. Mu gihe twiga Ijambo ry’Imana, tumenya ibihereranye n’Imana ubwayo—ni ukuvuga izina ryayo kamere yayo, imigambi yayo n’uburyo ishyikirana n’abantu . Nanone kandi, tumenya ibisubizo bitanga umudendezo by’ibibazo by’ingenzi bikurikira twibaza ku bihereranye n’ubuzima: kuki turi ku isi? Kuki Imana ireka habaho imibabaro? Igihe kizaza kiduhishiye iki? Kuki dusaza kandi tugapfa? Mbese, umuntu akomeza kubaho nyuma yo gupfa? Byongeye kandi, tumenya ibyo Imana idushakaho, ni ukuvuga uburyo twagombye kugenda kugira ngo tuyinezeze mu buryo bwuzuye. Tumenya ko ibyo idusaba bishyize mu gaciro kandi ko bitugirira umumaro mu buryo buhebuje, iyo tubayeho mu buryo buhuje na byo. Nta bwo twashoboraga na rimwe kuzigera dusobanukirwa ibyo bintu, iyo hataza kubaho inyigisho z’Imana.
6. Ubumenyi nyukuri bwa Bibiliya butuma tugira iyihe myifatire?
6 Ukuri kwa Bibiliya gufite imbaraga kandi kudusunikira kugira ihinduka mu mibereho yacu (Abaheburayo 4:12). Mbere y’uko tugira ubumenyi ku byerekeye Ibyanditswe, twagendaga dukurikiza imigenzo y’iyi si (Abefeso 2:2 ariko kandi, ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana butwereka mu buryo bunonosoye imyifatire itandukanye tugomba kugira, kugira ngo dushobore ‘kugenda nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu [“Yehova,” NW], tumunezeza muri byose’ (Abakolosayi 1:10). Mbega ukuntu duterwa ibyishimo no gutera intambwe zibanza mu kugendana na Yehova, umuntu ufite ikuzo kuruta abandi bose mu ijuru no ku isi hose!—Luka 11:28.
Kwiyegurira Imana no Kubatizwa—Ni Intambwe Ebyiri z’Ingenzi
7. Mu gihe twiga Ijambo ry’Imana, ni ukuhe kuri tumenya ku birebana n’ubutegetsi bwa kimuntu?
7 Mu gihe turushijeho gusobanukirwa ibyerekeye Bibiliya, dutangira gusuzuma imikorere y’abantu hamwe n’imibereho yacu bwite, dukurikije urumuri rwo mu buryo bw’umwuka ruturuka mu Ijambo ry’Imana. Bityo rero, hari ukuri kw’ingenzi guhita kugaragara. Uko kuri kwavuzwe kera cyane n’umuhanuzi Yeremiya, wanditse agira ati “Uwiteka, nzi ko inzira y’umuntu itaba muri we; ntibiri mu muntu ugenda kwitunganirirza intambwe ze” (Yeremiya 10:23). Twebwe abantu twese dukeneye kuyoborwa n’Imana.
8. Ni iki gisunikira abantu kwiyegurira Imana? (b) Kwiyegurira Imana kwa Gikristo ni iki?
8 Gusobanukirwa uko kuri kw’ingenzi bituma dushakira ubuyobozi kuri Yehova. Kandi urukundo dukunda Imana rudusunikira kuyegurira ubuzima bwacu. Kwiyegurira Imana bisobanura kuyegera mu isengesho maze tukayisezeranya mu buryo bukomeye ko tuzakoresha ubuzima bwacu mu kuyikorera no kugendera mu nzira zayo turi abizerwa. Mu kubigenza dutyo, tuba dukurikiza urugero rwa Yesu, wihaye Yehov, akiyemeza mu buryo budasuburwaho gusohoza ibyo Imana ishaka.—Abaheburayo 10:7.
9. Kuki abantu ku giti cyabo begurira Yehova ubuzima bwabo?
9 Yehova Imana ntiyigera ahatira umuntu uwo ari we wese kumwiyegurira (Gereranya na 2 Abakorinto 9:7). Ikindi kandi, Imana ntiyitega ko umuntu uwo ari we wese yayegurira bwe bitirutse ku byiyumvo runaka by’akanya gato. Nbere y’uko umuntu abatizwa, agomba kuba yaramaze kuba umwigishwa, ibyo bikaba bisaba imihati myinshi kugira ngo umuntu agire ubumenyi (Matayo 28:19, 20). Pawulo yinginze abari baramaze kubatizwa kugira ngo ‘batange imibiri yabo, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana ari ko kuyikorera kwabo gukwiriye [“umurimo wera bakoresheje ubushobozi bwabo bwo gutekereza,” NW ]’ (Abaroma 12:1). Gukoresha ubushobozi bwacu bwo gutekereza mu buryo nk’ubwo, ni byo bituma twiyegurira Yehova Imana. Iyo tumaze kumenya icyo ibyo bisaba kandi tukabitekerezaho tubigiranye ubwitonzi, twegurira Imana ubuzima bwacu tubyishakiye kandi dufite ibyishimo.—Zaburi 110:3.
10. Ni irihe riri hagati yo kwiyegurira Imana no kubatizwa?
10 Iyo tumaze kwegera Imana mu isengesho twiherereye, maze tukayibwira icyemezo twafashe cyo kugendera mu nzira zayo, hari indi ntambwe ikurikiraho dutera. Tugaragariza mu ruhame ko twiyeguriye Imana tubatizwa mu mazi. Uko ni ugutangariza mu ruhame ko twahize umuhigo wo gukora ibyo Imana ishaka. Igihe Yesu yatangiraga umurimo we wo ku isi, yabatijwe na Yohana, bityo akaba yaradusigiye icyitegererezo (Matayo 3:13-17). Nyuma y’aho, Yesu yahaye abigishwa be itegeko ryo guhindura abantu abigishwa no kubabatiza. Ku bw’ibyo rero, kwiyegurira Imana no kubatizwa ni intambwe z’ingenzi umuntu uwo ari we wese wifuza kugendana na Yehova agomba gutera.
11, 12 Ni gute umnubatizo ushobora kugereranywa n’umuhango w’ubukwe? (b) Ni gute imishyikirano tugirana na Yehova ishobora kugereranywa n’imishyikirano irangwa hagati y’umugabo n’umugore?
11 Kuba umwigishwa wa Yesu Kristo wiyeguriye Imana, wabatijwe, bimeze mu buryo runaka nko gushyingirwa. Mu bihugu byinshi, umunsi w’ubukwe ubanzirizwa n’ibindi bintu byinshi. Umuhungu n’umukubwa barahura, bakamenyana maze bagakundana. Hanyuma, bakagirana amasezerano yo kuzabana. Umuhango w’ubukwe ushyira ahagaragara icyemezo cyafashwe mu bwiherero—ni ukuvuga icyemezo cyo gushyingiranwa hanyuma bakabana ari umugabo n’umugore. Ubukwe yakoze ni bwo bugaragariza mu ruhame intangiriro y’iyo mishyikirano yihariye . Uwo munsi ugaragaza intangiriro y’imibanire yabo ari abantu bashyingiranywe. Mu buryo nk’ubwo, umubatizo ugaragaza intangiriro y’imibereho yahariwe kugendana na Yehova waramwiyeguriye.
12 Reka turebe ubundi buryo ibyo bishobora kugereranywa. Nyuma y’umunsi w’ubukwe, urukundo rurangwa hagati y’umugabo n’umugore rwagombye kurushaho kwiyongera kandi rugakomeza gukura. Kugira ngo abashakanye bombi barusheho iteka kugirana imishyikirano ya bugufi, bagomba kwihatira kubumbatira no gushimangira imishyikirano bagirana mu mibanire yabo, mu buryo buzira ubwikunde. N’ubwo tudashyingiranwa n’Imana, nyuma yo kubatizwa, nyuma yo kubatizwa, tugomba gushyiraho imihati kugira ngo dukomeze kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova. Areba imihati tugira yo gukora ibyo ashaka kandi akayishimir, maze akatweger. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “mwegere Imana, nayo izabegera.”—Yakobo 4:8.
Tugere Ikirenge mu Cya Yesu
13. Twagombye gukurikiza urugero rwa nde mu kugendana n’Imana?
13 Kugira ngo tugendane na Yehova, tugomba gukurikiza urugero rwatanzwe na Yesu Kristo. Intumwa Petero yanditse igira iti “ibyo ni byo mwahamagariwe, kuko na Kristo yabababarijwe, akabasigira ikitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye” (1 Petero 2:21). Kubera ko Yesu yari atunganye naho twe tukaba tudatunganye, ntidushobora gukurikiza urugero rwe mu buryo butunganye. Ariko kandi, Yehova aba yiteze ko dukora uko dushoboye kose. Nimucyo dusuzume ibintu bitanu byaranze imibereho ya Yesu n’umurimo we, ibyo Abakristo biyeguriye Imana bagombye kwihatira kwigana.
14. Kumenya Ijambo ry’Imana bikubiyemo iki?
14 Yesu yari afite ubumenyi nyakuri kandi bwuzuye bw’Ijambo ry’Imana. Mu gihe cy’umurimo wa Yesu, incuro nyinshi yasubiragamo amagambo yo mu Byanditswe bya Giheburayo (Luka 4:4, 8) Birumvikana ko abayobozi ba kidini b’abagome bo muri icyo gihe na bo basubiragamo amagambo yo mu Byanditswe ( Matayo 22:23, 24). Aho Yesu yari atandukaniye na bo ni uko we yari asobanukiwe Ibyanditswe, kandi akaba yarabikurikizaga mu mibereho ye. Nta bwo yari azi ibyari bikubiye mu Mategeko gusa, ahubwo yari azi n’icyo ayo Mategeko yari agamije. Mu gihe dukurikiza urugero rwa Kristo, natwe twagombye kwihatira gusobanukirwa Ijambo ry’Imana, tukamenya ibyaryo cyangwa icyo rigamije. Mu kubigenza dutyo, dushobora kuba abakozi bemewe n’Imana, bafite ubushobozi bwo ‘gukwiriranya neza Ijambo ry’ukuri.—2 Timoteyo 2:15.
15. Ni gute Yesu yatanze urugero mu bihereranye no kuvuga ibyerekeye Imana?
15 Kristo Yesu yabwiye abandi ibyerekeye Se wo mu ijuru. Nta bwo Yesu yigumaniye ubumenyi yari afite bw’Ijambo ry’Imana. Ndetse n’ababnzi be bamwitaga “[U]mwigisha,” kubera ko aho yajyaga hose, yabwiraga abandi ibyerekeye Yehova n’imigambi ye (Matayo 12:38). Yesu yabwiwirije mu ruhame mu karere k’urusengero, mu masinagogi, nu mijyi no mu cyaro (Mariko 1:39; Luka 8:1; Yohana 18:20). Yigishaga abigiranye impuhwe n’ubugwaneza agaragariza urukundo abo yafashaga (Matayo 4:23). Abakurikiza urugero rwa Yesu na bo bagira ahantu henshi n’uburyo bwinshi bwo kwigishwa abandi ibyerekeye Yehova Imana n’imigambi ye ihebuje.
16. Yesu yari afitanye n’abagenzi basengaga Yehova imishyikirano ya bugufi mu rugero rungana iki?
16 Yesu yumvaga hari umurunga ukomeye wamuhuza n’abandi basengaga Yehova. Igihe kimwe, Yesu yari arimo avugana n’imbaga y’abantu, maze nyina hamwe na bene nyina batizeraga baza aho ari kugira ngo bamuvugishe. Inkuru ya Bibiliya igira iti “ummuntu aramubwira ati ‘nyoko na bene so bahagaze hanze barashaka ko muvugana.’ Na we asubiza ababimibwiye ati ‘mama ni nde na bene data ni bande?’ Arambura ukoboko, agutunga abigishwa be, ati ‘dore, mama na bene data; umuntu wese ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka, ni we mwene data, ni we mushiki wanjye, ni we mama’ ” (Matayo 12:47-50). Ibyo ntibishaka kuvuga ko Yesu yataye umuryango we, kuko ibintu byabayeho nyuma y’aho bigaragaza ko atari ko yabigenje (Yohana 19:25-27). Ariko kandi, iyo nkuru itsindagiriza urukundo Yesu yakundaga bagenzi be bari bahuje ukwizera. Muri iki gihe na bwo, abagendana n’Imana bifatanya n’abandi bagaragu ba Yehova kandi bakarushaho kubakunda urukundo ruvuye ku mutima.—1 Petero 4:8.
17. Ni ibihe byiyumvo Yesu yari afite ku birebana no gukora ibyo Se wo mu ijuru ashaka, kandi se, ni gute ibyo byagombye kutugiraho ingaruka?
17 Mu gukora ibyo Imana ishaka, Yesu yagaragarije Se wo mu ijuru urukundo. Yesu yumviraga Yehova muri buri kantu. Yagize ati “ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka no kurangiza u murimo we” (Yohana 4:34). Nanone, Kristo yagize ati ‘mpora nkora ibyo [Imana] ishima (Yohana 8:29). Yesu yakundaga Se wo mu ijuru cyane, ku buryo ‘yicishije bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa, ndetse urupfu rwo ku. . . [“giti cy’umubabaro,” NW ]’ (Abafilipi 2:8). Ku bw’iyo mpamvu, Yehova yahaye Yesu umugisha, amuha umwanya w’ubutware n’icyubahiro ukurikira uwa Yehova ubwe (Abafilipi 2:9-11). Kimwe na Yesu, tugaragaza ko dukunda Imana, dukomeza amategeko yayo kandi tugakora ibyo ishaka.—1 Yohana 5:3.
18. Ni mu buhe buryo Yesu yatanze urugero mu bihereranye no gusenga?
18 Yesu yasengaga igihe cyose. Igihe cy’umubatizo we, yarasenze (Luka 3:21). Mbere yo gutoranya intumwa ze 12 yakesheje ijoro ryose asenga (Luka 6:12,13). Yesu yigishije abigishwa be uburyo bwo gusenga (Luka 11:1-4). Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, yasengeye abigishwa be, kandi asengana na bo (Yohana 17:1-26). Isengesho ryari rifite umwanya w’ingenzi mu mibereho ya Yesu, nk’uko byagombye kuba bimeze mu mibereho yacu kubera ko turi abigishwa be. Mbega ukuntu kuvugana n’Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi mu isengesho ari igikundiro! Byongeye kandi, Yehova asubiza amasengesho, kuko Yohana yandutse agira ati “iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye, ni uko atwumva, iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka: kandi uwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhawe ibyo tumusabye.”—1 Yohana 5:14, 15.
19. Ni iyihe mico ya Yesu twagombye kwigana? (b) Ni mu buhe buryo twungukirwa no kwiga ibyerekeye imibereho ya Yesu n’umurimo we?
19 Hari byinshi dushobora kumenya, dusuzuma ibyaranze imibereho ya Yesu Kristo n’umurimo we byo ku isi! Tekereza kuri iyi mico ikurikira yagaragaje: urukundo, impuhwe, ubugwaneza, imbaraga, ukutabogama, gushyira mu gaciro, kwicisha bugufi, ubutwari no kutarangwa n’ubwikunde. Uko tuzarushaho kumenya ibihereranye na Yesu ni nako tuzarushaho kugira icyifuzo gikomeye cyo kuba abigishwa be bizerwa. Kugira ubumenyi ku byerekeye Yesu binatuma turushaho kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi. N’imbeshyerwe kandi, Yesu yagaragaje imico ya Se wo mu ijuru mu buryo butunganye. Yari afitanye na Yehova imishyikirano ya bugufi cyane, ku buryo yashoboraga kuvuga ati “umubonye, aba abonye Data.”—Yohana 14:9.
Iringire ko Yehova Azagukomeza
20. Ni iki cyadufasha kugendana na Yehova dufite icyizere?
20 Iyo abana bacyiga kugenda, intambwe zabo ziba zidahamye. Ni gute bamenya kugenda uko bikwiriye? Babimenya biturutse ku kwimenyereza kubikora no kwihangana. Abagendana na Yehova, bihatira gutambuka bafite icyizere kandi bagatera intambwe ihamye. Ibyo na byo bisaba igihe no kwihangana. Intumwa Pawulo yagaragaje akamaro ko kwihangana mu kugendana n’Imana, ubwo yandikaga agira ati “n’uko, bene Data, ibisigaye, turabinginga tubahugurira mu Mwami Yesu, kugira ngo, nk’uko mwabibwiwe natwe uko mukwiriye kugenda no kunezeza Imana, mube ariko mugenda ndeste murusheho.”—1 Abatesalonike 4:1.
21. Mu gihe tugendana na Yehova, ni iyihe migisha dushobora kubona?
21 Niba twariyeguriye Imana mu buryo bwuzuye, izadufasha kugira ngo dukomeze kugendana na yo (Yesaya 40:29-31). Nta kintu na kimwe iyi si ishobora gutanga cyagereranywa n’imigisha Imana iha abantu bagendera mu nzira zayo. Ni yo ‘itwigisha ibitugirira umumaro, ikatujya imbere mu nzira dukwiriye kunyuramo. Nitwumvira amategeko yayo, tuzagira amahoro ameze nk’uruzi, gukiranuka kwacu kuzaba nk’umuraba w’inyanja’ (Yesaya 48:17, 18). Nitwemera itumira ridusaba kugendana n’Imana kandi tukabikora turi abizerwa, dushobora kugirana na yo imishyikirano y’amahoro iteka ryose.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Kuki kugendana n’Imana y’ukuri ari igikundiro?
◻ Kuki kwiga, kwiyegurira Imana no kubatizwa ari intambwe zibanza umuntu agomba gutera mu kugendana na Yehova?
◻ Ni gute dushobora kugera ikirenge mu cya Yesu?
◻ Tuzi dute ko Yehova azadukomeza mu gihe tuzaba tugendana na we?
[Amafoto yo ku ipaji ya 13]
Kwiga kwiyegurira Imana no kubatizwa, ni intambwe zibanza umuntu agomba gutera mu kugendana n’Imana