Igice cya 44
Wowe n’Ibyahishuwe
1. (a) Ni ayahe magambo ateye inkunga marayika abwira Yohana yerekeye ibyasezeranyijwe byose bihebuje bivugwa mu Byahishuwe? (b) Ni nde uvuga ngo “Ndaza vuba,” kandi agomba kuza ryari?
MU GUSOMA imiterere ishimishije ya Yerusalemu Nshya, wenda byatuma wibaza uti ‘Mbese koko ikintu gihebuje gityo gishobora kubaho?’ Yohana arasubiza icyo kibazo mu kutugezaho amagambo akurikira ya marayika: “Arambgir’ ati: Ayo magambo n’ ayo kwizerwa n’ay’ukuri, kand’ Umwami Imana, itegek’ imyuka y’abahanuzi, yatumye maraika wayo kwerek’ imbata zay’ ibikwiriye kubaho vuba. Kandi dore, ndaza vuba. Hahirw’ uwitonder’ amagambo y’ubuhanuzi bg’iki gitabo” (Ibyahishuwe 22:6, 7). Ibyasezeranijwe byose by’agahebuzo byo mu Byahishuwe bizasohozwa nta gushidikanya. Marayika aravuga mu izina rya Yesu, atangaza koko ko aza “vuba.” Ibyo bigomba guhuza n’uko Yesu yavuze mu gihe avuga ko yari kuza “nk’umujura,” aje kurimbura abanzi ba Yehova no gutangiza indunduro ikomeye kandi ishimishije y’Ibyahishuwe (Ibyahishuwe 16:15, 16). Twagombye rero guhuza imibereho yacu n’amagambo y’uwo muzingo w’‘igitabo’ cy’Ibyahishuwe kugira ngo tubashe kuzaba abahirwa muri icyo gihe.
2. (a) Yohana yabyifashemo ate amaze kubona iyerekwa ritangaje rityo, kandi ni iki marayika amubwira? (b) Amagambo ya marayika avuga ngo “Reka!” kandi ngo “Imana ab’ari y’ uramya” atwigisha iki?
2 Birumvikana ko Yohana yumvise anezerewe nyuma y’ihishurirwa ritangaje rityo. Aragira ati “Jyewe Yohana numvis’ ibyo, kandi ndabireba. Mmaze kubyumva no kubireba, nikubitira has’ imbere y’ibirenge bya maraika wabinyeretse, kugira ngo mmuramye. Arikw arambgir’ ati: Reka! Nd’ imbata mugenzi wawe, kandi ndi mugenzi wa bene So b’abahanuzi, n’uw’abitonder’ amagambo y’iki gitabo. Imana ab’ari y’ uramya.” (Ibyahishuwe 22:8, 9; gereranya n’Ibyahishuwe 19:10.) Uwo muburo ubuzanya gusenga abamarayika utanzwe incuro ebyiri zose, wari ukenewe mu gihe cya Yohana, kuko bishoboka ko bamwe basengaga cyangwa bakemeza ko babona ibihishurwa bidasanzwe bivuye ku bamarayika (1 Abakorinto 13:1; Abagalatia 1:8; Abakolosai 2:18). Muri iki gihe, uwo muburo utsindagiriza ko tugomba gusenga Imana, yonyine (Matayo 4:10). Ntitugomba guhumanya ugusenga k’ukuri dusenga undi muntu cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose.—Yesaya 42:5, 8.
3, 4. Ni iki marayika yakomeje abwira Yohana, kandi ni gute abasigaye basizwe bumviye amagambo ye?
3 Yohana arakomeza agira ati “Kand’ arambgir’ ati: Amagambo y’ubuhanuzi bg’iki gitabo, ntuyazigame ng’ uyagir’ ubgiru: kukw’ igihe kiri bugufi. Ūkiranirw’ agumy’ akiranirwe; ūwanduye mu mutim’ agumye yandure; umukiranuts’ agumy’ akiranuke; uwer’ agumye yezwe.”—Ibyahisuwe 22:10, 11.
4 Muri iki gihe, abasigaye basizwe bumviye ayo magambo ya marayika. Nta bwo amagambo y’ubuhanuzi bayashyizeho ikimenyetso gifatanya. N’ikimenyimenyi, igazeti ya mbere na mbere y’Umunara w’Umurinzi wa Sioni, Integuza y’Ukuza kwa Kristo (yo muri Nyakanga 1879, Icyongereza) yasobanuraga imirongo myinshi y’Ibyahishuwe. Nk’uko twabigaragaje mu gice cya mbere cy’iki gitabo, uko imyaka yagiye ihita, hari ibindi bitabo Sosayiti Watch Tower yagiye yandika byasobanuraga Ibyahishuwe. Muri iki gihe, turerekeza nanone ibitekerezo by’abantu bose bakunda ukuri ku buhanuzi bukomeye cyane bw’Ibyahishuwe no ku gusohozwa kwabwo.
5. (a) Bizagenda bite ku badashaka kwitondera imiburo n’inama bitangwa mu Byahishuwe? (b) Ni iki abantu biyoroshya kandi bakiranuka bagombye gukora?
5 Niba hari abantu badashaka kwita ku miburo n’inama bitangwa mu Byahishuwe, nimubareke! “Ūkiranirw’ agumy’ akiranirwe.” Abishimira ibibi biranga iki gihe cyacu kidohoka ku byiza, bashobora gupfira muri ibyo bibi byabo niba ari byo bahisemo. Vuba aha, amateka ya Yehova agiye gusohozwa byuzuye ahereye k’ukurimbuka kwa Babuloni Ikomeye. Ngaho rero abagwaneza nibagire ubushishozi maze bumvire amagambo y’ubu buhanuzi agira ati “Mushak’ Uwiteka [Yehova, MN], . . . mushake gukiranuka, mushake no kugwa neza; ahari muzahishwa ku munsi w’uburakari bg’Uwiteka [Yehova, MN]” (Zefania 2:3). Ku barangije kwiyegurira Yehova, ‘Umukiranutsi nagumye akiranuke, uwera agumye yezwe.’ Umunyabwenge azi ko inyungu z’akanya gato zituruka ku cyaha zidashobora kugereranywa n’imigisha y’iteka ryose abihatira gukomeza gukiranuka no kwera bazishimira. Bibiliya igira iti “Ngaho, nimwisuzum’ ubganyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera; kandi mwigerageze” (2 Abakorinto 13:5). Hakurikijwe inzira uzaba warahisemo kandi ukayigumamo, uzabona ibihembo byawe.—Zaburi 19:9-11; 58:10, 11.
6. Ni iki Yehova ageza bwa nyuma ku basoma ubuhanuzi bw’Ibyahishuwe?
6 Ku ncuro ya nyuma, Yehova Umwami w’iteka ryose, ubu arabwira abasoma ubuhanuzi bw’Ibyahishuwe agira ati “Dore ndaza vuba, nzany’ ingororano, kugira ngo ngororer’ umuntu wes’ ibikwiriy’ ibyo yakoze. Ndi Alufa na Omega, uwa mbere n’uwa nyuma, itangiriro n’iherezo. Hahirw’ abameser’ ibishura byabo, kugira ngo bemererwe kwegera cya giti cy’ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri rwa rurembo. Hanze hazab’ imbga n’abarozi n’abasambanyi n’abicanyi n’abaseng’ ibishushanyo, n’umuntu wes’ ukunda kubeshya, akabikora.—Ibyahishuwe 22:12-15.
7. (a) Ni kuki Yehova “aza vuba”? (b) Kuki abayobozi ba Kristendomu batazaboneka mu bagize Yerusamu Nshya?
7 Nanone kandi, Yehova Imana aratsindagiriza cyane ku burenganzira bwe bwo gutegeka bw’iteka ryose no ku byerekeye uburyo amaherezo azasohoza imigambi ye ya mbere. ‘Araza vuba’ kugira ngo ace imanza kandi agororere abamushaka by’ukuri (Abaheburayo 11:6). Amategeko ye ni yo azagaragaza uzagororerwa n’uzahezwa. Abayobozi ba Kristendomu bifashe nk’ “imb[w]a z’ibiragi,” bafunze amaso ku ngeso mbi Yehova avuga hano. (Yesaya 56:10-12; reba nanone Gutegeka kwa kabiri 23:18, ubusobanuro ahagana hasi ku ipaji muri Traduction du monde nouveau à Références, umwandiko w’Icyongereza, ubusobanuro ahagana hasi ku ipaji) Nta gushidikanya, ‘bakunze kandi bakurikiza’ inyigisho n’amahame by’ibinyoma maze ntibita na busa ku nama Yesu yagejeje ku matorero arindwi. Ku bw’ibyo, ntibazaboneka mu bagize Yerusalemu Nshya.
8. (a) Ni bande bonyine barya ku “giti cy’ubugingo,” kandi ibyo bisobanura iki? (b) Ni gute abagize umukumbi munini “bamesh’ ibishura byabo,” kandi ni gute bagomba kugumana ukwera kwabo?
8 Abakristo basizwe, bo mu by’ukuri bameshe “ibishura byabo” kugira ngo babe abera imbere ya Yehova, ni bo bonyine bafite igikundiro cyo ‘kurya ku biti by’ubugingo.’ Ibyo bishaka kuvuga ko bahabwa uburenganzira cyangwa ishema ry’ubuzima budashobora gupfa mu mwanya wabo wo mu ijuru. (Gereranya n’Itangiriro 3:22-24; Ibyahishuwe 2:7; 3:4, 5.) Nyuma y’urupfu rwabo rwa kimuntu, barazurwa bakinjizwa muri Yerusalemu Nshya. Abamarayika 12 barahabinjiza ariko bagakumirira hanze abanyabinyoma cyangwa abagendera mu byanduye bibwira ko bafite ibyiringiro byo kujya mu ijuru. Abagize umukumbi munini bari ku isi na bo, “bamesh’ ibishura byabo, babyejesh’ amaraso y’Umwana w’Intama,” basabwa gukomeza ukwera kwabo. Ibyo babishobozwa no gukomeza kwamagana ingeso mbi, ari na zo hano Yehova adusaba kwirinda, no kuzirikana inkunga Yesu yateye amatorero muri bwa butumwa bwe burindwi.—Ibyahishuwe 7:14; igice cya 2 n’icya 3.
9. Ni ayahe magambo Yesu avuga, kandi ubutumwa bwe bwo mu Byahishuwe bugenewe ba nde mbere na mbere?
9 Yehova amaze kuvuga, Yesu na we afata ijambo. Arabwira abafite imitima iboneye kandi basoma Ibyahishuwe, aya magambo atera inkunga agira ati “Jyewe Yesu ntumye maraika wanjye guhamiriza mwebg’ ibyo, kubg’ amatorero. Ni jye Gishitsi cya Dawidi n’umwuzukuruza we, kandi ni jye Nyenyeri yaka yo mu ruturuturu” (Ibyahishuwe 22:16). Koko rero, ayo magambo arareba mbere na mbere “amatorero.” Ni ubutumwa bugenewe mbere ya byose Abakristo basizwe bari ku isi. Buri kintu cyose cyo mu Byahishuwe kirabwirwa mbere na mbere Abakristo basizwe, bazatura muri Yerusalemu Nshya. Binyuriye kuri iryo torero, umukumbi munini na wo ufite igikundiro cyo gusobanukirwa uko kuri gufite agaciro gakomeye kwahanuwe.—Yohana 17:18-21.
10. Kuki Yesu ubwe yiyita (a) “[i]gishitsi cya Dawidi n’umwuzukuruza we”? (b) “[i]nyenyeri yaka yo mu ruturuturu”?
10 Yesu Kristo yahawe inshingano yo kugeza Ibyahishuwe kuri Yohana, na we akabigeza ku itorero. Yesu ni ‘igishyitsi cya Dawidi akaba n’umwuzukuruza we.’ Kuba akomoka kuri Dawidi ku mubiri yujuje rero ibisabwa byose kugira ngo abe Umwami w’Ubwami bwa Yehova. Ndetse nanone azaba ‘Se Uhoraho’ wa Dawidi, bityo akaba ‘igishitsi’ cye (Yesaya 9:6; 11:1, 10). Ni Umwami Uhoraho kandi udashobora gupfa ukomoka mu rubyaro rwa Dawidi, ni we wuzuza isezerano Yehova yagiranye na Dawidi, akaba ‘n’inyenyeri yo mu ruturuturu’ yavuzwe kera mu gihe cya Mose (Kubara 24:17; Zaburi 89:34-37). Ni we “inyenyeri yo mu ruturuturu” irasa, igatuma amanywa atangaza (2 Petero 1:19). Uburiganya bwose bw’umwanzi mukuru, ari we Babuloni Ikomeye, ntibwashoboye kubangamira ukubandura kw’ikuzo kw’iyo Nyenyeri.
Gira Uti “Ngwino”
11. Ni ukuhe gutumirwa kwa rusange noneho Yohana atangaza, kandi ni nde wagombye kubyitabira?
11 Ubu noneho ni umwanya wa Yohana wo kuvuga. Umutima we wuzuye ibinezaneza ku bw’ibyo yabonye kandi yumvise, ariyamirira ati “Umwuka n’umugeni barahamagara bati: Ngwino. Kand’ ūwumva nahamagare ati: Ngwino. Kand’ ūfit’ inyota naze: ūshaka, ajyane amazi y’ubugingo ku buntu” (Ibyahishuwe 22:17). Igitambo cy’ubucunguzi cyatanzwe na Yesu ntikizazanira imigisha bya bihumbi 144.000 gusa, kuko uku gutumirwa kuvugwa hano ari rusange. Umwuka cyangwa imbaraga zikoreshwa za Yehova zirakora binyuriye ku bagize itsinda ry’Umugeni, ku buryo ubwo butumwa bukomeza kumvikana ku mugaragaro ngo ‘Mujyane amazi y’ubugingo ku buntu.’ (Reba nanone Yesaya 55:1; 59:21.) Ufite inyota yo gukiranuka wese aratumiwe ngo ‘aze’ maze yungukirwe ku bw’ubuntu bwa Yehova (Matayo 5:3, 6). Mbega ukuntu ari iby’igikundiro ku biringira kubaho ku isi bose kwitabira iryo tumirwa bagezwaho n’abasizwe bo mu itsinda rya Yohana!
12. Ni gute umukumbi munini witabira ugutumirwa kuri mu Byahishuwe 22:17?
12 Uhereye muri za 30, umubare udasiba kwiyongera w’abagize umukumbi munini ‘wumvise’ iryo tumirwa—kandi wararyitabiriye. Kimwe n’abagaragu bagenzi babo basizwe, Yehova abafata nk’aho ari abera imbere ye. Bategerezanyije amatsiko menshi, umunsi Yerusalemu Nshya izamanuka iva mu ijuru, ije gusesekaza imigisha ku bantu. Abagize umukumbi munini bamaze kumva ubutumwa bushimishije bw’Ibyahishuwe, ntibagira bati “Ngwino” byonyine, ahubwo kandi bagira n’umwete wo gukoranyiriza abandi bantu mu muteguro wa Yehova bakabigisha na bo gutangaza ngo “Ufit’ inyota naze.” Bityo umubare w’abagize umukumbi munini urakomeza kwiyongera; ubu abantu barenga 4.000.000 muri bo, mu bihugu birenga 200 mu isi yose bifatanya n’abasizwe batageze ku bihumbi 9.000 bagize itsinda ry’umugeni, mu gutumira bagenzi babo ngo baze ‘bajyane amazi y’ubugingo ku buntu.’
13. Ni uwuhe muburo Yesu atangaza?
13 Ubukurikiyeho, ni Yesu wongeye agira ati “Ūwumva wes’ amagambo y’ubuhanuzi bg’iki gitabo, ndamuhamiriza nti: Ni hagir’ umunt’ uzongera kuri yo, Imana izamwongerahw ibyago byanditswe mur’iki gitabo. Kandi nihagir’ umunt’ ukūra ku magambo y’igitabo cy’ubu buhanuzi, Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cy’ubugingo no k’ uwa rwa rurembo rwera, byanditswe mur’iki gitabo.”—Ibyahishuwe 22:18, 19.
14. Abagize itsinda rya Yohana babona bate “ubuhanuzi” bw’Ibyahishuwe?
14 Abagize itsinda rya Yohana bagomba kwitondera “ubuhanuzi” bw’Ibyahishuwe. Ntibagomba kugira icyo bahisha cyangwa kugira icyo bongeraho. Ubutumwa burimo bugomba kubwirizwa ku mugaragaro, bikarangururirwa “hejuru y’amazu” (Matayo 10:27). Ibyahishuwe byahumetswe n’Imana. Ni nde watinyuka guhindura n’ijambo na rimwe ku byo Imana ubwayo yavuze kandi ikabitanga ibinyujije ku Mwami ubu watangiye gutegeka ari we Kristo? Nta gushidikanya, umuntu nk’uwo yaba akwiriye gukurwa mu basiganirwa ubuzima kandi akagerwaho n’ibyago bigomba gusakiza Babuloni Ikomeye n’isi yose.
15. Amagambo ya Yesu avuga ngo “Ūhamy’ ibyo” hamwe n’avuga ngo “Ndaza vuba” asobanura iki?
15 Ubu noneho Yesu arongeraho amagambo ya nyuma ateye inkunga agira ati “Ūhamy’ ibyo aravug’ ati: Yē, ndaza vuba” (Ibyahishuwe 22:20a). Yesu ni “Umugabo wo guhamya kand’ ukiranuka w’ukuri” (Ibyahishuwe 3:14). Niba yemeza ibyerekanywe mu Byahishuwe ni uko bigomba kuba ari iby’ukuri koko. Ari we ari na Yehova Imana ubwe batsindagirije incuro nyinshi ko baza “vuba,” cyangwa bidatinze; ibyo Yesu abivuze ku ncuro ya gatanu (Ibyahishuwe 2:16; 3:11; 22:7, 12, 20). Uko ‘kuza’ ni uko gucira imanza malaya ukomeye, ‘abami ba gipolitiki,’ n’abanzi bose barwanya ‘Ubwami bw’Umwami wacu [Yehova] n’ubwa Kristo we.’—Ibyahishuwe 11:15; 16:14, 16; 17:1, 12-14.
16. Umaze kumenya ko Yehova Imana na Yesu baza vuba, ni iki wagombye gukora umaramaje?
16 Kuba uzi ko Yehova Imana na Yesu baza vuba byagombye kugutera inkunga yo ‘kutibagirwa ukuza k’umunsi wa Yehova’ (2 Petero 3:12). Igisa n’umutekano cyose, kiri mu isi ya gahunda ya Satani, ni ubuhendanyi. Igisa n’ugutsinda kwa gahunda y’ubutegetsi bw’isi ya Satani [bigereranywa n’ijuru ryabo] ni ukw’akanya gato. Ibyo bintu byose birimo birashira (Ibyahishuwe 21:1). Ibihoraho bibonerwa kuri Yehova gusa, ku Bwami bwe buyobowe na Yesu Kristo no ku isi nshya yasezeranyijwe. Ntukabyibagirwe na rimwe!—1 Yohana 2:15-17.
17. Ugushimira ufitiye ukwera kwa Yehova kwagombye kugutera gukora iki?
17 Cyo ngaho rero reka ibyo wize mu gitabo cy’Ibyahishuwe biyobore rwose imibereho yawe. Mbese ibyo wasobanukiwe kuri Yehova ari mu ijuru ntibyakumvishije ikuzo no kwera bitagereranya by’Umuremyi wacu? (Ibyahishuwe 4:1 kugeza 5:14). Mbega igikundiro cyo gukorera Imana imeze ityo! Ngaho rero ugushimira ufitiye ukwera kwe nibigutere gufatana uburemere inama Yesu yahaye amatorero arindwi maze wamagane ingeso mbi nk’irari ry’ubutunzi, gusenga ibigirwamana, ubusambayi, kuba akazuyazi, kwicamo uduce tw’abahakanyi, n’ikindi kintu cyose cyashobora gutuma umurimo wawe utemerwa na Yehova (Ibyahishuwe 2:1 kugeza 3:22). Mu buryo bwagutse, amagambo intumwa Petero yabwiye abagize itsinda rya Yohana arareba cyane nanone abagize umukumbi munini. [Aragira ati] “Ahubgo, nk’uk’ uwabahamagay’ ar’ uwera, ab’ari ko namwe mub’ abera mu ngeso zanyu zose.”—1 Petero 1:15, 16.
18. Ni uwuhe murimo wagombye kwifatanyaho uko bishoboka kose, kandi ni kuki uwo murimo wihutirwa muri iki gihe?
18 Byongeye kandi, cyo ngaho nimwuzure umuhati mushyashya, mu gutangaza “umwaka w’imbabazi z’Uwiteka [Yehova, MN], n’umuns’ Imana yac’ izahoreramw inzigo” (Yesaya 35:4; 61:2). Waba uwo mu mukumbi muto cyangwa uwo mu mukumbi munini, ifatanye uko bishobotse kose mu gutangaza ugusukwa kw’inzabya ndwi z’umujinya wa Yehova umenyekanisha amateka Imana yaciriye ku isi ya Satani. Boneraho kandi umwanya wo kunga ijwi ryawe ku yandi majwi y’ibyishimo atangaza inkuru nziza y’iteka ryose yerekeye ukuganza k’Ubwami bwa Yehova na Kristo we (Ibyahishuwe 11:15; 14:6, 7). Ihutire gukora uwo murimo. Kandi kuba turiho ku munsi w’Umwami byagombye gutuma abantu benshi batarakorera Yehova bifatanya mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza. Iyaba na bo bashoboraga kujya mbere ngo biyegurire Imana kandi babatizwe. Twibuke ko “igihe [cyagenwe] kiri bugufi”!—Ibyahishuwe 1:3.
19. Ni ayahe magambo y’umusozo y’intumwa yari ishaje kurusha izindi ari yo Yohana, kandi ayo magambo yagutera gukora iki?
19 Bityo, dufatanyije na Yohana, turavuga iri sengesho rivuye ku mutima tuti “Amen, ngwino, Mwami Yesu.” Maze Yohana wari ushaje kurusha izindi ntumwa yungamo ati “Ubuntu bg’Umwami Yesu bubane [n’abera, MN]” (Ibyahishuwe 22:20b, 21). Nibubane nanone kandi namwe mwese mwe musoma iki gitabo. Iyaba namwe mwashoboraga kwizera ko indunduro ikomeye y’Ibyahishuwe iri bugufi maze namwe, mubikoranye umutima ukunze, mugafatanya natwe kuvuga muti “Amen.”
[Ifoto yo ku ipaji ya 314]
“Hanze hazab’ imbga . . . ”
[Ifoto yo ku ipaji ya 315]
‘Hahirwa abinjira muri rwa rurembo banyuze mu marembo yarwo’