Ku wa Gatatu, tariki ya 2 Nzeri
Yehova ari kumwe natwe. Rwose ntimubatinye.—Kub. 14:9.
Iyo dutinya Yehova mu buryo bukwiriye, turamukunda cyane, ku buryo twirinda gukora ikintu cyamubabaza. Dushishikazwa no kumenya gutandukanya icyiza n’ikibi no gutandukanya ukuri n’ikinyoma, kugira ngo Yehova atwemere (Imig. 2:3-6; Heb. 5:14). Turamutse dutinye abantu kurusha uko dutinya Imana, bishobora gutuma dutangira kwizera ibintu bidahuje n’inyigisho z’ukuri za Yehova. Reka turebe urugero rw’abatware 12, boherejwe kuneka igihugu Yehova yari yarasezeranyije Abisirayeli. Icumi muri bo batinye Abanyakanani cyane. Ubwoba bari bafite bwari bwinshi kuruta urukundo bakundaga Yehova. Babwiye Abisirayeli bagenzi babo bati: “Ntidushobora gutera bariya bantu kuko baturusha imbaraga” (Kub. 13:27-31). Kandi koko ukurikije uko abantu babona ibintu, Abanyakanani bari bafite imbaraga. Ariko umuntu wari gutekereza ko Abisirayeli batashoboraga gutsinda abanzi babo, yari kuba yirengagije ko Yehova afite imbaraga nyinshi. w24.07 28:5-6
Ku wa Kane, tariki ya 3 Nzeri
Ese Umucamanza w’isi yose azareka gukora ibikwiriye?—Intang. 18:25.
Ese dukwiriye kwizera tudashidikanya ko, igihe cyose iyo Yehova acira abantu urubanza, afata imyanzuro ikwiriye? Cyane rwose! Aburahamu yemeraga adashidikanya ko Yehova akiranuka, ko afite ubwenge bwinshi kandi ko ari “Umucamanza w’isi yose” urangwa n’imbabazi. Yatoje Umwana we kandi yamuhaye inshingano yo gucira abantu bose imanza (Yoh. 5:22). Yehova na Yesu, bafite ubushobozi bwo kureba ibiri mu mitima yacu (Mat. 9:4). Ubwo rero, buri gihe iyo baca imanza bakora “ibikwiriye.” Tujye twiringira ko buri gihe Yehova aba azi icyatubera cyiza. Dukwiriye kwemera ko tudafite ubushobozi bwo guca imanza, ariko Yehova we arabishoboye (Yes. 55:8, 9). Ubwo rero, tujye tumurekera ibyo guca imanza we n’Umwana we, kuko ari Umwami ugaragaza mu buryo bukwiriye ubutabera bwa Se, n’imbabazi ze.—Yes. 11:3, 4. w24.05 18:18-19
Ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri
Yehova yanga cyane umuntu urimanganya, ariko abakiranutsi ni bo ncuti ze magara.—Imig. 3:32.
Dushobora kubona akamaro ko kuba inyangamugayo, duhereye ku byabaye igihe Yesu yabonaga Natanayeli ku nshuro ya mbere. Igihe Filipo yazanaga incuti ye Natanayeli ngo arebe Yesu, hari ikintu gitangaje cyabaye. Nubwo bwari ubwa mbere Yesu abonanye na Natanayeli, yaravuze ati: “Dore Umwisirayeli nyakuri, utagira uburiganya” (Yoh. 1:47). Yesu yabonye ko Natanayeli yari inyangamugayo mu buryo bwihariye. Nubwo Natanayeli atari atunganye nkatwe twese, yari inyangamugayo muri byose, kandi akirinda uburyarya. Yesu yumvise akunze Natanayeli, kandi amushimira uwo muco yari afite. Ibyinshi mu byo dusabwa muri Zaburi ya 15, bifitanye isano n’ibyo dukorera bagenzi bacu. Muri Zaburi ya 15:3 havuga ibyo umuntu Yehova atumira mu ihema rye agomba kwirinda. Hagira hati: “Ntajya asebanya, ntajya agirira nabi mugenzi we, kandi ntajya aharabika incuti ze.” Ibyo bigaragaza ko gukoresha nabi ururimi rwacu, bishobora kubabaza abandi.—Yak. 1:26. w24.06 24:7, 9-10