Intangiriro
34 Dina umukobwa wa Leya,+ uwo yabyariye Yakobo, yari afite akamenyero ko kujya gusura+ abakobwa bo muri icyo gihugu.+ 2 Nuko Shekemu umuhungu wa Hamori w’Umuhivi,+ umutware w’icyo gihugu, aramubona maze amufata ku ngufu.+ 3 Nuko Shekemu amarira umutima we kuri Dina umukobwa wa Yakobo, akunda uwo mukobwa cyane maze akajya amubwira amagambo meza kugira ngo na we amukunde. 4 Amaherezo Shekemu abwira se Hamori+ ati “nsabira uyu mukobwa.”+
5 Yakobo yumva ko bahumanyije umukobwa we Dina. Icyo gihe abahungu be bari mu gasozi baragiye amatungo.+ Yakobo ntiyagira uwo abibwira, ategereza igihe abahungu be bari kugarukira.+ 6 Nyuma yaho, Hamori se wa Shekemu ajya kwa Yakobo kuvugana na we.+ 7 Abahungu ba Yakobo ngo babyumve bari mu gasozi, bahita bataha. Barababara kandi bararakara cyane+ kubera ko Shekemu yari yitwaye nabi agakorera Isirayeli ibiteye isoni, ubwo yaryamanaga n’umukobwa wa Yakobo,+ kandi ibintu nk’ibyo bitari bikwiriye gukorwa.+
8 Hamori arababwira ati “umuhungu wanjye Shekemu yakunze cyane umukobwa wanyu.+ None ndabinginze nimumumushyingire,+ 9 maze tujye dushyingirana,+ muduhe abakobwa banyu natwe tubahe abacu.+ 10 Muturane natwe, igihugu cyacu cyose kizaba imbere yanyu. Mugituremo, mugicururizemo kandi mukironkeremo ubutunzi.”+ 11 Shekemu na we abwira se wa Dina na basaza be ati “reka ntone mu maso yanyu, kandi icyo muzanca cyose nzakibaha. 12 Uko inkwano n’impano muzanca bizaba bingana kose,+ nzabitangana umutima mwiza nk’uko muzabinsaba, ariko munshyingire uwo mukobwa.”
13 Bene Yakobo basubiza Shekemu na se Hamori babaryarya, bitewe n’uko Shekemu yari yahumanyije mushiki wabo Dina.+ 14 Nuko barababwira bati “ntidushobora gukora ikintu nk’icyo, ngo dushyingire mushiki wacu umuntu utarakebwe,+ kubera ko byaba ari igitutsi kuri twe. 15 Twabyemera ari uko mutwemereye iki kintu kimwe gusa: ni uko mwamera nkatwe, umuntu wese w’igitsina gabo wo muri mwe agakebwa.+ 16 Ni bwo tuzajya tubaha abakobwa bacu, namwe mukaduha abanyu, kandi tuzaturana namwe rwose tube ubwoko bumwe.+ 17 Ariko nimutatwumvira ngo mukebwe, turabaka umukobwa wacu tumujyane.”
18 Nuko amagambo yabo ashimisha Hamori n’umuhungu we Shekemu,+ 19 uwo musore ntiyatindiganya gukora ibyo yasabwe,+ kuko yishimiraga cyane umukobwa wa Yakobo; kandi Shekemu ni we wari umunyacyubahiro+ kurusha abo mu nzu ya se bose.+
20 Hamori n’umuhungu we Shekemu bajya mu irembo ry’umugi wabo, babwira abantu bose bo muri uwo mugi+ bati 21 “bariya bantu badushakira amahoro.+ Nuko rero, mubareke bature muri iki gihugu, bagicururizemo, kuko igihugu ari kigari imbere yabo.+ Bashobora kudushyingira abakobwa babo, natwe tukabashyingira abacu.+ 22 Abo bantu bazemera guturana natwe tube ubwoko bumwe ari uko gusa twubahirije iki kintu kimwe: ni uko abantu bose b’igitsina gabo bo muri twe bakebwa nk’uko na bo bakebwe.+ 23 Bigenze bityo se, ibyo bafite n’ubutunzi n’amatungo yabo yose ntibyazaba ibyacu?+ Nimureke gusa tubemerere baturane natwe.”+ 24 Nuko abantu bose bo muri uwo mugi bumvira Hamori n’umuhungu we Shekemu, maze abantu bose bo muri uwo mugi, ab’igitsina gabo bose, barakebwa.
25 Ariko ku munsi wa gatatu, igihe abagabo bo muri uwo mugi bababaraga cyane,+ abahungu babiri ba Yakobo, ari bo Simeyoni na Lewi,+ basaza ba Dina,+ bafata inkota zabo binjira muri uwo mugi rwihishwa, bica abo bagabo bose.+ 26 Bicisha inkota+ Hamori n’umuhungu we Shekemu. Hanyuma bavana Dina mu nzu ya Shekemu baragenda.+ 27 Abandi bahungu ba Yakobo bagaba igitero ku bantu bari bakomerekejwe cyane maze basahura umugi, kubera ko bahumanyije mushiki wabo.+ 28 Banyaga amatungo yabo n’imikumbi yabo n’indogobe zabo, ibyari mu mugi n’ibyari ku gasozi.+ 29 Kandi banyaga ibyari bibatunze byose, bafata abana babo bato bose n’abagore babo babajyana ho iminyago, basahura n’ibyari mu mazu byose.+
30 Nuko Yakobo abwira Simeyoni na Lewi+ ati “mutumye mba igicibwa kuko mutumye abatuye iki gihugu, ari bo Banyakanani n’Abaperizi, bazanyanga urunuka.+ Kubera ko turi bake,+ bazateranira hamwe bangabeho igitero bandimburane n’inzu yanjye.” 31 Na bo baramusubiza bati “mbese birakwiriye ko mushiki wacu afatwa nk’indaya?”+