Ku wa Gatatu, tariki ya 6 Ukuboza
Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwagaragaje.—Heb 6:10.
Data wo mu ijuru azirikana ko turi mu mimerere itandukanye. Urugero birashoboka ko ushobora gukora ibintu byinshi kuruta abantu benshi uzi, kandi b’inshuti zawe. Hari n’igihe uba udashobora gukora ibintu byinshi nk’abandi bitewe n’iza bukuru, uburwayi cyangwa inshingano z’umuryango. Ariko ntugahangayike (Gal 6:4). Igihe cyose uzakorera Yehova ubikuye ku mutima, bizamushimisha kandi ntazigera yibagirwa ibyo wamukoreye. Uge uzirikana ko Yehova areba no mu mutima akareba ibyo wifuzaga gukora. Yifuza ko wishima kandi ukanyurwa n’ibyo ushoboye gukora, kugira ngo umusenge mu buryo yemera. Nanone bituma muri iki gihe dutuza, kubera ko tuba tuzi ko Yehova afasha abagaragu be mu gihe bafite ibibazo (Yes 41:9, 10). Ubwo rero, dufite impamvu zo kwishima kubera ko dusenga Yehova, we ‘ukwiriye ikuzo n’icyubahiro’ kuko ari we waremye ibintu byose.—Ibyah 4:11. w22.03 24 par. 16; 25 par. 18
Ku wa Kane, tariki ya 7 Ukuboza
Naratebutse sinatinda gukomeza amategeko yawe.—Zab 119:60.
Twifuza kwigana Yesu, ariko ntitugacike intege mu gihe tunaniwe kumwigana mu buryo bwuzuye (Yak 3:2). Reka dufate urugero. Umunyeshuri wiga ibyo gushushanya, ntashobora gushushanya neza nka mwarimu we ijana ku ijana. Ariko uko agenda akosora amakosa ye, kandi agakora uko ashoboye kose ngo yigane mwarimu we, arushaho gutera imbere. Natwe nidushyira mu bikorwa ibyo twiyigisha muri Bibiliya kandi tugakora uko dushoboye kose ngo dukosore amakosa yacu, tuzigana Yesu (Zab 119:59). Muri iyi si abantu benshi barikunda. Ariko uko si ko bimeze ku bagaragu ba Yehova. Twabonye ukuntu Yesu yigomwaga agafasha abandi, kandi twiyemeje kumwigana (1 Pet 2:21). Ubwo rero natwe nitwigana Yesu tukigomwa kugira ngo dufashe abandi, tuzagira ibyishimo kuko tuzaba dushimisha Yehova. w22.02 24 par. 16; 25 par. 18
Ku wa Gatanu, tariki ya 8 Ukuboza
Muri izo nzandiko harimo bimwe bigoye gusobanukirwa.—2 Pet 3:16.
Muri iki gihe, Yehova ayobora ubwoko bwe akoresheje Bibiliya. Nidufata umwanya wo gutekereza ku byo Yehova atwigisha, bizadufasha gukurikiza amabwiriza aduha no gukora neza umurimo wo kubwiriza (1 Tim 4:15, 16). Nanone Yehova aduha amabwiriza akoresheje ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ (Mat 24:45). Icyakora, hari igihe umugaragu wizerwa aduha amabwiriza, ntidusobanukirwe neza impamvu yayaduhaye. Urugero, dushobora guhabwa amabwiriza atubwira uko twakwitegura ibiza runaka, ariko tukumva ibyo biza bidashobora kuba mu gace dutuyemo. None se twakora iki mu gihe twumva ayo mabwiriza adashyize mu gaciro? Tekereza ku zindi nkuru zo muri Bibiliya twasomye. Hari igihe abagaragu b’Imana bahabwaga amabwiriza asa n’aho adashyize mu gaciro, dukurikije uko abantu babona ibintu, ariko amaherezo agatuma barokoka.—Abac 7:7; 8:10. w22.03 18-19 par. 15-16