ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2022)
Sohoka
Injira
ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Uyu munsi

Ku wa Gatatu, tariki ya 29 Kamena

Uzibukire amagambo y’amanjwe akerensa ibyera.—1 Tim 6:20.

Mu gihe cya Timoteyo, hari Abakristo batahaye agaciro imigisha bari bafite yo gukorana n’Imana. Muri bo harimo, Dema, Figelo, Herumojene, Humenayo, Alegizanderi na Fileto (1 Tim 1:19, 20; 2 Tim 1:15; 2:16-18; 4:10). Abo bantu bose bakundaga Yehova. Ariko ntibakomeje kubona ko ibyo yari yarabahaye bifite agaciro. Ni iki Satani akora ngo atume tudakomeza guha agaciro ibintu byiza Imana yaduhaye? Reka turebe amwe mu mayeri akoresha. Akoresha imyidagaduro n’itangazamakuru. Aba ashaka ko dutekereza kandi tugakora ibintu bizatuma tudakomeza gukunda Yehova cyangwa kumvira amategeko ye. Yifuza ko tureka kubwiriza bitewe no gutinya ko abandi baduseka, cyangwa bakadutoteza. Nanone aradushuka kugira ngo twumve inyigisho z’abahakanyi maze tureke inyigisho z’ukuri. Natwe tutabaye maso, dushobora gusanga tutagiha agaciro inyigisho z’ukuri.—1 Tim 6:21. w20.09 27 par. 6-8

Dusuzume Ibyanditswe Buri munsi—2022

Ku wa Kane, tariki ya 30 Kamena

Yehova azumva ibyo musaba; Yehova ubwe azemera isengesho ryanjye.—Zab 6:9.

Ese hari inshuti cyangwa mwene wanyu wizeraga maze akaguhemukira? Niba byarakubayeho, gusuzuma ukuntu umuhungu wa Dawidi witwa Abusalomu yamuhemukiye (2 Sam 15:5-14, 31; 18:6-14). Banza ubwire Yehova uko wiyumva bitewe n’abaguhemukiye (Zab 6:6-9). Gerageza kwiyumvisha uko Dawidi yari ameze igihe ibyo byose byamubagaho. Yakundaga Abusalomu kandi akizera Ahitofeli. Ariko nubwo bari inshuti ze, baramuhemukiye. Baramubabaje cyane ndetse bashaka no kumwica. Dawidi yashoboraga kudakomeza kwizera izindi nshuti ze atekereza ko na zo zashyigikiye Abusalomu. Yashoboraga no kwitekerezaho cyane agafata umwanzuro wo guhunga wenyine. Nanone ibyamubayeho byashoboraga gutuma yiheba. Ahubwo yasenze Yehova kugira ngo amufashe. Nanone yitabaje inshuti ze. Hanyuma yahise agira icyo akora. Yakomeje kwiringira Yehova no kwizera inshuti ze. w21.03 15 par. 7-8; 17 par. 10-11

Dusuzume Ibyanditswe Buri munsi—2022

Ku wa Gatanu, tariki ya 1 Nyakanga

Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.—Mat 28:18.

Kugirana ubucuti na Yesu bituma amasengesho yacu asubizwa. Ibyo byumvikanisha ko kuvuga ngo: “Mu izina rya Yesu,” mu gihe dusoza isengesho bidahagije. Tugomba no kumenya uko Yehova amukoresha mu gihe asubiza amasengesho yacu. Yesu yabwiye intumwa ze ati: “Icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye nzagikora” (Yoh 14:13). Nubwo Yehova ari we wumva amasengesho yacu kandi akayasubiza, yahaye Yesu ubutware kugira ngo asohoze imigambi ye. Bityo rero, mbere y’uko Imana isubiza amasengesho yacu, ibanza kureba niba dushyira mu bikorwa inama Yesu yatugiriye. Urugero, Yesu yaravuze ati: “Nimubabarira abantu ibyaha byabo, So wo mu ijuru na we azabababarira ibyaha byanyu. Ariko nimutababarira abantu ibyaha byabo, So wo mu ijuru na we ntazabababarira ibyaha byanyu” (Mat 6:14, 15). Ubwo rero, ni iby’ingenzi ko dufata abandi nk’uko Yehova na Yesu badufata. w20.04 22 par. 6

Dusuzume Ibyanditswe Buri munsi—2022
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2022 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Imikoreshereze
  • Amategeko agenga ubuzima bwite
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze