2 Samweli
17 Nuko Ahitofeli abwira Abusalomu ati “ndakwinginze, reka ntoranye abagabo ibihumbi cumi na bibiri duhaguruke dukurikire Dawidi iri joro.+ 2 Ndamugeraho ananiwe yacitse intege,+ mukure umutima, abantu bari kumwe na we bose bahunge, maze umwami nasigara wenyine mwice.+ 3 Nyemerera nkugarurire abantu bose. Niwica uwo ushaka, abantu bose bazakugarukira; kandi abantu bose bazagira amahoro.” 4 Iryo jambo rinezeza Abusalomu+ n’abakuru b’Abisirayeli bose.
5 Ariko Abusalomu aravuga ati “nimuhamagare na Hushayi+ w’Umwaruki twumve icyo na we abivugaho.” 6 Hushayi yinjira kwa Abusalomu. Abusalomu aramubwira ati “Ahitofeli yavuze ibi n’ibi. Dukurikize inama ye? Niba utabyemeye kandi, nawe ugire icyo utubwira.” 7 Hushayi abwira Abusalomu ati “ubu bwo noneho inama ya Ahitofeli ntabwo ari nziza!”+
8 Hushayi yongeraho ati “nawe ubwawe uzi neza ko so n’ingabo ze ari abanyambaraga,+ kandi ubu bariye karungu+ nk’idubu y’ingore yaburiye ibyana byayo mu gasozi.+ So ni umurwanyi,+ ntari burare hamwe na rubanda. 9 Dore ubu yihishe+ mu myobo cyangwa ahandi hantu. Nabagabaho igitero rugikubita, inkuru izakwira mu bantu bavuge bati ‘ingabo za Abusalomu zakubiswe incuro.’ 10 Ndetse n’umugabo w’intwari ufite umutima nk’uw’intare+ azacika intege,+ kuko Abisirayeli bose bazi ko so ari umunyambaraga,+ kandi ko n’abagabo b’intwari bari kumwe na we ari uko.+ 11 Dore inama jye nabagira: koranya Abisirayeli bose, kuva i Dani kugera i Beri-Sheba,+ banganye ubwinshi n’umusenyi wo ku nyanja,+ wowe ubwawe ubayobore ku rugamba.+ 12 Tuzamutera ahantu azaba ari,+ tumutondeho nk’uko ikime+ gitonda ku butaka; kandi we n’abantu bari kumwe na we bose nta n’umwe uzasigara. 13 Nagira umugi ahungiramo, Abisirayeli bose bazazana imigozi bajye kuri uwo mugi, tuwukurure tuwurohe mu mugezi, ku buryo nta buye na rimwe rizasigara.”+
14 Nuko Abusalomu n’Abisirayeli bose baravuga bati “inama ya Hushayi w’Umwaruki iruta+ iya Ahitofeli!” Yehova ubwe ni we watumye+ badakurikiza inama+ ya Ahitofeli nubwo yari nziza,+ kugira ngo Yehova ateze Abusalomu ibyago.+
15 Hanyuma Hushayi abwira abatambyi, Sadoki+ na Abiyatari, ati “inama Ahitofeli yagiriye Abusalomu n’abakuru b’Abisirayeli ni iyi; nanjye iyo nabagiriye ni iyi. 16 None nimutume kuri Dawidi vuba mumubwire+ muti ‘iri joro nturare mu bibaya byo mu butayu, ahubwo wambuke,+ kugira ngo umwami atamiranwa+ n’abari kumwe na we bose.’”
17 Yonatani+ na Ahimasi+ bari ahitwa Eni-Rogeli;+ ntibashakaga kugera mu mugi kugira ngo hatagira ubabona. Nuko umuja arasohoka arabibabwira, na bo baragenda kuko bagombaga kujya kubibwira Umwami Dawidi. 18 Icyakora hari umusore wababonye maze abibwira Abusalomu. Yonatani na Ahimasi bagenda biruka, bageze mu rugo rw’umugabo wari utuye i Bahurimu,+ bihisha mu iriba rye ryari mu mbuga. 19 Hanyuma umugore w’uwo mugabo afata umupfundikizo awushyira ku munwa w’iryo riba, yanikaho ibinyampeke bisekuye,+ ntihagira ubimenya. 20 Abagaragu ba Abusalomu bageze mu rugo rw’uwo mugore baramubaza bati “Ahimasi na Yonatani bari he?” Uwo mugore arabasubiza ati “banyuze hano bagana ku ruzi.”+ Abo bagabo bakomeza kubashakisha ariko ntibababona,+ bisubirira i Yerusalemu.
21 Abo bagabo bamaze kugenda, abandi na bo bava mu iriba baragenda babwira Umwami Dawidi bati “nimuhaguruke vuba mwambuke uruzi, kuko Ahitofeli yabagambaniye+ atya n’atya.” 22 Dawidi ahita ahagurukana n’abantu bari kumwe na we bose, bambuka Yorodani kugeza mu museke,+ ntihagira n’umwe usigara atambutse.
23 Ahitofeli abonye ko inama ye idakurikijwe,+ ahita ategura indogobe ye arahaguruka ajya mu rugo rwe, mu mugi w’iwabo.+ Nuko ategeka ibyo mu rugo+ rwe, arangije yishyira mu kagozi+ arapfa,+ ahambwa+ aho ba sekuruza bahambwe.
24 Dawidi agera i Mahanayimu,+ Abusalomu na we yambuka Yorodani ari kumwe n’Abisirayeli bose. 25 Amasa+ ni we Abusalomu yagize umugaba w’ingabo mu cyimbo cya Yowabu.+ Amasa uwo yari umuhungu w’umugabo witwaga Itura+ w’Umwisirayeli, waryamanye* na Abigayili+ umukobwa wa Nahashi. Abigayili yavaga inda imwe na Seruya, nyina wa Yowabu. 26 Abusalomu n’Abisirayeli bakambika mu karere k’i Gileyadi.+
27 Dawidi akigera i Mahanayimu, Shobi mwene Nahashi w’i Raba+ y’Abamoni,+ Makiri+ mwene Amiyeli+ w’i Lodebari na Barizilayi,+ Umugileyadi w’i Rogelimu,+ 28 bazana amariri, amabesani, inzabya z’ibumba, ingano zisanzwe, ingano za sayiri, ifu,+ impeke zokeje,+ ibishyimbo,+ inkori+ n’impeke zikaranze, 29 ubuki,+ amavuta,+ intama n’amata y’ikivuguto, babizanira Dawidi n’abantu bari kumwe na we ngo babirye,+ kuko bagiraga bati “abantu bananiriwe mu butayu, barashonje kandi bafite inyota.”+