2 Samweli
4 Umuhungu+ wa Sawuli yumvise ko Abuneri yaguye i Heburoni,+ acika intege,+ ndetse n’Abisirayeli bose barahungabana. 2 Hari abagabo babiri bayoboraga imitwe y’abanyazi+ y’umuhungu wa Sawuli; umwe yitwaga Bayana undi akitwa Rekabu. Bari bene Rimoni w’i Beroti wo mu Babenyamini, kuko Beroti+ na yo yitwaga iy’Ababenyamini. 3 Ab’i Beroti bahungiye i Gitayimu+ baturayo ari abimukira kugeza n’uyu munsi.
4 Yonatani+ umuhungu wa Sawuli yari afite umwana waremaye ibirenge.+ Igihe uwo mwana yari afite imyaka itanu, inkuru ya Sawuli na Yonatani yamenyekanye iturutse i Yezereli,+ maze uwamureraga aramuheka arahunga. Ariko kubera ko yirukaga afite igihunga, uwo mwana yikubise hasi aramugara. Uwo mwana yitwaga Mefibosheti.+
5 Nuko Rekabu na Bayana, bene Rimoni w’i Beroti, binjira mu nzu ya Ishibosheti+ igihe hari hashyushye cyane. Icyo gihe yari aryamye aruhuka saa sita. 6 Binjira mu nzu nk’abagiye kuzana ingano, bahita bamutikura inkota mu nda.+ Nuko Rekabu n’umuvandimwe we Bayana+ bahita bahunga nta wubabonye. 7 Igihe binjiraga mu nzu basanze aryamye ku buriri mu cyumba cye, bamutikura inkota baramwica.+ Hanyuma bamuca umutwe+ barawujyana, bagenda ijoro ryose banyura mu nzira ica muri Araba. 8 Amaherezo bagera i Heburoni bashyiriye umwami Dawidi umutwe wa Ishibosheti,+ baramubwira bati “dore umutwe wa Ishibosheti mwene Sawuli, umwanzi+ wawe wahigaga ubugingo bwawe.+ Ariko uyu munsi Yehova yahoreye+ databuja umwami kuri Sawuli n’urubyaro rwe.”
9 Ariko Dawidi asubiza Rekabu n’umuvandimwe we Bayana, bene Rimoni w’i Beroti, ati “ndahiye+ Yehova Imana nzima yakijije+ ubugingo+ bwanjye imibabaro+ yose, 10 ko hari umuntu waje akambwira+ ati ‘Sawuli yapfuye,’ yibwira ko anzaniye inkuru nziza, aho kumugororera nkamufata nkamwicira+ i Sikulagi. 11 None se abagizi ba nabi+ biciye umukiranutsi ku buriri mu nzu ye, nabura nte kubica? Ese singomba kubaryoza amaraso ye,+ nkabakura ku isi?”+ 12 Dawidi ahita ategeka abasore barabica,+ babaca ibiganza n’ibirenge, babamanika+ hafi y’ikidendezi cy’i Heburoni; bafata igihanga cya Ishibosheti bagihamba aho bahambye Abuneri i Heburoni.+