1 Abami
12 Nuko Rehobowamu+ ajya i Shekemu, kuko i Shekemu+ ari ho Abisirayeli bose bari bagiye kumwimikira. 2 Yerobowamu+ mwene Nebati akimara kubyumva ari muri Egiputa (kuko yari yarahunze Umwami Salomo ajya kuba muri Egiputa),+ 3 bamutumaho araza. Hanyuma Yerobowamu n’iteraniro ryose ry’Abisirayeli baraza babwira Rehobowamu bati+ 4 “so yatumye umugogo wacu uturemerera cyane, none wowe utworohereze imirimo ivunanye so yadukoreshaga kandi woroshye umugogo+ uremereye yadukoreye,+ natwe tuzagukorera.”+
5 Umwami arababwira ati “nimugende muzagaruke nyuma y’iminsi itatu.”+ Nuko baragenda. 6 Umwami Rehobowamu agisha inama abakuru+ bahoze ari abajyanama ba se Salomo igihe yari akiriho. Arababwira ati “nimungire inama. Aba bantu mbasubize iki?”+ 7 Baramubwira bati “uyu munsi niba ushaka kwereka aba bantu ko uri umugaragu wabo,+ ukabakorera, ubasubize ubabwira amagambo meza;+ na bo bazaba abagaragu bawe iteka.”+
8 Ariko yanga kumvira inama abakuru bamugiriye, ajya kugisha inama abasore babyirukanye+ bamukoreraga.+ 9 Arababwira ati “nimungire inama+ y’icyo twasubiza abantu bansabye bati ‘tworohereze umugogo so yatwikoreje.’”+ 10 Abo basore babyirukanye baramusubiza bati “abo bantu bakubwiye bati ‘so yatumye umugogo wacu uturemerera cyane, none wowe uwutworohereze,’ uzabasubize+ uti ‘urutoki rwanjye rw’agahera ruzarusha ubunini ikiyunguyungu cya data.+ 11 Data yabikorezaga umugogo uremereye, ariko jye nzabarushirizaho.+ Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jye nzabakubitisha sikorupiyo.’”*+
12 Ku munsi wa gatatu, Yerobowamu n’abantu bose bitaba Rehobowamu, kuko umwami yari yababwiye ati “muzagaruke ku munsi wa gatatu.”+ 13 Umwami asubiza abantu abuka inabi,+ yirengagiza inama abakuru bari bamugiriye.+ 14 Abasubiza akurikije inama abasore+ bari bamugiriye, agira ati “data yabikorezaga umugogo uremereye, ariko jye nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jye nzabakubitisha sikorupiyo.”+ 15 Umwami yanze kumva ibyo rubanda bari bamubwiye,+ kuko ibyabaye byari byaturutse kuri Yehova,+ kugira ngo asohoze ijambo rye,+ iryo Yehova yari yaravuze binyuze kuri Ahiya+ w’i Shilo, abwira Yerobowamu mwene Nebati.
16 Abisirayeli bose bumvise ko umwami atabumviye, baramubwira bati “ni uwuhe mugabane dufite kwa Dawidi?+ Ndetse nta n’umurage dufite kwa mwene Yesayi. Isirayeli we, genda usenge imana zawe.+ Dawidi we, uramenye iby’inzu yawe!”+ Nuko Abisirayeli bisubirira mu mahema yabo. 17 Icyakora Rehobowamu akomeza gutegeka Abisirayeli babaga mu migi y’u Buyuda.+
18 Hanyuma Umwami Rehobowamu yohereza Adoramu+ wari umutware w’abakoraga imirimo y’agahato,+ ariko Abisirayeli bose bamutera amabuye+ arapfa. Umwami Rehobowamu ahita yurira igare rye ahungira i Yerusalemu. 19 Nuko Abisirayeli bakomeza kwigomeka+ ku nzu ya Dawidi kugeza n’uyu munsi.+
20 Abisirayeli bose bakimara kumenya ko Yerobowamu yagarutse, bahita bamutumaho aza mu iteraniro baramwimika, aba umwami w’Abisirayeli bose.+ Nta muntu n’umwe wayobotse inzu ya Dawidi, uretse umuryango wa Yuda wonyine.+
21 Rehobowamu ageze i Yerusalemu+ ahita akoranya ab’inzu ya Yuda bose n’umuryango wa Benyamini,+ abantu ibihumbi ijana na mirongo inani b’indobanure bashoboye urugamba, kugira ngo barwane n’inzu ya Isirayeli maze bagarurire ubwami Rehobowamu mwene Salomo. 22 Imana y’ukuri ibwira Shemaya+ umuntu w’Imana y’ukuri+ iti 23 “bwira Rehobowamu mwene Salomo umwami w’u Buyuda n’inzu yose ya Yuda na Benyamini na rubanda rwose uti 24 ‘Yehova aravuze ati “ntimuzamuke ngo mujye kurwana n’abavandimwe banyu b’Abisirayeli.+ Buri wese nasubire iwe, kuko ibyabaye ari jye byaturutseho.” ’ ”+ Nuko bumvira ijambo rya Yehova,+ basubira mu ngo zabo nk’uko Yehova yabivuze.+
25 Yerobowamu yubaka Shekemu+ mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, aba ari ho atura. Hanyuma ava aho ajya kubaka Penuweli.+ 26 Aribwira mu mutima we+ ati “ubu ubwami bugiye gusubira mu nzu ya Dawidi.+ 27 Aba bantu nibakomeza kujya bazamuka bakajya gutambira ibitambo mu nzu ya Yehova i Yerusalemu,+ imitima yabo izahindukirira shebuja Rehobowamu, umwami w’u Buyuda. Nta kabuza bazanyica+ bagarukire Rehobowamu umwami w’u Buyuda.” 28 Umwami yigira inama+ yo gucura ibimasa bibiri bya zahabu,+ abwira abantu ati “kuzamuka mujya i Yerusalemu birabavuna. Isirayeli we, dore Imana yawe+ yagukuye mu gihugu cya Egiputa!”+ 29 Ikimasa kimwe agishyira i Beteli,+ ikindi agishyira i Dani.+ 30 Ibyo byatumye abantu bacumura,+ bakajya bajya gusenga ikimasa cy’i Dani.
31 Nuko yubaka insengero ku tununga,+ yimika n’abatambyi batari bene Lewi, abavanye muri rubanda rusanzwe.+ 32 Mu kwezi kwa munani, ku munsi wako wa cumi n’itanu, Yerobowamu akoresha umunsi mukuru nk’uwaberaga mu Buyuda,+ kugira ngo atambire ibitambo ku gicaniro yari yubatse i Beteli, abitambire ikimasa yari yacuze; aho i Beteli+ ahashyira abatambyi bo ku tununga yari yarubatse. 33 Ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa munani atambira ibitambo ku gicaniro yari yarubatse i Beteli, uko kukaba ari ukwezi yari yarihitiyemo.+ Akoreshereza Abisirayeli ibirori, atambira ibitambo ku gicaniro, arabyosa.+