1 Abami
22 Hashira imyaka itatu nta ntambara ziba hagati ya Siriya na Isirayeli. 2 Mu mwaka wa gatatu Yehoshafati+ umwami w’u Buyuda aramanuka ajya kwa Ahabu umwami wa Isirayeli. 3 Nuko umwami wa Isirayeli abwira abagaragu be ati “ese ubwo muzi ko Ramoti-Gileyadi+ ari iyacu? None kuki tuzarira ntituyikure mu maboko y’umwami wa Siriya?” 4 Umwami abaza Yehoshafati ati “ese uratabarana nanjye dutere Ramoti-Gileyadi?”+ Yehoshafati asubiza umwami wa Isirayeli ati “jye nawe turi umwe. Abantu banjye ni na bo bawe.+ Amafarashi yanjye ni yo yawe.”
5 Icyakora Yehoshafati abwira umwami wa Isirayeli ati “ndakwinginze banza ugishe Yehova inama.”+ 6 Umwami wa Isirayeli akoranya abahanuzi,+ bose hamwe bageraga kuri magana ane, arababwira ati “ese ntere Ramoti-Gileyadi, cyangwa mbireke?” Baramusubiza bati “yitere,+ Yehova ari buyihane mu maboko y’umwami.”
7 Ariko Yehoshafati aravuga ati “ese nta wundi muhanuzi wa Yehova uhari, ngo na we atubarize Imana?”+ 8 Umwami wa Isirayeli abwira Yehoshafati ati “hari undi mugabo watubariza Yehova;+ ariko jye ndamwanga+ kuko atajya ampanurira ibyiza, ahubwo ampanurira ibibi.+ Uwo ni Mikaya mwene Imula.” Icyakora Yehoshafati aravuga ati “umwami ntakavuge ijambo nk’iryo.”+
9 Nuko Umwami wa Isirayeli ahamagara umwe mu batware b’ibwami,+ aramubwira ati “ihute uzane Mikaya mwene Imula.”+ 10 Icyo gihe umwami wa Isirayeli na Yehoshafati umwami w’u Buyuda bari bicaye ku ntebe zabo z’ubwami bambaye imyambaro yabo ya cyami,+ bari ku mbuga ku marembo ya Samariya, na ba bahanuzi bose bari imbere yabo bitwara nk’abahanuzi.+ 11 Hanyuma Sedekiya mwene Kenana acura amahembe mu cyuma, aravuga ati “Yehova aravuze+ ati ‘aya ni yo uri bwicishe Abasiriya kugeza ubarimbuye.’”+ 12 Abandi bahanuzi bose na bo bahanura batyo bati “tera Ramoti-Gileyadi uyigarurire; Yehova ari buyihane mu maboko y’umwami.”+
13 Intumwa yari yagiye guhamagara Mikaya iramubwira iti “abahanuzi bose bahuje amagambo bahanurira umwami ibyiza. Nawe rero uvuge nk’ibyo bavuze, uhanure ibyiza.”+ 14 Ariko Mikaya aravuga ati “ndahiye Yehova Imana nzima+ ko icyo Yehova ari bumbwire ari cyo ndi buvuge.”+ 15 Nuko Mikaya yitaba umwami, aramubwira ati “Mikaya we, dutere Ramoti-Gileyadi, cyangwa tubireke?” Ahita amusubiza ati “yitere kandi uyigarurire; Yehova ari buyihane mu maboko y’umwami.”+ 16 Umwami aramubaza ati “nkurahize kangahe kugira ngo umbwire ukuri mu izina rya Yehova?”+ 17 Mikaya aravuga ati “mbonye Abisirayeli bose batataniye+ ku misozi nk’intama zitagira umwungeri.+ Nanone Yehova aravuze ati ‘aba ntibagira abatware. Buri wese nasubire iwe amahoro.’ ”+
18 Umwami wa Isirayeli abwira Yehoshafati ati “ese sinakubwiye nti ‘arampanurira ibibi, ntampanurira ibyiza’?”+
19 Mikaya yongeraho ati “noneho tega amatwi ijambo rya Yehova:+ mbonye Yehova yicaye ku ntebe ye y’ubwami,+ ingabo zose zo mu ijuru zimuhagaze iburyo n’ibumoso.+ 20 Yehova arabaza ati ‘ni nde uri bushuke Ahabu kugira ngo atere Ramoti-Gileyadi agweyo?’ Umwe avuga ibye, undi ibye.+ 21 Amaherezo umumarayika*+ umwe araza ahagarara imbere ya Yehova aravuga ati ‘jye ndamushuka.’ Yehova aramubaza ati ‘urabigenza ute?’+ 22 Aravuga ati ‘ndagenda nigire umwuka ushukana mu kanwa k’abahanuzi be bose.’+ Imana iravuga iti ‘uramushuka, kandi rwose uragera ku ntego.+ Genda ubigenze utyo.’+ 23 None Yehova yashyize ibinyoma mu kanwa k’aba bahanuzi bawe bose;+ nyamara Yehova we yakuvuzeho ibyago.”+
24 Sedekiya mwene Kenana yegera Mikaya amukubita urushyi ku itama,+ aramubwira ati “umwuka wa Yehova wanyuze he umvamo ukaza kuvugana nawe?”+ 25 Mikaya aramusubiza ati “uzahamenya umunsi uzinjira mu cyumba cy’imbere cyane+ ugiye kwihisha.”+ 26 Umwami wa Isirayeli aravuga ati “mufate Mikaya mumushyikirize Amoni umutware w’umugi, na Yowashi umuhungu w’umwami.+ 27 Mubabwire muti ‘umwami aravuze+ ati “mushyire uyu mugabo mu nzu y’imbohe+ mujye mumuha umugati+ n’amazi by’intica ntikize, kugeza igihe nzatabarukira amahoro.” ’ ”+ 28 Mikaya aravuga ati “nutabaruka amahoro, Yehova ari bube atavuganye nanjye.”+ Yongeraho ati “namwe rubanda mwese murabe mwumva!”+
29 Hanyuma umwami wa Isirayeli na Yehoshafati umwami w’u Buyuda batera Ramoti-Gileyadi.+ 30 Umwami wa Isirayeli abwira Yehoshafati ati “ndi bujye ku rugamba+ niyoberanyije, ariko wowe wambare imyambaro yawe ya cyami.”+ Nuko umwami wa Isirayeli ariyoberanya,+ ajya ku rugamba.+ 31 Umwami wa Siriya yari yategetse abatware mirongo itatu na babiri+ b’abagenderaga ku magare ye y’intambara ati “ntimugire undi muntu murwanya, yaba uworoheje cyangwa ukomeye, murwanye umwami wa Isirayeli wenyine.”+ 32 Abatware b’abagenderaga ku magare y’intambara babonye Yehoshafati baribwira bati “uriya ni umwami wa Isirayeli nta kabuza.”+ Barahindukira ngo bamurwanye, ariko Yehoshafati atangira gutabaza.+ 33 Abatware b’abagenderaga ku magare y’intambara babonye ko atari umwami wa Isirayeli bareka kumukurikira.+
34 Hanyuma umuntu umwe apfa kurasa umwambi ahamya umwami wa Isirayeli aho ibice by’ikoti rye ry’icyuma bihurira, umwami abwira uwari utwaye igare+ rye ati “hindukiza igare unkure ku rugamba kuko nkomeretse cyane.” 35 Nuko uwo munsi urugamba rurakara, bituma bakomeza guhagarika umwami mu igare rye ahanganye n’Abasiriya, ariko bigeze ku mugoroba aratanga.+ Amaraso yavaga mu gikomere cye yari yashokeye mu igare.+ 36 Izuba riri hafi kurenga, barangururira ijwi mu rugerero bati “buri wese nasubire mu mugi w’iwabo, buri wese nasubire mu gihugu cye!”+ 37 Umwami atanga atyo. Bazana umwami i Samariya aba ari ho bamuhamba.+ 38 Bajya kogereza igare rye ry’intambara ku kidendezi cy’i Samariya, maze imbwa zirigata amaraso ye+ nk’uko Yehova yari yarabivuze.+ (Muri icyo kidendezi ni ho indaya ziyuhagiriraga.)
39 Ibindi bigwi bya Ahabu n’ibintu byose yakoze n’inzu yubakishije amahembe y’inzovu,+ n’indi migi yose yubatse, ese ntibyanditse mu gitabo+ cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli? 40 Ahabu aratanga asanga ba sekuruza,+ umuhungu we Ahaziya+ yima ingoma mu cyimbo cye.
41 Yehoshafati+ mwene Asa yari yarimye ingoma mu Buyuda mu mwaka wa kane w’ingoma ya Ahabu umwami wa Isirayeli. 42 Yehoshafati yimye ingoma afite imyaka mirongo itatu n’itanu, amara imyaka makumyabiri n’itanu ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Azuba, akaba yari umukobwa wa Shiluhi. 43 Yagendeye mu nzira zose za se Asa, ntiyateshuka ngo azivemo, akora ibyiza mu maso ya Yehova.+ Gusa utununga ntitwakuweho. Abantu bari bagitambira ibitambo ku tununga bakanahosereza imibavu.+ 44 Yehoshafati yakomeje kubana amahoro n’umwami wa Isirayeli.+ 45 Ibindi bintu byose Yehoshafati yakoze, ubutwari yagize n’intambara yarwanye, ese ntibyanditse mu gitabo+ cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda? 46 Yatsembye mu gihugu+ abagabo b’indaya bo mu rusengero+ bari barasigaye mu gihe cya se Asa.
47 Icyo gihe Edomu+ nta mwami yagiraga. Igisonga ni cyo cyari nk’umwami.+
48 Yehoshafati akora amato y’i Tarushishi+ kugira ngo ajye kuzana zahabu muri Ofiri, ariko ayo mato ntiyagerayo kubera ko yarohamiye ahitwa Esiyoni-Geberi.+ 49 Icyo gihe ni bwo Ahaziya mwene Ahabu yabwiye Yehoshafati ati “reka abagaragu banjye bajyane n’abawe mu mato”; ariko Yehoshafati arabyanga.+
50 Amaherezo Yehoshafati aratanga asanga ba sekuruza,+ bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa sekuruza Dawidi.+ Umuhungu we Yehoramu+ yima ingoma mu cyimbo cye.
51 Mu mwaka wa cumi n’irindwi w’ingoma ya Yehoshafati umwami w’u Buyuda, Ahaziya+ mwene Ahabu yimye ingoma i Samariya aba umwami wa Isirayeli, amara imyaka ibiri ku ngoma ya Isirayeli. 52 Yakoraga ibibi+ mu maso ya Yehova akagendera mu nzira za se,+ mu nzira za nyina+ no mu nzira za Yerobowamu+ mwene Nebati wateye Isirayeli gucumura.+ 53 Yasengaga Bayali+ akayunamira, akarakaza+ Yehova Imana ya Isirayeli akora nk’ibyo se yakoraga byose.